Rwanda-RDC: Urwanda rutangiye gukura abasilikare barwo muri Congo !
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 31/08/2012 u Rwanda rwatangiye gukura abasilikare barwo mu burasirazuba bw’igihugu cya Congo (RDC). Urwanda ruravugako rwatangiye gutahura abasilikare 280 boherejwe muri Congo mugutera ingabo mu bitungu ingabo za Congo mu rwego rwo kurwanya FDLR.
Amakuru veritasinfo ikesha urubuga « normandie na radiyo okapi» avuga ko gucyura izo ngabo z’u Rwanda byumvikanyweho na Leta ya Congo ndetse n’ingabo za ONU (MONUSCO) ziri mu gihugu cya Congo. Urwanda rugomba gucyura abasilikare bagize kompanyi ebyeri z’umutwe w’ingabo zidasanzwe (force spéciale) zoherejwe muri Congo mugukoranaga n’umutwe w’ingabo za Congo uherereye mu gace ka Rutshuru muri kivu y’amajyaruguru nk’uko bivugwa mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ; iryo tangazo rivuga ko ingabo z’u Rwanda zivuye muri Congo zirakandagiza ikirenge cyazo mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu taliki ya 01/09/2012. Urwanda ntiruvuga mubyukuri umubare w’abasilikare barwo uzava muri Congo uretse ko tugereranyije kompanyi imwe iba igizwe n’abasilikare 140.
Radiyo Okapi ivuga ko impamvu z’uko ingabo z’u Rwanda zivuye muri Congo itatangajwe kandi n’abayobozi ba Congo bakaba birinze kugira icyo batangaza kuko bavuga ko ari ibanga rya Gisilikare, abakuru b’ingabo za Congo baremeza ko abasirikare b’u Rwanda bazambukira ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahitwa Kibumba.
Mushobora gusoma inkuru irambuye aha : Traque des FDLR : les FARDC et l’armée rwandaise se retirent des forces spéciales
Ndinabo Marc veritasinfo