Perezida Obama amaze kwihanangiriza Abaperezida b’abanyagitugu ko iminsi yabo ibaze!!

Publié le par veritas

Mu kanya gashize, Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama, amaze kwihangiriza abaperezida b’abanyagitugu bumva ko bazayoboresha abaturage babo imbunda hamwe no kubamarira ku ngoyi, ko iminsi yabo ibaze . Nyuma yo kwacyirwa na madame Hillary Clinton, nawe wabanje gushimira abakozi ba Department Of State hamwe na USAID, ubwitange bagiye bakorana muri aya mezi agera kuri atandatu, aho hirya no hino hari impinduka zitandukanye za Demokrasi ,Obama nawe yahise yunga mu rye, ashimira ibihugu bafatanyije,  hamwe n’abantu batadunkanye bitanze kugira ngo bafashe impinduka zimaze iminsi zibera hirya no hino k’umugabane w’ Afurika hamwe no mu burasirazuba bwo hagati.

Mu ijambo rye Perezida Obama,  yijeje inkunga abaturage bose baziyemeza kurwanya abanyagitugu babo, banyuze mu nzira y’amahoro.  Leta ye  imaze gufata ingamba zo gufatanya na buri baturage yaba muri Afurika cyangwa mu burasirazuba bwo hagati, bazumva ko igihe kigeze cyo kwibohora no kurwanya abanyagitugu, bamaze kwogoza ibihugu byabo  bafataho bugwate abaturage , kubera kwishingikiriza ingufu z’igisirikare.

Obama  yagaragaje ko ingufu zikoreshejwe mu mezi atandatu mu gufasha abaturage bo muri Misiri,Tunisiya, hamwe n’ahandi,  n’izirimo gukoreshwa muri Libiya, zifite agaciro karusha imyaka abo banyagitugu bamaze iminsi bagaragurisha agati abanegihugu babo. Yanashyize mu majwi abanyagitugu b’Afurika, bakomeje gusahura ibihugu byabo, bakaba bariyemeje kwikubira umutungo wa rubanda, bawushyira mu gatsiko k’abantu bamwe bari k’ubutegetsi . Yavuze ko  abantu nk’aba bagomba kurwanywa n’abaturage babo bivuye inyuma .

Yihanangirije ibihugu bya Siriya hamwe na Yemen, bikomeje guhitana abaturage babo bibaziza ko bigaragambije. Bityo, avuga ko ariyo mpamvu leta ye yafatiye ibihano, byo gufatira umutungo wa Perezida wa Siriya, n’abandi bafatanyije biriya bikorwa byo kwica abaturage be. Bikaba byagombye kumubera   umwanya wo kwisubira amazi atararenga inkombe .
Yanijeje imfashanyo itangazamakuru rikomeje kumeneshwa nabo banyagitugu.  Yaburiye  abaperezida baniga itangazamakuru ko nta mwanya bagifite muri iki gihe. Ko  Leta zunze ubumwe z’ Amerika zimaze kwiyemeza gufasha iryo tangazamakuru ryibasiwe n’abo baperezida b’abanyagitugu, bariziza  kubanenga. Yanijeje  inkunga  abaharanira uburengazira bw’ikiremwa muntu bakorera mu bihugu biyobowe n’abaperezida b’abanyagitugu.

Muri iryo  jambo , Perezida Obama,yamaganye yivuye inyuma abaperezida bamaze iminsi bamarira abo batavuga rumwe nabo, ndetse bataretse  n’abanyamakuru mu magereza.  Yababwiye ko  iminsi yabo ibaze. Cyane ko  yaba Leta zunze z’amerika hamwe n’ibihugu bafatanyije, bagomba gukora ibishoboka  kugira ngo bafashe abo baturage bari mu kaga, bazizwa ibitekerezo byabo bya politiki, iharanira impinduka ya demokrasi. Yavuze ko leta ye igiye no kurushaho gufasha sosiyete civile yo muri ibyo bihugu, cyane abo baharanira  uburengazira bwo  kwishyira ukizana hamwe no kurwanya igitugu.
Yishimiye intera ingabo za Leta zunze Ubumwe  z’Amerika zimaze kugeraho muri Iraq na Afganistan. Ariko aboneraho n’umwanya wo kwihangiriza Perezida wa Iran ukomeje gucura intwaro za kirimbuzi “Nuclear Weapon “ hamwe no kumarira abaturage be muri gereza, ataretse no kubica, abaziza ibitekerezo byabo. Akaba ari nawe ukomeje kugira inama perezida wa Siriya yo kwica abaturage ayobora bashaka impinduka mu miyoborere y'icyo gihugu .Yasoje amuburira ko akwiriye kwisubiraho.

Perezida Obama,  yahamagariye abaturage batandukanye bayoborwa n’abo banyagitugu, kugira ubutwari nk’ubwo abaturage bo mu Misiri hamwe na Tunisiya bagize, barwanya ingoma z’abanyagitugu zagiye zibakandamiza igihe kirekire.  Yababwiye ko isi  ibari inyuma kandi  yiteguye kubatera ingabo mu bitugu muri iyo nzira y’inzitane, akenshi itoroshye, ariko na none ituma abasigaye bahumeka igihe kirekire bakaba no mu gihugu mu mahoro nta muborogo .

Yijeje  inkunga nyinshi ku bihugu nka Misiri na Tunisiya, bimaze kugera ku ntera ishimishije, byirenza abaperezida b’abanyagitugu bari barabiyogoje. Misiri  yanasonewe ideni yari ifitiye Leta zunze  ubumwe z’Amerika, rigera kuri miliyari imwe y’amadorali y’Abanyamerika. Izahabwa n’ indi nkunga yo kwiyubaka igera kuri miliyari y’amadolari. Yanaboneyeho umwanya wo gusaba ibindi bihugu bafatanyije byo mu Burayi, kugera ikirenge mu cyabo, bifasha ibyo bihugu birimo kwiyubaka nyuma yo kurwanya abanyagitugu bari barabiyogoje. Yasoje  aburira abanyagitugu ko nta kabuza bazahanantuka.!

Gasasira ,Sweden . (source : umuvugizi).

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B

@Kamali, niba udafite ubwenge , ur’impunyi. Perezida
Kagame yatowe n’abaturage kumajwi arenga 90%, ibi bigaragaza iki? Bigaragaza ko Abanyarwanda bamaze kumenya ubwenge, kandi ko babasha kwihitiramo ibiba fitiye akamaro. Imiyoborere  myiza iha Abanyarwanda ikizere cyejo hazaza. Ahubwo tangira utekereze kuko imigambi mibi ufite umunsi bagutahuye, uzabura aho uhungira.

Muzagezahe mushaka ko Abanyarwanda batiteza imbere,
Abanyarwanda twese turabamaganye mu izina rya Yesu!

Répondre
N

@Pacis, ibyo mwifuza byose ntabwo muzabigereho.
uRwanda n’igihugu gifite imiyoborere myiza, interambere ry’ihuse, umutekano ku baturage bose n’ibindi byinshi. Sinzi rero iyo bavuze kurwanya ba dictator ugashyiramo uRwanda icyo uba ugambiriye,
ibi byose mubiterwa n’ishyari, amatiku n’ubugome bwinshi bubaranga.

Leta yacu na mpanvu tutayishyigikira n’ibyiza imaze
kutugezaho aho buri munyarwanda afite uburengazira nkundi wese batitaye ku moko, aha naguha urugero aho buri mwana w’umunyarwanda abasha kujya muri kaminuza akiga kubera ko yabishije kubona
amanota bafatiraho batitaye ko yaba ari Umututsi, Umuhutu cyangwa umutwa.

Leta mbi yabayeho kandi imana ishimwe kuba
twarabashije kuyigobotora, ibyiza byose tubikesha Perezida Kagame n’abambaribe.

Répondre
P

Vive perzida Barack Obama
Nyuma ya Kadafi,ni murumuna we Kagame. Abanyarwanda twese dukwiriye guhaguruka tukarwanya twivuye inyuma izo nkoramaraso zihaye no kwibasira Kiliziya ari wo muryango w'abemera Christ. Inkunga
Obama yarayemeye,ahasigaye na twe twese nk'abitsamuye mureke duhagurukire rimwe twivuye inyuma n'ingufu nyinshi dukore Revolisiyo twibohoze ingoyi twashyizweho na Rwabujindiri n'inkoramaraso ze.
Abemera Christ kandi muze twese turwanye iyo Anti-Christ. Duhaguruke,urugamba Yezu azarwiyoborera kandi azatugenda imbere. Mwibuke ko Kagame yanashatse kwica Obama uwo  umugambi
ukamupfubana:Buriya Obama yararokotse,yacitse ku icumu ry'umwicanyi Kagame. Nidushyira hamwe bizoroha cyane,kandi nyuma yaho abanyarwanda tuzicuza impanvu tutahagurutse ataratuyogoza.Ingero
zirahari ku banyamisiri, Tuniziya,Libiya,Siriya Yemeni n'ahandi.
Yezu Kristu natuyobore kandi Rohomutagatifu aduhe imbaraga maze atumare ubwoba turwanye Anti-Christ n'amagini ye.

Répondre
K

Ngo agapfa kabuliwe ni impongo. Ubonye iyaba Kagame n'abambali be, wagirango nta bwenge bagira (uretse ko ibyo bakora byerekana ko ntabwo), babaye barumvise. Ibyalibyo byose nibatumva aliya
mahindura azabageraho. Tuzaba tureba aho baliya bambali, kuva kuli local defence kugera kuli shebuja wo hejuru, aho bazahungira. Icyo nzi ni uko isi yose izabanga. Nongere nti agapfa kabuliwe ni
impongo.

Répondre