Ingabo z’u Rwanda zambuwe intwaro mu cyahoze ari Cyangugu.

Amakuru dufite avuga ko abasirikare b’u Rwanda, batewe bakamburwa imbunda n’abantu kugeza ubu bataramenyakana ba basanze mu birindiro byabo. Icyo gitero ngo kikigitangira ngo hajemo abantu benshi ingabo z’u Rwanda zitashoboye gusubiza inyuma, maze abasilikare b'u Rwanda bagera kuri 5 bamburwa imbunda zabo, ndetse abo basirikare bamburwa n’ibindi bikoresho byishi bari bafite.
Amakaru ikinyamakuru inyenyerinews gifite avuga ko leta ya Kagame yabujije abantu bose kugira icyo batangariza itangazamakuru iryo ariryo ryose kubera gutinya ko iyo nkuru y’urukoza soni yo kwamburwa intwaro kw’abasirikare biyitaga ko bashoboye kurinda umutekano w’abaturage noneho bananiwe kurinda uwabo yamenyekana.
Ibi bibaye kandi nyuma y’iterwa ry’igiasasu muri iyo ntara, bikaba bivugwa ko izo ngabo z'u rwanda zugarijwe cyane n’abantu bataramenyekana, nubwo bikomeje kugirwa ibanga.
Turacyakurikirana neza ibyiyi nkuru tuzayibagezaho neza mu gihe kiri imbere
Charles I.( Inyenyerinews)