FDLR ntiyagabye igitero nk'abajuru kuko yashoboye kwivugana inkotanyi zirenga 151 !

Publié le par veritas

http://www.kigalitoday.com/IMG/jpg/kabarebe_i_Rubavu_2_copy_copy.jpg

Iyo uwitwa umugaba w' ingabo nako z' ibisahuzi za FPR yihandagaza akavuga kumugaragaro ngo FDLR  yaje nk' ibisambo, nta soni agira koko! Yego sinamurenganya, kuko uburere yahawe burazwi, kuko bugerwa ku mashyi, nta cyubahiro yigeze yigishwa, yewe nta n’amashuli yigisha i bya "moralité "yigeze anyuramo, dore ko nawe abarirwa mu bantu bize ikigoroba.

Nagira ngo mbwire Kabarebe ko ziriya mpfumbyi za FDRL zitarezwe nkawe, kandi inyinshi muri zo zahawe uburere bwiza, zarigishijwe, zitozwa kubaha, kubahana ;kwumvira no kurwana kubarengana bose. Iyo yihandagaza akavugango" baje nk' ibisambo" aba azirikana ibyo avuga!

Ubwo se FPR itera u Rwanda muri 1990, baje bameze bate? Aho yibuka ukuntu birirwaga bububa muri Parike y' Akagera, barya imizi y' ibiti, inzoka, inzukira, ibimonyo ,babona ahantu hari akarima k' imyumbati bakaba basakiwe, none niwe wihandagaza, agatuka abana barezwe, bajijutse ngo ni "ibisambo".

Aribuka uko bari bamerewe mu birunga, barya ibyatsi byari bigenewe Ingagi, impungure zabashiranye, abandi birirwa biba inka, intama za rubanda hirya hino. None nta soni, agatinyuka, akihandagaza, nyuma yuko amariye kubyimba kiriya gifu cye cyuzuyemo imitungo y' ababyeyi b'abana ba FDLR bifunze, bibye, bikongeraho ibyo birirwa biba muri Congo, banyunyuza imitsi y' abaturage babahatira gutanga amafaranga mu isanduku bise agaciro, kandi nabo ubwabo nta gaciro bigeze bagira!

Kubeshya, kutubahana ni bibi nyamara:

Kwihandagaza  akabwira abaturage ko bafite umutekano uhagije, kandi birirwa banyunyuza imitsi yabo, batema intoki, baragira inka mu milima y' abaturage, nibyo yita umutekano! Umutekano nyawe uzazanwa n' abasore biyemeje kubohora igihugu cyacu ingoyi  n' urwobo cyaroshywemo na Mwene Rutagambwa n' agatsiko cye. Kwiha kubeshya amahanga, bavugishwa amangambure, bagakanjwa amanwa kubera igitero kimwe cyamaze amasaha 8, mu turere twa Gisenyi, Bigogwe, Mukamira, Kinigi na Bisate, none ngo nibahumure!

Akagabo gahimba akandi kataraza, birya bifu by'inda bujujemo iminyago birirwa biba, mu gihe urugi rukingwa na babili, umubyeyi agakubitira umwana kujya kuryama, kandi cyera yari atunze, ahinga akeza, umwana akabona Minerval atishisha.

None ubu iyo udakomoka mu gaco ka Nakivala, ibyawe biba bikurangiriyeho byose, ukamera nkaho wacumuye ku Mana. Abantu bavutse basa, Imana ibarema mu ishusho ryayo, nta busumbane.Kuba bisunga Sekibi, bakimika ibinyoma birirwa bahwihwisa hirya hino, uhereye kuri uriya Mudamu Yolande Makolo(directrice de communication de Kagame wibwira ko tutazi neza ibye), anyonga za raporo zose, akazisohora uko abyifuza, yibwira ko ukuli kutazwi, amenye ko n' abandi bazi ubwenge, kandi ko aho yibwira ko agera, asanga n'utundi twana twarahageze cyera, bityo ukuri ku kajya aghagaragara.

Bihaye gukuraho ubwoko, kandi byari ishema ku bana b' Urwanda, bagamije gupfukirana ukuri. Buri wese agomba kwishimira icyo ari cyo, uko yavutse, aho yavukiye, nibyo akora, aho yashatse, nta gufobya ibikorwa by' abandi. FPR yibwira ko yatoneshejwe hose, ko ikinyoma cyayo kizahora kibatambutsa inzira zose, ko amarira nk'ayingona bahora basuka babeshya, bibwira ko isi yose itamaze kumenya ukuri!

Yirirwa atagaguza umutungo wa Rubanda, ngo baragura ibinyamakuru hirya hino, ngo bizabavugira, bibunganire mu binyoma byabo. Nyamara baribeshya, kuko kwirirwa ubeshya ngo batewe n' ingabo za FDLR ziturutse muri Congo, kandi zibana nabo i Nyarutarama, kuri Muhazi, mu Mutara n' ahandi.

Ese baribwira ngo FDLR ishatse gukubita i Kigali byabananira koko! Urwanda ni urwabo, bararuzi neza, barurerewemo, na nubu barubamo, kandi bazakomeza kurubanamo n' abifuza amahoro bose. FDLR nticyeneye inkunga y' amasasu ya Congo kugira ngo yerekane ko ihagaze neza. FDLR ifite imyitozo ihagije, izi stratégies zose zakoreshwa ngo ubutegetsi buhirime vuba na bwangu.

Gusa bo ntibifuza ko Urwanda rwongera kurangwa n' umuvu w' amaraso nkuko FPR yabigenje kuva mu kwakira 1990 kugeza magingo aya, yica, yiba, iroga, ibeshya,yiriza nk' igitambambuga. Niba batemeye kuzibukira ibinyoma byabo, bakimika ukuri, bakemera imishyikirano, bamenye ko amaherezo ya byose, intambara izubura, kandi izahitana benshi cyane batabalika. Intambara irica ntikiza, bazabimenye. La guerre est le dernier recours en même temps un constat d’échec pour les hommes évolués, aux têtes pensantes et pleines de bonnes idées.

Gusa FDLR yo ntiyifuza umwiryane mu bana b' Urwanda, ikinyoma, kwimakaza agatsiko kamwe, bamwe bakicwa n’inzara, abandi bagahezwa ishyanga, abandi bakabuzwa uburenganzira bwabo bwo Kwiga, guhinga ibyo bifuza, kuvuga ikibari ku mutima. Inkotanyi ntizemera ko umuturage ahinga ibijumba bye, ibigori bye, ngo inkundwakazi za FPR zijye gushora mo inka zabo, nkaho inka zasumbye abantu, ntibikabe, baribeshya cyane, kandi ntibazatinda kubona ko bakoze amahano azabagaruka.

Nibatumva ibyo basabwa inzira zikigendwa, bazabona akandi kanyafu gakomeye( nako kababuye) kandi abazahababarira ni abishyize  ku ntebe batatumwe n' abaturage. Imana nabagira, ni ukureka ikinyoma cyabo, bagashyira FDLR hasi, kuko uko babigenza kose, ntibazigera bayiganza. Twemera ko FPR yatsinze urugamba, ariko ntiyatsinze intambara, babyumve neza.

Kubaho kw' inkoko, si ubushake bw' agaca, ibyo babimenye. Kuba FDLR igihumeka, ihagaze bwuma, si ubushake bwabo cyangwa se amayeri yabo. Imishyikirano no kuvugisha ukuli, kandi abaturage bose mu Rwanda bagahabwa uburenganzira busesuye. Kurekura abafunzwe bose barengana, nta condition.

Bitabaye ibyo, ibizakurikiraho, ni agatsiko ka FPR kazabibazwa, isi yose ibe ibyumva, n’abanyarwanda bashyira mu kuri bambere abagabo. La vie a un début, une histoire et une fin. Ntibazongere kuvuga ngo FDLR yateye nk' ibisambo iturutse Congo, kandi isi yose izi neza ko FPR yiyubureyemo M23 irimo iryamye i Goma, ku mipaka z' igihugu. Nangiza mbabaza ukuntu FDLR yatambuka umupaka wa Congo urinzwe na FPR-M23, maze bakagaba ibitero ahantu harenze hatandatu, kigali yanga kuvuga. Vuba aha tuzabatangaliza amazina y' abasilikali ba FPR barenze 151 baguye muri iyo mirwano, kimwe n' amakarita yabo ya Gisilikali.

Ubumwe bana b' Urwanda,Ukuli ku banyarwanda bose, Ukwisanga mu rwa babyaye mwese, Kuvuga mutikanga nkaho mwavukanye ibyaha birenze kimwe k' inkomoko, ntitubyemera. Urunana kuri Gatwa-Gatutsi-Gahutu.Mwese mushire ubwoba, ibihe byiza biri hafi ku bakunda amahoro. Mushyire hamwe, mwange umwiryane no gutatanya imbaraga, Imana izabasanga!

Ndlr:Laforge Fils Bazeyi umuvugizi wa FDLR asobanurira impuguke z'abadage impamvu FDLR irwana (mu gifaransa):

Bugarama City, défenseur de tous les opprimés

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B

Amagambo gusa nta cyo amaze kuko ururimi nta cyo rupfana n'umuntu. Ubwo se nawe ubaye umunyekongo uvuga akenda kumena radiyo ariko bitarenga aho? Ubu se tuvuge koko ko FDLR ifite ingufu, none ngo
imishyikirano? Hashyikirana aharimo equilibre. Ubu se hari iyo ubona uvugishishije ukuri? Imyaka icumi iri mu bitotsi none nawe ngo imishyikirano! Bareke birire amateke ya Congo yarabaryoheye.
Uramutse uri umwe muri bo cyangwa wumva hari icyo wakora mubigaragaze muve mu magambo mugaragaze ibikorwa kuko amgambo araguruka ibikorwa bikiyandika. Abanyarwanda bari bakunze FPR se? Mais
cependant, il s'est impose devant la debandade de l'ancien regime.

Répondre
B

ariko ntimukajye musetsa, ko mba aho muvuga ko mwateye, izo nkotanyi mwishe mwazikuyehe ko n'umubare w'abahari utageragaho. mujye mureka kubeshya abantu

Répondre
M

Ngize ubwoba cyane birabe ibyuya..... birya abahanuzi bahanuye koko bidusohoyeho!!!

Répondre
R

Ibigezweho ku buhanuzi bwa Magayane n'abamukurikiye.

Jenerali Kabarebe arimo kurangiza ubuhanuzi bwa Magayane atabizi!!!

"Umwami w'ishyamba azaza kwiba" niyo phase y'ubuhanuzi bwa Magayane igezweho.

Kabarebe rero yarabyivugiye ko FDLR yaje nk'abajura!!!

Hasigaye iyicwa rya Kagame (kandi birimo guhwihwiswa), gukora mu jisho ry'intare ibundikiriye mu mashyamba (FDLR mu birunga) maze yabyutsa umugara igihuru kikabyara igihunyira.

Mbivuga ngo ni ay'abapfumu!

Musubire neza mu buhanuzi bwa Magayane na Sergent Nsabagasani maze mumbwire ikitarabaye noneho mubone kwemeza ikitazaba.

Ambaaaa! dore aho nibereye.

Répondre