Nyamasheke : bamwe mu baturage barinubira ko bambuwe ubutaka bwabo(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Dore uko visiyo 2020 izasiga abaturage ba Nyamasheke bamerewe !! Aya ngo niyo majyambere Umubyeyi Paul Kagame ageza ku baturage !

Source : Igihe.com

Hashize ibyumweru bitatu Abaturage baturiye ibitaro bya Bushenge binubira ko bambuwe ubutaka bwabo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke.

Abo baturage bavuga ko abashinzwe kubarura ubutaka mu Karere ka Nyamasheke batigeze bashyira mu gaciro ubwo babamburaga ubutaka bwabo kandi busanzwe bufite amasezerano y’ubugure (Contrat de Vente).

Bakomeje kandi bavuga ko ubutaka bambuwe bweguriwe Akarere kandi butarigeze bubarirwa mu mutungo wako na mbere hose.

Nk’uko babitanagrije IGIHE.com, abo baturage bagera kuri 20 bo mu Murenge wa Bushenge mu Kagari ka Kagatamu bababajwe no kubona kugeza magingo aya nta gisobanuro na kimwe kivuye mu buyobozi bw’Akarere cyari cyatangwa cyerekeranye n’icyo kibazo cy’ingutu kibabangamiye.

Mu rwego rwo guhumuriza abaturage no kugerageza gushaka uko ijwi ryabo ryakumvikana, no kugirango tumenye icyo ubuyobozi bubivugaho, twifuje kuganira n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Jean-Baptiste Habyarimana icyo abitekerezaho ntiyabasha kudusubiza kuko yari mu mihango yo gushyingura abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu karere ka Ngororero.

Tukaba twijeje abaturage bababajwe n’icyo kibazo ko tuzakomeza kugikurikirana duhereye mu mizi yacyo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Akaga n'akangaratete abanyarwanda bakomeje gushyirwamo na Hitler Kagame karababaje kandi karenze ukwemera. Birakwiye ko iyi ngoma ngome ihagurukirwa ikarwnywa.

Nimugire amahoro!

Répondre
A

niba ibi byarabaye birababaje! gusa mugihe umuyobozi wakarere ataragir'icyo abitangazaho, tureke gufata umwanzuro uwariwowose. kuko ushobora gusanga abaturage badafite ibyangombwa byayo
masambu, bikaba aribyo byabiteye, cyangwa se barahohotewe. ibyo tuzaba tubimenya. icyonzi n'uko murwanda har'amategeko arenganura abaturage, nibasanga barengana bazarenganurwa kandi
nibasanga bazira ukuri, bazace bugufi, kuko amategeko agomba kubahirizwa.

Imana ibahire!

Répondre