AMABANGA 77 YA POLITIKI : Agatsiko k'Indobanure zigaragiye umunyagitugu Paul Kagame ntigakwiye kwitiranywa n'ubwoko bw'Abatutsi. Zelote Mahoro.(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Imitungo umunyagitugu Paul Kagame yasahuye iteye isoni: indege 2, amato, amazu n'amasambu hirya no hino ku isi, amasosiyeti y'ubucuruzi, amabanki y'igihugu yayasize iheruheru...! Inda ye yonyine ni yo Abenegihugu twese tugokera , si ibyo kwihanganirwa !

Ni ihame :Ubutegetsi bwa Paul Kagame, ni ubutegetsi bushingiye ku gatsiko gato, k'Abatutsi b'indobanure, baturutse Uganda, b'Abasirikari. Amazina y'abagize ako gatsiko arazwi neza. Agatsiko kagizwe ahanini n'abantu batize amashuri, yewe harimo n'abatazi gusoma no kwandika! Ibyerekeye ubumenyi mu kuyobora igihugu ntacyo bibabwiye , bo bashyira imbere ubunararibonye mu kurasa Abenegihugu. Barimo n'Abagande butwi bakora nk'abacancuro, bakagaragaza ko badakunze abaturage na busa . Abo nibo bonyine bakomeje kwikubira ibyiza byose by'igihugu, inyungu rusange (Intérêt général) ntibayikozwa, ikibashishikaje ni inyungu z'Agatsiko gusa. Hagati aho Abenegihugu bo bameze nk'intama zitagira abashumba, zigasigara zicunzwe n'IKIRURA.

II. Ukwikubira kugaragarira no rwego rw'imibereho myiza y'abaturage

Kugira ngo Agatsiko gashobore kuramba mu bwikanyize, dore uko kabigenza :

IBANGA RYA 20

(1) Kiyitirira ubwoko bw'Abatutsi, kakagerageza kumvisha Abanyarwanda n'amahanga ko kaburengera kanyuze mu nzira yo gukandamiza abo mu bwoko bw'Abahutu (Diviser pour regner).

(2) Bamwe mu Batutsi badashishoza bakomeje kwibeshya ko Agatsiko gaharanira inyungu z'ubwoko bwabo, bakirinda gufungura amaso ngo batabona ko kugeza na n'ubu Agatsiko katazuyaza kwivugana Abatutsi b'inzirakarengane (kubica, kubafunga, kubatorongeza) kagahitamo kwikoranira n'Interahamwe zamaze abantu ku buryo buzwi na bose!

(3) Abo Batutsi b'intagondwa kandi badashishoza ni bo bahuka muri bagenzi babo b'Abahutu, bagafungisha, bakabacisha amafaranga ya hato na hato kugira ngo batabashinja ibinyoma, bakabiyemeraho birenze urugero, babakangisha ko Ubutegetsi ari ubw'Abatutsi.

(4)Hari n'Abatutsi bashyira mu gaciro, bazi neza ko Agatsiko kabahekuye, ko kandi kabahinduye ibikoresho by'inyungu zako gusa, nyamara bakarenga bagakomeza kukiyomekaho. Ahanini babiterwa no gutinya Agatsiko gashobora gukomeza kubakora mu nda. Babiterwa kandi no kutizera Abahutu kubera Intagondwa zabo zabatsembye.

Aha niho hari IHURIZO RIKOMEYE: Abanyapolitiki bafite ubushake bwo kubaka igihugu babanje gusenya kariya gatsiko k'Indobanure bazashobora bate kutandukanya n'ubwoko bw'Abatutsi ?

(5) Bamwe mu Bahutu badashishoza bitirira Abatutsi bose akarengane baterwa na kariya Gatsiko, ntibabone ko hari n'Abatutsi benshi barenganywa nako. Ni cyo kibatera guhinduka abahezanguni banga Abatutsi, umwiryane ukaba insobe.

IBANGA RYA 21

(1) Agatsiko gacengera imiryango idaharanira inyungu n'amashyirahamwe yita ku mibereho myiza y'abaturage kakayahindura umuvugizi w'inyungu zako bwite, iyanze kubikora igasenywa cyangwa ikirukanwa mu Rwanda.

(2)Gacengera amadini , agasigara asenga abayobozi b'Agatsiko aho gusenga Imana no kurengera abakene. Abayobozi b'amadini batemeye kugirwa ibikoresho bahindurwa ruvumwa, bakicwa cyangwa bagafungwa,abandi bakameneshwa.

(3)Kasenye itangazamakuru ryigenga, gakoresha itangazamakuru rya Leta mu nyungu zako gusa; gashinga ibinyamakuru bishinzwe kubeshya rubanda n'amahanga no kurengera inyungu zako gusa.

III.Mu rwego rw'ubukungu

IBANGA RYA 22

Agatsiko kumva umutungo wose w'igihugu ugomba kuba uwako bwite:

(1) Gasahura umutungo w'igihugu kigarurira ibigo bya Leta kakabeshya ngo byeguriwe abikorera ku giti cyabo.

(2)Kigaruriye ubucuruzi bwose bw'igihugu, ushatste gukora uwo mwuga atagakorera arafungwa,akabeshyerwa cyangwa bakamuhombya babinyujije muri Rwanda Revenue Authority.

(3) Kambuye abaturage amasambu yabo ahindurwa ibikingi .

(4) Agatsiko kateje ubushomeri bukomeye mu gihugu kuko kigaruriye inzego zose zitanga akazi : Leta, ibigo bya leta, ubucuruzi,inganda n'amabanki...Akazi gahabwa Abamotsi n' ABAVUKANYE IMBUTO gusa.

(5) Agatsiko kiyemeje gukenesha abaturage, gasenya Centres de négoces zose zabaga mu cyaro no mu ntara, umutungo wose w'igihugu ushyirwa i Kigali kuko ariho Agatsiko gatuye kandi gakorera.

(6)Ubundi buryo bwo gukenesha abaturage burundu : Agatsiko kashyizeho imisanzu,imisoro n'impano (bidatangirwa reçu!) za buri gihe katitaye ku bushobozi buke bw'umuturage.

(7)Amafaranga kanyunyuje mu mitsi y'abaturage kayabitsa hanze y' Urwanda kuko ari ho gashora imari.

(8)Imishahara y'abagize Agatsiko n'Abamotsi babo irenze urugero ugereranije n'umutungo w'igihugu cy'Urwanda, nyamara abandi benshi bakorera abaturage bahembwa intica ntikize.

(9)Agatsiko kitwa ko kayoboye Urwanda muri iki gihe nta gahunda ihamye gafite yo guteza imbere ubukungu bw'igihugu nk'uko raporo za PNUD, HRW...nazo zibyerekana.

(10) Agatsiko kiberaho mu murengwe uteye isoni mu gihe abaturage barushaho gutindahara.

Dore igiteye impungenge kurushaho : kuba uko kwikubira kwaranahawe intebe mu rwego rw'uburezi n'umuco bivuga ko Agatsiko kari gusenya n'Urwanda rw'ejo....

BIRACYAZA...

Zelote Mahoro

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Aka gatsiko k'imburuburu ni ako kwamaganwa kimwe n'imihirimbiri y'abamotsi bagakorera ibikorwa by'ubwidishyi.

Nimugire amahoro !

Répondre