RDC: i Kinshasa hari kuvugwa amakuru y’iburizwamo ry’igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi !

Publié le par Veritas

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), amakuru ari kuvugwa mu nzego z’umutekano no mu banyapolitiki ndetse no kumbuga nkoranyambaga zinyuranye yemeza ko mu mpera z'icyumweru gishize habaye umugambi ukomeye wo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ariko uwo mugambi ukaza kuburizwamo mbere y’uko ushyirwa mu bikorwa.

Général Major Ephraïm Kabi Kiriza

Amakuru ava hafi y’inzego z’umutekano avuga ko «Général Major Ephraïm Kabi Kiriza», Umuyobozi mukuru w’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda abayobozi bakuru b’igihugu (Commandant de la Garde Républicaine GR) washyizwe kuri uwo mwanya kuva mu kwezi kwa cumi 2022 kandi akaba ashinzwe by’umwihariko umutekano wa Perezida wa Repubulika, yatawe muri yombi nyuma y’iperereza rikomeye ryakozwe ku mugambi wo guhirika ubutegetsi wari uteganyijwe gukorerwa i Kinshasa.

Nk’uko ayo makuru abivuga, uwo musirikare mukuru yabanje kubazwa n’urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi rwa « DEMIAP » mbere yo koherezwa muri « CNS » kugira ngo iperereza rikomeze.

Imyitozo ya gisilikare yari iteganyijwe kubera mu mujyi wa Kinshasa yari muri gahunda yo guhirika ubutegetsi !

Bivugwa ko mbere y’ifatwa rye, Général Major Ephraïm Kabi Kiriza yari yateguye imyitozo ya gisirikare kuri « Stade des Martyrs » iri mu mujyi wa Kinshasa kandi hakaba hegereye Radiyo Televiziyo y’igihugu cya Congo ya  « RTNC ».

Icyakomeje gutangaza benshi ni uko iyo myitozo yaba yarateguwe mu ibanga rikomeye ku buryo abayobozi bakuru b’igihugu benshi batari babizi. Mu bavuga ko batigeze babimenyeshwa harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo (chef d’état-major des FARDC), abayobozi bashinzwe kurinda ibigo bikomeye bya leta, Minisitiri w’Ingabo, Minisitiri w’Umutekano ndetse na Guverineri w’Intara ya Kinshasa.

Hari amakuru avuga kandi ko uwo mugambi wari uzwi mbere na mbere n’abari mu mutwe wa AFC/M23 ndetse n’inzego z’ubuyobozi zinyuranye ziri i Kigali kimwe na leta y’u Rwanda, nubwo ibyo bitigeze byemezwa ku mugaragaro n’inzego z’ubutasi bwa Congo.

Uko uyu mugambi wari gushyirwa mu bikorwa.

Nyuma y’ibazwa rikomeye ryakozwe n’inzego z’iperereza, amakuru yatangiye kujya hanze agaragaza uko icyo gikorwa cyari giteganyijwe:

1.Gukusanyiriza hamwe abasirikare muri stade : Abasirikare benshi bayobotse cyane Perezida Félix Tshisekedi bari gukoranyirizwa muri Stade des Martyrs mu rwego rw’imyitozo ya gisirikare, nyuma bamara kugera muri stade bagafungiranwamo kugira ngo badashobora gutabara.

2.Gufata ibigo bikomeye bya leta : Abari muri uwo mugambi bari guhita bafata RTNC ndetse n’izindi nyubako zikomeye za leta kugira ngo bagenzure itangazamakuru n’ubuyobozi bw’igihugu.

3.Gufunga ibibuga by’indege : Hari kandi umugambi wo gufunga ibibuga by’indege byose byo muri Kinshasa kugira ngo indege iyo ari yo yose yari gutabara cyangwa gutwara Perezida wa Repubulika itabasha kubigwaho cyangwa kubihagurukaho. Hari n’amakuru avuga ko indege yari kugerageza kukugwa kuri ibyo bibuga yari guhita iraswa.

4.Guta muri yombi cyangwa kwica abasirikare bakuru : Abasirikare bakuru bose bashyigikiye Perezida Tshisekedi bari gutabwa muri yombi, naho abari kugerageza kwanga uwo mugambi bagahita bicwa.

ANR Yamenye Umugambi Kare.

Aya makuru akomeza avuga ko urwego rw’igihugu rushinzwe ubutasi, ANR, rwamenye uwo mugambi mbere y’umunsi umwe wari gutangiriraho. Hari abavuga ko amakuru y’uyu mugambi yaturutse mu bantu bari mu myidagaduro no mu tubyiniro two muri Kinshasa, bituma iperereza ritangira hakiri kare.

Gushyira ahagaragara itangazo ry’imyitozo ya gisilikare mu mujyi wa Kinshasa bivugwa ko ryanditswe na Général Major Ephraïm Kabi Kiriza byatumye benshi mu bategetsi batungurwa, ndetse bamwe bavuga ko ari bwo bwa mbere bari bumvise ayo makuru yose mu buryo busobanutse.

Nubwo aya makuru akomeje gukwirakwira cyane muri RDC no ku mbuga nkoranyambaga, ubuyobozi bwa Congo ntiburatangaza ku mugaragaro ibisobanuro byose ku by’uyu mugambi bivugwa ko wari ugamije guhirika ubutegetsi.

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article