RDC : « Ese koko intambara ya « RDF-M23 » igiye kwimukira mu Rwanda ? Dore ibimenyetso byemeza ko ibi bishoboka.

Publié le par Veritas

Mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), amakuru n’isesengura bitandukanye bikomeje kuvuga ko inyeshyamba za Kagame zizwi nka « RDF-M23 » ziri mu bibazo bikomeye cyane, aho bivugwa ko zitakibasha gukomeza urugamba rwazo nk’uko zari zarabiteguye.

Abasesenguzi bavuga ko izi nyeshyamba zidafite ubushobozi bwo gukomeza urugamba rugamije kugera i Kinshasa no gukura Félix Tshisekedi ku butegetsi, cyangwa se ngo zigume mu bice zimaze gufata mu rwego rwo kubihindura leta yigenga nk’uko bivugwa ko ari umugambi « FPR-Kagame » imaranye igihe kirekire. FPR ikaba yarijeje bamwe mu bacongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge bayifashije urugamba rwo kubohoza u Rwanda kuva mu mwaka w’1990 ko izaba igihugu cyabo muri Congo !

Hakurikijwe uko urugamba ruhagaze kuri uri ubu mu burasirazuba bwa RDC, biravugwa ko amahitamo asigaye kuri « RDF-M23 » ari ugusubira mu Rwanda. Icyakora, hari impungenge ko intambara ishobora kwimukira ku butaka bw’u Rwanda, cyane cyane ko umutwe wa « Wazalendo » watangaje ko witeguye gukurikirana umwanzi aho azahungira hose.

Nk’uko bivugwa mu masezerano Perezida Félix Tshisekedi yagiranye na Paul Kagame i Washington, Kagame yagombaga gukusanya abarwanyi bose ba M23 mu nkambi imwe iri muri Sabyinyo. Nyuma yaho, hakaba igikorwa cyo gutoranya abarwanyi bazajya mu buzima busanzwe, abandi bakinjizwa mu ngabo za Congo nyuma y’iperereza ryimbitse, naho abakekwaho ibyaha bagashyikirizwa ubutabera.

Gusa ngo ikibazo gikomeye Perezida Kagame yahuye na cyo ni uko abarwanyi ba M23 bagizwe ku kigero kirenga 80% n’ingabo za RDF. Ibyo ngo byatumye gushyira M23 mu nkambi bifatwa nk’aho ari ugutanga ingabo ze ngo zibazwe ibyaha by’ubwicanyi (génocoste) zishinjwa gukora muri Congo !

Hari kandi amakuru avuga ko ibihano bikomeye byafatiwe RDF n’Amerika ku buyobozi bwa « Perezida Donald Trump » byakomeje gushyira igitutu kuri Kigali, ku buryo gukomeza intambara muri Congo bigenda birushaho kugorana.

Mu rwego rwo gushaka igisubizo, bivugwa ko Kagame yategetse ingabo ze ziri muri Congo kwinjiza urubyiruko rwinshi rw’Abanyekongo mu mutwe wa M23, kugira ngo abe ari rwo ruzoherezwa mu nkambi izakusanyirizwamo abarwanyi bose ba M23, ndetse abe ari rwo rwerekanwa nk’Abanyekongo bagize uwo mutwe.

Icyakora, amakuru ava ku rugamba avuga ko urwo rubyiruko rumerewe nabi cyane kubera inzara no kubura ry’amasasu, ku buryo benshi muri bo bakomeje gushyira amaboko hejuru bakitanga mu ngabo za Congo FARDC no muri Wazalendo.

Ikindi gihangayikishije Kigali ngo ni imbaraga umutwe wa Wazalendo ukomeje kugira ku rugamba. Uyu mutwe ukomeje gusubiza inyuma ingabo za RDF mu duce twinshi zari zarigaruriye mu burasirazuba bwa RDC.

Abakurikirana ibibera muri ako karere bavuga ko « iyo RDF ifashe icyemezo cyo gusubira inyuma, abarwanyi b’Abanyekongo bari muri M23 na bo bayikurikira ». Ibyo bikaba biri gutera impungenge z’ejo h’uyu mutwe.

Hari impungenge z’uko « mu gihe RDF izaba ifashe icyemezo cyo gusubira mu Rwanda, izajyana na M23 », bityo abarwanyi bagombaga gushyirwa mu nkambi bakaburirwa irengero ! Ku bw’iyo mpamvu, « intambara ikaba yakomereza ku butaka bw’u Rwanda hagamijwe gusenya uwo mutwe burundu » kugirango utazagera mu Rwanda ukongera kwisuganya ugashoza intambara muri Congo nk’uko usanzwe ubikora.

Bamwe mu basesenguzi bavuga ko niba ubutegetsi bwa RD Congo budafite ubushobozi cyangwa ubushake bwo gukurikirana M23 mu Rwanda, bishobora kuzagorana kubuza « Wazalendo » gukurikirana izo nyeshyamba (RDF/M23) bashinja kubicira imiryango yabo.

Ni muri urwo rwego bamwe mu basesenguzi bakomeje kuvuga ko « intambara ya RDF muri Congo ishobora kwimukira mu Rwanda ». Abo basesenguzi bakomeza bavuga ko abaturage b’u Rwanda bagomba kwitegura ingaruka ziterwa n’ubushotoranyi n’intambara z’urudaca Paul Kagame ahora ateza muri Congo no guhungabanya umutekano w’ibihugu by’abaturanyi mu gihe kirenga imyaka 36 !

Ni ukubikurikiranira hafi.

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article