ITANGAZO RY'ISHYAKA RDI-RWANDA RWIZA: Ishyaka riba ku mutima !

Publié le par veritas

Rdi mbo

Tariki ya 9 Nzeri 2012, Inama y’ubuyobozi bw’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza yarateranye, isuzuma uko ishyaka rihagaze muri iyi minsi, ifata n'imyanzuro ijyanye n'ubutumwa bunyuranye bwoherejwe n'abarwanashyaka, nyuma y'ukwegura k'Umujyanama mu by'amategeko n'Umukomiseri mu by'umutekano.

Ku byerekeye imiterere y'ishyaka n'imigambi yaryo

1.Inama yishimiye ko RDI ihagaze neza, ikaba ikomeje ishingano zayo, zo kugeza u Rwanda kuri demokrasi ishingiye ku kuri, ku butabera no ku bwisanzure. Ni muri urwo rwego inama yashimangiye ibyemezo byafashwe mu minsi yashize, birimo kuzajya gukorera mu Rwanda, kubera ko ari ho Abanyarwanda benshi bari, n'ibibazo bigomba gukemurwa bikaba ari ho biri.

2.Inama yamaganiye kure abantu bose bitiranya politiki n’intambara y’amagambo, birengagije ko politiki ikorerwa rubanda kandi muri rubanda, ko idakorerwa mu mahanga gusa no ku byuma by’abazungu bitari byanamamara mu cyaro cy’i Rwanda.

3. Inama yasabye ko RDI yakomeza kumvikanisha igitekerezo cy'uko intambara ya demokarasi itazakorwa n’abari mu mahanga bonyine, ko ahubwo izakorwa cyane cyane n’Abanyarwanda bari mu gihugu, nibamara gutsinda intambara y’ubwoba, bakikunkumura akamenyero kabi ko guhakirwa uburenganzira bwabo. Ni muri urwo rwego Prezida w'ishyaka azashyira ahagaragara inyandiko (déclaration) igamije kwibutsa umurongo wa politiki wa RDI, n'uburyo ibona ubufatanye bwayo n'andi mashyaka ya opposition.

Ku byerekeye ubutumwa bumaze iminsi bwohererezwa ishyaka

1.Inama yashimishijwe n'uko RDI ishyigikiwe n’Abanyarwanda b'ingeri zose, nk'uko bigaragazwa n'ubutumwa bwinshi bwakiriwe.

2.Inama yashimiye byimazeyo abarwanashyaka bose bohereje ubutumwa, ku bw'inama zabo zubaka, zimwe zikaba zibutsa ko nta shyaka ry’induru n'ubwirasi,ko ishyaka riba ku mutima, rikarangwa n’ubwitonzi n'ubushishozi, rikirinda amaco yo kujajaba no kujarajara; izindi nama zikaba ari izisaba kuzirikana ko igihe kizagera, ishyaka rikayoborwa n’abazabitorerwa, rimaze gushinga imizi mu Rwanda.

3. Inama yunze mu ry'abarwanashyaka bohereje ubutumwa, yemeza ko abeguye bazasimburwa vuba, hakurikijwe ubushobozi n'ugukunda ishyaka kw'abifuza gushyirwa mu myanya.

Bikorewe i Sion (Suisse) kuwa 10 Nzeri 2012.

Mbonimpa Jean-Marie

Umunyamabanga Mukuru

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J

All the best to RDI

Bravo JMV Mbonimpa. Ubutumwa bwawe burasobanutse kandi bwanditse neza cyane mukinyabupfura kizira ukwiyemera n'agasuzuguro. Nizeye ko EVODE na mugenzi we babusoma, kandi ko uwo Evode azabona ko
utari injinji nkuko yakwise. Nubwo ntakuvugira Bwana JMV MBONIMPA, ariko jyewe byarambabaje cyane kumva EVODE akwita injiji. Koko "UTAZI UBWENGE ASHIMA UBWE", nkuko abakurambere bacu babivuze
neza. Sinzi niba uwo mugani Evode awuzi? Uriya Evode afite ubwirasi n'agasuzuzuguro birenze kwemera bishobora kuzamugiraho ingaruka mbi cyane zikomeye natisubiraho. Ngo JMV ni injinji, ngo
Twagiramungu bazahangana, ngo uwo "musaza" azavuga akari-imurore n'andi mateshwa menshi (chantage/black mail)adakwiriye uwiyita umunyabwenge!Icyo ni igisebo kumuntu wiyita ko yize nka Evode ! Ese
agaciro k'umuntu (valeurs humaines) kava kubusore cyangwa kubusaza? Jyewe kubwange numva ubusaza cyangwa ubusore, byose ari ibimenyetso by'igihe (signes du temps)bihinduka uko imyaka iza indi
igataha: umwana akavuka, agakura, akaba umusore cyangwa inkumi, nyuma agasaza, akazanacyura igihe (gupfa ashaje)usibye ko bidahira bose. Evode we rero, uko abyumva, ubusore ntibujyana n'igihe.
Ubusore bwe ni karande (éternelle). Ese ubwo busore bwa Evode arata azabugumana imyaka ingahe? Ese ababyeyi be niba akibafite (ndibaza ko baba bashaje niba bakiriho), kuri Evode ntagaciro bafite?
Mbega itera-bwoba, mbega agasuzuzuguro n'uburere buke biteye iseseme! Koko biragaragara ko Evode isomo rya FPR yarifashe neza pee: ITERA-BWOBA, AGASUZUGURO N'INTAMBARA Y'AMAGAMBO BIRENZE KWEMERA!
RDI rero ikwiye kwishimira iyegura ry'uriya EVODE na mugenzi we (versatiles/trouble-fêtes), bakazasimburwa n'abandi ba militants RDI batiyumvamo gusumba abandi babita injiji. Amahirwe menshi kuri
ba membres ba RDI na ba sympatisants bayo. Tugire amahoro y'Immana twese.

Jean MUSAFIRI,
Bergamo, Italia.

Répondre