Amasasu yaraye avugiye mu birunga ararushaho gutuma abanyarwanda bemera ubuhanuzi bwa Sgt Nsabagasani Dominique!

Publié le par veritas

Nsabgasani.pngNDLR: Mu Rwanda abaturage bakomeje gushyirwa ku nkeke n'intore za Kagame na FPR ; abatuye akarere ka Musanze barasabwa kwirinda abahanuzi b'ibinyoma cyane cyane birinda kwemera ibikubiye mu byitwa ubuhanuzi bwa Nsabagasani Dominique , kuko ngo ari ibihuha bikomoka kubanzi b'igihugu. Imvugo nkiyo irushaho guhungabanya abaturage cyane ko muri iri joro mu karere k'ibirunga haraye havugiye amasasu menshi abaturage bataramenya impamvu yayo. Niba abantu batemera ubuhanuzi kuki baterwa ubwoba nabwo? Iyo wemera ubuhanuzi ariko ntubwumvire babyita kwinangira umutima! veritasinfo yiyemeje kongera kubagezaho ubwo buhanuzi bwa Nsabagasani uko bwakabaye.

Mu bimenyetso yahaye Kagame  hasigaye  1 gusa.

Mu kiganiro ikinyamakuru Inyenyerinews cyagiranye na Sgt Nsabagasani Dominic, yatubwiye ko Imana yamweretse  ko ubutegetsi bwa Kagame bugeze mu gihe cyabwo cya nyuma. Sgt Nsabagasani Domic avugako ibyo atubwira aha yabibwiye Kagame Paul ariko ntiyabiha agaciro, kimwe ni uko nabwo yabwiye Habyarimana Juvénal ko uburyo agiye kuzicwa nawe ntiyabyumva.

Abantu beshi bakunze kuvuga ko ubutegetsi bwa Kagame buri mu marembera, bavuga ko ari ubuhanuzi Imana yabahaye, ariko akeshi nta muntu wigeze ujya ahagaragara ngo atange amazina ye, atange n’ubwo butumwa kumugaragaro nkuko Imana yabimutumye ngo avugire mu ruhame uko bizagenda. Ikinyamakuru Inyenyerinews cyegereye umunyarwanda wahoze ari umusirikare wa Habyarimana akaza no kuba umusirikare wa FPR atubwira uko Imana ngo yamweretse amarembera y’Ingoma ya Kagame, ndetse adusaba  gutangaza ubuhanuzi bwe uko bwakabaye ntakintu nakimwe twibagiwe, kuko ari amagambo y’Imana, kandi ngo ikaba imutegeka kubitangaza mu banyarwanda .

Twamubajije niba kubitangaza bitamutera ikibazo cy’umutekano we, atubwira ko we ntakibazo afite kuko azi iby’Imana yamubwiye kandi ko ariyo yamutumye, bityo ngo kutabitangaza nibyo bibi kuri we kuruta kubitangaza.

Sgt Nsabagasani Dominic ni muntu ki?

Ni umunyarwanda wo mu bwoko bw’abatutsi, yavukiye mu cyahoze ari Gitarama, 1971, ahitwa Musambira, yatubwiye ko akimara kuvuka Mama we yahise yitaba Imana nyuma y’ibyumweru bibiri avutse, hashize ukwezi na Papa we aba arapfuye, ngo yarerewe kwa sekuru nawe waje kwicwa muri jenoside y’abatutsi muri 1994.

Mu 1992 yinjiye mugisirikare cya Habyarimana, arangije inyigisho za gisirikare yanjiye muri Batayo ya 71 yabaga mu Bugesera, akurikizaho Gako, nyuma ngo ajyanwa i Byumba, ahava yinjira muri  Batayo ya Paracomando yabaga i Kanombe ngo icyo gihe yari afite ipeti rya Premier soldat / R. Caporal. Yatubwiye ko ngo yinjiye igisirikare ari umukristu gatolika  nyuma aza guhindura  aba umurokore.

Ahanurira Habyarimana.

Muri 1993 yarose inzozi zirimo iyerekwa, hanyuma yumva ijwi rimubwira ko ngo agomba kubibwira Habyarimana ko ingoma ye irangiye kandi bazica abantu beshi, ariko agira ubwoba bwo kubivuga kuko yacyekaga ko ari buhite yicwa, nyuma ngo ijwi rya komeje kumuhata, aza gushirika ubwoba arabivuga, ubwo yahereye kubasirikare bose babanaga muri iyo Batayo ya Para commando. Nyuma ngo yaje kubibwira Majoro Ntabakunzi Aloyozi wari umukuru w’iyo Batayo ya para commondo yabagamo ( ubu Maj. Ntabakunzi afungiye Arusha), ndetse amusaba ko abibwira Habyarimana kuko ngo Imana ariko yari yabimutegetse.

Ibyo yavugaga byose abo basirikare  ngo ntibabyumvaga batangira kuvuga ko aribyo yatumwe na bene wabo kuko ngo yari umututsi, bimuviramo ingaruka zikomeye zo kwangwa n’abasirikare babanaga,ariko ngo Imana imubwira ko atazicwa. Nyuma ngo Maj Ntabakunzi yaje kubibwira Habyarimana, ngo Sgt Nsabagasani ategekwa ko agomba kurindirwa mu kigo cya gisirikare i Kanombe ntasoheke.

Indege ya Habyarimana imaze guhanurwa, ngo yari mu kigo i Kanombe, naho bavuga ko ngo yari abiziranyeho nabene wabo baba tutsi, yajyanywe mu kigo cy’abasirikare barindaga Habyarima ( Camp GP) ku Kimihurura, ajyanywe kwicwa, ariko ngo Imana ikomeza kumuha isezerano ry’uko atazicwa.

Ajya kwicwa Inuma yamuhagaze ku mutwe abasirikare bagira ubwoba.

Ku itariki ya 7 Gicurasi, 1994, abasirikare bahawe amabwiriza yo kujya kumwica, bamutwara hanze y’ikigo ahegereye ahantu ngo bita Murugando, bakigerayo abasirakare barimo bashaka ahantu ho kumwicira, bahagaze gato,  Inuma iraza ihagarara ku mutwe we abasirikare barwana no kuyirukana ariko iranga, barwana nayo nk’iminota 5 yanze kugenda bagira ubwoba bariruka. Ubwo bahise babibwira abari babohereje kumwica bahita bamusubiza mu kigo batangira kumugirara ikizere cy’uko  yatumwe n’Imana koko. Ariko bategeka ko atagomba kurenga icyo  kigo cya Camp G P ( Umutwe warindaga Habyarimana).

Yinjira mu gisirikare cya FPR.

Ku itariki ya 3 Kamena ngo hapanzwe kumwica bwa kabili, ariko ngo  umwe mu basirikare babanaga, yamubwiye  ko bapanze kongera kumwica,  ndetse ngo amufasha gutoroka, ubwo yahise atoroka ikigo, anyuze  Kivugiza i Nyamirambo, yinjira ahari abasirikare ba FPR, asanga abari kuburinzi basinziriye bose, arabakangura  afite imbunda yambaye n’imyenda ya gisirikare, umwe ngo ashaka kumurasa,ariko  amubwira ko atari umwanzi ntiyaba akimurashe. Yajyanywe  kwa Lt Col Nzaramba ubu usigaye ari Maj Gen muri RDF,niwe wari ukuriye abo basirikare ba FPR bari  abo muri Batayo ya 21 yari  iri aho.

Avuga ko agezeyo yahise yerekwa n’Imana ko  Kigali izaba ifashwe ku itariki 4 Nyakanga 1994 abibwira Nzaramba. Nyuma yo gufata Stade ya Nyamirambo, ikibuga cy’Indege i Kanombe, yajyanywe kuruhuka, amara umwaka wose ntacyo Imana imubwira.

Ahabwa ubuhanuzi kuri Kagame muri 1996 agatekwa nawe kubimubwira.

Nyuma ngo yaje kuryama nanone yerekwa ukuntu Kagame azapfa, kandi ategekwa kubivuga, ngo muri iryo yerekwa rye , ngo yeretswe . abona  Kagame araswa n’imwe mu nshuti ze zimuri hafi, ariko atashoboye kumenya izina neza cyangwa kwerekwa isura. Nyuma ngo Imana yaje kumuha ibimenyetso bigaragaza ko kwicwa kwa Kagame kuri hafi ; avuga ko ibyo byose yabyeretswe ari ku Gisenyi muri Batayo ya 31.

Bimwe mu bimenyetso yahawe  bizagaragaza ko kwicwa kwa Kagame kuri hafi.

Ubu butumwa yabuhawe ari 1996, harimo kujya Kongo kw’abasirikare no kuvayo kw’impunzi nyishi zari zarahunze u Rwanda ;  intambara y’abacengenzi  no kurangira kwayo ; Kagame aba perezida , no kwamamara kwe hirya nohino ku isi ;  ifungurwa ry’abanyururu ;  agahe k’amahoro ; gahunda zihindagurika za leta ;  kumanurwa muntera kwa Kagame no kwangwa n’abanyarwanda n’amahanga .Nyuma ngo ingabo zizasubira Kongo, nizimara kugera muri Kongo Kagame azicwa,hakurikireho  gusubiranamo kw’ingabo Kagame amaze gupfa ; habe kugaruka kw’ingabo zagiye muri Kongo zihuruye kubera ubwicanyi buzaba buri mu gihugu ; hazabaho Kugotwa kw’ impande zose z’u Rwanda nabasirikare beshi ;habeho kumeneka kw’ amaraso meshi y’abanyarwanda kuruta ayamenetse mbere muri 1994, hazakurikiraho kugaruka  k’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ; habeho gutahuka kw’abantu beshi bari hanze ; ibyo byose bizaba   Sgt Nsabagasani nyiribuhanuzi  atakiba mu Rwanda.

Ubuhanuzi buhabwa Kagame.

Avuga ko akimara kubyerekwa muri 1996 yahise abibwira abasirikare bose babanaga muri Batayo ya 31 nk’uko yabibwiye abasirikare babanaga kwa Habyarimana. Amaze kubivuga kandi yanabivugiye imbere y’abasirikare bari munama yari iyobowe na Gen Mubaraka. Ngo Gen Mubaraka yamubajije niba igihugu kizafatwa n’abacengezi kuko aribo barimo kurwanya igihugu , amubwira ko igihe kitaragera.

Avuga ko Mubaraka yaje kuhava asimburwa n’uwitwa Maj.  Jacob Tumwine icyo gihe, ngo Imana yakomeje kumuhata ngo yandike avuga ubuhanuzi bwe kandi abubwire abayobozi bohejuru. Ku itariki ya 13 Gicurasi 1998 yandikiye Perezida Bizimungu amubwira ibyo yeretswe , ariko ibaruwa yamwandikiye yatwawe n’ ushinzwe urwego rw’iperereza  muri iyo Batayo ya 31 yabagamo, Lt Claude ( ntabwo ngo yibuka irindi zina),  arutwara muri G2, urwego rushinzwe iperereza muri Ministeri y’ingabo, ari naho banyujije iyo baruwa y’ubuhamya yari yandikiwe perezida maze  ihabwa Kagame wari visi perezida akaba na minisitiri w’ingabo icyo gihe.

Nyuma yaje gutumwaho n’uwitwa Capt  Franco (nawe ngo irindi ntaryibuka) wakoraga muri G2, amubwira ko ubutumwa babusigiye  Visi perezida ( icyo gihe yari Kagame) kuko prezida adahari, kandi ko ubwo butumwa visi prezida  yabubimye, akaba asabwa gusigara i Kigali ariko yarabinginze ngo asubire aho yari mu gisirikare kuko yumvaga aribyo byamufasha.

Atangira guhigwa bashaka ko apfa.

Kubera ko ubwo butumwa butigeze bushimisha abo yabuhaye, ngo hatangiye umugambi wo gushaka uburyo yakwicwa, maze hapangwa kumwohereza kurugamba ahantu habi kugirango apfireyo, Sgt Nsabagasani avuga ko yaje koherezwa kurwana Kongo, Imana nanone yaje kumubwira ko agiye koherezwa ahantu habi ariko ko ntacyo azaba, ngo bari ahantu hitwa Mpfizi muri Kongo, yari ayobowe n’umusirikare witwa Maj Rutayomba Theogene, yaje koherezwa kurugamba ahantu habi, ajyana n’abasirikare 2 gusa kureba aho abasirikare barwana nabo bari bari.  Ariko ngo wari umugambi wo kumuroha ngo agwe aho, yakomeje kwizera ijwi ry’Imana ko iri bumurinde.  Avuga ko Imana yakoze igitangaza ngo, abageze hafi yumvise ijwi rimubwira ngo narase isasu rimwe gusa, amaze kurirasa abasirikare bose barirutse ngo barahunga bata imbunda nyishi cyane kuburyo abasirikare bandi baje kuza basanga azicaye iruhande wenyine n’abasirikare 2 bari kumwe kuko batari gushobora kuzikorera zose. Yaje gusubizwa mu Rwanda muri 2002 ariko asize abwiye abasirikare  ko bose bagiye gutaha kuko ariko Imana ngo yari yamweretse.

2003 Kagame yaje kumutuma ho intumwa amubaza niba azatsinda amatora, ariko ngo amusubiza ko atazayatsinda ahubwo azayiba, amaze kumusubiza gutyo ategeka ko bamukura mu gisirikare, yaje gukurwa mu gisirikare atabizi yumvise gusa bamusoma kuri lisiti y’abasirikare bagomba gusezererwa. Avuga ko amaze gusezererwa yasubiye iwabo i Musambira, ariko akomeza kuvuga ubutumwa, hirya no hino mu gihugu.

Uko Sgt Nsabagasani yavuye mu Rwanda.

Avuga ko mu kwezi ku Ukwakira 2009, yabwiwe n’ijwi ry’Imana ko agomba gushaka ibyangobwa akava mu gihugu, kuko ngo ibyo Imana yahanuye byenda gusohora, amaze gushaka ibyangobwa byose, we ngo ntabwo  yaje yihishe kuko yategetswe ko agomba gusiga abibwiye abantu igitumye agenda kuko Imana igiye gusohoza ibyo yavuze. Yatangiye gusezera kubantu bose ahereye ku baturanyi be, ndetse n’abayobozi ababwira ibizaba, asezera ngo amatorero ndetse n’iry’i Kigali, cyane irya ADEPR riri ku Kacyiru aho bakunze kwita Meridien, abibwira abakirisito bose ko agiye kugenda  kuko  ngo ariko Imana yamutegetse ngo ibone gusohoza amasezerano yavuze ku Rwanda.

Ubuyobozi bwa leta bwumvise ko asezeye bumutumaho  uwitwa Senateri Antoine Mugesera, amubwira ko nubwo agiye ariko atagomba gutwara abantu, kandi amusaba kudakomeza kuvuga ko igihugu kigiye gusubira mu bwicanyi kandi kizapfamo abantu benshi.

Ku itariki ya 8 Gashyantare 2010 niho ngo yahagurutse mu Rwanda Imana imubwiye ko ngo azagaruka kandi azaza azanye n’Impunzi nyishi zabaga hanze zose kuko  igiye gusohoza imigambi yayo.

Yatubwiye kandi ko mu byo yeretswe byose igisigaye ari ugusubira Kongo kw’ingabo z’u Rwanda, kwicwa kwa Kagame n’abanyarwanda no kugaruka k’Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Iki kiganiro ikinyamakuru Inyenyerinews cyagiranye na Sgt Nsabagasani, twagitangaje uko cyakabaye, twirinze kugira icyo dukuramo cyangwa se twongeraho.

Basomyi , n’ahanyu buri wese afite uko abyumva, n’uko abyemera !Iyi nkuru tuyibasubiriyemo kuko twayitangaje bwa mbere ari kuwa kane taliki ya 31/03/2011, nyuma yaho twamenye ko NSABAGASANI ubu asigaye aba mu gihugu cya leta Zunze ubumwe z'Amerika, niba hari icyo yakongera kuri ubu buhanuzi bwe yabitumenyesha tukabigeza kubanyarwanda.

Ubwanditsi bwa veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
mubyukuri dukomeje guterwa ubwoba n'ubu buhanuzi,kandi ikigaragara n'uko ari ukuri ugendeye kubimenyetso byatanzwe!
Répondre
N
Tubanje kubashimira kubyo mwatugejejeho Imana yatumye NSABAGASANI kuba nyarwanda nasomye ama pj yose ariko haraho mutubwira ko yavukiye muri tanzania ahandi mukatubwira ko yavukiye musambira
mutubwire neza aho nsabagasani yavukiye murakoze.
Répondre
M

sinumva ko byari gombwa gutagaza ubwoko bwa Dominique kuko ntacyo byongeyeho ku nturu. niba ariyo izasohora kdi niba atariyo ntizasohora arko ubwoko sibyari gombwa.

Répondre
M

Na Habyarimana hari ubuhanuzi yahawe bamwe banahanuye ibyari bigiye kuba mbere yaho umwaka 1 ntibyemerwa n'abambari be ;kandi uko byavuzwe niko byabaye ,usibye Nsabagasani twavuga na none
,Meshaki ,na Nzirabatinya Emmanuel

njye sinioshimiye ko byazaba ,ariko kuba ko bizaba byavuzwe n'Uwiteka gusa bgo igikenya nticyumva ihoni,buriya se ibiri kuba ntibitwigisha intambara yo muri Congo hajyayo absirikare b'u Rwanda
,gusa tuzi gucinya inkoro .muruhame basingiza Kagame ,ariko wunvise ibivugirwa mu ma salon,ni akumiro abantu barashize,ariko kandi ibyinshi bikorerwa mu Rwanda bibi ntibimenyekana ,hari nibyo
ushobora kuvuga kuko baba bazi umuntu ubizi bakakunyereza ubutazongera kugaragara ukundi ahaaaa !!!!Twaragowe

Répondre
E

Buryo ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva di. Urabona abantu bumvise ubu buhanuzi aho kwihana ngo bashake Imana baremeza ko ubuhanuzi ari ibinyoma kuko butavuga ibihuje n'irari ryabo. Njye ubu
buhanuzi bwaje bwuzuza ibyo Uwiteka ubwe yanyeretse. Kuvaho kwa Perezida Bizimungu avanyweho kandi asimbuwe na Kagame, kubaho guceceka kw'ibintu byose mu gihugu (ibiti, inyoni n'abantu) byose
bitegereje ibikomeye bigiye gukurikiraho. Cyakora ibyo bikomeye nabwiwe bigiye gukurikiraho sinabihishuriwe. Ariko buryo ubuhanuzi buruzuzanya kandi ntibuvuguruzanya.

Ariko se utizera n'Imana ntiyakwizera n'ibyo abona n'amaso. Ariko koko ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva. Kandi ngo n'uwazura abapfuye abatizera ntibyatuma bizera.

Yeee nimukomeze mushayishe mu byaha, ariko mumenye ko amaherezo yegereje. Umwe ati "mureke dukomeze twiyubakire igihugu". Yewe  uwubaka Uwiteka atubaze aba aruhira ubusa. Uzi ko Imana yavuze
ko ariya mazu meza yose tubona muri Kigali nta yizasigara ifite ibuye rigeretse ku rindi? Ba Thomas bemera ari uko babonye ni mutegereze. Icyampa ariko abumva ubu buhanuzi bukabatera gushaka
Uwiteka bigishoboka ko abonwa.

Abafite amatwi yo kumva nibumve.

Répondre
P

Hanyuma se ko mwanditse iyi nkuru nako mwayisubije ho, mwasomye Umuvugizi ko Nsabagasani yari yashimuswe ubu akaba yaraburiye irengero?! Ahubwop mutyubwire niba aba muri America koko,
munahumulize umuryango we.

Thanks

Répondre
A

Ubuhanuzi ni ubuhanuzi nyine. Umuntu yemera ko aribwo iyo ibyahanuwe bibaye. Ariko irangira ry'ubutegetsi bwa Kagame byo ntibisaba " Ubumagayane "cyangwa ubundi buhanga.

Na Kagame ubwe arabyihanurira mu madiskuru ye. Ubwo aherutse i Bruxelles agataha nkuwahahemutse, muri diskuru yagejeje ku banyarwanda bagiye gukoma amashyi, nawe yibajije ibi bibazo:

1. Abashaka ubutegetsi se, bazanyura mu matora?

2. Abashaka ubutegetsi se bazanyura muri demokrasi?

3.........

Mubyukuri umuntu wese ureba kure yakumva icyo yashatse kubwira abamwunvaga.

Kagame ntashobora kuvanwaho n'amatora keretse ayo matora yabereye mu kindi gihugu kitari u Rwanda. Kuriyi ngingo yo ngirango na Twagiramungu ntiyangishaho impaka.

Kagame ntashobora kuvanwaho na Demokrasi itazigera ibaho mugihe cyose azaba akiriho.
None se murabona Kagame azavanwaho niki? Igisubizo cyidasaba Ubumagayane cyangwa se ubundi buhanuzi: Urupfu.

Comments: Micombero akiri prezida w'u Burundi nawe yigeze kuvuga ngo: "UZOMPUSHA SINZOMUHUSHA". Na Kagame nuko. Uzomuhusha, we ntazomuhusha!

Abasirikare be, nibakomeze bamworore. Uwo atazamena umutwe, azamupfumura igifu, cyangwa se akomeze abafunge nkufunga za Mayibobo zo mu Gakinjiro. Icyo gihe Cyomoro azaba agimbuka, ahasigaye
amuhereze agakoni ko gukomereza  aho azaba agejeje ahondagura IBIGARASHA. Sinibuka uwavuze ngo: "NAKATARAZA KARI INYUMA".

Répondre
N

Nizezre ko Utari Rukokoma tuzi twese! none se ko mbona uhoza mu kanwa ibyo wita indwara y'ingengas n'uriya wahanuye buriya niyo arwaye? ko ari umututsi se iyo ndwara nabo isigaye ibafata !

ese ko muvuga ngo abandi barwaye iyo ndwara umuntu avukana yitwa ingengas mwe murwara iyihe? cyangwa mugira amahirwe mwe muzatura nk'imisozi!

Répondre
R

Ndinabo we ! Ko umwemera se, ejo tuzabona watuye uvuga ko yaguhanuriye ko uzajya mw'ijuru n'ibindi byza byose udateze kubona kubera iyo ngegas yawe uhora werekana mu bigambo uhuragura buri kanya
kuri iyi site y'izi ngirwa bapadiri nako abagaragu ba berizebubu. Twarabamenye sha ! Ibyifuzo byanyu bizahera mu kirere kuko iyo wifuriza abantu ikibi ntibiguhira. Abo mwatsembye barahagije nta
yindi mbaga y'Imana muzongera kurimbura kandi aho bari Ijabiro iruhande rwa Jambo nabo ntibashobora kubyemera. Muzahora mutontoma bibure icyo bifata. Les chiens aboient, la caravane passe niyi
imisega yaba ingana gute.

Répondre
N

Ariko njye hari ikintu nashakaga kwibariza! Mbere yo kuvumira kugahera uwahawe cyangwa uwatanze ubu buhanuzi twari dukwiye kumenya niba bariya bantu bose yavuze koko yarababwiye ubwo buhanuzi
ndetse n'abari muri ibyo biterane by'amadini bakaduhamiriza ko babwumvise! Naho ubundi intuma ntiyicwa iraraburirwa!

Répondre
J

Ibi s'ubuhanuzi ahubwo ni za nzozi z'umutindi urota ibyo yifuza.

Kandi muhure ntabwoba biteye umuntu w'umugabo kuko ibyo mwifuje mutagezeho ni byinshi. ntituriho kuko mudukunze, turiho kubw'Imana yaturemye ikidufitiye umugambi,

Turiho kubw'ubutwari bwacu no kwiranaho kwacu, turiho kubw'inchuti z'u Rwanda zirwifuriza ineza. Ikindi musabwa kumenya ni uko President Kagame Paul arubaka ubuyobozi bushingiye kuri institutions
zikomeye, ntiyubakira ku muntu runaka ukomeye.

Niyo mpanvu mvunva umuntu nka RUDASINGWA, KAYUMBA, KAREGEYA N'ABANDI NKABO niyo baba bakomeye bate iyo bavangiye institutions ntiyita ngo ni bande ahubwa abamaganira kure. Ese mugira ngo ni
umuntu gusa ko ari Ingabire yagabiwe uRwanda by'umwihariko na Afrika muri rusange, ndetse n'isi yose ikaboneraho. Sha ndanakumenyesha ko niyo yagira icyo aba abazamukurikiza turi benshi. Kandi
humura arakiriho igihe njye naawe tutazi.

Répondre
D

ubuhanuzi maze nubwa ba maatayo na luka na yohana buvuga kwisi yose ntacyo buvuga nkaswe uvuga Kagame gusa none se igitekerezo cye ni ikihe ni uguhunga igihugu? kagame napfa se isi iza irangiye?
ahubwo ubona iyo uhanura ukwo isi izarangira:  nubundi Kagame azapfa ntampamvu yo kubihanura kandi impanvu wahunze nta vision ufite!! Uko byagenda kose URwanda ntiruzabura abantu bafite
imigambi myiza nka Kagame niyo koko ubuhanuzi bwawe bwazabaho.

nkumwanzuro naha abasoma ibi niguha agaciro ibiteza imbere abanyarwanda munzengo zose ,imibanire,ubukungu nkuko bigaragara ku ngoma ya Kagame usinziriye wese abyuka yarose apfa;abantu bamwanga
nibindi

Nanone amahirwe nuko abantu basoma izi nkuru bakwiye kumenya gusesengura bakenya icyo abanyarwanda bashaka,jye numva tudakeneye abahanuzi ahubwo dukeneye umuntu wa tuma uRwanda rutaba nka za
Somalia,IVORYCOST, nizindi leta zananiwe(failed states)

Répondre
M

Ubwo buhanuzi bwawe ntagaciro twabuha, kuko iby’uhanura ari
ibyifuzo byawe ,  kandi ugomba kumenya k’atariwowe  Mana ya banyarwanda ugomba kuduhitiramo igihe tugomba
kubaho no kutabaho. Kandi igishimishije nuko watorots’igihugu ukaba wirirwa uta umwanya w’umva amabwire ya sobuja shitani ngo urahanura. Reka Abanyarwanda b’iyubakire igihugu cyabo, kuko
baragikunda kandi biteguye no kuzagipfira, ureke wowe wirirwa uvug’ubusa..

Répondre
U

Bibiriya ivuga k’igihe kimperuka nikijya kugera, benshi bazaza biyitirira imana
kand’arabahanuzi bibinyoma. Bigaragare ko uyu Sgt
Nsabagasani Dominic ari mur’abobahanuzi, kandi nibyiza ko abanyarwanda tumaze kumenya imana kandi tuzi n’ubuntu yatugiriye munzira yo kwiyubaka, nikur’iyi mpanvu tugomba kwamagana aba bayoboke ba
shitani bashaka kuyobya abanyarwanda.

Répondre
M

Abahanuzi b’ibinyoma bahozeho, kandi bazahoraho kugez’ubwo  Yezu Kristo yavuze ko cyane cyane bazagaragara mubihe byanyuma.

Abanyarwanda bahuye nabanuzi benshi batandukanye, bahuye n’ubuhanuzi bwinshi bwuzuye ibinyoma, bumwe mu buhanuzi abanyarwanda bahuye nabo n’ubu bukurikira:

Umukobwa umwe yarabyutse ati” imana yanyeretse ko ziriya nkweto za plastiki abana bambara zizwi kw’izina rya Boda Boda, uwaziguze yazivanye kwa shitani” arangije atanga itariki shitani azaza
kuzifata, turategereza turamubura.

Undi arahaguraka ajya kuri radio arangije arabeshya ngo “imana ya nyeretse ko abakobwa b’ikigali bambara amapantalo ko bazapfa” nawe atanga itariki bazapfiraho, nabyo ntibyaba, kugeza ubwo
polisi ya mufashe iramufunga.

Igihe cyamatora abandi bahanuzi barahaguruka, ngo mumatora hazabamw’intambara, nabyo birapfa, baramwara,akanwa kabo karaziba.

Ikibabaje n’uko musigaye mukoresha Imana muri propaganda zanyu zuzuye ubushitani, kugirango mukunde mushyushye imitwe yabanyarwanda, ariko murarushwa n’ubusa, ikigaragaza ko imana ikunda
abanyarwanda, n’uburyo yaduhaye Perezida uz’ubwenge kandi dukunda cyane, wateje igihugu imbere, azamura imibereho yabanyarwanda, arandura ubukene, kugez’ubwo uyu munsi umunyarwanda w’umukene
agomba kugir’inka. agarura ubumwe n’ubwiyunge, azana amahoro mugihugu arasaga kugez’ubwo dusigaye tujya kuyaha abandi nka Darfour, Liberia, Tchad nahandi

Ayo mayerekwa ya shitani ntacyo azadutwara, abanyarwanda Imana iradukunda.

Répondre