AMABANGA 77 YA POLITIKI : Fondasiyo y'Ubutegetsi bwa rubanda , bushyizweho n'Abenegihugu, bukorera Abanyarwanda. Zelote Mahoro.(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Ukwishyira ukizana kuri buri munyarwanda, nicyo duharanira.

 

 

Agatsiko k'Indobanure z'Abasilikari, baturutse Uganda, bagategekesha Urwandaigituguiterabwoba n'ikinyoma guhera mu 1994, bumaze kwereka Abanyarwanda bose ubutegetsi badashaka ubwo ari bwo : ni REPUBULIKA Y'IMBOHE !

 

None rero , nk'uko hambere aha rubanda yahagurutse igakuraho ingoma ya cyami n'akarengane kayirangaga , igihe kirageze cyo gushushanya Ubutegetsi Abanyarwanda bakeneye (I) no kugena ingamba zo gusezerera ku neza cyangwa ku nabi Ubuhake bubi bw'Agatsiko k'indobanure (II).

 

I.UBUTEGETSI BUKORERA ABANYARWANDA BUZABA BWUBAKIYE KU ZIHE NKINGI ?

 

IBANGA RYA 27

 

Ikibazo ubutegetsi bushya bugomba guhangana na cyo kugeza bukiranduye burunduUKWIKUBIRA.

 

Guhera mu ntangiriro twabonye ko agakoko gatera umwiryane w'urudaca muri bene Kanyarwanda ari umuco mubi wo kwikubira, ibyiza by'igihugu bigakungahaza udutsiko , abenegihugu bakagenda barushaho gutindahara.

 

Muri iki hige, urugero rutari kure rugaragaza ko iyo ndwara yamunze Abayobozi b'Urwanda ni imitungo irenze ukwemera ya Paul Kagame, ukuriye Agatsiko k'indobanure kigaruriye Urwanda guhera mu 1994. Inyandiko y'uwitwa Aimable Rukundo yasohotse kuri uru rubuga taliki ya 8 Nyakanga 2011, inyandiko yitwa ngo "Niba Perezida Paul Kagame ahisemo kwibera umucuruzi niyegure ku mwanya w'umukuru w'igihugu mu maguru mashya", iragaragaza uko Paul Kagame wafashe ubutegetsi ntacyo atunze kigaragara ubu, yasahuye igihugu , ubu akaba yarabaye umuherwe nyamara ntazuyaze kwirukana mu ishuri abana ba rubanda rugufi ngo igihugu kirakennye ntigishobora kubaha inguzanyo kugira ngo babashe kwiga kaminuza:

 

(1)Kagame afite amazu 2 n'isambu 1 irimo inzu muri USA.

(2)Afite inzu 2 mu Bwongereza

(3) afite inzu 1 mu Budage

(4) Afite imiturirwa 3 muri Eritrea

(5) Afite Hoteli n'indi nzu muri Ethiopia

(6) Afite Hoteli muri Kenya

(7) Afite Hoteli mu Bugereki

(8) Afite amazu 2 n'umurima w'isambu  muri Afrika yepfo

(9)Afite inzu ibikwamo ibintu(warehouse) i Dubai

(10) Afite inzu acururizamo i Shangai mu Bushinwa

(11)Afite Hoteli mu kirwa cya Maurisius (Maurice)

(12) Afite imigabane muri sosiyete y'ubwikorezi mu Bwongereza

(13)Afite company icuruza amabuye yagaciro afatanije n'umuhinde mu Buhindi, afite Hoteli n'inzu mu Buhindi

(14)Afite inzu ibikwamo ibintu(warehouse) mu Buyapani.

 

(15)Imitungo myinshi yo mu mahanga akaba ayihagarariwemo n'abavandimwe be ndetse n'aba hafi mu miryango ye, hamwe n'abandi bamwe abyandikishaho. Tukaba twashoboye kumenya ko imitungo ye myinshi yo muri Aziya icungwa na murumuna we, bivugwa ko akorera ambassade mu Bushinwa, ariko mu by'ukuri ashinzwe imitungo yumuryango.

(16)Ikindi twashoboye gutahura ni uko bamwe mu bantu boherezwa gukorera ambassade z' u Rwanda hanze, haba harimo abagomba gukurikirana imitungo ye, ingero twabonye ni nyinshi nka ba NYIRUBUTAMA n'abandi boherezwa nk'abajyanama muri Ambassade zo hanze.


(17)Usibye iyo mitungo yo hanze twashoboye kumenya ko hari n'indi myinshi iri mu Rwanda. Hafi 70% by'ubucuruzi bubera mu Rwanda byose ni ibya Kagame. Ndetse  ababizi neza banatubwiye ko amasoko yose ya leta 80% yose ariwe uyiha. Twamenyeshejwe ko amanama yose abera mu Rwanda, amafaranga hafi ya yose avuyemo aba ari aye. Twanabwiwe kandi ko amazu ari kubakwa akomeye yose yubakwa na we biciye muri Fair Construction. Twabwiwe uko akorana mu bwubatsi na Arab contractors ndetse n'abashinwa.Twamenyeshejwe uko yifatira budget yose y'amafaranga yo kugura ibikoresho by'Ingabo  z'igihugu maze akabihererwa ubuntu na Amerika n' Abongereza maze amafaranga yari agenewe kubigura akayasangira n'ibisahiranda by'abazungu bakoze uko bashoboye ngo abiherwe ubuntu.

(18)Twabwiwe uko afata amafaranga ava mu mazu y'abategetsi bose bahunze harimo n'imitungo ya Rujugiro.Twabwiwe kandi uko yatwaye imitungo yose ya Kalisa Alfred yamara kuyitwara akagurisha BCDI na ECOBANK. Twamenye kandi ko muri iyo ECOBANK, imigabane hafi ya yose ari iye.

 

(19)Twabwiwe uko yatwaye BACAR akayigarurira maze yarangiza akayigurisha naFINA BANK yo muri Kenya, kandi iyo Fina bank ikaba irimo imigabane ye myinshi. Banadutangarije ukuntu MTN Rwanda 50% y'imigabane ari iye.


(20) Badutangarije byinshi bikomeye kugeza n'aho batubwiye ko NSSF yahoze ariCaisse Sociale du Rwanda yayihinduye iye bwite.

 

(21)Twamenye kandi ko RAMA yayigaruriye akaba ari we ucunga imigabane yose y'abanyamuryango ba RAMA kandi akayikoresha uko ashatse.

 

(22)Twamenye ko ikigega FARG agikoramo uko ashatse n'igihe ashakiye.

(23)Batubwiye indege afite ze bwite, batubwiye ubwato bukomeye afite.

(24)Badutangarije ko ubu amaze kwiyemeza gushora imari muri Malawi aho agiye guhinga itabi mu isambu nini cyane, kandi ngo akazabanza gushyira kaburimbo mu mihanda myinshi ya MALAWI.

(25)Twabwiwe uko ashaka gushora imari muri sosiyete zicuruza mu bihugu bya CEDEAO.

(26)Twabwiwe imigabane afite muri sosiyete yo muri NIGERIA icukura Petroli.

(27) Tuzi neza ko umutungo wose w' Umuryango  FPR wose yawigaruriye, akaba awukoresha wenyine, uko abyumva.

 

Ahari umwotsi haba hari umuriro....! Biramutse bibaye impamo ko Paul Kagame atunze ibi byose, mu myaka 17 gusa amaze ku butegetsi, ubwo se kuba umukuru w'igihugu cy'Urwanda ntiyaba abihesheje isura mbi cyane kuko ntaho byaba bitaniye no kuba igisambo cy'ingufu, umwambuzi witwaza ubutegetsi afite igihugu akacyeza ? Ubwo se abaturarwanda ntibaba barasubijwe mu buhake bubi bwo kugokera inyungu z'umuntu umwe gusa, akiberaho mu murengwe bo bicwa n'inzara kuko asahura byose ntagire icyo asiga inyuma ? Ubwo se umuntu nk'uyu abaturage  bazakomeza kumurebera gusa kugera ryari ? 

 

IBANGA RYA 28

 

INTEGO ihatse izindi ubutegetsi bushya bukwiye kuzaharanira :kubungabunga  INYUNGU RUSANGE ( Intérêt géneral).

 

Gukora politiki bifitanye isano no gucunga neza inyungu rusange kugira ngo abenegihugu nibasaranganya bataryamirana,buri wese akagira icyo ahabwa kimukwiye, bibafashe kugera ku munezero buri wese yifuza. Ikibazo abategetsi b'Abanyarwanda bakunze kugira ni uko bashyira imbere inyungu zabo bwite bakazisumbisha inyungu rusange, uhawe umwanya mu buyobozi bw'igihugu cyangwa se agashingwa gucunga ibya rubanda akihutira kubanza "GUKURAMO AYE"!  

 

Guhera ku gihe cya gikoloni, kwiba umuzungu ntibyafatwaga nk'icyaha, ndetse ahubwo benshi bakabibonamo igikorwa cy'ubutwari! Nyuma y'ubwigenge bw'Urwanda, uwo muco mubi wakomeje guhabwa intebe mu mutimanama w'Abanyarwanda batari bake. Kwiba Leta aho kugawa byakomeje gufatwa nk'ikimenyetso cy'ubwenge. Twibuke na wa mugani  ugira ngo "Umugabo ni urya utwe akarenzaho n'utw'abandi", burya nawo ugana akariho!

 

Nyamara iyo witegereje ibihugu byateye imbere mu majyambere, umwihariko wabyo ni uko byakoze ibishoboka bikumvisha abenegihugu babyo ko umwiryane udashobora gushira niba umuco wo gushyira imbere gusa  inyungu z'umuntu ku giti cye udacitse, hagafatwa gahunda yo kubahiriza ku buryo budasubirwaho inyungu rusange(Intêret général). Koko rero ishema ryo kwitwaAbasangiragihugu (peuple), ryaturuka he niba abantu badashoboye kumvikana ku ngamba zo gusangira inyungu, ahubwo bagahora bakebagurana nk'abakeba, kuko bamwe barya bagacura abandi ?

 

Niba Urwanda rushaka kugira amahoro arambye, abaturage bagahinduka by'ukuri abasangiragihugu bashaka kugera ku iterambere ridasiga bamwe ku ruhande, nitwemere duhindure imyumvire n'imyifatire, dushyire imbere INYUNGU RUSANGE, tuyubahirize, tuyibungabunge, ubiciyeho akigira indakoreka abihanirwe. 

 

IBANGA RYA 29.

 

ICYAHA kizashyirwa hejuru y'ibindi (crime par excellence) : kwiba no kunyereza umuntungo wa Leta, uw'amashyirahamwe...kugerageza kwikubira umutungo uhuriweho na benshi.

 

Repubulika y'ABIGENGA izashingira ku itegeko nshinga rigaragaza neza inyungu rusange abenegihugu bumvikanaho, uburenganzira n'inshingano za buri wese. Andi mategeko azarushaho kuyobora imibanire hagati y'abenegihugu , kugira ngo akarengane no kuryamirana bijye biherako bikosorwa bitarahungabanya  umutekano n'amahoro buri wese akeneye. Aya mategeko ni nayo azateganya uko amakimbirane akemurwa, yerekane ibyaha abenegihugu bagomba kwirinda n'uko abakosheje bahabwa igihano gikwiye.

 

Niba dushaka guhindura igihugu cyacu kigashobora gufata ingufu zo kugana inzira y'iterambere ubutarorinyuma, icyaha cyo gusahura no kunyereza ibya rubanda gikwiye kwitabwaho ku buryo bw'umwihariko, dore ko twabonye ukuntu gifite imizi miremire mu muco wacu. Nicyamaganwe mu mashuri, gihabwe induru mu nsengero n'amakiliziya, kiganirweho mu nama z'utugari n'imirenge...ariko kinateganywe n'amategeko asobanutse y'igihugu.

 

IBANGA RYA 30

 

UMWANZI W'IGIHUGU : Azitwa umwanzi w'igihugu umuntu wese uzishora mu cyaha cyo kunyereza umutungo rusange, by'umwihariko abategetsi n'abashinzwe gucunga uwo mutungo bazahanwa by'intangarugero.

 

Politiki aho iva ikagera ishingira ku bushobozi bwo kwegeranya abanyagihugu, bagafata icyemezo cyo kugena UMWANZI n' INSHUTI. Inshunti ni iyo dusangiye inyungu, tugafatanya kuzibungabunga. Umwanzi ni ubangamiye inyungu zacu, akaba ashobora no kuzangiza. Iyo umwanzi amaze kuboneka, igihugu kirunda ingufu kikamurwanya kitababarira.Iyo umwanzi ari igihugu cy'amahanga kumurwanya byitwa intambara(la guerre), iyo umwanzi agenwe mu gihugu imbere, haba hatangiye intambara y'isubiranamo( la guerre civile).

 

Aho kugira ngo Abanyarwanda bakomeze guteshwa igihe no gushorwa  mu ntambara zo kwikora mu nda, duhamagarirwa kurwanya abanzi bataribo: Kayumba Nyamwasa, Ibipinga, FDLR.... dukwiye kubona neza ko Umwanzi KABOMBO w'Urwanda ari uriya usahura umutungo uhuriweho n'abanyagihugu benshi akawugira uwe bwite! Uwo ni we dukwiye guhagurukira tukamurwanya twivuye inyuma, arabikwiye arabikwiye rwose!

 

IBANGA RYA 31.

 

IGIHANO NTANGARUGERO kizahabwa uwo inkiko zihamije  icyo cyaha :gucibwa ikiganza cy'iburyo  mu ruhame.

 

Icyaha kidasanzwe kigenerwa igihano kidasanzwe. Hejuru y'ibindi bihano biteganyirizwa icyaha cyo gusahura ibya rubanda (harimo no gusubiza ibyibwe) REPUBULIKA y'ABIGENGA ikwiye kuzashyiraho igihano cy'intangarugero , kigatangirwa mu ruhame, kugirango uwakoze icyo cyaha abere isomo rifasha abandi kutazongera gutekereza kukigwamo. Gucibwa ikiganza cy'iburyo bigaherekezwa n'ikimwaro gikomeye, bishobora gutegenywa n'itegeko.

 

Na none iki gihano hari abakumva ko kirenze urugero cyangwa se ari icya kinyamaswa. Nyamara ntitwibagirwe ko mu mategeko y'ibihugu bitari bike, igihano cyo kwicwa giteganijwe, kandi kugeza magingo aya abantu bakaba bagihabwa . Uwareba umwiryane watumaze ho abantu basaga miliyoni, bazize ko akageso ko gushaka kwikubira kabaye nk 'umuco karande mu bayobozi b'igihugu cyacu, ni iki tutatanga ngo uwo muco mubi ucike, abenegihugu ntibazongere kudupfana bazize  inda mbi y'ababayobora ?

 

IBANGA RYA 32

 

Kuba Ubutegetsi bwafata ishusho y'Ubwami bushingiye ku Itegeko nshinga (Monarchie constitutionnelle), nk'uko hari bamwe mu benegihugu babyifuza nta kibazo mbibonamo. Hari ibihugu byinshi byateye imbere bifite Abami. Gusa ukurikije amateka y'Ubwami mu Rwanda, ukareba n'aho imyumvire y'Abanyarwanda igeze muri iki gihe, kwemera ingoma ya cyami byagora benshi. Ingoma ya cyami yavuzweho byinshi bibi birimo gushingira ku bwoko no kwikubira kurenze urugero. Mu gihe tugihanganye n'ingarukambi z'imitegekere yo mu gihe cya cyami (umuco mubi w'ubuhake), simbona ko aribwo twasubira inyuma ngo tujye gushakira igisubizo ku bwami tugaya!Abakunzi b'Umwami bihangane, bakomeze urugamba, ari ko ndahamya ko inzira ikiri ndende.

 

Njye mbona Ubutegetsi bwa Repubulika aribwo bujyanye n'ibyifuzo bya rubanda rugufi nk'uko byagaragaye mu itora rya Kamarampaka  ryo ku wa 25 Nzeri 1961.

 

IBANGA RYA 33

 

Repubulika ya 4, twakwita REPUBULIKA Y'ABIGENGA BYUZUYE niyo igomba gushyirwaho ikazagira indangagaciro zivuguruza iza Repubulika ya 3, yabaye REPUBULIKA yahinduye abenegihugu IMBOHE z'Agatsiko k'Indobanure karangwa n'Igitugu-Iterabwoba-Ikinyoma.

 

Agatsiko k'Indobanure kashyizeho itegeko nshinga rihindura bikomeye imiterere y'ubutegetsi bwateganywaga na Repubulika ya Kabiri. Birumvikana ko ubwo REPUBULIKA y'Agatsiko, yari ibaye iya 3, n'ubwo bitajya bivugwa muri ayo magambo. Icyo tubona ni uko imvugo n'ingiro by'iyo Repubulika y'Agatsiko binyuranye cyane n'igisobanura cy'ijambo repubullika.

 

"Repubulika" biva ku kilatini res-publica =la chose publique= Ibya rubanda.

Repubulika ya 3, yita ku nyungu z'Agatsiko gusa, yambura rubanda ibyabo ibigabira iby'Agatsiko k'Indobanure z'Abasilikari baturutse Uganda. Wagira ngo nibo benegihugu bonyine, abasigaye twese tukaba udusimba, bagenza uko bishakiye !

Niyo mpamvu tubona ko repubulika ya gatatu igomba gusezererwa bidatinze, itegeko nshinga ririho rikavaho, hagashyirwaho iryita ku nyungu za rubanda.

 

REPUBULIKA Y'ABIGENGA yo izaha ireme:

 

1.Ukwishyira ukizana kwa buri wese , iterabwoba n'igitugu bigende nk'ifuni iheze.

 

2.Kuyoborwa n'amategeko mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu. Ayo mategeko azashyirwaho n'Intumwa zatowe na rubanda nta gahato ;ayo mategeko si nk'ashyirwaho muri iki gihe agamije kurengera inyungu z'agatsiko kari ku butegetsi no gukumira ibyifuzo bya rubanda, azaba ari ayo kubungabunga inyungu rusange ataretse no kurengera inyungu za buri wese ku giti cye.  Ntawe uzaba ari hejuru y'amategeko k'uko tubibona muri Repubulika y'Agatsiko, amategeko azaba areba Abenegihugu bose, kimwe.

 

3.Kuvugisha ukuri kuko ikinyoma cy'Agatsiko kirambiranye kandi kikaba cyarasenye byinshi. Iyo uwitwaga umukuru w'igihugu ageze aho abeshyera Abenegihugu, akabagerekaho ibyaha we ubwe yakoze, aba akimaze iki kindi ? Iyo uwari umushumba ahindutse ikirura, intama zibishobye ntizikwiye kwihutira gukiza amagara yazo ?.....

 

BIRACYAZA....

 

Zelote Mahoro

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article