IRYAVUZWE RIRATASHYE! AMAFARANGA Y’IBIRARANE BY’ABARIMU NA BURUSE Z’ABANYESHURI BA KAMINUZA Y’U RWANDA, KAGAME YAJYIYE KUYACEZAMO NINTORE ZE MURI USA !

Publié le par veritas

020-kaga-USA--1-.jpgKuva yajyaho, leta ya FPR ntiyahwemwe kuvugwaho kwaya ibya rubanda.  Ntako itagize ngo yongere imisoro n’amahoro, haba kubacuruzi, kubakozi ndetse no kubaturage basanzwe (aha ikaba yarahinduraga inyito gusa). Ibyo leta ikaba ibikoraga ntakindi igamije, uretse gushakisha uburyo  bwose bushoboka yabonamo amafaranga yo kwishyirira mu mifuka y’abategetsi bakuru, uhereye kuri Perezida wa Repubulika bwana Pahulo KAGAME; no kujya kwishimisha mu bihugu by'amahanga bikize ngo barerekana ko ngo abanyarwanda bateye imbere!

Ni muri urwo rwego, uyu muherwe Kagame Paul, yigwijeho umutungo w’abanyarwanda, akigurira indege zihenze cyane ubu yahungishirije mu gihugu cy’ubugiliki, ngayo amazu yaguze mu mahanga amwe akayakodesha ambasade z'u Rwanda, …

Ntibahwema kandi kwinezeza mubyagatunze abanyagihuhu

Aho ukuri kumaze kugaragarira, akaba ntamunyamahanga ugicira akari urutega iriya leta, ubu KAGAME n’agatsiko ke bakaba ntazindi mpundu bahorana uretse kubavugiriza induru aho banyuze hose kubera ibyaha bikomeye baregwa (harimo na jenoside), ubu bagerageza gufata umutungo w’igihugu bakishyurira intore ze amatike y'indege no kuzicumbikira mu mahoteri y'i burayi ahenze (Interahamwe za FPR) akayabo k’amafararanga ashobora kuriha ibirarane by'imishahara y'abarimu no kuriha buruse z'abanyeshuri ba kaminuza ku mwaka! Iryo sesagura rikorwa mu rwego rwo kwiyerekana neza mu bihugu by'amahanga kandi abanyarwanda barimo bicira isazi mu jisho kubera ubukene n'inzara! Biratangaje kumva barihira n'abanyamerika bakorera mu Rwanda amafaranga yo kujya mu nama za Kagame iyo gihera kugira ngo yerekane ko agifite abamukomera amashyi benshi kandi bakomeye!

Ni muri urwo rwego,  mu cyiswe Rwanda day, leta ntako itagize, ishakisha abazajya gukomera umwicanyi KAGAME amashyi, igakora ibishoboka ngo ibone benshi nubwo bitayoroheye.

Byavuzwe kuva cyera ko, ziriya porogarame zo kohereza abanyeshuri KAGAME yishakiye muri USA aba ashaka abazajya bamwakira agezeyo, kuko ntawundi ukimucira akari urutega.

Niyo mpanvu hakoreshejwe amafaranga yumurengera, yo gutwara abanyeshuri, biga hirya no hino muri za Kaminuza zo muri USA, nyamara ibyo bigakorwa hirengagijwe ko abanyeshuri batsindiye kwiga muri za Kaminuza z’U Rwanda bari kugwa umudari kubera inzara!

Ubwanditsi bwa Veritas bukaba bwashatse kubaha imbonerahamwe igaragaza neza uko umutungu w’u Rwanda usesagurwa na KAGAME nintore ze, mumbonerahamwe muri buze gusanga hasi aha .

Ariya mafaranga, nkuko muza kubyisomera muri ubu butumwa bwakuwe muri ambassade y’u Rwanda I Washington, igaragaza gusa amafaranga yakoreshejwe mugutwara no mugucumbikira abaje gukomera amashyi KAGAME, bavuye muma leta antandukanye ya USA na Canada.

Ese ubwo uwateranyaho ayakoreshejwe nabavuye I Kigali, aho ntiyarenga milliards ebyiri z’amanyarwanda? Harya ingengo y'imari yigihugu ni milliards zingahe?

Ka duharire abasomyi.

Byahinduwe mu kinyarwanda nk’uko byakuwe mubuyobozi bw’Ambassade y’U Rwanda I Washington

n'ubwanditsi bwa VERITASINFO.

Chicago, kuwa 12 May 2011

Kuri,Ministre Luise Mushikiwabo (Minnafet),

Inesmp (presidence),

Ambassadeur James Kimonyo,

Ambassadeur Mukabagwiza Edda,

Senateur V.MUNYABAGISHA,

M. Justine Niyibizi Mbabazi, Gahamanyi Parfait

Ndizere ko muramahoro. Nkuko nabigusezeranije ejo, nkoherereje porogarame yuko gahunda izagenda, bije ya groupe ishinzwe mobilization, ndetse na bije yateganijwe kuzatwara no kuzacumbikira abantu bazaba baje muri Rwandaday kwakira Perezida wa Repubukika

Ibintu biri kujya kumurongo, kandi muburyo bwo kubumbarita uruzinduko (ndl rwa Perezida), ambassadeur Kimonyo yagiye i Chicago, tuzakomeza kukumenyesha uko bimeze ejo.

Twagize indi nama uyu munsi na Senateur MUNYABAGISHA, ndaguha hasi resumé yibyavugiwe muri iyi nama. Kugukangurira abantu kuzaza (baturutse muri za leta babarizwmamo), dukomeje gukoresha uburyo bwadufasha kubona benshi bashoboka, uburyo bwiswe SIX nibwo tugomba gukoresha (kandi tukibanda kuri Chicago kuko ariyo Zone ya mbere).

Akandi gace ambassade igomba kwitaho gushishikariza, hoherejwe ikipe y’abantu umunani, kandi amakipe atatu yaje kudusaba ubushobozi (amafaranga) kugurago bibashwe gukorwa neza.

Hari izindi delegations tugomba kwishyurira amatiki yindege, ndetse tukabatunga mugihe cy’amanama,

Hari abantu 27 bingenzi, tugomba guha transport ndetse tukanabatunga,

Abantu 10, bavuye I Kigali, bakeneye ibyangombwa (guhabwa itumanaho ndetse no gutungwa mugihe kinama) twabaze, dusanga 500 dollars yabatunga umwumwe, tunateganya ama dollars 1000 yitumanaho,

Ibijyanye numutekano, hari abantu batatu bavuye I Kigali, hari abo muri ambassade, hakaba n’abo muri diaspora babishinzwe.

Turasaba ko ababishinzwe bose bagomba kumenya, arinde ushinzwe gushishikariza abatuye mu ri leta iyi cyangwa iyi, hakiri kare, tukaba tuzahurira munama kucyumweru tariki ya 15 (zukwa gatanu) kugirango dushyireho umwanzuro.

Twanateguye abagomba gutumirwa, ambassade yamaze gusohora za invitations zimwe na zimwe, turasaba ko Ambassadeur Kimonyo ubwe yakongera akibutsa abatumiwe, akoresheje za emails, ndetse akanahamagara ubwe. Tukanamusaba ko agomba gutumira abayobozi bakuru bal eta ya Chicago, agakora uko ashoboye bakazaboneka.

Kurubu, hari abanyeshuri bari hagati ya 80 na 90 biga muri Arkansas biyemeje kuzaza, tickets za transports bakazazihabwa na University, akaba ari nayo izabatunga.

University ya Oklahoma izafasha abanyeshuri 30 mukubatwara, dutegereje kumenya niba bazanabatunga.

Hari abanyeshuri 4 bazava nubundi I Oklahoma, ariko bari muri stage, bagomba guhabwa transport ndetse bakanatungwa, hari abanyeshuri 4 bazaturuka muri  Universite ya William Penn, bagomba gutwarwa  no gutungwa,.

Har I kandi abanyeshuri batandatu (6) bigenga, bazava BVU muri leta ya IOWA kimwe nabandi 29 bo muri CBU bose bemeye kuzaza, ariko bagomba guhabwa transport bakanatungwa.

Turateganyako umubare wabazaza ushobora kwiyongera, ubushoboziburamutse bwongerewe.

Turangiza, mugushishikariza abantu, Senateur Munyabagisha yabashijekubonana numuntu wingenzi ushobora gushishikariza abantu barenga 500 kuboneka, turaza kumenya neza ibyuyu muntu kumugoroba.  KAYINAMURA wo muri RINA nawe akaba ari gutegura ibizadufasha gushishikariza abantu, kuburyo tuzabona abantu benshi bashoboka,bazakwakuira HE (ndl : his excellence Peresident).

Dutegereje ibitekerezo byanyu kuri byo,

Uwanyu,

Catherine Rwiyanga MUBANGIZI

Telephone  : 443-955-1742

Ushinzwe Rwanda-day

Imbonerahamwe igaragaza amafaranga azakoreshwa mugutwara no gucumbikira abantu bavuye mu ma leta atandukanye ya USA ndetse no muri Canada, baje kureba KAGAME I Chicago.

020-kaga-USA--2-.jpg

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Izo ngirwabayobozi zacu zirirwa zishinyagurira abanyarwanda zashyize ku ngoyi. Nimuzireke buriya biriya na byo ni ibirego zirimo kwigerekaho. Icyo mbisabira: Mujye mufata amafoto,
mwandike n'amazina ya bariya bafatanyabugome ba Kagame baba bagiye kumugaragira mu birori. Ku munsi w'urubanza bazabibazwa, kandi ni vuba si kera.

Nimugire amahoro!

Répondre