Rwanda-RDC: Urwanda rutangiye gukura abasilikare barwo muri Congo !

Publié le par veritas

Inkota.pngKuri uyu wa gatanu taliki ya 31/08/2012 u Rwanda rwatangiye gukura abasilikare barwo mu burasirazuba bw’igihugu cya Congo (RDC). Urwanda ruravugako rwatangiye gutahura abasilikare 280 boherejwe muri Congo mugutera ingabo mu bitungu ingabo za Congo mu rwego rwo kurwanya FDLR.

Amakuru veritasinfo ikesha urubuga « normandie na radiyo okapi» avuga ko gucyura izo ngabo z’u Rwanda byumvikanyweho na Leta ya Congo ndetse n’ingabo za ONU (MONUSCO) ziri mu gihugu cya Congo. Urwanda rugomba gucyura abasilikare bagize kompanyi ebyeri z’umutwe w’ingabo zidasanzwe  (force spéciale) zoherejwe muri Congo mugukoranaga n’umutwe w’ingabo za Congo uherereye mu gace ka Rutshuru  muri kivu y’amajyaruguru nk’uko bivugwa mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ; iryo tangazo rivuga ko ingabo z’u Rwanda zivuye muri Congo zirakandagiza ikirenge cyazo mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu taliki ya 01/09/2012. Urwanda ntiruvuga mubyukuri umubare w’abasilikare barwo uzava muri Congo uretse ko tugereranyije kompanyi imwe iba igizwe n’abasilikare 140.

Radiyo Okapi ivuga ko impamvu z’uko ingabo z’u Rwanda zivuye muri Congo itatangajwe kandi n’abayobozi ba Congo bakaba birinze kugira icyo batangaza kuko bavuga ko ari ibanga rya Gisilikare, abakuru b’ingabo za Congo baremeza ko abasirikare b’u Rwanda bazambukira ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahitwa Kibumba.

Mushobora gusoma inkuru irambuye aha : Traque des FDLR : les FARDC et l’armée rwandaise se retirent des forces spéciales

Ndinabo Marc veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Yewe akabaye icwende ntikoga koko! Icyakora FPR na Kagame urupfu rwabo ruri muri Congo, amakuru atugeraho ni uko izi
ngabo zari zihishe muri Congo zirimo zivayo kumugaragaro noneho zigasubizwa muri Congo mu ijoro zijya mu gice cya M23!

Uyu mukino turimo tureba watwumije pe! Bihise binyibutsa ibyo Dépité Brigitte yigeze avuga ngo yavaga gucyura impunzi
muri Congo n'abasirikare bavayo agahura n'amakamyo menshi atwaye abandi basubirayo! abibajije Kabarebe akamubwira ko ari ingabo zigiye mu biruhuko !

Nubu niwo mukino barimo bakina , iri joro bambukiye mu birunga bigira kwa M23! Congo iracyafite akazi koko ! Ejo
tuzajya kumva ko hari izindi ngabo z'u Rwanda ziri gutahuka tutazi igihe zagendeye !!

Répondre