Ingabire Victoire- Raporo y'ihanurwa ry'indege ya prezida Habyarimana n'Alain Juppé bihangayikishije KAGAME Paul !
Amakuru aturutse i bukuru ku bantu batashatse kwivuga amazina ku mpamvu zumutekano wabo, bemeje ko Kagame amaze gutanga amabwiriza ku bacamanza baburanisha Ingabire Victoire Umuhoza ko bagomba kumurekura byagatenyo mu rubanza rwe rutaha, ngo akazajya mu Bufaransa Ingabire ari hanze afungishije ijisho kubera gutinya imyigaragambyo ikomeye ndetse nibibazo yazabazwa kwifungwa rye ryamaherere!
Bikaba bikomeje no kuvugwa ko Kagame amaze gutanga akayabo kamafaranga atubutse ngo barebe uko bacamo ibice byinshi FDU inkingi, kugirango igice kizemera gukorana na Kagame kizavuge ko kirukanye Ingabire Victoire Umuhoza muri FDU kandi ko batagomba gukorana na RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Ikijyanye Kagame mu Bufaransa kandi ngo ni uko agiye kureba uko yakumvikana nabafaransa bakareka gusohora iperereza ryakozwe aho ryagaragaje ku mugaragaro ko ari Kagame warashe indege ya Habyarimana, ngo Kagame kandi azaboneraho gusaba Alain Juppé imbabazi ku mugaragaro ku ijambo yamubwiye ry'uko atamushaka mu Rwanda.
Ngibyo ibyuruzinduko rwa Kagame ndetse no guhangana nikibazo cya FDU
Inkuru ya Rutinywa Yves