Ibihugu by'inshuti z'u Rwanda byahaye Paul Kagame ibimenyetso by'uko maneko ze ziri inyuma y'imigambi mibisha yo guhitana abamuhunze !!

Publié le par veritas

021-kaga.pngHashize iminsi, ikinyamakuru Umuvugizi kibonye amakuru yemeza ko ibihugu by’inshuti z’U Rwanda, byahaye Perezida Kagame, za gihamya zitandukanye zidashidikanywaho, zigaragaza uruhare maneko ze zagize m’ugushaka kwicira Gen Kayumba Nyamwasa muri Afurika yo hepfo. Ibyo bihugu byanageretseho kumwereka n’ibindi bimenyetso byerekana indi migambi mibisha Kagame arimo gucura, kugira ngo ahitane abandi banyapolitiki bahungiye muri cyo gihugu kimwe no hirya no hino ku isi.

Muri za gihamya zashyikirijwe Perezida Kagame, zikubiyemo za e- mails zigera kuri 40 na sms cyangwa message za telefoni zigendanwa zigera kuri 60 muri izo messages harimo n'izigizwe n’amajwi  hagati y’abambari ba Perezida Kagame aribo Gen Jack Nziza ,Col Dan Munyuza, hamwe n’abo bakoreshaga, mu bikorwa byo gushaka kumena amaraso y’abagenzi babo bahungiye muri Afurika yo hepfo .

Ikinyamakuru Umuvugizi, cyashoboye kubona zimwe muri zo za gihamya: zigizwe n’ amajwi y’ibiganiro hagati ya Col Dan Munyuza n’umwe mubo yatumaga kujya kwica . Mu majwi ye ubwe, Col Munyuza, yamukanguriraga kujya kwica Col Karegeya. Yamwizezaga ko nyuma yo kumena ayo maraso, azabona ibihembo bishimishije. Mu ijwi rye Col Dan Munyuza avugana n’uwo mwicanyi kuri telefoni, yamwijeje ko amafaranga yo gutanga ari menshi. Kandi ko bijyana n’urutonde rurerure rw’abagomba kwicwa. Yabasabaga gukorana umwete bivuye inyuma mu kwica, nabo bakazabaha akayabo k’amafaranga. Col Dan Munyuza umuyobozi w’urwego rw’iperereza rwa Gisirikare DMI, yabwiraga uwo yatumaga kujya kwica, ko nibananirwa kurasa cyangwa guhotora Col Karegeya, bazakoresha n’uburozi bagomba kubaha. Yamwizezaga ko ubwo burozi bamaze kubusuzuma bakaba barasanze bukora cyane.

Gen Jack Nziza nawe k’umurongo wa Telefoni n’uwo yatumaga kwica, yari arimo gutanga ibihumbi 500 by’amadorari y’abanyamerika. Ayo mafaranga , yagombaga kumufasha guhotora Gen Kayumba kwa muganga. Gen Nziza yatinze ku mirongo ya telefoni, yigira hamwe n’uwo yatumaga kureba uburyo ayo mafaranga yamugeraho bitamenyekanye. Nyuma yaje no gufata icyemezo, cy’uko niba ibyo kwicira Gen Kayumba kwa muganga bisa n’aho binaniranye, ko bakwica Col Karegeya. Yongeyeho ko icyemezo yari amaze kukiganiraho no kucyemezanyaho na shebuja .
Kugeza ubu, n’ubwo Perezida Kagame yahawe za gihamya nyinshi zitandukanye, yananiwe kuba yahana izo nkoramaraso ze zibyihishe inyuma m’uburyo butaziguye. Bidashidikanywaho ko bari babiziranyeho. Ikindi biragoranye cyane kubona ba Generali bapanga kwicira abantu hanze bari bagenzi babo ,shebuja wabo atabizi.

Zimwe muri gihamya zerekana ko ibikorwa byose Kagame aba abizi, ni amajwi y’ibiganiro hagati ya Gen Jack Nziza n’uwo yatumaga kwica, ubwo yamumenyeshaga ko umwe mu bo bakoreshaga yafashwe. Gen Nziza acyibyumva yarababaye cyane . Avuga ko bakururiye ibibazo bikomeye cyane Afande .

Kugeza ubu, ikibabaje cyane ni uko abenshi mu bakoreshwa guhiga Abanyarwanda, ari bagenzi babo baba barigize impunzi. Bitwaza ko bahunze ubutegetsi bubi bwa Kagame, barangiza bakaba aribo birirwa bayoboka z’ Ambasade z’u Rwanda ziri mu bihugu bahungiyemo. Abandi nabo bakomeje gukoreshwa mu guhiga bagenzi babo, ni abigize impunzi z’Abarundi n’Abanyamurenge, babarizwa k’umugabane w’U Burayi na Amerika. Aba bo babikora bemye. Ntibatinya kugana z’ Ambasade z’u Rwanda kubera ko baba barigize Abarundi .

Abahanga bemeza ko iyo impunzi iyo ari yo yose yabeshye umwirondoro wayo, impamvu yatumye ihunga ,kwifata nabi bitandukanye n’imico iranga igihugu cyayihaye ubuhunzi cyangwa ubwenegihugu, nta gushidikanya ko ubuhunzi cyangwa ubwenegihugu uba warahawe ushobora kubutakaza. Benshi muri za maneko za Kagame ,ziri m’u Burayi ,Amerika muri Afurika n’ ahandi, zikomeje guhiga bagenzi babo kugira ngo bicwe zishobora kuzafatirwa ibihano bikomeye ziramutse zitisubiyeho.
Kugeza ubu, biragoranye cyane kugira ngo Perezida Kagame yihakane ko ingoma ye itari inyuma y’ibikorwa byo kwivugana Abanyarwanda bamuhunze. Muri za gihamya zitandukanye yahawe zirimo n’ amatelefoni agendanwa yakoreshwaga na Col Dan Munyuza arizo +255762705609 na +256788296440 hamwe n’ibyo bayavugiragaho byose. Kwikoma abanyamakuru baba batangaje aya makuru akaba atari cyo gisubizo mu gihe mu gihe ibyo bimenyetso bigaragaza ukuri. Akwiye kunamura icumu, nk’uko ibihugu by’inshuti ze byamugiriye inama. Akwiye no kugira ubutwari bwo guhana abo basirikare be bakuru niba koko atari we wabatumye kujya kwicira abandi mu mahanga. Biratangaje kumva Gen Jack Nziza aciririkanya igicyiro cyo kumena amaraso !

Johnson, Europe.( umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Iminsi y'igisambo irabaze ni 40. Ubugome bwa Kagame n'abafatanyabugome be bwaramenyekanye. Igisigaye ni ukumufatira ibyemezo ntakuka. Twese abanyarwanda ni mureke duhagurukire rimwe,
dufate iya mbere mu  kumwamagana no kumukura ku butegetsi. Bityo Rubanda izaruhuka ingoyi y' ubwicanyi, uburetwa, iterabwoba...

Nimugire amahoro !

Répondre
T

TELEPHONE YA MAJYAMBERE NTIRAKIRA !!!

Leta ziba nyinshi ariko iyi ya kagame izasiga umugani? Ni gute abantu babeshya isi yose igaceceka! None se ko batubwiye ngo Kagame yagiye kuvuga ijambo mu nama irwanya SIDA yagiranye ibiganiro ni
uwuhe mukuru w'igihugu!! Ahubwo ngo aje gusura abanyarwanda bamuhunze kandi bazi icyo bahunze maze ngo bazanaceza daa!!!

Ariko ye ! Wenda intore azazana nazo , nizo yanyanyagije hirya no hino muri USA bazaza kurya kuri izo noti naho ibyo kuvuga ngo abamuhunze bamugirira ikizere yarasibye!! Ariko twizere ko azazana
Majyambere kugirango abonane n'abanyamakuru naho ibyo kubeshya ngo téléphone ye yarapfuye ni uguca umugani ku manywa!!

Répondre