Harya ubwo ngo imibiri yose itaburuwe muri Kigali iba ari iy'Abatutsi bishwe ?(www.leprophete.fr)
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi5330aee31b95d969%2F1311145935%2Fstd%2Fiminsi-y-ikinyoma-irabaze-abiciwe-muri-hotel-tech-turabazi-neza-si-abatutsi-bazize-jenoside.jpg)
Imibiri 15 y’abantu bishwe muri Jenoside yabonetse muri Hotel Tech
Source : Igihe .com
Umuryango IBUKA, ku munsi w’ejo hashize watangaje ko imibiri 15 yari isigaye y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabonetse muri Hotel Tech, mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo. Ibi bije bikurikira ko habonetse undi mubiri w’umukobwa wiciwe muri iyi hoteli muri Jenoside wabonetse mu cyumweru gishize.
Perezida wa IBUKA, Dr. Jean Pierre Dusingizemungu aganira na The New Times yemeje ko iyi mibiri yabonetse, yagize ati : “Iyi mibiri yabonetse kandi byari bigoye kumenya neza umubare nyawo w’imibiri yabonetse. Ariko tugereranyije ni nka 15, kandi turacyakomeje gushakisha indi mibiri yaba ihari.”
Yongeyeho ko aba bantu babonetse bicishijwe za gerenade. Aba bishwe bari bihishe hafi aho kuri Centre Christus aho bahakuwe bakazanwa kwicirwa muri iyo nyubako y’iyi hoteli, na nyirayo witwa Theodose Barakengera n’izindi nterahamwe.
Gushaka iyi mibiri byatangiye mu nyubako z’iyi hoteli kuva mu cyumweru gishize, biturutse ku makuru yatanzwe n’abacitse ku icumu muri Gicurasi uyu mwaka.
Dusingizemungu aganira na The New Times yavuze ko hacyigwa niba haba hashyirwa urwibutso kuri iyi hoteli ahabonetse iyi mibiri.
Hakaba hari hashize imyaka ibiri bivugwa ko muri Hotel Tech iherereye mu murenge wa Remera harimo imyobo igera kuri ine irimo imibiri y’abantu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ku wa kane w’icyumweru gishize nibwo yatahuwemo umwobo muremure wakuwemo umubiri w’umukobwa wishwe muri Jenoside.
Mu cyumweru gishize, Mukamusoni Dativa uhagarariye Umuryango IBUKA mu Karere ka Gasabo aganira na IGIHE.com yagize ati : “Ku bw’inyungu bwite z’imitungo ya ba nyiri nyubako, umugore wa nyir’inzu n’abana be ntibashatse gutanga amakuru kuko babonaga ko inzu yabo yasenywa bityo bagakuramo imibiri y’inzirakarengane zagiye zihajugunywa.”
Mukamusoni yatangaje ko iki gikorwa cyo gushaka imibiri iri muri iyi myobo cyagezweho ku bufatanye n’izindi nzego.
Migisha Magnifique