Intore Nkuru ya FPR Thom NDAHIRO ngo YEZU ni umu CDR !!!

Publié le par veritas

jesus.jpgNDL: Akumiro karagwira! Yego abambari ba FPR tuziko bafite ibibazo bikomeye byo kwisobanura kumahano bakomeje gukorera abanyarwanda ariko noneho bashobora kuba bageze naho batumva ibyo bavuga! Uyu mugabo Thom Ndahiro azwiho kuba umutoni kwa Kagame akaba ashinzwe gusetsa intore ziba zitaramiye kagame, ariko ikibazo ndabona kirimo kibakomerana kuko bamenyereye kuniga umunyamakuru wese uri mu gihugu, ubu noneho itangaza makuru ryo kuri internet ryabavugishije amangambure! Ndabona barimo bikoma abapadiri babiri , bakikoma urubuga rwa internet rwa www.leprophete.fr rwa bariya ba padiri noneho bakarengera ngo ni izindi mbuga zose ni izabo! Igitangaje ni uko nabonye na www.veritasinfo.fr barayihaye bariya bapadiri!  Ngo abo bapadiri banga abatutsi urunuka ariko bagakorera Kayumba na Karegeya( kuko batavuga rumwe n'intore babaye abahutu)!! Mbonye noneho bahise basimbukira kubashumba ba kiliziya nkaho aribo baba mu mitwe ya bariya bapadiri cyangwa se abantu batanga ibitekerezo kuri izi mbuga. None se basimbukiye kuri Musenyeri Bimenyimana JD i Cyangugu cyangwa Misago wabagoreweho gute? None se iyo umuntu yize agahabwa impamyabushobozi iyo agiye mu kazi agatanga ibitekerezo bye urahindukira ukamunyaga ya mpamyabushobozi! ndabona bibasiye abo basenyeri ngo babahaye ubupadiri!!  Baravuge ibindi kiliziya igira uko iyoborwa, amasakaramentu agira uko atangwa! ninde se Padiri yambuye ubukristu bwe ngo ni uko yamubatije? Mbere yo kwikoma Kiliziya na Yezu ni babanze bamenye kiliziya iyo ariyo , bamenye na Yezu uwo ariwe! Nimwisomere hasi aha inkuru inkuru ya Thom nkuko yasohotse mukinyamakuru umuseke.com  birabereka aho u Rwanda rugeze mubitekerezo:

Nkuko tubikesha inkuru yatangajwe na Tom Ndahiro k’urubuga Umuvugizi.wordpress.com, urubuga Umuseke.com rwifuje gusangiza abakunzi barwo ibitekerezo by’uyu mwanditsi.

Hashize igihe abapadiri babiri, Fortunatus Rudakemwa na Thomas Habimana bashinze batangije urubuga rwa internetrushinzwe kwamamaza urwango no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Kubera umwuga wabo barwise umuhanuzi. Nk’abantu bize igifaransa inyito bakoresheje ni “le prophete”. Kubera ubupadiri, urwo rubuga  rugaragaza ko rufite icyo ruhuriyeho na Kiliziya Gatolika babereye abayoboke n’abayobozi. Ni urubuga rufite aho ruhurira (links) n’imbuga za internet za Kiliziya. Urwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ndetse n’urwa Vatican nizo za mbere.

Kubera kandi umwuga wabo wo kwamamaza ingengabitekerezo ya jenoside no gufpobya icyo cyaha, urwo rubuga rufite za link n’imbuga nyinshi zirimo abahuje imyumvire n’intego. Uretse, imbuga za GuardianIgihe n’Iwacu abandi ntuzabaze.

Hashize igihe naririnze kugira icyo nandika kuri uyu ‘prophete’ w’icuraburindi, nizera ko Kiliziya mu Rwanda izabwira abapadiri bayo Habimana na Rudakemwa ko ibyo barimo bisebya Kiliziya. By’umwihariko nibwiraga ko bitazatera kabiri Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyima wa Diyoseze ya Cyangugu akazagira isoni zo kumva ari umuyobozi w’abigisha urwango. Umenya naribeshye.

Ku itariki ya 23 Mata 2011, padiri Rudakemwa yashyize ahagaragara inyandiko yibutsa imikorere y’ikinyamakuru Kangura. Munsi y’umutwe w’iyo nyandiko hari igishushanyo cya Yesu ahetse umusaraba. Inyandiko iri munsi y’igishushanyo cya Yesu  ugasanga bamugira icyitso cy’abajenosideri mu ngengabitekerezo yabo.  Bitagira aho bitandukaniye na Kangura yabikoraga kenshi yerekana ko ‘Umuryango Mutagatifu’ wemeranyaga n’umugambi wo kurimbura abatutsi mu Rwanda.

Iyo nyandiko y’umupadiri ku urubuga, yasohotse bucya hakaba Pasika. Ibyo bikaba byarakozwe ngo izuka rya Yesu rihuzwe n’iyo ngengabitekerezo ya jenoside. Padiri  akoresha amagambo yo mu ivanjili cyane, mu rwego rwo kumvisha abasomyi (bahuje nabo) ko urwango bandika rufite inkunga ntagatifu. Uko nayisomye na Myr. Bimenyimana yarayisomye. Yayivuze iki? Musenyeri Misago Augustin baherutse kugira umukuru w’urukiko rwa Kiliziya nawe yarayisomye!

Padiri Rudakemwa atangaho Yesu umugabo ko ibyo avuga ari ukuri, ati: “Aha rero nkaba nagusubirira nanjye mu byo Yezu yabwiye umugaragu w’umuherezabitambo mukuru agira ati “Niba mvuze nabi, garagaza ikibi mvuze; niba kandi mvuze neza, unkubitiye iki?” (Yh 18, 23). “Nyanga urundi, wimpimbira”.

Uko kuri ni ukuhe? Iyo nyandiko yagenewe Pasika na Padiri Rudakemwa itangirana izi nteruro. “CDR na FPR ni mahwi. Ndetse benshi bahamya ko FPR irusha CDR ububi.” Ibi abivuga nk’ukuri kandi ngo na Yesu nibyo yavugaga. Iri jambo “benshi” niryo ryari ishigiro rya CDR, yateguye gutsemba ubwoko mu izina rya “rubanda nyamwinshi”.

CDR yiyise Impuzamugambi kuko bagombaga ‘guhuza’—‘umugambi’. Uwo mugambi w’abahezanguni wari uwo gushishikariza abahutu kwanga urunuka kugirango bazakore jenoside batabibonamo icyaha. Niyo mpamvu ‘Impuzamugambi’ za CDR abantu bari barazise impuzamupanga.

Bigeze mu mwaka w’2011, umupadiri aragereranya CDR na FPR. Kuba FPR ariyo yaciye intege impuza-mugambi za CDR n’interahamwe, ni ukuri. Ubihakana ni ushyigikye umujenosideri ushaka kwishyira heza. Abemera ko CDR ari nziza, ugeranyije na FPR, ni abapawa n’abataye umutwe nk’abo muri RNC.

Ubu abo muri RNC bagizwe abatoni n’uru rubuga rw’abajenosideri. Ubyemeza ni uwahisemo guhakana jenoside, n’ubabazwa n’uko ukuri kw’ubugome bwakozwe kuvugwa.abeskopi-baribuka

Mbere ya jenoside, abasenyeri gatolika baharaniraga ko CDR ijya mu butegetsi bw’u Rwanda. Ikurikije amasezerano y’amahoro ya Arusha, FPR yarabyanze.  Ibi Myr. Misago arabizi. Na nyuma y’imyaka 17 gahunda iracyari iyo gushyigikira Impuzamugambi ziyise “le prophete”?

Ntiwaba umupadiri utabiherewe ububasha na Kiliziya ihagarariwe na Musenyeri muri diyoseze. Umupadiri ntiyajya no gukorera ahandi uw’aho ukomoka atabikwemereye. Ba nyiri urwo rubuga rw’urwango baracyari abapadiri. CDR kwitwa nziza nibwo buhanuzi  abakristu bari bategereje?

Iyi nkuru yakuwe k’Umuvugizi.worpress.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Banyarwanda aba bacdr babapadiri ko bashaka kutwicira igihugu tubigenze gute? Mwatuka Tom mwagira, mwahimba ibyo mushaka byose, nta munyarwanda numwe muzarangaza. Erega umunyarwanda yarahumutse,
S'ariya magambo yawe y'ubucdr azatuma banga Kagame! Ni uruhinja rwavutse ruzi aho agejeje u Rwanda mwabicdr mwe by'ingirwapadiri, padiri nyawe ari aho ari. Nimubona izi nyandiko zanyu hari numwe
zigize icyo zibwira mu Rwanda muzaze murutegeke, tuzarwimukamo. PUUUUUUUUUUUUU! Turabavumye, mwidutobera igihugu mwa bacdr murimo gusebya kiliziya!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Répondre
M

@KANIMBA, aho Thom akomoka n’uburyo yavutse nabgo bikureba, icyo tureba n’uburyo abayeho. N’umugabo
w’umuhanga, aritunze ntabwo ari nkamwe mwirirwa musabiriza mukoresheje amatiku yanyu.

Ikindi kandi ugomba kumenya, kiriziya ntabgo ariwowe nabariya bapadiri, kiriziya igizwe nabantu
benshi badafite imyumvire y’urwango nkiyo mufite.

Icyo Tom asaba abayobozi bakiriziya, n’uko bareba kure, bakabona Uburyo intore za shitani zacengeye
mu mukumbi w’imana, akanerakana Uburyo kiriziya iramutse ibyirengagije ingaruka byatera. Ibyo uramutse ubyise kurenganya kiriziya, waba ufite ikibazo gikomeye.

Umugoroba mwiza !

Répondre
K

Njye nagiraga ngo nibarize abanyarubuga umuntu waba uzi aho Thom Ndahiro avuka, nuko yitwaye mu bwana bwe , nibura byatuma tumenya urwango yanga abakristu cyangwa se kiliziya gatolika inkomoko
yarwo!

Nta munyarwanda wapfa kwibasira kiliziya adafite igikomere cyo mu bwana bwe kibimutera , niba avuka i kibungo nkuko bivugwa byaba bitangaje kuko tuzi ko ikibungo hari muri prefecture ziza imbere
mu bukristu mu Rwanda! burya ngo ingeso mbi ntirara bushyitsi , wabona ari ibimurimo bivumbutse! Ndibuka inkotanyi zigifata igihugu mu 1994 azajyaga zikubita abantu , (nkuko zikibikora) maze
zikavuga ko zarashe n'Imana!!!

Répondre
M

@karungu, Tom Ndahiro
aragaragaza uburyo bariya bapadiri bagereranije  ibintu bibiri bidafite aho bihuriye, yongera y’ibaza niba aba bapadiri barabuze inyigisho batanga
baka barasigaye bigisha ko FPR ntaho itaniye na CDR, ibyo nabyita ubusazi cg kudashira mugaciro, kuko kugeranya abahagaritse Jenoside nabantu bayikoze, byabagigaragaza ko abo bapadiri bamaze guta
umutwe, shitani niwe usigaye ub’inspira(inspiration).

kiriziya igomba kumenya ko guhana umupadiri wasambanye ukirengagiza ufite ideologie ya jenoside, n’igisebo kuri kiriziya, kandi bigaragaza ko ntahazaza ha
kiriziya, kuko niba abakagombye kutwigisha ubumwe n’ubwiyunge aribo babuhakana kumugaragaro, ubwo kiriziya yaba ituganisha he ?

Répondre
K

Njye nsomye iyi nyandiko ya Thom mbona nta bitekerezo agaragaje aba bapadiri banditse birimo ubu CDR!
Ikindi kandi ndibaza niba kiliziya ariyo ifite imbaraga zo gucecekesha abapadiri bagaragaje ibitekerezo byabo baba mu mahanga mu gihe leta nayo yananiwe gucecekesha abayirwanya (ba Rudasingwa
n'abandi) baba mu mahanga kandi ariyo ifite ingufu!

Mvira mu Rwanda si mvira ku isi ! Niba mu Rwanda batemera ibitekerezo binyuranye n'abayobora ahandi ho barabyemera naniyo mpamvu abanyarwanda bananiwe gufunga umunwa bahunga! Pole sana Ndahiro!!

Répondre
D

Nyamara ibyo Tom NDAHIRO avuga birasa n'ukuri, aba bapadiri mu kanya kamwe banegura FPR nkabyumva ariko mu kandi kanya nkumva bafite ikintu gisa n'ingengabitekerezo (idéologie) ya génocide
n'amacakubiri (ségrégation).

Kiliziya Gatolika icyo ibahatsemo izakibona! Aba bantu ntibafite umutima wa gipadiri, sinumva ukuntu bahinduka aba prophètes aka kanya! Muri politique, ce sont des extrémistes, ce ne sont pas des
révolutionnaires!

Répondre
N

Mbere nambere dashimira Thom Ndahiro kubasha gusesegura ibimaz’imisi byadinkwa kuraba ngirwa bapadiri.
Birababaje cyane kubona abantu basigaye birirwa bagereranya ngirwa bapadiri na Yezu, banyarwanda bavandimwe
nta munsi numwe tugomba guha agaciro amagambo ya bantu biyitirira abakozi b’Imana bagamije gusenya igihugu cyacu, kwirirwa basingiza abicanyi bahekuye uRwanda.

Bibiliya iravunga ngo igihe kimeruka nikigera benshi baziyitirira abakozi b’Imana, izi ngirwa bapadiri Thomas
na Fortunatus bari murabo biyitirira abakozi b’Imana, bararwa no kubiba amacakubiri, ibinyoma no gushyigikira abicanyi. Ntabwo rero tuzacibwa intege n'amagambo y'abavuga ubusa bahimba ibinyoma
kugirango bacemo Abanyarwanda ibice.

Amasegesho ya banyarwanda n’ayukuri kandi imana irikumwe nabanyarwanda igihe cyose. Ikibi mutwifuriza
izakidutsindira.

Répondre
M

Amaraso arahama, ntibanyuzwe na gato, barashaka ko ibibi byasubira. Mugira se ngo hari aho babakinze, biriya
bandika nibyo bibabamo ,ahubwo byari byarabashegeshe, kuko bari baratinze. Aho bagiye bakora hose ni ibi bibaranga.

Bagabanye kwisebya no gusebya kiliziya gatolika.mubyukuri irondakoko murwanda ntabwo rizogera guhabwa
intebe.

Répondre
M

Ibyo uvuga nibyo cyane, the Roman Catholic Church authorities in
Rwanda should react on those incendiary and hate speeches published by Le Prophete, naho ubundi bizaba bivuga ko bemera izo nyandiko. If they can’t intervene, then they should at least
disassociate their church from Le Prophete.

Répondre