MURASHI ARASUBIZA THOMAS (Alice KANEZA, Rubavu-Gisenyi) (www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

n'ubunganira(we na Ngirabakunzi)Honorable Izaie asohotse mu rukiko, araganira

Nigeze nandika kuri site Iwacu,ko batumazeho Abapadiri ku Gisenyi, hari hibasiwe Abapadiri basagarirwa, abashyirwa ku rutonde rw’ingengabitekerezo,… bamwe barahunze, ubu hari hamaze kabiri! Murashi Sagahutu Isaie, wigaragaje nk’umukirisitu ukomeye kandi wifitemo ukuri atumye nongera kwandika! Kandi hari hashize imyaka itatu nsohoye inyandiko yemezaga ko Murashi afite ubugome n'ububeshyi muri we! Iyo nyandiko yakurikiraga ikinamico yakiniye mu Kayanza ubwo yashinjaga Simba yikoreye kuri uru rubuga!

Murashi, mu manza nyinshi ubonekamo, ukavuga ibyo mu iseminari mu Kayanza, ukavuga iby'i Gisenyi mu mujyi, ukavugwa mu manza za Arusha, Mu nkiko z'i Rwanda ndetse no mu za Arusha! Ushinja abari i Kigali, abari i Gisenyi,...icyo nashoboye kumva kandi ni uburenganzira bwawe, ikibazo gishingiye ku moko cyarakubabaje,...si wowe gusa, najye ndetse n'abandi ntawushyigikiye ko abanyarwanda mu myaka tugezemo twaryana dupfa amoko, twaryana dushingiye ku nyungu izo arizo zose twaba tugamije, ubundi tugashyira mu nyandiko ngo uzi kwandika neza, uzi gukurikiranya ibitekerezo naho yaba yashyizemo ibinyoma ngo ahamije abandi! Kuva uru rubuga rwajyaho ndarusoma, nkunda nuko batambutsa ibyanditswe byose batabanje kujora, mbabazwa n'abandika bagamije gutukana!

Icyo nshaka kubwira Murashi,...nareke gukoresha ijambo Veritasinfo.fr ashaka guhamya ko igitekerezo cye, cyangwa ikinyoma akubise hasi ngo "Veritas info"..ngo Thomas,..ntabwo wari uhari.

Aho mu iseminari Murashi najye sinari mpari, kuko ntari umupadiri simbe umuseminari kandi akaba atariho nahungiye! Ntacyo dupfa, ntituziranye, ndakuzi ariko nanjye nkuko wabwiye Thomas duhuye ntiwamenya! Ariko narakurikiye nkaba nshaka kukubwira ko ugomba kwirinda kurenganya!

1. Muvandimwe Murashi,ndakumva mu kababaro gashingiye ku moko wakuriyemo, kagasozwa no kubura umuryango wawe wose! Nturiye yatsinzwe n'ikibazo cyagushimishije ariko simusubiriza, mu Misa ndi umukirisitu, umupadiri wese ndetse n'abahateraniye hari igika basabira abavandimwe bacu badutanze gutahuka, muri icyo gika n’iyo tudashyizemo izina, dusabira bose,.abeza n'ababi, abo tuzi nabo tutazi! Ni gute yaba adasabira Abapadiri bagenzi be bazize génocide, intambara, uburwayi,...abo dukunda nabo tudakunda? Mboneyeho kukumenyesha ko ndi umugore, ariko iyo mpageze nzirikana n’abo Padiri atavuze mu Misa, icyo nticyaba ikimenyetso gihesha Simba imyaka mirongo itatu!

2. Jye nagiye mva ku Gisenyi, njyanywe n'amatsiko gukurikira imanza za génocide hirya no hino kuva zatangira mu Rwanda. Rumwe mu manza nakurikiye kandi na Thomas yaduhaye aho rwanditse, bigaragaza ko n’ubwo atari ku Nyundo yakurikiye neza, kugerekaho ko ari Umupadiri wakurikiye iby'uburenganzira bw'ikiremwa muntu nk’uko abitubwira mu myirondoro ye, arabizi neza, mu nyandiko ze ntiyabyirengagije!( Thomas simuzi, hari ibyo yandika nshima n'ibyo nenga) ariko kuri Simba, hari byinshi bizwi twakurikiye! Aburana ku Kibuye, izina ryawe ryasohotse kenshi, uko wamureze turabizi, ariko siko ubizanye muri iyi nyandiko: Wamureze hamwe na Padiri Ngirabanyiginya na Kayiranga, hamwe n'umusilikari niba nibuka neza witwa Eustache..ubarega ko bakwiciye umuryango kandi ko ubatezeho indishyi z’akababaro! Warasobanuraga neza uko ubarega! Niba hari uwabona kopi y’urwo rubanza n'ibirego yazabidushyirira kuri uru rubuga. Mu kuregwa Dominiko ntiyaburanye, nabonye umwe mu banditsi yanabivuze, Dominiko yari yarabikuriweho nyuma y'ifungwa i Kigali, bamaze gucukumbura baramurekura kuko wamuregaga ibinyoma, ntiyabonetse muri urwo rubanza kuko bari baramenye ibyawe! Mu rubanza, ku Kibuye Kayiranga ntabyo yarezwe! Abagabo batanzwe bagaragaje ko ibyo wabayemo ku Nyundo mwari kumwe.

Urukiko wavuze rwahanaguye ibyaha kubo waregaga, kandi ibyo ruhamije biba bibaye itegeko! Abantu benshi batanze ibitekerezo kuri uru rubuga bakwibukije uko abiregura bakora( bafatwa) ndetse bakwibukije ko umwe mu bashinja Simba wamukoresheje urega Hyacinthe! Nibutse mu rubanza rwo mu Kayanza uko washinje wa musore watwaraga Musenyeri Kalibushi nicyo wamushakagaho!

Murashi, biroroshye kugurira imfungwa ngo ivuge ibyo ushaka, kandi bakwibukije ko umwe mu mfungwa yageze hanze! Umunsi yatangaje uko byagenze ngo muhuze ikinyoma? Ubwo uzavuga ko urukiko rwakijije imiburanishirize rwibeshye? Nizere ko uzemera uburyo udakoresha wenyine, mugura imfungwa mukazizeza kurekurwa no guhabwa amafaranga ariko intego yanyu yagezweho!

3. Aho wahungiye mu Iseminari si kure y'iwanjye, n’ubwo ntahageze nakurikiye ibyahabereye! Mu rubanza rw'ubujurire mu Ruhengeri ibyahavugiwe nari mpari..najye se mvuge ngo Veritas Info? Koko ibyago wagiriye ku Nyundo, Thomas, ntiyari ahari. Ariko nkwibutse ko hasomewe ubuhamya bw’Abapadiri ndetse biganjemo abatutsi, numvise ushaka kubasenya ngo ntuzi uko byagenze, nyamara wari ufite ububasha bwo gusubirishamo urubanza rwa Nturiye ndetse ako kanya,..ndibuka ko icyo gihe wari warabaye n’Intumwa ya rubanda, munoza amategeko ya Gacaca, ariwo mutego wategeyeho Nturiye! Ko nibuka ko batubwiye abagabo babajijwe, Padiri Kashyengo, uwitwa Padiri Straton, na Fabiyani nkumva amazina yabo, ko bari mu batumye Nturiye arekurwa! Bamwe ntimwari kumwe mu Iseminari nk’uko wabitubwiye ? Aho Kagame koko asomye urwo rubanza, ntiyarekura Nturiye maze bimwe mu byo watubwiye bikaba bibaye ibinyoma! Nyamara amateka ashingirwa no ku nyandiko, si amaranga mutima gusa, rimwe na rimwe abantu ntidusangira akababaro kuko tugera aho tugakomeretsa abandi!

4. Murashi, wavuze ko uzakomeza inyandiko yawe utubwira Gacaca..uzayivugaho iki niba warayishyizeho, ugamije kuzihorera ( mbabarira kuko mbivuze gutya, nunyumva neza, aho kujya kubaza abacamanza uko byagenze ngo utange igarama ujurire wayitegemo Nturiye), uzayitubwiraho iki? Nyamara njye nkubwire, igitekerezo cya Gacaca cyari cyiza, iyo itaba urubuga rwumva bamwe, abayikomeyemo bakayihindura urubuga rwo guhora!

Ubwo se uzatubwira incuro n'uko wagiye gushinja mu Kayanza urega abishe mu iseminari, ku Nyundo kwa Musenyeri, ukaba uzi n'abicaga mu ntoki zo mu Bugoyi! Ntuzitwaze gucika kw’icumu ngo imvugo zose uvuze ukeke ko zambaye ukuri!

Ndasoza, ngusaba kudaterana amagambo na Padiri Thomas, kuba atari ku Nyundo, azi gukurikira, njye nagiye njya mu manza nyinshi, haba mu nkiko, haba muri Gacaca, ahubwo Murashi, icyo nakubwira, uri umwe mu bababaye, babonye ibintu by'i Rwanda mu ntangiriro ukiri mutoya, akababaro kawe twanagasangira, kandi turagasangiye ariko haba ubwo nkurikira ibintu, bimwe mbihagazeho ibindi mbisoma, ngasanga ubaye intwari ukaba umunyakuri, nawe waba umwe mu batuma abanyarwanda dutera intambwe mu bwiyunge! Za 1959 sinazibayemo, nzisoma mu mateka y'ubu n'aya kera! Singuhanura kuko ntari mukuru, imyaka yanjye iri hagati y'iyawe n'iya Padiri Thomas, ndi umugore wapfakaye nkomeza kurera abana banjye batatu, ariko icyo nakubwira, ndakuzi, uri Professeur, n'abawe nari mbazi, nkuzi uri umwanditsi warashinze ikinyamakuru, uhagarariye u Rwanda i Kampala ndakwibuka, bakugira dépite nawe urabyibuka! Ntuzategereze kumera nka Nyamwasa ngo urusohokemo ubone umuti w’ibibazo by’abanyarwanda, nuba umunyakuri uzunga abanyarwanda, nukomeza gutyo mu buhamya uvuga ko wowe, uwo ushinja n'Imana arimwe mwenyine muzi ukuri, urarushenye kandi uzadusubiza aho twashakaga kuva! Nabonye wanditse igika cya mbere cy’ibyo wasezeranyije Thomas, nzategereza ukomeze uvuge maze uzose nkubwire uko najye mbona ibintu! Uramenye iyi nyandiko wanditse itaba ari intandaro yo kongera kuyobya Kagame ngo “Umukirisitu VeritasInfo” yongere agabirwe imyanya! Uri Professeur ndakwibuka wari umugabo ntajoraga dore ko umwana wanjye wigishije atasibaga kubihamya, ariko wongere urebe kuko kuba utarabaye inyangamugayo mu mikorere yawe bishobora kuba aribyo byagiye bigutesha imyanya wagize nyuma ya 1994: Umunyamakuru- Ambasaderi-Dépité!!!

Alice Kaneza, Rubavu-Gisenyi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
D

Alice, iyi nyandiko yawe irimo amarangamutima menshi no guhuzagurika cyane kuburyo usomye ibya Murashi akongera agasoma ibyawe afata ko ibya Murashi ari byo KURI.

Hanyuma se ko bizwi neza ko ku Nyundo no mu Rwanda hose habaye génocide y'abatutsi (namwe ntimuyihakana icyo mwanga gusa n'uko iyo abahutu yo itaremerwa), YAKOZWE NA NDE??? Nkurikije
ingengabitekerezo yawe, NTAWE BOSE BARABABESHYERA!!!

Répondre