BANYARWANDA BATUYE CANADA NA USA MUBE MASO: Turabararitse mwese tuzahurire CHICAGO,10-12 June kwamagana ubwicanyi bwa Kagame !

Publié le par veritas

rudasingwaBanyarwanda bavandimwe,

Nk’uko mwamaze kubyibonera, Perezida Kagame yabuze ubutwari bwo kuganira n’abatavuga rumwe na we ahitamo kubatsembatsembera aho bamuhungiye. Ingero ni nyinshi kandi murazizi. Icyo tugambiriye ubu ni ukubabwira uko mukwiye kwitwara kugira ngo guhera none imigambi ye mibisha ntazongere kuyigeraho ngo ahekure u Rwanda aruvutsa abana barwo bahunze ubutegetsi bwe bw’igitugu. Nyuma yo gutabwa hanze na leta y'Ubwongereza ku migambi mibisha yo kwica abayobozi b'Ihuriro Nyarwanda (RNC) batuye London, Kagame arushijeho kwiyemeza gukomeza kwica. USA nayo iti, "ibikorerwa abanyarwanda turabikurikiranira hafi, kandi biduteye impungenge". Iminsi y'ubutegetsi bwa Kagame isigaye ni mike.

Ni muri urwo rwego Ihuriro Nyarwanda (RNC) ribatangariza ibi bikurikira :

Paul Kagame yataye umutwe kuva aho aboneye ko abanyarwanda biyemeje gufatanya kumurwanya batishishanya, batitaye ku macakubiri y’uburyo bwinshi yagendaga ababibamo, ashingiye ku moko, ku turere ndetse no ku karere buri wese yari arimo mbere ya 1994.Ibi kandi ntibyagarukiye mu basivili gusa, yanabisakaje mu nzego zose z’ubutegetsi n’iza gisirikare. Nk’uko mubizi, intwaro y’amacakubiri n’amatiku ni yo yamuranze igihe cyose yabaga asumbirijwe. Ku batamuzi, aya matiku n’amacakubiri ni yo yamuranze kuva aciye akenge. Ayo matiku yaramuranze kuva ku rugamba no muri RPF nyirizina. Ageze mu Rwanda ingeso ntiyamurarana bushyitsi, ayakomereza muri MDR agamije kuyisenya anabigeraho. Ubu ayakomereje mu gusenya PS Imberakuri, Green Party, ubu arayabiba muri FDU ndetse n’iwacu muri RNC arashaka kutwanduranyaho. By’umwihariko muri iki gihe ntanatinya no kwinjira mu ngo z’abantu aho amaze gusenyera abantu benshi, ngo bice intege uwagerageza wese gufata umwanya wo gutekereza bihagije ku mibereho y’u Rwanda mu bihe bizaza bitarimo Kagame n’ubugome bwe.

Izo ntwaro rero azikoresha no mu banyarwanda bari hanze, abateranya, abazanamo inzangano zishingiye ku moko, ashyiraho udutsiko yise diaspora duheza bamwe, cyangwa se ahashinga ibyo yise amatorero byo gutoza urubyiruko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Mu banyarwanda bari hanze arahakwiza inzangano, agahitamo kwiyambaza interahamwe kabuhariwe ngo zizamufashe kwica abanyarwanda bahunze, ngo maze nizifatwa azitwaze ko ari interahamwe zisanzwe ari abicanyi, ko we ntaho bahuriye na zo. Ni muri urwo rwego yahagurukije izisumbya izindi ubukana mu Bubiligi akazijyana mu Rwanda maze kubera ko yiyemeje kuzikoresha nk’ubutegetsi bwamubanjirije, ubwo yahuraga n’izo nterahamwe azakoresha mu bwicanyi, byabaye nk’amata abyaye amavuta.

Abanyarwanda rero muri hanze mwese mugomba kuzirikana ibi bikurikira :
1. Paul Kagame n’agatsiko ke n’ubwo bashyize abaturage ku ngoyi mu Rwanda ntibari hejuru y’amategeko y’ibihugu murimo
2. Mugomba buri gihe gushyira ahagaragara umunyarwanda wese w’impunzi wirirwa kuri za embassies z’u Rwanda, kuko bene abo iyo atari abahunze ubusa, baba ari abatumwe kunekuzwa no guhimbira impunzi nyazo ibinyoma ndetse bakagera n’ubwo banazihohotera. Uwo muzi muri abo wisihinga muri embassy mujye mwihutira kumushyira ahagaragara niba afite ubuhunzi abwamburwe. Bene abo ngabo turibwira ko mubazi, mubashyire ahagaragara kuko uhishira umurozi akakumara ku rubyaro.
3. Mukwiye kwirinda guha agaciro amagambo asebanya abaryankuna ba Kagame bakwiragiza kuri za internet batuka abarwanya igitugu anigisha abaturage. Akenshi iryo harabika riba ritegura ihohoterwa ry’abantu baharabikwa, kandi ni ko Kagame akora iyo ashaka kwica abantu. Abanza kubategeza amashumi ye akabasebya, ababazi bakabishisha bakanabagendera kure.
4. Mu gihe mubona umuntu mukeka ko ashobora guhohotera abantu, mukwiye kubimenyesha ubuyobozi bw’igipolisi bubegereye. Kuko aho bishoboka hose twamenyesheje inzego zaho ko Kagame nta na hato atazagerageza gupfunda imitwe ngo ahohotere abantu nk’uko yabikoze muri Afrika y’epfo. Police nyinshi z’i Burayi zaramuvumbuye kandi ziryamiye amajanja. Muri America na Canada nabo bari maso. Amalisti bitiririra RNC, ubu ariho ngo abantu bakorere leta y'U Rwanda, yakozwe na Jack Nziza and Dan Munyuza, atangwa na Ambassade muli Washington DC kuzana amacakubiri mu banyarwanda. RNC ntabwo ariyo yakoze iyo list kandi turayamagana kumugaragaro. Mu minsi Leta y'U Rwanda yohereje abicanyi, nabarozi, nabo kureshya abanyarwanda, murusheho kwiyambaza izo nzego zibegereye. Birabasaba icyakora kuba mubifitiye ibimenyetso bihagije mudahubutse.
5. Kagame n’abicanyi be baramenyekanye kandi bafite ubwoba kuko ubutegetsi benda kubutakaza. Bityo basa n’abiteguye gukora ibishoboka byose ngo bahohotere abo bishisha. Buri wese muri mwe akwiye kwita mbere na mbere ku kazi kamutunze, mukwiye kwirinda ko babatesha igihe bababwira amateshwa avugwa iteka n’ubutegetsi budasigaje iminsi myinshi yo kubaho.
6. Mukwiye kwamaganira kure ibyo Kagame n’abicanyi be bise diaspora yo kubabarura ngo babace amafaranga mwavunikiye, bishyirire mu mifuka yabo abandi banyarwanda bagumye bicire isazi mu jisho. Muri iyo diaspora ni ho amanama y’ubugome ategurirwa. Byongeye, mugomba kurinda abana banyu ibikorwa by’abiyita intore. Kuko icyiswe itorero ari umutwe w’abagizi ba nabi udatandukanye n’interahamwe cyangwa indi mitwe yitwara gisirikare. Izo ntore ni zo zitoranywamo abajya kwigishwa gukoresha imbunda ngo bazagaruke guhohotera impunzi zahunze igitugu cya Kagame. Ntibazabashuke rero kuko ababiyoboka ubu, umunsi Kagame yavuyeho, kandi si kera, bazakurikiranwa nk’interahamwe zindi.
7. Abo Kagame akoresha imirimo y’ubugome na bo bashatse bazirikana ko nta mwana yabyaye ubarimo kandi nyamara afite abana be bwite yari akwiye kubishoramo. Ikindi mugomba kumenya ni uko nta nshuti Kagame agira. Kubera iyo mpamvu, abo biyemeje kuba ibikoresho by’ubugome, bihaye kuba nzamunambaho, bakaba bagomba kwitegura ko ejo nabarambirwa azabica cyangwa akabakenesha nkana. Ibyiza ni uko bafatanya n’abandi banyarwanda, bagakuraho ubutegetsi burenganya abaturage, bagashyiraho ububahuza bukanabubakira igihugu. Babikoze gutyo byazabafasha kuramba. Bafite akanya, bashatse bahitamo igikwiye.

Banyarwanda mwese mutuye Canada, USA, no kwisi hose, turabararitse muzaze duhurire i Chicago, Illinois, USA, ( 10-12 June 2011) twamagane ubwicanyi bwa Kagame, tumwereke ko tutamutinya, ko twe impunzi tuzatahuka igihe ingoma y'igitugu izaba itakiriho, kandi ko leta ye igomba kurekura abafunzwe kubera impanvu za politike. Bityo tumuce mu mahanga, arekeraho kwidegembya, nkuko yirirwa asesagura umutungo wa banyarwanda ahora mu nzira zidafitiye inyungu igihugu.
Turangije tubizeza ko nta kizadusubiza inyuma mu guharanira ko umunyarwanda aho ava akagera asubirana agaciro k’umuntu wigenga mu bikorwa no mu bitekerezo. Turabizeza ko ibitutsi n’ibitotezo Kagame yagize intwaro ku barwanashyaka b’Ihuriro Nyarwanda ( RNC) bitadukanga, ni ko ubutegetsi bubuze amajyo bukora aho buva bukagera.Tuzatsinda nta shiti.
Mugire u Rwanda

Dr. Theogene Rudasingwa
Umuhuzabikorwa w'Agateganyo
Ihuriro Nyarwanda ( RNC)
Chicago
Illinois
USA
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R

Biragaragara ko abambali ba Kagame balimo gutangatanga hirya hino, bashakisha inkuru zivugwa kuli shebuje le criminel du siècle, aliwe KAGAME. Reka bamwome inyuma, sa chute est leur chute;
nagenda ntibazasigara. La machine est en marche, uko bizagenda kose ingoma y'abicanyi n'igitugu isigaje igihe gito, sinabagira inama ngo bamugire inama kuko igihe cyarahise, nibavuge bavugaguzwe,
ni hahandi ntacyo bazageraho.

Répondre
Z

It is really funny to hear from what you are saying as some one who was closed to Kagame for a long time. In one hand you are whright, to day kagame seems not to know what is going on, in the
other hand, i wonder where you want to go and with who??????????????? Those who want to follow you have to think first what is really your target and who you are.

ZAZO

Cuba

Répondre
I

Gushinja Kagame na FPR ibinyoma ni amatakirangoyi y’ababuze
ibisobanuro ku myitwarire yabo y’inkundamugayo. Ni bimwe by’akabaye icwende katoga, kakwoga ntigacye, kanacya ntigashire umunuko. Mwabuze ubutwari bwo gusobanurira abanyarwanda (accountability)
ibyo muryozwa ahubwo murashwekura mugana iyo bweze. Kugirango mwicire inshuro murahimba mugahimbarwa, mugasobanya amagambo mukibagirwa ibyo mwavuze ejo, mukivuguruza none. Mwikomye ababavuga
babazi, babavuga uko babazi, ariko ntibibuza ukuri kuba ko. Uvuze ko nyiri urugo yapfuye siwe uba amwishe. Ntabwo bitangaje kuba Rudasingwa ari “inspired” na Hitler, koko rero strategy ya
Rudasingwa nawe ni ukuvuga no gukwiza ibinyoma kuri President Kagame n’u Rwanda, yizera ko amaherezo bizafatwa nk’ukuri!! Ngo “ibihe biregereje”? Icyo nahamya ni uko “ibihe byanyu byo byageze”.
Muri make kababayeho!

Répondre
B

Banyarwanda bavandimwe,
maze gusoma iy’inkuru nasanze koko Rudasingwa yarataye umutwe kuko abavandimwe be babitangaje. Ibaze kwihanukira agatesha agaciro akamaro k’intore z’igihugu agamije guharabika imigambi y’igihugu
cyacu.

Ahangaha ndashaka
kugaragariza uy’umwaditsi akamaro k’itorero ry’igihugu:

Itorero
ry’igihugu rifite inshingano zo kumvisha buri Munyarwanda wese ko agomba kwitanga kugirango akore icyatuma igihugu gitera imbere.

Kuva ryashyirwaho mu Gushyingo 2007, Itorero
ryakomeje kuba kimwe mu birinda Umuco Nyarwanda kandi Abanyarwanda barabyishimiye.

Itorero rigamije kwimakaza ubumwe, ukuri, umuco wo gukora cyane ari nako Umunyarwanda yirinda ikintu cyose
cyabangamira amajyambere y’igihugu. Intore zose zitahiriza umugozi umwe wo kwihutisha inkubiri igihugu cyihaye igana ku ntumbero 2020.

Ntaukwiye kwibagirwa  ko urubyiruko hamwe n’abagore bashobora
gukoreshwa mu kubaka cyangwa se gusenya igihugu. Iyo akaba ariyo ntwaro yakoreshejwe n’ingoma zavuyeho kugeza ubwo bigera ku ndunduro ya Jenoside 94. Bigaragare ko abashaka guharabika gahunda
nziza nkizi bagifite imyunvire igayitse cyane.

Mu Itorero ry’Igihugu bigishwa uburere mbonera-gihugu aho basobanurirwa ko Abanyarwanda bose twagombye kurangwa
n’ubumwe kuko n’ubundi ibidutandukanya byazanywe n’abashaka inyungu yo gukomeza gukandamiza igihugu batitaye kubagituye.

Itorero ry’Igihugu rigizwe n’Abanyarwanda baturuka mu Ntara uko ari enye hamwe n’Umujyi wa Kigali. Iterambere
ry’igihugu rihera mu gukunda igihugu; akaba arinayo mpamvu Intore zigishwa gukunda igihugu kuko aribyo bizatuma kigera ku majyambere arambye.

Ubwo abatagikunda namwe mufite itorero ryanyu tutaramenya icyo ryigisha abatura Rwanda.kuko ibyo muvuga nta na
rimwe bisa na Viziyo urwanda rwihaye mba nkuroga.Tuzarwiyubakira twebwe tuzi agaciro k’igihugu tutitaye kumagambo yanyu ashaka guharabika igihugu cyacu.

Répondre
N

Ese mwunva ko Abanyarwanda bazafata ibyo muvuga gute mumigambi yanyu mugamije gusebya igihugu cyanyu. Ibyiza byo
nibyinshi urwanda rumaze kugeraho haba mumiyoborere myiza, iterembere ry’igihugu n’ibindi byinshi tuta kwirengagiza

Dore Rwanda nziza:

U Rwanda igihugu gito abagituye basagira bagataramana, mbega Rwanda ruyobowe n’umuyobonzi ufite gahunda ze za
buri munsi zipanze ku murongo kandi zitajya zikererwa habe n’isogonda nka ya saha y’abasuwisi. Uyu akaba ari Paul Kagame, wahize ko azahindura u Rwanda Singapour nyafurika  ndetse akaba muri
Kanama 2010 aherutse kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda iyindi myaka 7. Kandi Abanyarwanda bamufitiye ikizere ko iyi mandate y’imyaka 7 tuzagera kubindi byinshi byiza.

Ni kuriyo mpamvu nta munyarwanda uzaha agaciro inyandiko zanyu mugihe mushyize imbere gutesha agaciro igihugu
cyacu, amacakubiri, amatiku n’ibindi byinshi. Ibi byose niyo ntwaro ibaranga kuva mwaca akenge.

Répondre
P

Igitekerezo cyanyu turagishyigikiye kandi tuzitabira kwamagana iyo shitani y'inkoramaraso ngo ni Kagame. Tureke kwita ku mangambure y'intore ze zihaze imitsi ya Rubanda rwashyizwe ku ngoyi
rukamburwa utwarwo. Mwese mwese iyo ntore yiyita Mahoro kimwe n'abandi bameze nka yo mubime amatwi. Nidushyira hamwe tuzatsinda. Iyo ufashe urukwi rumwe(nk'ikibingo) ukarushyira ku
ivi,kuruvuna birakorohera. Ariko iyo iyo ufashe umutwaro w'inkwi(nk'ibibingo) ziri hamwe, ntushobora kuzivuna ngo bigukundire. Abishyize hamwe ntakibananira.

Imana ibafashe.

Répondre
M

Abantu birirwaga bambwira ko Rudasingwa  ntabitekerezo agira, bikantangaza. niyumvishaga  ukuntu umuntu
nkawe wabaye igikomerezwa muri leta yabura ibitekerezo bikanyobera. Ariko maze gusoma iyinkuru ireshya itya itagira igitekerezo nakimwe, ibiba gusa  urwangano mubantu kugeza aho umunyarwanda azajya ahura n’undi akamwikangamo ubugome. nguwo Rudasingwa ushaka ko abantu bamuyoboka.

Uhera he uvuga ko Perezida ashaka kwica abanyarwana barihanze? Utanga urugero rw’uko yashatse kurasira Kayumba Muri South Africa, ko ibyo bintu biri murubanza, kandi iperereza rikaba rikiri
gukorwa, urahera utwumvisha ko  ibyo uvuga ari ukuri? Ibyo ni ibigaragaza ubujiji bukuzuyemo.

Ikindi kigaragaza ko ibyawe byuzuyemo ubugome, n’uburyo ushinja abantu ubuterahamwe ntabimenyetso ubifitiye. Uherahe wita abanyarwana baba mumahanga,kandi banze kwifatanya nawe mubugizi bwanabi
interahamwe? Witonde niwowe nterahamwe kuko ibinyetso bimaze kugaragaza ko ariwowe nabagenzi bawe musigaye mukorana na FDLR. Reka Abanyarwanda batekereza bateze imbere Igihugu cyabo,  naho wiyemeje kurusenya ntacyo uzageraho. Gusa uzicwa n’ipfunwe ryuko usigaye witwa impunzi bidatewe n’uko urengana, ahubwo ubusambo nubugome bwawe aribyo uzira.

Ikindi kigaragaza ko intambara urimo nabagenzi itazagira aho igera, nuburyo noneho Abanyarwanda utubeshye kubintu  twiyiziye, ntamunyeshuri numwe
wakubwira ubwicanyi yigishwa iyo agiye mu itorero, twigishwa amateka y’igihugu cyacu, tukigishwa kwihangira imirimo, nandi masomo menshi twiga, agamije kutwigisha ubumwe n’ubwiyunge, gutabara
Igihugu cyacu igihe abagizi banabi nkawe bagiteye.  kandi abanyeshuri bose bagiyeyo, bavayo bahindutse, bafite urukundo rwigihugu cyabo. Kandi ibyo
ibihugu byinshi birabikora, Israel, Tanzania nibindi bihugu byinshi bifite Uburyo bitoza urubyiruko rwabo umuco wogukunda Igihugu, byabangombwa ukanacyitangira.

Abanyarwanda, uratwiyeretse muburyo bweruye. Utagaragarije ko ibyo birirwa bakwandikaho ko ar’ukuri, ko ikikuranga ari amatiku kuruta ukuri. Mbega umugabo urangije ubuzima bwe nabi!!

Umunsi mwiza!

Répondre
A

Bantu mwumva,

Kuvuga ngo ugiye inyuma ya RUDASINGWA, inyuma ya GAHIMA; sinzi aho waba werekera. Aba bantu bafite icyo bahatse mwebwe mutaba muzi. None se wambwira ute ko umuntu nka GAHIMA wafungiye abantu
ubusa, wambuye abantu ibyabo, ngo arakora amapolitiki? Murarye ntimumpe!

Répondre