RDC: Ni ubwa mbere ingabo za Congo FARDC zishoboye gubiza inyuma inyeshyamba za M23 mu mirwano yo muri iki cyumweru !

Publié le par veritas

FARDC-copie-1.pngImirwano yongeye kubura hagati y’ingabo za Congo FARDC n’umutwe wa M23. Kuwa Kane taliki ya 23/08/2012 ingabo za Congo zarwanye n’ingabo za M23 umunsi wose kuva mu gitondo cya kare kugera kumugoroba ; imirwano ikaba yarakomeje no kuwa gatanu taliki ya 24/08/2012. Iyo mirwano yabereye mu majyaruguru ya Kiwanja muri Rutshuru. Ayo makuru y’imirwano akaba aturuka mu nzego z’igisilikare cya Congo ariko akaba adatanga umubare w’abantu bayiguyemo !

 

Amakuru aturuka mu zindi nzego z’imiryango yita kuburenganzira bwa muntu aremeza ko ingabo za M23 zashatse kugota ibirindiro by’ingabo za Congo ubwo imirwano itangira ubwo ; ingabo za Congo FARDC zashoboye kwegeza inyuma inyeshyamba za M23 zifashijwe n’ingabo z’u Rwanda kugera ku birometero 18 urenze urusisiro rwa  Mabenga. Abakuru b’ingabo za Congo muri urwo rusisiro ntibashoboye kwemeza cyangwa ngo babeshyuze amakuru y’imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Congo muri urwo rusisiro rwa Mabenga. Andi makuru yemeza ko umuhanda wa Kiwanja –Kanyabayonga uri mu karere ka Lubero utashoboraga kunyurwamo n’imodoka kubera iyo mirwano.

 

Igishya muri iyi mirwano :

 

Ibintu bishya byagaragaye muri iyi mirwano bigaragazwa ni uko ari ubwa mbere ingabo za Congo zashoboye gusubiza inyuma inyeshyamba za M23 zifashijwe n’u Rwanda ingabo za ONU zidafashije ingabo za Congo FARDC, ibyo bibaye kandi umutwe wa M23 umaze gushyiraho leta n’abayobozi banyuranye mu nzego nyinshi uwo mutwe washyize mu turere wafashe !

 

Ikindi gishya cyagaragaye muri iyi mirwano ni uko yamaze igihe kirekire nta kuruhuka ; iminsi 2 yose (kuwa kane no kuwa gatanu) . Amakuru agera kuri veritasinfo ni uko guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 25/08/2012 hagarutse ituze mu rusisiro rwa Mabenga kuburyo n’abaturage bahunze iyo mirwano batangiye gusubira mu byabo.

 

 

Source : Radio Okapi

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
T
<br /> Murabeshya sha kizabakamana, ayo murimo ni umugati ariko muzumirwa!!!<br />
Répondre