Kuki FPR-Inkotanyi ishaka kutwemeza ko nta moko aba mu Rwanda ?( source: www.leprophete.fr)
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fiab6eabcbe0502510%2F1303889885%2Fstd%2Frepubulika-ya-mbere-n-iya-kabiri-ntizigeze-zihakana-ko-abaturage-b-urwanda-ari-gatwa-gahutu-na-gatutsi.gif)
Aho FPR-Inkotanyi ifatiye ubutegetsi mu Rwanda, yadukanye ingengabitekerezo (ideology) yo gushaka kwemeza abantu ko nta moko aba mu Rwanda. Koko rero yasibye amoko mu irangamuntu, ngo nta bundi bwoko bubaho uretse ubw’Abanyarwanda. Nanone ariko igitangaje ni uko ibyo gushaka gusibanganya amoko y’Abanyarwanda bitabuza FPR no kwemeza yivuye inyuma ko habayeho jenoside yakorewe ubwoko bw’Abatutsi, ikozwe n’abo mu bwoko bw’Abahutu. Ukwivuguruza nk’uko gusobanura iki?
A.Guhakana amoko ni ugutoba amateka y’Urwanda.
Wagira ngo FPR ifite icyo ipfa n’amateka y’Urwanda dore ko yanabujije abarimu kuyigisha urubyiruko mu mashuri. Niba koko amateka yari asanzwe yigishwa yari abogamye, abahanga ba FPR bari bakwiye kwandika andi abanogeye ariko abana bakayigishwa. Niba bitarakozwe, imyaka ikaba ibaye 17, ni uko FPR ifite gahunda: irashaka kurema igihugu kitagira amateka kugira ngo ijye ibona uko irindagiza Abanyarwanda;irashaka koza Abenegihugu mu mutwe no kurema umunyarwanda mushya utazi aho ava n’aho agana.Guhakana amoko y’Abanyarwanda ni imwe mu mpamvu zateye FPR kubuza ko amateka y’igihugu yigishwa. Reka tubisuzume neza.
Twese turibuka intego y’umwami Rudahigwa yari “Ibaga y’inyabutatu ijya mbere”. Iyo nyabutatu nta yindi itari Gahutu, Gatwa na Gatutsi.
Repubulika ya mbere n’iya kabiri ntizigeze zihakana ko Urwanda rugizwe n’amoko y’Abahutu, Abatwa n’Abatutsi. Ibyo bigaragazwa n’uko ayo moko yanditswe mu Itegeko rigena Indirimbo yubahiriza igihugu ryo kuwa 11 Ukuboza 1962 (reba Igazeti ya leta (J.O) 1962, p.499). Igitero cya gatatu cy’iyo ndirimbo kigira kiti: “Bavukarwanda mwese muvuze impundu, demokarasi yarwo iraganje,twayiharaniye rwose twese uko tungana: Gatutsi, Gatwa na Gahutu namwe Banyarwanda bandi mwabyiyemeje…”.Abanyarwanda bandi babyiyemeje ni abanyamahanga bahawe ubwenegihugu (naturalisés).
Nyuma y’ihirikwa ry’ingoma ya cyami, gahunda y’ingenzi ya repubulika ntiyahwemye kuba iyo gushakisha uko ayo moko uko ari atatu yabana mu mahoro no mu bwubahane: ”Independansi twatsindiye, twese hamwe ,tuyishyigikire, tuyibumbatire mu mahoro, mu kuri, mu bwigenge no mu bwumvikane”. Nyamara iyo gahunda yakomeje kuba ingorabahizi kubera impamvu nyinshi. Zimwe muri zo zikaba:
*Ibitero by’Inyenzi byakomeje guhungabanya umutekano mu Rwanda kugera muri 1968, bikaba byarashimangiraga urwikekwe hagati y’amoko kuko byahwituraga Abahutu bikabumvisha ko Abatutsi bagifite gahunda yo gusubirana ubutegetsi bagasubizaho ingoma ya cyami ku ngufu. Igitero cya FPR-Inkotanyi cyo ku ya 1 Ukwakira 1990 cyarongeye kibyutsa ubwo bwoba n’urwikekwe, uko byagenze ibara umupfu.
*Demokarasi ishingiye kuri nyamwinshi y’Abahutu : yateraga bamwe mu Batutsi kwiheba bakumva ko badateze kongera kubona ubutegetsi mu buryo bw’amatora anyuze mu mucyo.
*Hari ababona ko abategetsi b’Abahutu bibanze ku nyungu za nyamwinshi y’Abahutu bakirengagiza inyungu zihariye za nyamuke y’Abatutsi n’Abatwa.
*Kwikubira ubutegetsi kw’Abatutsi ku ngoma ya Cyami, gushaka kwikubira ubutegetsi kwa bamwe mu Bahutu guhera muri 1962 kugera muri 1994 byateye abo bategetsi b’amoko yombi kwibagirwa gukurikirana inyungu rusange bashyira imbere inyungu z’udutsiko tw’abasangiye ubwoko cyangwa abakomoka mu karere kamwe.
Ibi byose ariko ntibyabujije amoko atatu y’Abenegihugu b’umwimerere gukomeza kuvugwa, kwandikwa mu “Irangamuntu” no mu mategeko. FPR-Inkotanyi niyo yadukanye agashya, ngo irashaka gukemura ikibazo cy’amoko yigerekaho ibyo idashoboye: kuyaca mu gihugu!
B. Kuki FPR yemeza ko nta moko aba mu Rwanda?
Sinirirwa ntinda ku bisobanuro bitangwa n’abavuga ko ijambo amoko cyangwa “race” ridakwiye gukoreshwa ku Bahutu , Abatwa n’Abatutsi. Ngo abashobora kubyarana baba ari ubwoko bumwe. Birumvikana ko ibisobanuro nk’ibyo byerekana ko inyokomuntu ari ubwoko bumwe butandukanye n’ubw’inyamaswa, nazo ubwazo zikaba zirimo amoko anyuranye. Na none ibyo bisobanuro ntibikuraho ko inyokomuntu igizwe n’abazungu, abirabura, abarabu….Ibyo mu Rwanda, byakwitwa“ethnie” cyangwa “race”, ikibazo si amagambo akoreshwa, ikibazo ni “irondakoko” ryakomeje gukurura umwiryane hagati y’abana b’Urwanda rikaba rikomeje kudusenyera igihugu kugeza n’uyu munsi.
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi95b8de0c8164271f%2F1303892189%2Fstd%2Fguhindura-ibendera-rya-repubulika-utabajije-abenegihugu-kandi-ugakomeza-kwemeza-ko-wemera-iyo-repubulika-nabyo-ni-ugutoba-amateka-y-urwanda.jpg)
Nyuma y’intambara na jenoside yo muri 1994, FPR yakoze icengezamatwara rihambaye ryo kumvisha Abanyarwanda ko ntamoko bagira.
Izo nyigisho zashimangiwe n’ibyemezo 3 bya politiki bikomeye:
*Gusiba ubwoko mu irangamuntu
*Kwandika ubwoko bw’Abatutsi bwonyine mu Itegeko nshinga rya repubulika ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe ku italiki ya 26 Kanama 2008. Ingingo zivuga ubwoko bw’Abatutsi ni Ingingo zibanza, igika cya mbere n’icya 4; Ingingo: 14; 51; 179( igika cya 3 n’icya 4).
* Guhindura Indirimbo y’ubahiriza igihugu yagaragazaga andi moko agize abenegihugu no guhindura ibendera n’ibirango bya repubulika.
Gusa nta munyarwanda ushyira mu gaciro wigeze wemera izo nyigisho za FPR kuko bigaragara ko zitanganwa uburiganya bukomeye kandi butagamije ineza y’Abanyarwanda bose. Kwemeza ko nta moko aba mu Rwanda, ariko Leta igakomeza ikanemeza ko habayeho jenoside yakorewe Abatutsi ni imvumburamatsiko itangaje! Uko kwivuguruza gushobora guhabwa kimwe muri ibi bisobanuro bikurikira cyangwa byose hamwe:
(1)Mu rwanda nta bundi bwoko buhari uretse ubw’Abatutsi gusa (Umunyarwanda=Umututsi).Igihugu ni icy’Abatutsi bonyine.
(2)Abatwa n’Abahutu na bo bahindutse Abatutsi.
(3) Abatari Abatutsi (Abahutu n’Abatwa) bambuwe ubwenegihugu, ntibakiri Abanyarwanda, bagizwe abanyamahanga mu gihugu cyahoze ari icyabo.
(4)Ubwoko bw’Abatutsi bukoreshwa gusa mu buryo bwo kurengera inyungu z’agatsiko kari ku butegetsi ariko nta kindi bimariye abitirirwa ubwo bwoko.
(5)Mu Rwanda nta moko ahari, ubishatse wese yiyita umunyarwanda bikemerwa.
Uko wagoragoza kose, FPR ihakana cyangwa ikemeza ko amoko ariho mu Rwanda ibitewe n’inyungu ishaka kurengera. Kuri yo amoko y’Abanyarwanda ni igikoresho cya politiki gusa.
Iyi ngengabitekerezo ifite ingaruka mbi nyinshi cyane ku mutekano, iterambere, n’ubusugire bw’igihugu cy’Urwanda. Guhakana“identité"(kamere) y’abenegihugu nta cyiza byageraho:
(1)Kudasobanura neza umunyarwanda uwo ari we ni uburyo FPR yahisemo bwo gukingura igihugu kikagabizwa abanyamahanga. By’umwihariko Abagande biyise Abassaja ubu bifatiye inzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’igihugu bakaba bazikoresha mu buryo bwo gusahura umutungo w’igihugu no kwica urubozo Abenegihugu. Uwarunguruka mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’Urwanda na Polisi y’igihugu, mu nzego z’ubucamanza, mu buyobozi bw’ibigo bya Leta… yakwumva ukuntu Abanegihugu bari mu mazi abira. Niyo mpamvu bahora banyerezwa bakicwa nk’amatungo, nta we ubarengera.
(2)Ingengabitekerezo nk’iyi igamije gucisha bugufi abo mu bwoko bw’Abahutu kugira ngo bajye bagenda bubitse umutwe kugeza igihe bazahindukira burundu abanyamahanga mu gihugu cyabo (citoyen de seconde zone). None se iyo uhora ubunza imitima, witeguye ko bakurigisa uyu munsi cyangwa ejo; ukuba udashobora gukora umushinga ngo nutungana ntibabure kugushinja ibyaha utakoze kugira ngo baguhombye; kuba urubyiruko rudashobora kwiga rwizeye ko umuhanga igihugu kizamufasha gutera imbere, aho kugira ngo ushoboye gutsinda bimutere ishema ahubwo bigahindurwa icyaha kuko bamubonamo uzafata ubutegetsi…Niyo mpamvu kwica abo bita ngo “barize ra! Ba najuwa”,(intellectuals) byatangiriye mu rugano, ubu byagizwe politiki iyobora igihugu. Inkandagirabitabo ni zo zihabwa ubuyobozi bw’ikirenga kandi akaba ari zo zifata ibyemezo byose bikomeye. Ni ishyano; twararigushije!
(3)Guha agaciro ubwoko bumwe bw’Abatutsi, ubw’Abahutu bugahindurwa “abanzi b’igihugu” (Ibipinga, Adui) bihembera urwango n’umwiryane .
(4)Ingengabitekerezo nk’iyi igamije “gutongoza” abo mu bwoko bw’Abatutsi kugira ngo bemere gutwikira ibyaha bikomeye Ubutegetsi bwa FPR bukora. Niyo mpamvu FPR idahwema kubeshya Abatutsi ko barusha Abahutu uburenganzira mu gihugu, ko iyo hishwe Umututsi umwe (n’iyo ari FPR imuhitanye!) biba ari ikibazo gikomeye mu gihugu, ariko hakwicwa Abahutu 8000 (i Kibeho), bikaba ari nta kibazo kuko aba ari ibiterahamwe bipfuye!
Iyi ngengabitekerezo yamamaje ko Abatutsi ari Ibimanuka, byaje mu Rwanda biturutse mu ijuru, ni iya kera. Bamwe mu Batutsi bayigendeyeho bumva ko basumba Abahutu maze si ukubishongoraho! Ingorane byaje gukururira inzirakarengane zitagira umubare twese turazizi. Kuki FPR yongeye kugarura icyo gishuko gitindi? Abatutsi muririnde kongera kugwa muri uwo mutego! Amateka ya vuba aha azabe ntacyo yabigishije?
(4)Gushaka gusiba ubwoko bw’Abahutu n’Abatwa ( FPR yahisemo kubabatiza ibita ngo ni “Abasigajwe inyuma n’amateka”!!??), kubuceceka, kudashaka ko buvugwa, ukerekana ko butabaho ni intabwe ikomeye muri gahunda ndende yo gutsemba ubwo bwoko. LONI yo yemeza ko iryo tsembabahutu ryatangiye (soma Mapping Report yo ku ya 1 Ukwakira 2010)!
C.Umuti waba uwuhe?
Nta kindi kintu gishobora kugarura umutekano, ubusabane n’icyizere mu bana b’Urwanda uretse kurema urubuga rw’ubwisanzure Abenegihugu bahuriramo, bagatobora bakavuga ibibazo byabo kandi bagashyira ahagaragara inyungu zabo z’ukuri. Urwo rubuga nta rundi rutari amashyaka ya politiki .
Kubera iyo mpamvu rero turasanga mu Rwanda hakwiye kubahoamashyaka atatu ya politiki:
*Ishyaka rirengera inyungu z’Abahutu
*Ishyaka rirengera inyungu z’Abatutsi
*Ishyaka rirengera inyungu z’Abatwa.
(1)Buri munyarwanda yagira ubwisanzure bwo kwiyandikisha mu ishyaka ashaka, rimwe muri ayo uko ari atatu.
(2)Buri shyaka ryakwisuganya, rigakoresha ibiganiro birambuye, rigashyira ahagaragara inyungu z’abagize ubwoko rishinzwe kurengera.
(3)Amashyaka yose uko ari atatu, yahura agafatanya kugaragaza no kugena inyungu rusange (intéret général) Abenegihugu bose bahuriyeho kandi zigomba guharanirwa no kurengerwa n’Abanyarwanda bose.
(4)Amashyaka yose yashyira hamwe, agafatanya kwandika Itegeko nshinga rirengera inyungu rusange n’inyungu zihariye za buri bwoko.
(5)Amashyaka yose hamwe yakumvikana uko abategetsi bajya bashyirwaho n’uko bajya basimburwa hatagombye kongera kumeneka amaraso y’inzirakarengane.
Icyitonderwa: hari ibishuko bitatu dukwiye kwirinda nk’uko imbeba yirinda guhura n’injangwe:
*Demokarasi ishingiye kuri nyamwinshi y’Abahutu. Amatora ni ngombwa ariko sibwo buryo bwonyine bugaragaza ko mu gihugu hari demokarasi. Kugendera ku mubare w’Abahutu bikemezwa ko aribo bonyine bakwiye kuyobora Urwanda ni igitekerezo cyagaragaje ko nta kandi kamaro gifite uretse guteza intambara z’urudaca mu gihugu.Nyamwinshi yaba yiyubahishije mu gihe yakwita no ku nyungu za nyamuke.
*Igitugu cy’umwe cyangwa nyamuke ipyinagaza nyamwinshi:
Uko Urwanda ruyobowe ubu, aho abaturage barindishijwe imbunda nk’inyamaswa z’inkazi, ni yo shusho nyakuri yerekana akaga k’abenegihugu bemeye kuyoborwa n’igitugu cy’umwe witwikiriye nyamuke . Ni nde utifuza ko habaho impinduramitegekere?
*Ingengabitekerezo y’Ubumwe n’ubwiyunge nk'uko yigishwa na FPR :
FPR ntako itagira ngo yumvishe Abanyarwanda ko Umuhutu ntacyo yavuga ngo kigire agaciro iyo nta Mututsi umuhagaze iruhande ; ko nta shyirahamwe Abahutu barema ngo rífate ritarimo Umututsi kabone n’iyo yaba ashinzwe kunekera FPR kandi akaba afite n’ubutumwa bwo gusenya iryo shyirahamwe (foutre la merde) ! Abahutu bateraniye hamwe nta mututsi ubarimo ngo baba bari mu macakubiri no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside ! Kwihesha agaciro birareba mbere na mbere abo mu bwoko bw’Abahutu. Guhora bubitse umutwe nk’urufunzo ni ugukina umukino wa FPR, wa wundi ugamije “gusiba” ubwo bwoko, ahantu hose!
D. Umwanzi w’Urwanda azabe nde?
Gutandukanya inshuti n’umwanzi w’igihugu ni igikorwa cya politiki gishingirwaho imigendekere myiza cyangwa mibi y’ubuyobozi bw’igihugu icyo ari cyo cyose.
Gusa rero ni ngombwa gutandukanya umwanzi w’umuntu ku giti cye (inimicus), n’umwanzi w’igihugu (hostis).Bibiliya iratwigisha ngo“mukunde abanzi banyu”. “Diligite inimicos vestros”(Math.5,44;Luc 6,27).Aha haba havugwa umwanzi usanzwe w’umuntu ku giti cye (inimicus). Ntabwo Bibiliya itubwira ngo “mukunde abanzi b’igihugu cyanyu (hostes) kandi mubafashe kugisenya”:diligite hostes vestros!! Kuva na kera kose, uwemera Imana agomba kuba n’intwari bityo agafata iya mbere mu kurengera igihugu cye, arwanya umwanzi wacyo.Urwango rubi ni urwo tugirira umwanzi usanzwe, uru mu gifaransa rwitwa “la haine”. Bibiriya idusaba kurwirinda no kurutsinda kuko rusenya undi rutaretse n’imitima yacu. Naho ubukana tugomba kugira imbere y’umwanzi w’igihugu cyacu bwitwa “hostilité”. Ubu bukana ni ngombwa kuko budufasha kurengera ubusugire bw’ibihugu cyacu, bugahora bubyara ingufu zo kubungabunga inyungu rusange n’umutekano w’abanyagihugu.
Bityo rero, iyo uri umukuru w’igihugu , hari amakosa 3 udakwiye gukora:
(1)Nk’iyo ugize utya ukibeshya, umwanzi wawe ku giti cyawe ukamwita umwanzi w’igihugu, uba ugize nabi kuko uba ufashe akabazo koroshye ukakagira umugogo wose, kandi ukaba urenganyije umuntu kuko uba umushyize mu rwego rutari urwe.Uba ubeshye igihugu kuko ingufu zishinzwe kurengera inyungu rusange uba uziyobeje ukazijyana mu bibazo byawe bwite.
(2) Iyo wibeshye , inshuti y’igihugu ukayita umwanzi w’igihugu, uba usenye bitavugwa. Igihugu uba ugiciye amaboko kuko uba ugishoye muri gahunda yo kwisenya.
(3) Iyo ufashe umwanzi w’igihugu akaba ari we wicaza mu mbere, uba wikozeho bidasubirwaho kuko uba ugambaniye igihugu. Umwanzi aba ahawe uburyo bwo kugisenya , kugisahura no kucyoreka.
Repubulika y’Urwanda, kuva yavuka, yananiwe rwose guca ukubiri n'umuvumo wo ku Rucunshu! Na yo yakunze kwikora mu nda, igafata abana bayo ikaba ari bo yita “Inyangarwanda”! Ushaka kumva uko jenoside itegurwa igashyirwa mu bikorwa yahera n’aho.Muri iki gihe ariya makosa tuvuze haruguru FPR ntihwema kuyungikanya!
Mu by’ukuri umwanzi w’Urwanda si Gahutu, si Gatwa, si Gatutsi. Muri iki gihe, Umwanzi ni Abagande biyita Abassaja bigabije igihugu cyacu guhera taliki ya 01.10.1990, bakica, bagasahura, igihugu bakagitera itabi. Aho bamariye gufata ubutegetsi bakuyeho agahu: ntibahagaritse kwicira ubusa abenegihugu, gusahura igihugu, guhungabanya umutekano, guca imanza zirenganya, hanyuma bagerekaho no kubeshya ngo nta moko aba mu Rwanda kugira ngo babone uko bigarurira igihugu cyacu bidasubirwaho.
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fic2a9854aadc252b9%2F1303892413%2Fstd%2Fimbaga-y-inyabutatu-ijya-mbere-izagirwe-intego-ya-repubulika-ya-3-dutegereje.jpg)
Abo Bagande bifashisha agatsiko gato k’Abanyarwanda babashyigikiye, abavuye hanze n’abahoze mu Rwanda, basangiye ibanga ryo kuba baragize uruhare mu gutsemba Abanyarwanda. Ako gatsiko ubu kayobowe na Paul Kagame. Abo Bagande bakwiye gufatwa mu maguru mashya bagasubizwa mu gihugu cyabo, bakareka Abanyarwanda bakishyira bakizana mu Rwababyaye. Naho abagize ako gatsiko kabashyigikiye bagomba kurekura nta yandi mananiza inzego z’ubutegetsi bw’igihugu bagize igikoresho cy’inyungu zabo bwite. Iyo ubonye umuntu nka Paul Kagame agira atya agakora mu mutungo w’igihugu akigurira indege ebyiri zicuruzwa ku nyungu ze n’umuryango we, mu gihe yirukana abana bacu bakava mu ishuri Leta idashoboye kubaha inguzanyo ngo bige kaminuza: ubwo se wavuga ko inyungu z’ako gatsiko konyine atari zo abanyagihugu bose bagokera ? Ibi se tuzabyemera kugera ryari? Niba ako gatsiko katemeye kurekura ubutegetsi mu mahoro, birakwiye ko Abanyarwanda twahaguruka nk’umuntu umwe tugakora revolisiyo ya Rubanda, tukirukana ibyo birura byadutse mu ntama bikaba bikomeje kuziyogoza umusubizo.
Umwanzuro
Leta ya FPR irananiwe. Ubusembwa ifite burakomeye kandi ntibuteze gukira. Irafata abenegihugu ikabita abanzi b’Urwanda. Igihugu yakigabije Abagande, dore imyaka ishize ari 17.Benshi mu bayobozi bayo bagize uruhare rukomeye mu gutsemba Abanyarwanda: mu ntambara yatangiye 1990; i Kibeho: mu kurasa abaturage ba Gisenyi na Ruhengeri no kubatsinda mu buvumo; muri Congo; ibisasu bikomeje guterwa hirya no hino mu gihugu, n’ibindi bikorwa byinshi by'urukozasoni... Ushaka kubyumva neza yasoma Ubuhamya bwa Abdul Ruzibiza, Rwanda Briefing, Mapping Report, n’ibindi bitabo bitari bike bikomeje kuvuga ishyano Urwanda rwagushije.
Kuba Leta ya Kagame ikomeje kwiharira ubutegetsi, ikabinyuza mu nzira zo gukoresha amatora afifitse aho Abanyarwanda bahatirwa gutora ku kingufu abayobozi badashaka; gufunga no kwica abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi (Rwisereka wishwe, Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda, Deo mushayidi, Charles Ntakirutinka n’abandi bakomeje gufungwa..); kwica, guhutaza no kumenesha abanyamakuru bagerageje kugaragaza ibitagenda…Ibyo byose byerekana ko Leta ya Paul Kagame nta kandi gakiza izazanira Abanyarwanda. Nta bisubizo ihishiye ibibazo bikomereye Abenegihugu, ahubwo iyo Leta ubwayo yahidutse ikibazo. Bityo rero igihe kirageze ngo Abanyarwanda twese turebe uko twashyiraho Leta y’inzibacyuho yahabwa inshingano yo guca burundu umuco mubi w’iterabwoba ahubwo ikadufasha:
(1)Kuganira mu mahoro n’ubwumvikane ku mateka yaranze igihugu cyacu.
(2)Gukemura ikibazo cyo kwikubira ubutegetsi cyakunze kuranga abayoboye Urwanda kugeza ubu.
(3)Guhana abagizi ba nabi.
(4)Gushima no kugororera intwari n’abagiriye igihugu akamaro.
(5) Kwishyiriraho Leta ishyira imbere inyungu rusange kandi ntiyirengagize inyungu zihariye za buri cyiciro cy’Abanyarwanda. Turashaka Leta ikora mu buryo bwubaha kandi bugateza imbere umwenegihugu.
Barakabaho abaturage b’iki gihugu: Gatutsi, Gatwa na Gahutu n’Abanyarwanda bandi babyiyemeje.
Rukundo Aimable