Ingabo z’u Bufaransa zirashinjwa gufata ku ngufu abagore muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abagore batatu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, barashinja ingabo z’u Bufaransa kubafata ku ngufu mu gihe izi ngabo zacungaga umutekano mu cyari cyariswe zone Turquoise kuva mu kwezi kwa gatandatu kugeza mu kwa munani 1994.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru le nouvel Observateur, umwe mu bagore batanga ubuhamya, avuga ko ingabo z’abafaransa zafataga ku ngufu buri munsi abagore b’Abatutsikazi bavumburwaga muri utwo guce kuko ngo bari barabazanye mu mahema babagamo.
Ati : “Hari igihe nafatwaga n’abasirikare b’Abafaransa barenga icumi … ubwo ni nako byabaga biri kugenda no kuri bagenzi banjye ku ruhande aho … twabaga turi mu mahema y’abasirikare mbese twari nk’ibiryo byabo bya buri munsi, ibi babitangiye nyuma ho icyumweru kugeza basubiye iwabo.”
Undi mugore utanga ubuhamya ko yafashwe ku ngufu n’ingabo z’Abafaransa avuga ko babafataga ku ngufu kuko ari Abatutsikazi, “bari bazi ko tutazabaho.”
Aba bagore uko ari batatu bari i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa mu kwezi kwa gatandatu gushize, bageza ikirego cyabo ku rukiko rwa gisirikare rw’i Paris.
Umuganga w’umufaransa Annie Faure nibwo yumvise ubuhamya bw’aba bagore anemeza ko bafashwe ku ngufu.
Uwahawe izina rya Olive avuga ko yafashwe ku ngufu n’abasirikare b’Abafaransa ndetse ngo bamwe mu basirikare bo muri opération Turquoise ngo bafotoye igitsina cy’umusirikare wamufashe.
Uwahawe izina rya Diane we avuga ko yafashwe ku ngufu n’interahamwe zari zihagarikiwe n’abasirikare b’Abafaransa.
Nyamara uwari ukuriye ingabo zari muri opération Turquoise, Jean Claude Lafourcade ntiyemera ko habaye ifata ku ngufu ryakozwe n’abasirikare yayoboraga ariko ngo akaba adahakana ko abasirikare be baba barafashe abagore rwihishwa ku buryo byaba byaracitse igenzura.
( source : igihe.com )