Ngo abahakana Ubuhanuzi bwa Stg Nsabagasani barikururira umuvumo !
Tumaze gutangaza ubuhanuzi bwa Stg Nsabagasani, ibinyamakuru bimwe byabyanditse ho uko bishaka, cyane ibikorera mu Rwanda, ndetse bamwe bavuga ko atari utumwa bw’ Imana ari ubupfumu bwa Gen Kayumba na Col Karegeya, ariko Nsabagasani avuga ko ataziranye n’aba bagabo ndetse atarababona n’amaso ye cyeretse kubumva, yongeraho kandi ko abahakana ibyo yahawe n’Imana atariwe bahakana kuko ubutumwa atari ubwe. Izi nkuru zikimara gutangazwa, Stg Nsabagasani yadusabye ko twagirana ikindi kiganiro akagira icyo avuga kubyo bakomeje kumuvugaho no kugira inama ababivuga, kuko batazi ibyo bakora kandi ko atariwe barwanya ahubwo barwanya uwa muhaye ubwo butumwa ( Imana). Nsabagasani avuga ko ibyo yavuze atari ibihuha cyangwa ngo abibwirwe n’umwana w’umuntu, kuko atari ibye ahubwo ari ubutumwa Imana yamuhaye cyera kandi yari yarabuvuze. Akomeza avuga ko yabivuze ntakimenyetso kirabaho, kandi na Kagame ubwe arabizi kuko ubu butumwa mwamugezeho ataraba perezida, bityo ibyo Imana yamubwiye kuriwe akaba abona ko biri munzira yo gusohora kandi ngo kuriwe ntabwo ashidikanya ko ibyo yabwiwe bizaba kandi birihafi akurikije ibimenyetso yahawe. Guhakana ubu buhanuzi bw’Imana n’ink’uko Umuntu yatangira ikamyo yacitse feri n’amaboko Aya n’amagambo ya Nsabagasani yatubwiye, avuga ko ibyo yeretswe atari ubwambere abyerekwa kandi yatumwe kubitangaza, avuga kandi ko Imana yamubwiye kubikora kumugaragaro atihishe, akaba ariyo mpamvu yabivuze adafite ubwoba ko hari uwamwica, kuva kungoma ya Habyarimana yerekwa urupfu rwe yarabitangaje, ndetse bamwe bashaka kumwica, ariko ntibabigezeho kuko Imana yarimurinze. Akomeza avuga ko kandi ubutumwa busobanura urupfu rwa Kagame nabwo yabuhawe kandi ntiyigeze abugira ibinga, kuko ngo Imana nabwo yamusabye kubutanga uko buri, akaba ariyo mpamvu yatinyutse kubuvugira imbere y’abasirikare bagera hafi 1000, harimo n’ababakuriye yagiye atangaza mu butumwa bwe bwa mbere, avuga kandi ko yabutangaje butari bwatecyerezwa muri 1996, kugirango abantu nibabona ibimenyetso byabwo bamenye aho ibihe bigeze. Avuga kandi ko abo yabubwiye bose bakiriho, ndetse n’abari babahagaragariye, abashaka ukuri ngo babaza abasirikare babanye kuko aho yabaye yahatangaje mu buhanuzi bwatambutse mbere mu kinyamakuru (soma: http://www.veritasinfo.fr/article-ubuhanuzi-nyuma-ya-magayane-sgt-nsabagasani-dominic-yeretswe-ko-kagame-azicwa-n-inshuti-ye-70631275.html ) “ … sinabaye mu gisirikare ndumwe, benshi baranzi, kandi n’abayobozi bamwe baracyariho, narabavuze, nibabaze bareke gushuka abanyarwanda kandi bamenye ukuri kubizaba mu gihugu cyabo”- Nsabagasani . “ … ntakizaba Imana itagitangarije abantu bayo, kabone n’iyo bacyanga ariko nti bikibuza kubaho” –Nsabagasani. Ntaho nziranye na Gen Kayumba na Col Karegeya Sgt Nsabagasani avuga ko ibi kuriwe bitamutunguye, kuko abavuga ko ari upfumu bwa Gen Kayumba na Col Karegeya batazi ibyo bavuga, kandi avuga ko ntaho batandukaniye n’ibyo yabwiwe n’abasirikare ba Habyarimana akimara kubaha ubutumwa bwe ko azapfa, nawe ibyo bamusubije n’inkibyo ngo “ ni amagambo ya benewabo babatutsi b’inkotanyi” avuga ko ibyo bisubizo bitabujije ko ibyo yahanuye biba. Kuba nabo rero bavuga ko ngo ibyo avuga ari ibya Gen Kayumba na Col Karegeya ngo ntibishobora guhagarika ibyo Imana yavuze. Arazwi kandi abamwihakana bafite impamvu zabo Sgt Nsabagasani avuga ko azwi cyane bihagije ndetse ngo na Mugesera Antoine bavuga ko ngo yavuze ko atamuzi, byaba ari ukubeshya, avuga ko n’uwaba atamuzi cyangwa ngo abe yarumvise ubuhanuzi bwe, ashatse kumenya ukuri kwabwo yakumenya, kuko abo babanye uhereye muri 1993 ahanurira Habyarimana bagihari, avuga kandi ko atihisha uwashaka yamubaririza neza ngo inemero ze za gisirikare zo muri EX FAR ni 37 047 naho izo muri RDF igisirikare cya Kagame ni 39 949, ushaka azamubaririze azamumenya neza, avuga kandi ko yatangajwe n’uburyo abantu birengagiza abintu bazi barwanya Imana kuko ngo no mu babyandika harimo abahoze mu ngabo za Habyarimana bashobora kuba bazi ukuri kose. Arangiza asaba abanyarwanda ko aho kurwana n’ubuhanuzi Imana yavuze, cyangwa se ngo abuhakane, birutwa n’uko yareka kubwemera ariko ntubihakane ugategereza ibizaba, kuko guhakanya ibyo Imana yashatse ko abayo bamenya ari icyo cyaha gisumba ibindi, ngo Bibiliya ivuga ko gutuka Umwuka Wera bitazababarirwa, gufata ibintu by’Imana ukabyita ubupfumu nabyo ni ugutuka Umwuka Wera. Avuga ko byaba byiza utagize icyo uvuga ugategereza ko bizasohora aho kwishyiraho umuvumo. ( source : Inyeneyerinews) Charles I. |