IKIGEGA “AGACIRO DEVELOPMENT FUND” = Amafaranga yo kurya agabiwe Paul Kagame n'Agatsiko ke !(leprophete.fr)

Publié le par veritas

nyamasheke

Burya koko ba RUSAHURIRAMUNDURU babaho, si ukubeshya! Mu gihe igihugu cy’u Rwanda kirimo guhura n’ingaruka zikomeye zijyanye no guhagarikirwa imfashanyo z’ibihugu by’amahanga biturutse ku makosa akomeye ya Perezida Paul Kagame n’Agatsiko ke, aba bategetsi bo babibonyemo ICYANZU cyo gusahura igihugu no kwambura abanyagihugu ibyabo ! Ibyo bikagaragazwa n’uko buri muturage w’u Rwanda ari ku nkenke zo gushyigikira ikigega kidafite misiyo isobanutse kandi ntikigire n'abagicunga bazwi !

1. Abaturage ntibakigoheka !

Kuva iki kigega “Agaciro development Fund” cyajyaho, buri munsi haravugwa abaturage ku giti cyabo badahwema  gusukamo amamiliyoni ! Kuvuga ko bayatangaku bushake byo ni ugutebya kuko twese tuzi ubukana Agatsiko kayoboye FPR gashyira ku baturage iyo kiyemeje kubabyaza amafaranga kabone n’iyo baba bagiye kunogoka bazira inzara ! Ubu muri buri  Nyumbakumi, mu Kagari, mu mirenge , ku Karere, ku ishuri, mu kazi…abaturage ntibagoheka basabwa kwigomwa amafaranga badafite, cyangwa umushahara wakabatunze, ngo bakunde biheshe agaciro !Nyamara mu gihe abaturage basabwa kwigomwa ni nako gahunda za Leta zo kubahohotera zikomeza : bararandurirwa imyaka buri munsi, baratemerwa intoki, barasenyerwa amazu....  ariko Leta y’Agatsiko ikabahatira gutanga imisoro n’amakoro atagira ingano, itabanje no kwibaza aho ayo mafaranga yose azava ! Iyi Leta ipfa iki n'abaturage ?

Aba bategetsi bacu bize he ibyo gutegeka igihugu muri ubu buryo ? Mu by’ukuri niba barahawe n’amahugurwa wagira ngo bigishijwe ko Abategetsi ari “Agaco k’amabandi yazobereye mu kwambura abaturage utwabo , ataretse no kubica urubozo !”. Iyo witegereje neza imikorere yabo , ukagerageza kubasoma mu bwonko ,  ubona ko bashyira mu bikorwa ya mvugo tuzi neza ariko itakijyanye n’igihe , igira iti “ Umuhutu uhaze ntayoboka “!

Ngiyo impamvu ibatera guhora babuza umuturage amahwemo, bakabaho bamunyunyuza  imitsi, uboshye ibirondwe ! Baba bagira ngo atazigera abona igihe cyo gutuza kuko yabaza impamvu ayobowe nabi ! Nyamara aba bategetsi babi barishuka, kugera kure siko gupfa kandi ngo nta n'abapfira gushira ! Amaherezo abaturage bagera aho bagakanguka, bagahaguruka , bakirwanaho kugira ngo badashira !

Bugeza

Uwavuga ko Leta y’Agatsiko k’Abassajya b'ABEGA ifata abaturage nk’inka zikamwa yaba ashinyanguye ! Nibura n’inka ikamwa urabanza ukayiha ibyo kurya bikwiye kugira ngo ukunde uyiboneho umusaruro w’amata ushaka ! Uko abaturage b’u Rwanda bafashwe n’ubutegetsi byo ni agahomamunwa: barasabwa byinshi birenze ubushobozi bwabo kandi ntacyo Leta ibaha na mba uretsekubasubiranishamo, incyuro n'iterabwoba! Rwose abaturage b’u Rwanda baranze babaye  ba “Ntawukirasongwa”!

2. Dore akayabo k’amafaranga azwi amaze gukamwa mu baturage

Bose ntibaratangaza amafaraga baroshye muri iyi ruhurura , ariko ngo abacuruzi b'Abahutu bo bogeweho uburimiro (Tuzatangaza ikibazo cyabo ubutaha !) ! Dore abashoboye gutangaza ayo bamaze gutanga kandi gahunda iracyakomeza :

1)Intara y’Uburengerazuba: miliayari zirenga 3

Harimo :

2.Akarere ka Nyagatare : miliyoni 880

3.Akarere ka Kayonza : miliyoni 565

4.Akarere ka Nyamasheke : Miliyoni 280( 280036526 + amadorali 200)

5.Abajyanama b’umujyi wa Kigali :miliyoni 1

6.Akarere ka Karongi: Miliyoni 202

7.Akarere ka Rutsiro : miliyoni 340

8.Akarere ka Ngororero : Miliyoni 157( 157 303 047)

9.Abakozi na Kaminuza nkuru y’u Rwanda(NUR):miliyoni 711

10.Radio Flash FM yatanze arenga miliyoni 10

11.BCR yatanze miliyoni 30

11.N'abandi....Gahunda irakomeje!

Abazi guteranya imibare, nababwira iki !

3. Inzego za Leta zitanga amafaranga mu kigenga kugira ngo bigende bite ?

kagaNiba koko Leta ifite ibibazo byo gusohoza inshingano zayo kubera kubura ariya mafaranga y’inkunga zahagaritswe , ayo ishyira mu kigega iyakura he ? Amaze iki?

1)Ministeri y’Imari n’igenamigambi yatanze miliyari 7 na miliyoni 808

2)Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda (RSSB)cyatanze miliyoni 350

3)Banki nkuru y’Igihugu(BNR) yatanze miliyoni 310

4) N’ibindi bigo bya Leta byose birasabwa gutanga amafaranga muri iki kigaga !

Ni izihe mpamvu Leta yagomba gushyira amafaranga idafite mu kigega gishinzwe kuyunganira ? Bizabe se ari ugutera abaturage igipindi hagamijwe kubashishikaza mu gihe bigaragara ko Leta nayo yahagurukiye iyo gahunda ? Oya, ntitukabeshywe, nta yindi impamvu yumvikana uretse iyingiyi: Ikigambiriwe ni ugushyiraho ikigega cyigenga gisumbya Leta ubwayo umutungo

(1)Ni inzira yoroshye yo gusohora amafaranga mu isanduku ya Leta bitagombeye kubahiriza amategeko asanzwe agenga imikoreshereze y’umutungo w’igihugu !

(2)Iki kigega ni Leta muri Leta

(3)Ni amafaranga atazatangirwa raporo.

(4)Ni inzira yo gusahura ibya rubanda ntawe urabutswe!

(5) Iki kigega kizacungwa nk'umutungo bwite wa FPR (wihariwe n'umuntu umwe gusa!!!!)

3. Ikibazo gikomeye cyane: Iki kigenga AgDF gicugwa na nde? Amafaranga yacyo azakoreshwa iki ?

Biratangaje ukuntu Abenegihugu ndetse n’inzego za Leta zihatirwa gutanga amafaranga angana kuriya kandi ntihagire utanga ibisobanuro ngo yerekaneurwego rushinzwe gucunga ayo mafaranga, ariko cyane cyane ngo herekanweicyo ayo mafaranga azakoreshwa !

Taliki ya 16/8/2012 nibwo minisitiri Rwagombwa yatoboye aravuga ngo “ ni umusanzu wo kwiyubakira igihugu ku bushake”. Ndetse yongeraho ngo “Amafaranga azava muri iyi gahunda si ayo gusimbura inkunga zahagaritswe ahubwo ni ayo kunganira imari iri mu gihugu ndetse n’ishobora kuva hanze “!

Ubu se koko yavuze iki cyumvikana ? Bisobanuye ko aya mafaranga ntawe uzigera amenya uko yakoreshejwe, nta n’uwahawe ububasha bwo  kugenzura imikoreshereze yayo ! Mu yandi magambo, twese tuzi akaboko karekarek’abayobozi bacu! Aya mafaranga ni “CADEAU” ihawe Paul Kagame, akazayisangira n’abo yishakiye, bo mu Gatsiko ke, ibindi ni ukwiganirira!

Umwanzuro

Igihugu cyose kiri ku gatunambwene kubera INDA y’umuntu umwe gusa : Paul KAGAME!

Umushahara ahembwa urenze miliyoni 12 z'amanyarwanda igihugu kimugenera buri kwezi ntumuhagije koko?

Umva ko ABAHUTU ari bo ngo bagira inda nini ga ye!

Dutabaze Imana nibura aya mafaranga yo mu AgDF avuye mu cyuya cy’amaraso cy’abaturarwanda azamubere ay’ IMPEREKEZA! Naho ubundi, rubanda irananiwe!

Banyarwanda , Banyarwandakazi

Twirinde gucika intege.

Nidukomeze twihangane, Umukiro uri hafi !

Padiri Thomas.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Niba koko Leta ifite ibibazo byo gusohoza inshingano zayo kubera kubura ariya mafaranga y’inkunga zahagaritswe , ayo
ishyira mu kigega iyakura he ? ayo mafranga se bari gutanga azakora iki ko mbona ari kuva muri leta kandi leta ari yo iyakeneye???

sha harimo akantu katumvikana ndakurahiye!!!!!!

padi ndakwemera cyane rwose komereza aho ntore y'Imana!

Répondre
M
Birababaje kubona inkuru nk'iyi yandikwa n'umuntu witwa Padiri!! Twe turi mu Rwanda tuzi agaciro k'iki kigega! Muceceke murekeraho gusebya umukuru w'igihugu wacu!!!
Répondre