Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Célestin Kabahizi aritegura guhunga Urwanda.(www.leprophete.fr)
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi57da1bfda924fc8a%2F1305880674%2Fstd%2Fbwana-celestin-kabahizi-guverineri-w-intara-ya-ouest.jpg)
Hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko umuntu ageze mu minota ya nyuma y’ubuzima bwo ku isi. Byose biherekezwa no gusambagurika, guta ibitabapfu bigasoza. Hakurikiraho gupfunya umurambo no kuwukorera imihango y’ishyingura. Kwirabura bikazasozwa no kwera, ubuzima bugakomeza. N’amashyirahamwe y’abantu anyura muri iyi nzira : aravuka, agakura ndetse agapfa kandi abanje gutanga ibimenyetso by’uko acyuye igihe.
Uwakwitegereza neza ibyo ishyaka FPR-Inkotanyi rikora muri iyi minsi yabona neza ko ririho ritariho, rikaba risigaje amazuba make. Habuze gusa uwasunika gato ngo wirebere uko rihomboka ! Dore zimwe mu mpamvu duheraho tubyemeza.
1. FPR yubakiye politiki yayo ku bwicanyi n’ikinyoma.
Ngo burya ushobora kubeshya umuntu umwe igihe kirekire, ushobora kubeshya benshi igihe gito ariko ntiwabeshya igihugu cyose ubuziraherezo. FPR yakomeje kubeshya Abanyarwanda byinshi none byose twarabitahuye :
(1) FPR-Inkotanyi yakomeje kubeshya ko yahagaritse jenoside none byamaze kugaragara ko ahubwo ari FPR ubwayo yayiteguye kugira ngo yifatire ubutegetsi, maze Interahamwe n’Impuzamugambi zifatanya na yo kuyishyira mu bikorwa(Soma igitabo cya JMV Ndagijimana, Paul Kagame a sacrifié les Tutsi , Ubuhamya bwa Ruzibiza Abdul n’Ubuhamya bwa Ruyenzi).
(2) Ku ngoma ya Habyarima, FPR yajyaga yica abantu barimo abategetsi, yarangiza ikabigereka kuri Habyarimana, twese tukabyemera .Twavuga nka Koloneli Mayuya, Martin Bucyana, Emmanuel Gapyisi, Gatabazi Félicien, n’abandi benshi(Reba ubuhamya bwa Abdul Ruzibiza na Ruyenzi).
(3) FPR ntiyatinyaga no kwica Abatutsi ahantu hanyuranye, barimo Abagogwe, ikabigereka ku butegetsi bwa Habyarimana, twese tukabyemera (Reba Ubuhamya bwa Abdul Ruzibiza n’ubwa Ruyenzi).
(4)Ibyo yanengaga ingoma zayibanjirije, FPR yabikubye incuro 10. Twavuga nk’ingeso yo kuronda ubwoko no kugororera abicanyi bamaze rubanda. Kugira ngo uzamurwe mu ntera mu gisirikari cya FPR ugomba kuba uri umwicanyi uyu utagisha umutima inama .
Ng’icyo igisobanura izamuka mu ntera ry’abahotozi nka Gumisiriza Wilson warimbuye Abasenyeri ba Kiliziya Gatolika i Gakurazo, Fred Ibingira watikije imbaga y’Abahutu i Kibeho , n’abandi ...
(5) Ni byinshi FPR yakoze igamije kurakaza Abahutu ngo ibashore muri jenoside yarimbuye Abatutsi muri 1994 maze ngo ibone uko yifatira ubutegetsi…Ibyo byose byarangije kujya ahagaragara, abaturage bamaze kubimenya, igisigaye ni ugutegereza umunsi w’urubanza.
International warrants zasohowe n’ibihugu nk’Ubufaransa na Espagne zitegereje abarenga 40 mu bayobozi bakuru bafatanije na Kagame kuyobya igihugu. Nta handi byabaye ku isi, kugira umubare ungana utyo w’abantu bashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga kandi nyamara bo bagafunga imitwe, bakaguma ku butegetsi nk’aho ntacyabaye. Bisobanura ko nta soni bagira, nta n’ubundi bupfura birengeje. Mu bihugu byateye imbere n’ibiri mu nzira yo gutera imbere, umutegetsi ugaragaweho n’icyaha gikomeye cyo guhemukira rubanda ku buryo ubutabera bugomba kumwirukaho, aregura. Akaba agaragaje atyo ko yubashye abenegihugu akorera. Hano iwacu mu Rwanda ho wagira ngo Abicanyi ni bo bonyine bemerewe gutegeka. Abafite ibiganza bitariho amaraso barahigwa , bakirukanwa nk’aho badashoboye kuyobora rubanda . Politiki yahindutse akarima k’abambuzi n’abicanyi. Birababaje. Gusa ibintu biri guhinduka mu Rwanda. Biragaragara ko, mu by’ukuri, abategetsi bacu bafite ubwoba bwinshi cyane.Bari kwikanga impinduka ikomeye, bikaba ari nabyo bibatera gukora amarorerwa muri iyi minsi.
2. Abategetsi barabeshya abaturage ngo mu Rwanda hari umutekano nyamara bo batangiye gukuramo akabo karenge.
Muri iki cyumweru Guverineri w’intara ya Ouest ari we bwana Celestin Kabahizi yagejeje ku nkoramutima ze icyemezo kidakuka yafashe cyo guhunga Urwanda. N’ubundi ga aho arangirije amashuri ye mu Budage, yari yariyemeje kwibera impunzi. Nyamara yagarutse mu Rwanda mu 2002 kubera ko perezida Paul Kagame yamuguyaguye ndetse akagera ubwo amubeshya ngo azamugira Minisitiri w'Imari, dore yanize ibijyanye na Enonomy. Nyamara aho Celestini Kabahizi agereye mu gihugu,yategereje kugirwa Minisitiri amaso ahera mu kirere. Mu ihindurwa rya guverinoma riherutse ho rwose yari yizeye ko Paul Kagame atibagirwa kumuha umwanya nk'uko yari yarabisezeranye. Nyamara byabaye ibya cya kindi kiraza amasinde! Ubu noneho Karambizi yacitse intege bidasubirwaho , ngo yasanze Paul Kagame abeshya cyane. Gusa rero Karambizi ntahunze kwimwa Minisiteri gusa ngo hari n'ibibazo bikomeye yinubira.
Ubu rero icyo yinubira kurusha ibindi ngo ni uko kuba guverineri ntacyo bimaze, ngo bituma ahora mu bibazo byo kwiteranya n’abaturage gusa. Muri iyi minsi aho abapadiri babiri bavuka i Cyangugu bahimbiye urubuga www.leprophete.fr, ngo FPR imusaba guhora ahanganye n’abaturage avukamo (akomoka hariya haruguru i Shagasha ), ababwira ibinyoma, abatera ubwoba ngo ku buryo asanga mu minsi mike Leta izamushora mu byo kwica abaturage muri Cyangugu. Icya kabiri gikomeye yinubira ngo ni uko Jenerari Gumisiriza Wilson amuvangira cyane , ngo kuko uyu musirikari nta kindi atekereza kitari ukwica abaturage, ngo nibyo byonyine byatuma bakomeza gutinya FPR bakayiyoboka buhumyi. Ibyo bikaba biteye Guverineri Kabahizi ubwoba cyane, agatinya ko byazamugiraho ingaruka. Ikindi atinya ni uko muri iyi minsi abaturage ba Cyangugu batamuhumeka na gato kuko basanga yarahindutse « Bangamwabo ».
Niyo mpamvu yahisemo kuba ahungishije umugore we n’abana be, ubu bakaba bibera mu gihugu cy’Ubufaransa mu mugi witwa Lyon.
3. Tubyibazeho
Si Guverineri w’Intara ya Ouest gusa udafite umutekano ! Benshi mu baminisitiri n’abandi bayobozi bakomeye ba Leta ya Paul kagame, bahora babeshya abaturage ngo amajyambere n’umutekano ni byose mu Rwanda, nyamara bagahungisha imiryango yabo, ikajya kwiturira mu bihugu by’i Bulayi na Amerika, aho bizeye umutekano. Igikurikiraho ni uko imitungo yabo itubutse itaguma muri iki gihugu ngo ikizamure ahubwo isahurwa ijya gutunga izo families z’abategetsi bacu zasuhukiye i mahanga. Igihugu bakakivangavanga uko babyumva kuko nta kindi kibamariye uretse kukivoma gusa. Rubanda rugufi yo igakomeza ikicwa n’ubukene,n’inzara….Ni yo mpamvu Abanyarwanda basigaye barahindutse nk’intama zitagira umushumba, ni uko ikirura kikajya kiziraramo buri munsi, kikica izo gishatse ! Ni akaga.
Gusa rero, muri iyi minsi by’umwihariko, aho Abanyarwanda benshi batangiye gutera ijwi hejuru bakavuga ku mugaragaro akarengane kagirirwa rubanda rugufi , abategetsi bacu bahiye ubwoba, kuko ibimenyetso byose biragaragaza ko zigiye guhindura imirishyo. Abategetsi nabo barabona neza ko habuze imbarutso gusa ngo maze rubanda ihaguruke ijye mu mihanda nk’uko biri kugenda mu bihugu by’Abarabu.
Ubu hano iwacu mu turere twa Rusizi na Nyamasheke abaturage bamerewe nabi cyane. Abasirikari ibihumbi n’ibihumbagiza bayobowe na jenerali Gumisiriza baratwirirwa hejuru, badushoreye n’imbunda nk’uko bashorera inyamaswa z’inkazi, ngo kuko basanga utu turere twombi ari two twenda guhinduka “zone de contestation”. Ngo abaturage baho ntibacyemera na gato ubutegetsi bw’igitugu bwa FR Inkotanyi. Ibibera hano , sinzi uko nabivuga, ariko birerekana ko abaturage twese turi mu mazi abira:
(1)Abasore n’abagabo bafite ingufu bararigiswa amanywa n’ijoro tukayoberwa irengero ryabo.
(2)Abategetsi baririrwa badutuka ngo kubera abapadiri batuvukamo bahimbye ikinyamakuru cyitwa leprophete .
(3) Za tracts zuzuye amagambo mabi yo gusebya padiri Thomas na Fortunatus zitabwa mu mihanda mu ijoro maze mu gitondo n’abana biga primary school bakazitoragura, bazisoma bakumirwa.
(4)Inama z’umutekano za buri munsi zimaze kuturambira kuko abaturage batakibona umwanya wo kwikorera uturimo twabo ngo babone ikibatunga.
(5)Abategetsi barasaba abaturage gushaka ibyaha bikomeye bahimbira aba bapadiri bombi ngo bacirwe urubanza, ngo niho amajyambere azagera muri aka karere kacu n'amahoro akongera kugaruka mu gihugu.
(6) Imiryango y’aba basaserdoti b’Imana ihora ku nkeke, kugeza ubwo Guverineri afata urugendo akajya mu ngo z’iwabo gutera abaturage ubwoba….ngo abaturage bamubonye agenda ahekenya amenyo nk'igikoko …!
(7)Mu kanya gato batubwira ko abo bapadiri bafashwe bakaba bagiye kuzanwa kuburanishirizwa mu Rwanda, mu kandi kanya bati tuzajya kubafata nimumara kutubwira ibyaha basize bakoze…Bageze n’aho badusaba kubashinja ngo ko baba barafashe abana bato ku ngufu! Ngo nicyo kirego Papa w’i Roma yakumva akabahana!
(8)Ibiganiro bishyushya imitwe bikomeje gutangwa buri munsi kuri radio na televisiyo by’igihugu, bituka abo bapadiri.
(9)Mu kanya gato baratubwira ngo abo bapadiri kiliziya yarabirukanye kuko bigisha amacakubiri , mu kandi tukumva abo bapadiri baravugira ku maradiyo mpuzamahanga ko nta kibazo bafite…muri make ibintu ni urujijo.
Ikimenyetso kitwereka ko ibintu bitoroshye ni iri iterabwoba n’ihagarikamutima birenze urugero biri gukorerwa abaturage ba hano i Cyangugu muri iyi minsi.
Jyewe uko mbibona:
Mu by’ukuri aka kavuyo kose karaterwa n’abategetsi b’injiji twifitiye. Hano iwacu, icyo kinyamakuru cy’abo bapadiri ntawarukizi, twakimenyeshejwe n’aba bayobozi bacu. Reka ntange urugero ruto cyane . Muri iki gitondo , mbere y'uko nza kohereza iyi nyandiko, umukecuru duturanye yazindutse akomanga iwanjye,arambaza ngo "ko mbona ukunda gusoma ibinyamateka, icyo kinyamakuru cy’abapadiri bavuga cyitwa Larelève uragifite ngo unyereke nanjye nirebere uko gisa ?" Naturitse ndaseka, ndigaragura , umukecuru ayoberwa ibimfashe…! Burya koko ibibi bisekwa nk’ibyiza! Ni uko rero, nta munsi uhita abategetsi ubwabo batabwiye rubanda ibyasohotse muri Leprophete, bakaba babahaye amakuru batari bazi. Jye uko nabibonye, bisa n'aho bamwe mu bayobozi bishimiye mu cyayenge ko abaturage bamenya ibyo leprophete itangaza. Ku buryo noneho abaturage benshi basigaye baharanira kukibona ngo bisomere ibyo abo pabadiri b’Imana bandika. Tuzi ko abapadiri badashobora kwiyemeza kwandika ku mugaragaro babeshya rubanda. Hano abaturage barimo kugenda bumva neza ko yenda ibyandikwa mu kinyamakuru cyabo ari ukuri gusesuye. Uko benshi mu bayobozi ba FPR barushaho gusa n’abafashwe n’ibisazi bose( hystérie collective) ,abaturage barushaho kwikundira abo bapadiri batinyuka kuvugira ku mugaragaro akarengane karenze urugero ubutegetsi bwa FPR bukomeza gukorera abaturage; ku buryo ndetse bimaze kugaragara ko iri terabwoba n'ihagarikamutima nibikomeza, umunsi umwe abaturage bazahaguruka birohe ku bategetsi ba FPR no ku basilikari, ikiba kibe, nta kundi.
Ngayo amakuru dufite muri iki gihe. Ababishoboye mwaduhururiza amahanga, agasuzuma hakiri kare ibiri kubera mu cyahoze ari Cyangugu, kuko mu by’ukuri umuriro wenda kwaka.
Sylvestre K.
Akarere ka Rusizi.