RDC-Masisi : ubwoba bwinshi bwatashye i Kigali bitewe n’uko « Wazalendo » ishobora gufata « Rubaya ».
Teritwari ya Masisi iri mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ikomeje kurangwa n’umutekano muke kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Gicurasi 2026. Nk’uko amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace n’itangazamakuru rya Congo abyemeza, imirwano ikomeye imaze iminsi ihanganishije ihuriro AFC-M23-RDF n’abarwanyi ba Wazalendo mu bice bitandukanye byo mu karere ka Katoyi.
/image%2F1046414%2F20260521%2Fob_d4d99f_gen-kigingi-de-wazalendo.jpg)
Amakuru yemezwa na « radio Okapi » avuga ko abarwanyi ba Wazalendo bo mu mutwe wa CMPDN bayobowe n’uwiyita « Général KIGINGI » bahimba « Kotala de Dieu » bongeye gufata uduce twinshi tw’ingenzi turimo Gasenyi, Nkonkwe, Kawere, Nyakigano, Kazinga na Tchugi. Iyi midugudu iri mu gace gafatwa nk’ingenzi muri teritwari ya Masisi, aho imirwano ikaze imaze iminsi ihabera.
Nyuma yo kwigarurira utwo duce, ubu twandika iyi nkuru, Wazalendo ihanganye n’umwanzi ku buryo bukomeye, aho iri kugerageza kumukura mu muhanda wa Kinigi n’uwa Kibabi, abaturage bavuga ko kuri iyo mihanda hakomeje kumvikana urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje. Amakuru atangazwa n’itangazamakuru rya Congo yemezako abaturage benshi bakomeje guhunga ingo zabo berekeza mu bice batekereza ko bifite umutekano.
Nk’uko amakuru yatangajwe na « radiyo Okapi » ndetse n’urubuga rwa « actualité.cd » abyemeza, abarwanyi ba Wazalendo bakomeje gusatira umujyi wa Rubaya, uherereye muri teritwari ya Masisi, ukaba izwiho kugira ibirombe byinshi bicukurwamo amabuye y’agaciro atandukanye. Uku kwegera imbere kwa Wazalendo gushobora guhindura isura y’imirwano muri aka gace ka Kivu y’Amajyaruguru, kuko muri iyi mirwano, Wazalendo iri kwegera imbere cyane kandi igakomeza kugenzura uduce yafashe aho kutuvamo nk’uko yakunze kujya ibikora mu bihe byashize.
Kugeza ubu, nta mubare w’abaguye mu mirwano cyangwa ibyangiritse uratangazwa ku mugaragaro. Ubuyobozi bw’intara ya Kivu ya Ruguru nabwo ntiburagira icyo butangaza ku miterere y’iyi mirwano. Hagati aho, abaturage bakomeje kugira ubwoba ko imirwano ishobora gukaza umurego mu duce twinshi twa Masisi, nk’uko byakunze kugaragara muri iyi teritwari imaze imyaka myinshi yugarijwe n’intambara n’umutekano muke.
Veritasinfo.