DUSANGIRIJAMBO: "Ngaho nimuhitemo..."! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

Musa.png

  Musa na Yozuwe bayoboye umuryango w'Imana bawuvana mu

    bucakara bawugeza mu gihugu cy'Isezerano !

 

Kuri iki cyumweru amasomo n’amasengesho bya Liturujiya biraduhishurira ibanga rikomeye rigenga imibereho y’ubuzima bwacu muri iyi si : KUMENYA GUHITAMO.

Koko rero ibyinshi mu bidushyikira muri  ubu buzima ni ibyo tuba twihitiyemo. Iyo atari ibyo nihitiyemo njyewe ubwanjye, bituruka ku guhitamo kw’abanjye (ababyeyi, abavandimwe, inshuti,abaturanyi…) , uguhitamo kw’abategetsi b’igihugu cyangwa se uguhitamo kw’abandi bantu ntanazi! Iyo tutagishoboye guhitamo ntituba tukiri abantu buzuye, tuba turi abagaragu cyangwa abacakara. Nanone buri wese yakwibaza ati : Ese uburenganzira bwanjye bwo guhitamo bugarukira he ?

 

1. Mu isomo rya mbere (Yoz. 24,1-18)Yozuwe yakoranyirije umuryango wa Isiraheli i Sikemu harimo abacamanza n’abayobozi bose maze arababwira, ati« Niba mudashaka gukorera Uhoraho Imana, ngaho nimuhitemo uwo mushaka gukorera : Imana y’abakurambere cyangwa ibigirwamana by’Abamorite. Icyakora njyewe n’abumva ko ari abanjye  duhisemo kuzakorera Nyagasani Imana ».


Ububasha bwa muntu bwo guhitamo bugera kure cyane ! Umuntu afite ubushobozi bwo kwihitiramo n’Imana ayoboka !  Nanone ariko kugira ngo twumve neza inyigisho y’ iri somo ndagira ngo nerekeze amaso yanyu ku bintu bibiri by’ingenzi tudakwiye kwibagirwa : Sikemu na Yozuwe.


(1)Twibuke ko Sikemu ari umujyi uzwi cyane nk’ushushanya UGUHITAMO kuko wibutsa amateka y’ukuntu Yakobo yahafatiye icyemezo gikomeye. Nyuma yo kumenyana n’Imana i Bethel, Yakobo yageze i Sikemu ahatira abo mu muryango we kwitandukanya burundu n’ibigirwamana bagahitamo  gukorera Uhoraho Imana. Niko byagenze, bose bahisemo gucukurira udushusho tw’ibigirwamana bari bibitseho maze baraduhamba !


(2)Twibuke na none Yozuwe uwo ari we: Ni wa mugabo w’intwari cyane wunganiye Musa mu kuyobora Umuryango w’Imana bawuvana mu gihugu cy’ubucakara cya Misiri bawuganisha mu gihugu cy’isezerano cya Kanahani. Yozuwe ntiyabaye umufasha wa Musa gusa ahubwo yari nk’umuhungu we bwite, wamubaye hafi cyane, baruzuzanya. Yozuwe yari afite impano yo kumenya kuvuga neza kurusha Musa, akamenya kubwira umutima w’abaturage, nabo bakamwumva bwangu. Ikindi ni uko Yozuwe yari muto kurusha Musa, amatwara ya gisore akamufasha guhangara ibigeragezo abakambwe batisukira! Ndetse kuko Musa yigeze gushidikanya rimwe, umuryango ukiri mu butayu, yahanishijwe kutazakandagiza ikirenge mu gihugu cy’isezerano. Musa yahawe gusa guhagarara ku musozi wari hakurya ya Kanahani, arabukwa ubwiza bwayo, agwa aho, aba ariho ashyingurwa. ! Yozuwe ni we wahawe igihembo gikomeye cyo kurangaza imbere y’Umuryango w’Imana no kuwinjiza i Kanahani, mu gihugu Imana yari yarabasezeranyije.


Si abantu bo mu kiragano cya kera gusa bahawe GUHITAMO Imana bashaka gukorera no mu gihe cya Yezu ubwo burenganzira muntu yarabugumanye!

 

2. Mu ivanjiri y’uyu munsi, (Yoh. 6, 60-69), nyuma y’uko Yezu yigishije ko ari umugati utanga ubugingo, ko umubiri we ari ikiribwa, amaraso ye akaba ikinyobwa, benshi mu bamukurikiraga BAHISEMO kumwitaza, barekera aho gukurikira inyigisho ze !


Nibwo Yezu abajije n’intumwa ze, ati “ namwe se muhisemo kwigendera ?”Nibwo Petero wavugiraga na bagenzi be amushubije , ati «Twagusiga tugasanga nde , ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka ». Intumwa zahisemo gukurikira Yezu mu gihe abenshi bari bahisemo kumureka, kandi ntibagarukiye aho gusa ! Bageze n’ubwo bahitamo kumwivugana bamubambye ku musaraba nk’umwambuzi !


3. GUHITAMO ni byo biyobora imibereho yacu ya buri munsi.


Guhitamo kwa muntu kugera kure! Guhitamo bijyanye na kamere muntu irangwa n’UBWIGENGE. Guhitamo ni irindi jambo(synomyme)  risobanura ubwigenge.


Umugore n’umugabo mubana, ni wowe wamwihitiyemo ku bwende bwawe! Wikwirirwa uganya , niba utaramuhisemo ni ikibazo gikomeye, mureke uhitemo uwo ushaka. Ariko niba waramuhisemo, komera ku ijambo ryawe, wihinduranya indimi, mukomereho, ni we wawe ! Ibindi bibazo bitabura mu buzima muzabiganiraho mwembi mubibonere ibisubizo bikwiye. Icy’ingenzi ni umubano unoze hagati y’umugabo n’umugore we, nibyo Pahulo mutagatifu atubwira ko ari “iyobera ritagatifu rikomeye cyane”(Ce mystère est grand !)


Mu Ibaruwa yandikiye Abanyefezi (5,21-32) dusomerwa uyu munsi, Pahulo Mutagatifu aratubwira ko umubano w’umugabo n’umugore ari IKIMENYETSO gikomeye kandi gikwiye kubahwa na bose kuko ushushanya (ni isakaramentu), umubano w’Imana n’umuryango wayo, ni ukuvuga umubano w’Imana na roho ya buri wese muri twe !


Pahulo rero ati « abagore, nimwumvire (soumettez-vous) abagabo banyu muri byose », niko bikwiye kugenda.


Hari abagore benshi nzi badakunda iri somo na gato kuko batekereza ko Pahulo ashyigikiye abagabo bikanyiza(macho),bityo akaba abangamira uburenganzira ku buringanire bugomba kuranga imibanire y’umugabo n’umugore !


Kumva iri somo gutyo ni ukuripfobya cyane, kuko mu by’ukuri inyigisho yaryo ari « révolutionnaire » ! Reka tuyivugeho muri make.


Iyo witegereje imyumvire yo mu gihe Pahulo yatangiye iyi nyigisho, usanga umubano w’umugabo n’umugore wari ushingiye ku gitugu cy’umugabo (Pater familias, chef de famille), naho imibereho y’umugore ikaba itari itandukanye cyane n’abacakara. Ndetse iyo yagombaga guhanwa, umugore yarapfukamaga, agakubitwa apfukamye, nk’abandi bacakara bose ! Iyo Pahulo avuze ngo abagore mwumvire abagabo banyu kuko umugabo ari umutware(umutwe), aba avuga ibiriho, yabonaga (discours socialement correct). Icyo nicyo kidashimisha bamwe ! Nyamara Pahulo agira atya agashyiramo igitekerezo gishya kandi gihindura byose :Namwe bagabo nimukunde abagore banyu nk’uko kristu akunda kiliziya akageza n’ubwo ayitangira, …nimubakunde nk’umubiri wanyu bwite !


Revolisiyo ni aha iri ! Ubundi abagabo basaga n’abafite uburenganzira gusa(les droits) ariko ntibagira inshingano (devoirs), niyo mpamvu byumvikanaga ko batsikamira abagore(relation de domination) . Pahulo aremeza ko abagabo bafite rero inshingano yo GUKUNDA, kugeza n’ubwo bahara amagara yabo , bitangiye abagore babo ! Iki ni gishya kandi ni inshingano itoroshye na busa !


Aha rero byose biba bisobanutse ! Icyo abagore basabwa si ukumvira « Umunyagitugu », ukwica urubozo ! Ari uko bimeze, byaba ari bibi. Ariko kumvira umuntu ugukunda ndetse ushobora no kukumenera amaraso ye, nta muzigo urimo !!


Nanjye nk’umuhanuzi muri iki gihe nakunga mu rya Pauhulo nti : Bagore nimwumvire abagabo banyu…bigira akamaro ! Aho abakurambere bagize bati« uruvuze umugore ruvuga umuhoro » bo ntacyo bashakaga kuvuga ? Abagabo bakunda kugaragara neza mu bandi ko bategeka cyane, ko bumvirwa n’abagore babo. Bagore, hari ikimwaro kiri mu kwerekana ko wumvira umutware wawe, waguhisemo nawe ukamuhitamo? Kutamurusha ijambo mu bandi bagabo , byagutwara iki ? Kumwerekana nk’inganzwa itagira ijambo mu rugo bikumariye iki, uretse kukwerekana nk’igishegabo ? Nanone uko gucisha make ntibikubuza kumubwira icyo utekereza n’icyo ushaka, mu rugo mwiherereye !! Muti ibyo ni ikinyarwanda gishaje? Nyamara, gutuza k’umutegarugori ntikubuza umugore kwitegekera umugabo we!


Mwirinde guseka, dore njye ibitwenge birenda kuntsinda hano muri studio :


Ngo umugabo n’umugore bakoze impanuka y’imodoka , bitaba Imana ako kanya. Bageze ku muryango w’ijuru batonda umurongo kuko bahasanze abandi benshi bategereje kwinjira ! Ni uko Petero abanyuzamo amaso, ashakisha icyo yaheraho kugira ngo amenye abo aha  amatiki yo kwinjira mu ijuru bwa mbere ! Niko kubawira ati:


- Abagabo bazi ko  bategetse bya nyabyo abagore babo kandi  bakumvirwa nibatambuke bajye hariya .


Ntihagira uwinyagambura ! Hashize akanya umugabo umwe yinyara mu isunzu , atera intamwe, arahajya.


Petero aratangara ariyamira, ati :


-Nuko nuko di, wowe uri akagabo ! Uzi ko nari maze imyaka irenga 50  ntabona umuntu w’umugabo uhamye nkawe !


Petero yongeraho ati :


-Ngaho noneho fata ijambo udusobanurire neza uko wowe wabigenje kugira ngo umugore wawe akumvire !  Si yo mpamvu se itumye utera intambwe ukaza hano ?


Nyamugabo ati :


- Reka da, ni umugore wanjye umbwiye ngo nze !


Ngayo ng’uko ! Sinjye wahera !


4. Isomo ku Banyarwanda


(1) Kwihitiramo ni uburenganzira kamere bukomeye tudakwiye kurekura kuko byaba nko kwisubiza mu bucakara n'ubuja. Umuntu ashobora guhitamo n’Imana asenga!kereka niba Abanyarwanda bo atari abantu !


(2) GUHITAMO neza ni uguhitamo igitanga ubuzima, igishyigikira umubano mu bantu, icyubaka umubano w’abashakanye! Guhitamo gusenya uwo mubano  ni ukwiyahura! Guhitamo gutandukana k'umugabo n'umugore bashyingiranywe ni uguhitamo nabi, kandi guhitamo nabi  si uguhitamo ahubwo ni ubusazi !


(3)Hitamo kwanga ingoma y’igitugu n’akarengane, hitamo kwivumbura ku butegetsi bwica rubanda , wange kubutiza amaboko matindi ! Kwemera gushyigikira abategetsi babi barenganya rubanda ni uguhitamo nabi, kuko bidatanga ubuzima !Twabonye uko byakwegeye urupfu benshi mu bacu.

(4)Hitamo gukurikira Musa na Yozuwe, ba bandi badusaba guhitamo inzira ituvana mu bucakara ikatujyana mu gihugu cy'isezerano ! Uko u Rwanda rumeze muri iki gihe , ntaho rutaniye na Egiputa ariyo Misiri yo mu gihe cya Farawo, igihugu cyashoye umuryango w'Imana mu bucakara buteye isoni ! Irondakoko riravuza ubuhuha mu Rwagasabo, iterabwoba , ubwicanyi, akarengane....urusaku rw'inzirakarengane rwageze imbere y'intebe y'Uwiteka ! Ikibazo : Uhoraho Imana niyohereza Musa na Yozuwe kutubohoza, aho tuzabamenya kandi duhitemo kubakurikira ?


(4)Banyarwanda , Banyarwandakazi , nimukomeza guhitamo nabi, ni akazi kanyu ! Guhitamo nabi ni uguhitamo KWITURAMIRA gusa ! Nyuma ntitukirirwe tuganyira umuhisi n’umugenzi ngo tuyobowe nabi kandi dufite uburenganzira bwo kwihitiramo abategetsi batukunogeye ! Abo bishyizeho ku ntebe  kandi bakaba bakomeje gahunda yo kwikanyiza (Tora aha !), kudupyinagaza no kuduhoza mu ihagarikamutima, tubishatse tukabyiyemeza,  twabakaraga nko mu gihe cyo guhumbya ijisho, tukibohoza !

Guhitamo kuri mu biganza byacu ! HITAMO NEZA. NIYEMEJE GUHITAMO NEZA. DUHITEMO NEZA.

Isezerano ririho kandi ntirihinduka  : Inyanja izatuza bityo tuzabeho twemye mu gihugu twahawe na Rurema.

Icyumweru cyiza ku bakunzi b’Imana n’u Rwanda.


 

Uwanyu Padiri Thomas.


 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article