Uganda : urutonde rw’Abanyarwanda 17 bagomba gucibwa imitwe n’abicanyi ba P.Kagame !

Publié le par Veritas

Ibihe turimo: Guhungira abicanyi ba Kagame muri Uganda ni nko guhungira ubwayi mu kigunda ! Ndatabariza abanyamakuru bahahungiye. Na bo bari mu kaga !

Taliki ya 17 ukwakira 2026, umurambo wa Sergent Major Robert Kabera wabonetse waciwe umutwe. Uyu musirikari, wahoze mu ngabo z'u Rwanda, yari amaze igihe yarahungiye muri Uganda, kubera ko ubutegetsi bwa Kagame bwamuhigishaga uruhindu.

Akiri muzima, Sergent Major Robert Kabera yahoraga atabaza, asaba imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, kumukorera ubuvugizi, kugira ngo abone igihugu cya gatatu cyo guhungira mo, nyamara nta cyakozwe, kugeza yishwe urw'agashinyaguro.

Uretse iyo miryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, Sgt Major Robert Kabera yanitabaje Ibiro by'umuryango w'abibumbye bishinzwe impunzi (HCR), aba na bo bakaba ntacyo bakoze kugira ngo barinde ubuzima bw'uyu musore wiciwe urw'agashinyaguro ku butaka bwa Uganda.

Mu gutabaza kwe, Sergent Major Robert Kabera, yari ashingiye kuri liste yakozwe n'inzego z'iperereza ry'u Rwanda, uyu musirikari akaba yari ku isonga rya bamwe mu banyarwanda bagombaga kwicirwa mu gihugu cya Uganda, bikaba birangiye n'ubundi yishwe.

Mbere y'uko yicwa, inzego z'ipererereza z'u Rwanda zashyize ahagaragara liste y'abagombaga kwicwa, bakaba ngo barahigwaga n'uwitwa Jimmy Uwizeye, uyu munsi wungirije urwego rukuru rw'iperereza mu Rwanda. Liste y'abagombaga kwicwa, cyangwa bashobora kwicwa n'uyu munsi, ikaba igizwe n'aba bakurikira :

1. Sgt major Robert Kabera: yishwe, aciwe umutwe.

2. Mwarimu Karambizi.

3. Turwanye akandoyi.

4. Ezekiel Rukundo: Kiranuka TV.

5. Makanzu Benjamin: Cpt Makanzu TV.

6. Niyomugabo J-Bosco: Bosco Empire.

7. Apotre Ibrahim.

8. Pasitoro Ben Mugisha.

9. Mama Bebe TV.

10. Papa Bebe.

11. Kaguta wa RNC.

12. Kavuzanduru.

13. Mugirente Aristide: Mugirente TV.

14. Sibomana Athanase: Sibomana Athanase Official.

15. Uwimana Agnès Nkusi: Umurabyo TV.

16. Théo Manirakiza: Ukwezi TV.

17. Valens Habiyambere: Kinyamateka, Umuseso, Umuvugizi....

Nk'uko nabivuze ku mutwe w'iyi nkuru, ndatabariza aba bose, kuko bari mu kaga. Sgt Major Robert Kabera yababereye igitambo, ariko ntibivuze ko abicanyi ba Kagame bunamuye icumu ku basigaye.

By'umwihariko, ndatabariza abanyamakuru bari kuri iyi liste abicanyi ba Kagame bahaye umwitangirizwa. Nibatareka gukora ibiganiro binenga ubutegetsi, ngo na bo baririwe, ntibaraye. Abahawe gasopo barimo Agnès Uwimana Nkusi, Athanase Sibomana, na Valens Habiyambere, wagiranye ikiganiro na nyakwigendera Sgt Major Robert Kabera, mbere gato y'uko yicwa urubozo.

Kuva Sgt major Robert Kabera yishwe, aba banyamakuru uko ari batatu barihishe, bihishe abicanyi ba Kagame, bari mo kujagajaga muri Uganda, babahigisha uruhindu. Ntibanashoboye gushyingura mugenzi wabo, kuko ni ho bari bategewe.

N'ubwo bandikiye ibiro bishinzwe impunzi (HCR) muri Uganda, kugira ngo ibarindire umutekano ku buryo bw'umwihariko, ariko cyane cyane kugira ngo ibashakire ibindi bihugu byabakira, HCR ntacyo irakora kigaragara.

Reka noye kuvuma iritararenga, wenda izagira icyo ikora, ihungishe aba bose bari mu kaga, ndetse n'aba banyamakuru ubutegetsi bwa Kigali butarabagabaho ibitero.

Uwimana Agnès Nkusi ni umunyamakuru w'umwuga, wakoreye ikinyamakuru Umuseso, Umurabyo n'ibindi binyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda. Yatangiye umwuga w'itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2003. Amaze imyaka irenga makumyabiri n'itatu muri uwo mwuga.

Nkusi Uwimana Agnès ntiyahunze ibindi byaha. Yahunze ubutegetsi bwamutoteje, bumukorera iyicarubozo, haba ku mubiri no mu bwonko. Yagiye afungwa kenshi, nk'uko abamufungaga bafunga inzugi zabo. Aho yafungirwaga, yakorerwaga iyicarubozo ry'indengakamere.

Akeneye gufashwa kugira ngo ajye kwivuza ibikomere, byaba iby'umubiri cyangwa ibya roho yatewe n'abicanyi b'ubutegetsi, batahwemye kumukoreraho ubufindo bw'iyicarubozo aho yabaga afungiwe hose. Akeneye ubuhungiro mu gihugu cya gatatu, kiri kure y'icyo yahungiye mo uyu munsi, abicanyi b'inkotanyi bicira mo abo bashaka bose.

Sibomana Athanase azwi cyane kuri radio Rwanda, kuva mu kwezi kwa 12/1994. Ni umwe mu banyamakuru ba mbere bafunguye radio Rwanda, kubera ko abandi banyamakuru bari barahunze intambara yari yarashojwe na FPR-Inkotanyi.

Kubera ubuhanga bwe n'ubunararibonye, kuri radio Rwanda Athanase Sibomana yitwaga umwami w'igitaramo nyarwanda. Uretse kuba yari indashyikirwa mu gutegura igitaramo kuri radio Rwanda, Athanase Sibomana yari n'umuhanzi uzwi, wacurangishaga ibikoresho hafi ya byose bya kinyarwanda.

Sibomana Athanase yanakoze kuri radio Contact FM kuva muri 2007. Iyo ni radio yari yarashinzwe na bamwe mu bari hafi y'ubutegetsi bw'uyu munsi, barimo uwitwa Albert Rudatsimburwa, umwe mu batoni ba hafi ba Perezida P. Kagame n'umugore we J. Nyiramongi.

Kimwe na bagenzi be, Sibomana Athanase yahunze itotezwa n'akarengane yagiriwe n'ubutegetsi buriho uyu munsi. Akeneye gufashwa, akabonerwa igihugu cya gatatu, kiri kure y'icyo yahungiye mo, abicanyi ba Kagame bajagajaga uko bashaka.

Valens Habiyambere ni umunyamakuru w'ibihe byose. Azwi nk'umunyamakuru wakundaga umwuga we by'intangarugero. Azwi nk'umunyamakuru wirukaga umugi wose wa Kigali, ahiga inkuru, aho yaba iherereye hose. Ni umwe mu banyamakuru batinyutse gusura indiri y'inkotanyi aho zari zikambitse iyo ku Mulindi, CND n'ahandi zatsindaga abantu. Valens Habiyambere yakoze mu binyamakuru byinshi, birimo Le Tribun du Peuple, Umuseso, Ukuri, Umuvugizi ndetse na Kinyamateka, ikinyamakuru cya Kiliziya gatolika.

Mbere y'uko ahunga mu myaka myinshi ishize, Valensi Habiyambere yakoraga muri Kinyamateka. Padiri nyakwigendera Dominiko Karekezi wayoboraga icyo kinyamakuru, yamusabye gusiba inkuru yari yanditse ku mugore wa Pio Mugabo, uyu akaba yari yarigaruriye amasambu y'abahutu bo ku Ruyenzi, mbere y'uko abafungishije ku maherere.

Valens Habiyambere wari wasabwe n'umukoresha we kunyonga iyo nkuru akabyanga, Padiri Dominiko Karekezi yamuteye ubwoba, amubwira ko natayisiba cyangwa ngo asabe imbabazi mu ka Pio Mugabo, amwirukana.

N'ubwo Valensi yahise yirukanwa, ndetse ntanahabwe imperekeza, ntibyagarukiye aho, kuko muka Mugabo yashyizeho abantu bo kumuhiga ngo bamwice, kugirango atazakomeza gukurikirana iby'amasambu y'abahutu yari yarabohoje no gufungisha ba nyira yo, n'ubwo bari baragizwe abere n'inkiko gacaca.

Valensi Habiyambere, utarashoboraga guhangana n'abagizi ba nabi, bashyigikiwe n'ubutegetsi, yahisemo guhungira ubwayi mu kigunda, ubu akaba yihishahisha nk'abandi bagenzi be, b'inkirira hato, nyuma y'iyicwa rya Robert Kabera. Gusabira Valensi Habiyambere igihugu cya gatatu, cyo guhungira mo abicanyi ba Kagame, bifite ishingiro kuko icyo yahungiye mo uyu munsi, nta mutekano na muke agifite mo.

Iyi nkuru ni impuruza ku muntu wese wifuza ko abari kuri iyi lisiti yo kwicwa, barokoka. Birababaje ko mugenzi wabo yabavuye mo, ariko abasigaye barasaba ubufasha bwanyu, bwaba ubw'amikoro cyangwa ibitekerezo byabafasha kuva mu menyo ya rubanmba.

Umufasha wa nyakwigendera Sgt Major Robert Kabera ( uwambaye indorerwamo)

Hari uburyo bwinshi bwo gufasha aba bantu. Kwandikira HCR n'imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, dusaba ko aba bantu bahungishirizwa mu bindi bihugu bya kure ya Uganda, byagira akamaro, kurusha kwigira ba ntibindeba, wenda twitwaje ko ngo muri bo nta mwene wacu uri mo. N'iyo ataba mo uyu munsi, ejo azaboneka, kuko nta joro ridacya hatabonetse abahunga ingoma y'agahotoro ya Paul Kagame.

Turasabwa guhaguruka twese, tugatabariza abarengana bose n'abashobora kwicwa n'ubutegetsi bwa Kigali kubera icyaha kimwe rukumbi: kubunenga cyangwa kutavuga rumwe na bwo. Ni na byiza gutekereza ko muryango wa Sergent Major Robert Kabera usigaye mu bwigunge, mu mutekano muke no guhungabana kubera urupfu rubi Robert Kabera yishwe.

Reka dufate mu mugongo uyu muryango. Ndibuka ko navuganye inshuro irenze imwe na nyakwigendera. Mwibuka nk'umuntu wagiraga ishyaka, urukundo, urugwiro ndetse n'umurava. Sinakekaga ko yagenda none aha, cyangwa akicwa urupfu rumeze kuriya, rw'agashinyaguro. Imana iguhe iruhuko ridashira Sgt Robert Kabera!

Amiel Nkuriza (facebook).

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article