IBIMENYETSO 7 BIGARAGAZA KO INGOMA YA PAUL KAGAME ISHAJE - Th. Rudasingwa

Publié le par veritas

rudasingwaHari bamwe mu banyarwanda, ndetse no mu banyamahanga bajya bavuga bati ingoma ya Kagame irakomeye kuburyo izaramba. Perezida Kagame, yavugiye I Buruseli mu Bubiligi ko ntawamuvanaho mu rwego rwa politiki cyangwa mu ntambara. Nyamara iyo abanyarwanda bashishoje, bagahera ku mateka y’u Rwanda uko ingoma zagiye zisimburana, hari ibi bimenyetso bikurikira, byerekana ko ingoma ya Kagame ishaje, kandi igeze aharindimuka:

1.      Ingoma ya Kagame yatsinzwe mu ntambara y’ibitekerezo. Ubu benshi basigaye bibaza bati Kagame wari kw’isonga ry’Umulyango w’Inkotanyi atekereza iki, araganisha u Rwanda he, avuga iki? Hari igihe FPR yari ifite imigambi myiza: kurangiza ikibazo  cy’ impunzi; guhagarika ubw’icanyi no kubungabunga umutekano w’abantu bose n’ibintu; guharanira uburenganzira bwa buri mu nyarwanda; demokarasi, no kurangiza ikibazo cy’amakimbirane mu moko. Umaze igihe y’umva disikuru za Kagame, abona ko ibetekerezo bireba imbere, bishingiye ku bibazo by’u Rwanda, bimaze kuba bike cyane. Ahubwo ibitekerezo byasimbuwe n’ibinyoma, ibitutsi, iterabwoba, n’ubwicanyi: yita abantu ibigarasha, ba mayibobo, umwanda. Ati impunzi twarazirashe muli Congo. Ati Kayumba sitwe twamurashe kuko iyaba ari twe ntitwari guhusha. Ngibyo ibitekerezo bya Nyakubahwa Kagame!

2.      Ingoma ya Kagame yatsinzwe mu mikorere ya kijyambere. Umunsi Kagame yakoresheje Umulyango wa FPR/Inkotanyi n’inzego z’umutekano kwiba amatora ya 2003 no muli 2010,  akabuza andi mashyaka y’igenga gukora, niho ingoma ye yatsindiwe guharanira amajyambere nyakuri. Umusingi w’amajyambere aramba ni uburenganzira bwabaturage, kwishyira ukizana kwa buri wese, nabaturage kugira uruhare muli politike, itangaza amakuru, n’imilyango nyarwanda iharanira inyungu z’abanyarwanda.  Kagame n’igikoresho cye FPR bagira bati dushyigikiwe ijana kw’ijana, kandi amajyambere turayageraho vuba aha: Kigali irakubuye, amafaranga aracyava hirya no hino mu ncuti zanjye, abavuga ibindi “ n’imiyaga, inkuba n’imirabyo itagira imvura, byose birahinda ariko bizashira”. Nyakubahwa Kagame, u Rwanda si i Kigali gusa. U Rwanda rusigaye rusa  n’ irimbi risize irange. Gukubura imihanda birakenewe ariko ntabwo bihagije. Ahubwo abanyarwanda bakeneye umuyobozi ukubura umutima we, akanabafasha gukubura imitima y’abo yuzuye ibyaha, bagakora kijyambere baganisha mu nzira ibereye abanyarwanda bose.

3.      Ingoma ya Kagame isigaranye intwaro y’ubwicanyi n’iterabwoba gusa. Ubundi mu bihe bisanzwe iyo ibintu bigenda neza ingoma zikoresha gusobanura, aho guhatira abaturage kuyiyoboka ku gahato. Ubu ingoma ya Kagame ntabwo ikirarira. Ubu mu gihugu abantu bahiye ubwoba. Iyo abanyarwanda bavuga barongorerana. Nabari hanze baba bavuga ko leta ya Kagame ibumviriza aho bari hose. Buri munyarwanda azi abagabo batatu (  Emmanuel Ndahiro, Dan Munyuza na Jack Nziza) bakoreshwa na Kagame mu kureshya, guhiga, gutoteza, gufunga,  no kwica abanyarwanda mu gihugu no hanze yacyo. Za Ambassade z’u Rwanda zifite inshingano zo kurengera inyungu z’abanyarwanda bose zahindutse ibirindiro byo gucura imigambi mibisha.Abanyarwanda basigaye batinya kuramukanya ngo amarozi ya Kagame atabahitana. Ubu uhura ‘umuntu uti dusangire ifunguro, ati naje nariye! Ubwo atinya ko ufite amarozi ya Kagame. Abantu birirwa bacunganye naba maneko ba Kagame, bafite intwaro zo kwicana. Abandi bahemukira bene wabo kuko bahawe ifunguro, inzoga, amafaranga, imirimo, n’ibindi nka Esawu wagurishije uburengazira bwe kuri mwene nyina Yakobo amuhaye imbehe y’ibyokurya. Ingoma ikoresha ubwo buryo gusa iba iri hafi guhirima, itegereje abayisunika.

4.      Ingoma ya Kagame isigaranye intwaro y’ibinyoma. Ingoma igeze aharindimuka ikoresha ikinyoma nka politike/strategie. Umugabo Hitler wahitanye abayahudi million 6 muli jenoside yajyaga avuga ati ikinyoma iyo ugisubiyemo incuro nyinshi kigeraho kigahinduka ukuri. Ubu Kagame n’igikoresho cye FPR  bafite uruganda rucura ibyo binyoma, basebya kandi babeshyera abatavuga rumwe na we. Bamwe babacira ubujura, abandi jenoside. Bamwe bakabacira gutera ama grenade na terrorism, abandi bati bafite imitwe y’ingabo ishaka guhindura ubutegetsi ku ngufu. Bamwe bakababeshyera ko bafatanyije na FDLR, abandi ko bafite ibitekerezo bifobya jenoside cyangwa bibiba amacakubiri mu banyarwanda. Hari abiyita ba Makara nabandi badatinyuka kuvuga abo aribo bagakoresha amazina yamahimbano kuko ibinyoma byabo nibyo bavuga bikojeje isoni. Hari abanyabwengye nka Pan Butamire, Rwagatare, Bideri, n’urubyiruko nka Ntayomba  na Isibo (bakoreshwa na Ndahiro, Nziza na Munyuza) bandika ibyo batemera, batukana, basebanya.  Hari uwitwa Manasse Nshuti ucunze umutungo wa Kagame wirirwa abeshya, atukana, aharabika abo Kagame yita abanzi be. Buri ngoma zigira bene abo bantu. Iyo bahawe urubuga rurenze urwa za institutions mujye mumenya ko ibihe byegereje.

5.      Ingoma ya Kagame ifite ubwoba bukabije. Ntabwo ari abanyarwanda basanzwe gusa bafite ubwoba. Perezida Kagame afite ubwoba bumutera kubona umunyarwanda wese nku mwanzi. Nta muntu numwe Kagame y’izera. Abenshi bakorana cyangwa bakoranye nawe bazi iyo nenge. Uko ahemukira benshi mu banyarwanda ( abahutu, abatwa, abatusti) niko ahora y’ikanga ko ibibi atekereza kubakorera, cyangwa yabakoreye, aribyo nabo bazamukorera ( mindset of a serial killer). Ubu twunva ko ngo asigaye agendana imbwa zifite ubushobozi bwo kwinukiriza za bomb. Ubu afite igisirikare ( Republican Guard) mu ngabo z’igihugu zishyizwe kw’ibere ngo zimurinde ku giti cye. Indege zo agenderamo bazishyizeho anti-missile ngo hatazagira uzirasa. Si abanyarwanda bonyine yikeka. Abakuru bibihugu bikikije u Rwanda baramukeka nawe akabakeka. Ntawubara ijoro…..  Hari umuntu wambajije hambere ati Kagame bamuhitishijemo ko hapfa abanyarwanda million eshatu ariko akaguma ku ngoma yabyemera? Namushubije ko uko nzi Kagame, ko nta rukundo afitiye abanyarwanda,  ko we yikunda gusa, yavuga ati ni bapfe, bororoka vuba, bazabyare abandi, ibyo gukona nzaba mbihagaritse ihihe gito! Ubwoba mu banyarwanda, ubwoba kuri Kagame n’ingoma ye, nikimenyetso ko ibihe by’impiduramatwara bigeze. U Rwanda ntabwo rukeneye umunyabwoba nk’umuyobozi. Kandi ubutwari ntibugaragarira mu kwica inzira akarengane, cyangwa ku rugamba rw’amasasu gusa. Aho u Rwanda rugeze intwari nizizafasha abanyarwanda kubona amahoro, kwiyunga, kugira uburenganzira, demokarasi , ubutegetsi bugendera ku mategeko, namajyambere nyakuri aramba.

6.      Ingoma ya Kagame ikomeje gusahurira Kagame: Muri disikuru yatanze umwaka ushize, Kagame yavuze ko atifuza kuzapfa ameze nka nyakwigendera Perezida  Kayibanda, nta mutungo afite. Kugira umutungo nibyo abanyarwanda bose bifuza. Gukoresha umutungo wa FPR/Inkotanyi nku we, agakoresha umutungo w’igihugu n’imisoro yabanyarwanda ( harimo abakene nyakujya) nku we nibyo bikojeje isoni. Ubu uwo mutungo we ntabwo abanyamulyango ba FPR cyangwa abanyarwanda bazi aho awuhisha hirya no hino kw’isi. Bitinde bigere cyera, bizagaragara. Ariko akenshi amateka atwereka ko iyo mitungo igirira akamaro aho ba dictators bayihisha ( amabanki you mu burayi no muri Amerika). Niko byagendenkeye ba Abacha ( Nigeria), Mobutu ( DRC), Ben Ali ( Tunisia), Mubarak ( Egypt), Quadaffi (Libya). Banyarwanda mube maso!

7.      Ingoma ya Kagame itangiye kwerekana isura nyakuri mu mahanga. Kugeza mu minsi ya vuba aha, Kagame yarameze nka bya bikongi by’ ahitwa  Hollywood muli Amerika. Yaherutse kujya mu Bubiligi  abayobozi baho banga kumwakira kubera ko abanyarwanda bamuvugirije induru. Ntacyo atakoze ngo raporo ( DRC Mapping Report) yegushyirwa ahagaragara, amahanga arenga iterabwoba rye ngo azavana ingabo z’u Rwanda Darfur, arayisohora. Ubu Kagame yongeye gusasa imigeri atuka Minisitiri w’ Ububanyi n’mahanga w’u Bufaransa kuko azi ko raporo y’Umucamanza ku by’ihanurwa ry’indege ya  nyakwidendera Perezida Habyarimana iri hafi. Hashize iminsi mike Kagame avuye mu ruzinduko muli Amerika azanywe no kwicara mw’ishuri Prof. Porter wa Harvard University yigisha ( ngo yamuhaye ijambo!) no gutanga disikuru imwe ahitwa Denver, Colorado. Ntabwo noneho Kagame yaje nki igikomangoma ( uretse ko agandera mu madege, no mahoteri nk'igikomangoma). Yaje asesera, agenda aseseye. Nubwo ibihugu bimwe bigifasha u Rwanda, hafi yabyose ubu biriho biribaza uburyo byahindura politike ku Rwanda, bigashyigikira abanyarwanda bashaka amahoro, demokarasi, no kwubahiriza ubugenzira bw’ikiremwa muntu. Uwitwa Stephen  Kinzer wahoze ataka Kagame hirya no hino mu bitabo mo mu zindi nyandiko aherutse kwandika, asa nku wandikira Kagame noneho amubwiz’ukuri, amubaza ati: Ushaka ko uzibukwa ute? Nyakubahwa Kagame, uzagire umwanya usubize Kinzer, kuko twe abanyarwanda nta gaciro utubonamo.

( source: rwandatekaiteka)

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Abanyarwanda bazi icyo bashaka
ntibakeneye abalimu babayobya

Byateguwe na
Hategekimana Boniface    Monday, 15th  March 2011

Mu kiganiro Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda Gasana  aherutse guha abanyamakuru, kubyerecyeye umutekano, yavuze ko ikibazo cy’umutekano gicyemutse kuko ngo bamenye inzira z’umutekano
mucye uri  mu Rwanda, akomeza atsindagira ko ngo  ikibazo cy’umutekano giterwa na  Gen Kayumba na Col Karegeya.
Ikibazo ariko abantu bakomeje kwibaza ari beshi, nuburyo abayobozi b’u Rwanda badashaka gucyemura ikibazo cy’abanyarwanda, bagakomeza kugica hejuru bitwaje abantu  nka Gen Kayumba na
Col Karegeya ko aribo bahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kagame akunda abanyarwanda atarobanuye

Abanyamahanga beshi bazi uburyo Urwanda ari igihugu kigendera kumategeko
kandi kirwanya akarengane. Perezida Kagame ashishikajwe no guteza imbere abanyarwanda bose muri rusange. Akunda gufatanya n’abanyarwanda bose atavanguye kuko icyo agamije n’iterambere no
gukemura ibibazo by’abanyarwanda.Ikintu atemera kandi cyiza cyane nuko umuntu wahemukiye abanyarwanda, abariganya, akoresha umwanya arimo kugirango yigwizeho umutungo, iterabwoba kubantu,
kubuza abantu umutekano, ibyo rwose ntabyihanganira kandi birakwiye.

Buriya ngo ushatse kurya akanyoni akita izina, birababaje kubona umuntu wiyemeza kuvugira abanyarwanda batigeze bamutakira, ingero ni nyishi, abantu nka ba Ingabire ntabwo bigeze bakina
politiki nzima ahubwo yariyo gutanya abanyarwanda, harimo gukorana n’abasize aheruheru u RWANDA- FDLR, ibyo rero we yaje kubyitirira umuntu umwe ariwe Perezida ngo yaraje kurwanya, ariko
muri rusange arwanya abanyarwanda.  Gen Kayumba na Col Karegeya bo bakoze igisirikare bitwara nabi babagiriye inama bahita batangira kuvuga ibitavugwa ngo bo barize s’injiji
nkabandi, ibitutsi nkibyo rero nta cyiza namba. Mushayidi nawe ibyo yarezwe birazwi. Kuvuga ko abantu beshi bafunze bazira ibitecyerezo byabo, sibyo ahubwo kuyobya abantu ubashora
mumakimbirane sibyo byafasha abanyarwanda.

Kuba amakosa akorwa abantu bagahanwa byo nta gihugu
gishyigikira amanyanga, abahunga bo bagira impamvu nyinshi zituma bagenda, hari abahunga igihugu kubera impamvu za politiki bagobeka kunyungu zabo bwite bitagamije guteza igihugu imbere,
hari ababona kujya mumahanga aribwo buryo bwo kubona amaramuko, gusa bagerayo bagahimba ibintu bitabaho kugirango ibyo bihugu bahungiyemo babagirire impuhwe noneho babahe akagati.

Umukuru wa polisi amaze kuvumbura umuti  w’umutekano mucye
mu Rwanda, rero ntabwo ari amatakirangoyi, kuko ibyo avuga nibyo.Nta kinyoma kirimo ahubwo abafatanya na Kayumba na Karegeya baragenda bafatwa kandi polisi ntizahwema gukomeza gufatanya
n’abaturage mugufata abo bagizi ba nabi bifuriza ibibi abanyarwanda. Urwanda n’igihugu gifite umurongo ngenderwaho mwiza, usobanutse wifuzwa n’amahanga dore ko bamwe muri abo bavandimwe
bo mubindi bihugu baza kwiga ibyo urwanda rwigejejeho. Ntacyo byaba bimaze rero tutarwanyije abantu aho bava harihohose badashaka ko twihindurira igihugu cyacu kikaba cyiza cyane kurusha
uko kimeze ubu.

Umutekano urahari abanyarwanda bazi agaciro
kawo

Kuvuga ko Urwanda rwabonewe umuti, nibyo kuko aho ibibazo
bituruka kuva harabonetse abanyarwanda bose bakunda amahoro,  niyo mpamvu bafatanyije n’inzego z’umutekano bagomba guhashya abantu batagendana
na viziyo y’iterambere mukubungabunga umutekano wacu. Icyo kuvuga ko ikibazo kitashira ibyo bigaragaza ubuhezanguni bukomeye cyane bugamije ibibi, ubuyobozi bwiza uti ni bubi, iterambere
uti ubukene, ibikorwabyose bishimwa n’abantu batuye mugihugu ndetse nababa hanze kubera ibyiza babona wowe uti byose ni bibi ikibazo ni Perezida Kagame. Ibyo uwabitega amatwi yaba atazi
icyo ashaka, kandi muri miliyoni icumi z’abanyarwanda- bazi ubwenge siwowe ubabeshejeho, ntanubwo wababeshaho uhimbahimba ibintu biharabika igihugu kugirango wibonere amaronko. Isabire
neza ureke abanyarwanda.

Répondre
M

Hallucinations ou délires de persecutions.C'est ce que souffre cet homme.

Rudasingwa n'a aucune leçon à nous donner.Est-il devenu journaliste ou attaché de presse d'un média quelconque?Loin de raconter ces naivetés,ce monsieur,ainsi que son frère GAHIMA devraient au
moins parler d'eux puisqu'ils ne sont pas connus de tous les internautes.Qu'est ce qu'ils étaient avant de prendre le large?

Sois honnete cher Rudasingwa et parles nous de toi personellement.Parles au moins des injustices dont étaint victimes beaucoup de compatriotes lorsque ton frère emprisonait des innocents.Parles
au moins de ta maison de RUGANDO-KIMIHURURA,maison que tu as pris par force.Et les ridaux du MINADEFF que tu as bousillés.La liste est longue.

Combien de gens ont-ils-été malmenés par ton frère de PROCUREUR GENERAL DE LA REPUBLIQUE?Tu pourrais te raffraichir la mémoire en lisant les journaux de l'époque,notammant le journal UMUSESO qui
ne cessait de mettre noir sur blanc vos comportements et surtout votre face réelle .

Le Rwandais a aujourd'hui attent la maturité et ne sont plus à mesure d'accompagner ou de cotoyer des bidons comme toi RUDASINGWA et GAHIMA.

A BON ENTENDEUR SALUT!

Répondre