Koko se RDI Rwanda Rwiza yubakiye ku musenyi ? Dore uko Ndengera Alain Patrick abibona!(leprophete.fr)
Impamvu : Reprise de nos activités au sein du RDI
Bwana Secrétaire général,
Urakoze kutwandikira utwibutsa ko ishyaka RDI rikibaho nyuma y'amezi menshi rimaze mu gitotsi kirekire. Dore ingingo nifuzaga kubagezaho:
1. Commision y'umutekano
Akazi ka commission ku byerekeye umutekano mwari mwanshinze kararangiye nanabagejejeho inyandiko ndende twanaganiriyeho.
2. Gukorera mu Rwanda
Ku byerekeye kujya mu Rwanda ho twumvikanye kuri principe twese ariko la faisabilité ntiyigeze iganirwaho na rimwe. Abantu benshi berekanye impungenge ndetse banerekana prérequis zisabwa gukorwa mbere yo kujya mu Rwanda ,navuga nk'inyandiko naboherereje, iya Evode, iya Anastase. Ahubwo aho kubiganiraho twumvise kuri internet ko RDI izagenda mu Rwanda mu ntangiriro z'umwaka utaha 2013. Inama ishyiraho iyo tariki sinayimenye ahubwo nari ntegereje ko habaho débat de fonds mu kujya gukorera mu Rwanda, ntayigeze iba malgré izo nyandiko zose zahise. Ngirango mwasanze atari ngombwa kuganira kuri icyo kibazo.
3. Gukorana n'andi mashyaka
Gukorana n'andi mashyaka mbona icyo gitekerezo bamwe batakifuza ariko bakikiriza gusa ko babyemeye ariko ntihabe suivi namba. Biterwa ahanini uko nabibonye na conflits personnels ziba mu bantu bakoze politiki kera. Urugero nka ba Ndahayo ntibakwicarana na ba Nkiko, Twagiramungu ntiyakwicara aho ba Nsengiyaremye na ba Nkiko bari, kimwe n'uko RNC isa nihanganye na RDI, etc.. Ibi rero kuri njye ngasanga bituma opposition itazigera igira icyo igeraho buri wese najya mu nguni ye undi akajya mu yindi. Ibi biha ingufu FPR na Kagame kuko nta alternative ihari. Muri iyi minsi ari kujegera ariko abanyapolitiki ntibanashobora no kurenga za ego zabo ngo barebe uko bashyira hamwe berekane un projet de socièté yo gusimbura FPR. Politiki yo guhangana hagati ya opposition njye sinyemera kandi sinzigera na rimwe nyishyigikira.
4. Urwikekwe mu ishyaka
Mu minsi ishize hari abantu bo muri FPR baje ino muri Canada badutumaho njye na Evode ngo tugirane ibiganiro. Ibyo nahise mbigeza kuri prezida na secrétaire ( iyo nkuru) mbabaza niba baduha mandat yo kuvugana n'abo bayobozi ndetse bakanatubwira le contenu twajyana mu biganiro. Prezida yambwiye ko bidashoboka ko nta mandat yaduha niba dushaka kuvugana nabo tuzabikore a titre individuel ndetse anatubuza no kuganira nabo . Twaramwemereye ko ubwo nta mandat ihari tutagenda twitwa ko tuvugira RDI ariko njye namubwiye ko politiki y'ubwoba no gutinya kuganira n'uwo mutavuga rumwe atari nziza bityo mumenyesha ko tuzajyayo à titre individuel ndetse nanamubwira ingingo nzavugana nabo entre autre:
-kubabaza kuki badatumira amashyaka ya opposition yose bagahitamo guhamagara les individus.
-Kubasaba ko bafungura imfungwa za politiki zose bityo bakerekana ko bafite bonne volonté yo gufungura urubuga rwa politiki
-ikindi byari ukumva icyo abo bategetsi badutekerezaho kandi n'impamvu batihanganira utavuga rumwe nabo.
Ibi byose twabiganiriyeho ndetse na ambassadeur w'u Rwanda ino muri Canada yari ahari, échange yabaye mu bwubahane, ndetse twahamenyeye byinshi mu byo abantu bo mu Rwanda batekereza ku bantu baba hanze. Ibintu nk'ibi rero biba bikenewe no kumenya uko ton adversaire atekereza. Nk'ubu twahamenyeye ko Twagiramungu ubu basigaye bamufata nk'umuntu wahindutse usigaye afiteidéologie nk'iyaba génocidaire uko ngo asigaye abavugira ahantu hose ku ma radio ngo kandi nawe baramwiciye. Iyi ni information ikomeye.
Icyakurikiyeho ni uko prezida wa RDI atishimiye ko twagiye muri iyo mibonano yatubwiraga ko baje gutongoza abahutu bo gucyura ariko nakwibaza icyo baduha ngo batugure nkakibura kuko ino tuhafite carrière tutabona mu Rwanda n'iyo batugira ministre. Icyo duharanira ni uko u Rwanda ruba un état de droit igendera ku mahame ya demokarasi. Abo bategetsi koko barabidusabye ngo dutahe mu Rwanda baduhe akazi ariko turabatsembera tubabwira uko tumeze ino, ko ahubwo icyo duharanira ari imibereho myiza y'abanyarwanda no kubaha demokarasi n'amahoro ushatse gutaha ntagende yikandagira, ushaka gukora business abikore ntawe umuheje, igihugu abanyarwanda bose bisangamo. Tubasaba ahubwo guhura n'abanyamashyaka ba opposition niba bashaka ibiganiro bya nyabyo.
Nyuma amakuru yatugezeho ko prezida wa RDI yagaraje icyifuzo cyo kutwirukana mu ishyaka. Ku giti cyanjye ibi byarambabaje kuko ni manque de confiance kandi no gufata abantu nk'abana umuntu aha order ngo ca aha. Ku bantu bakuze nkatwe dufite ingo, dufite carrière, dukora politique nka volontariat ntawe uduhemba ahubwo dukura mu mufuka wacu, mbona hari attitude zimwe na zimwe zigomba guhinduka niba abantu bashaka kujya imbere.
5. Stratégie y'ishyaka RDI ni iyihe ??
Njye birangora gukorera mu bintu bitagira stratégie kandi bitanyereka neza aho ngana. Mpereye ku bibazo twabajije (Anastase, Evode nanjye) byerekeranye n'imyiteguro yo kujya mu Rwanda nta bisubizo nabonye kuko ngirango nta n'ibihari, mbona ahubwo gahunda yarapanzwe neza n'itariki yo kugenda izwi. Rero njye iyo gahunda sinayijyamo kuko ibintu byo kugenda mu kigari cya gari ya moshi ntazi aho kinyerekeza nabikoze muri za 92 ubu iryo kosa sinakongera kurikora.
Ishyaka ku giti cyaryo na RDI irimo ntacyo ryageraho ryonyine. Nabajije niba dufite abantu bashaka Lobbies (Occidentaux et BRICKS) nta gisubizo nabonye, nta ngabo dufite, nta mafaranga, none se nyakamwe RDI izagera kuki nta stratégie ishyira imbere ?
Nibaza ko gukora politiki nka bimwe byo muri 92 abantu bahamagaza za meeting z'ishyaka bitagishoboka kubera ko ubutegetsi buriho budatanga ubwinyagamburiro. None se RDI yarishinganye ku mutekano w'abantu bazajya mu Rwanda ? Abaturage se bazabakurikira aho ntibizamera nko muri 2003 aho Fausin yavuye mu matora abandi bagasigara ku munigo ??
6. Gusezera
Niyo mpamvu njyewe mbasaba kunsimbura ku mwanya wa commissaire n'uwa coordinateur wa RDI muri Canada mukabiha undi ushobora kumva aho ibintu bigana, njye ntababeshye sinkibyumva. Njye nzakomeza mpatane muri politiki à titre privée. Kandi nta nyungu n'imwe ya RDI nzabangamira kuko aho tutumvikana ni ku bintu d'ordre stratégique kandi kuri njye mbona ari ngombwa. Uwo muco wa débat ntawo mbona ku buryo kuzashyira abaturage demokarasi natwe tutifitemo bizagorana cyane.
Bwana secrétaire général, je vous demande d'accepter ma démission dans l'organe dirigeante du RDI et au sein du RDI. Mbifurije imirimo myiza n'amahirwe menshi muri RDI.
Alain Patrick Ndengera