Intore za FPR INKOTANYI zifata uwarashe nk'intwari, abicanyibaragwira !
Amakuru Ikinyamakuru Umuvugizi giherutse kubona atangaje, ni ukuntu umwe mu bigize impunzi ya politiki, akaba abarizwa mu Bubiligi , Ambasaderi Manzi Bakuramutsa, aherutse gutungurana ubwo yasabiraga ku mugaragaro umwe mu barashe Gen Kayumba, ariwe Pascal Kanyandekwe, kujya ku rubuga rw’intore za FPR.
Hari mu gitondo cyo kuwa gatanu saa tatu n’iminota makumyabiri n’umwe, ubwo Manzi Bakuramutsa yatunguraga abayoboke ba FPR bari ku rubuga rwayo yise urw’intore, akandikira Bayingana Aimable, umwe mu bashinzwe urwo rubuga, amusabira kwandikisha umwe mu bapanze bakanashyira mu bikorwa iraswa rya Gen Kayumba Nyamwasa. Nk’uko tubikesha bamwe mu bambari ba FPR Inkotanyi batashimishijwe n’icyo gikorwa aho umuntu wamennye amaraso ya mugenzi wabo, akanashaka kumwaka ubuzima, afatwa nk’intwari n’inyangamugayo, ubwo yandikaga muri aya magambo: “Muvandimwe Bayingana, ndagira ngo nsabire President w’Intara yo mu Bubiligi, ari we Pascal Kanyandekwe, kujya ku rubuga. Arabyifuza cyane kandi ni inyangamugayo”.
Icyatunguye abayoboke ba FPR ni ukuntu umwe mu bayobozi ba FPR Inkotanyi, akaba anashinzwe agashami k’ububanyi n’amahanga, ari we Bwitare Eulade, na we yunze mu rya Ambasaderi Bakuramutsa Manzi, atangazwa no kubona umwe mu nyangamugayo za FPR ariwe Pascal Kanyandekwe, atari ku rubuga rw’intore za FPR, akaba yarabivuze muri aya amagambo: “Ahubwo sinari nzi ko C/man wacu atari ku rubuga! nanjye ndamushyigikiye rwose.E.B”. Igitangaje ni ukuntu uyu Kanyandekwe, ufungiwe muri Afurika y’Epfo, afatwa nk’intwari ku ruhande rw’abayobozi ba FPR ishaka, akagera n’aho yidegembya muri gereza aho afungiwe, bivuga ko u Rwanda rwashoboye kumubonera inyoroshyacyaha aho afungiwe, akanabona uburenganzira bwo kuvugana n’abo ashaka, akagera n’aho ajya ku mbuga za Internet, bitemewe ku mufungwa.
Pascal Kanyandekwe ni umwe mu bagize uruhare mu kurasa Gen Kayumba Nyamwasa, akaba yaranaje gutanga miliyoni y’amadorali, ayiha abapolisi ba Afurika y’Epfo kugira ngo bamufungure, ari na bwo baje kubimurega. Kuba Kanyandekwe Pascal ashobora kujya ku rubuga rwa FPR akanitwa inyangamugayo hamwe na perezida wabo, abyitwa n’umwe mu bayobozi bagize ubunyamabanga bwa FPR, Bwitare Eulade, akaba yaranahoze ari maneko w’u Rwanda muri ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, ni gihamya ikomeye yerekana uruhare rutaziguye FPR yagize mu gushaka kwica Gen Kayumba.
Kuba na none Manzi Bakuramutsa atinyuka gushyigikira umuntu warashe Gen Kayumba Nyamwasa, abikoreye mu kindi gihugu, akaba amwita inyangamugayo, akanamusabira kujya ku rubuga rw’intore za FPR, byerekana ishusho nyayo ya Manzi Bakuramutsa, ko na we ari intore ya FPR kurusha kuba impunzi ya politiki.
Kagabo, London.