Rwanda : Umwaka wa 2026 uzatubere uwo gusezerera burundu ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.

Publié le par Veritas

MUGIRE UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2026.

Bayobozi b'Amashyaka ya Opposition n’Abayoke banyu, Bayobozi b'Imiryango ya Opposition n'Abanyamuryango banyu, Mpirimbanyi za Opposition n'Inshuti zanyu, Mpunzi z'abanyarwanda, Aho muri hose ku isi. 

Komite y'Abahuza ba Opposition Nyarwanda ikorera mu Buhungiro, Turabasuhuje. Umwaka wa 2025 uri mu marembera naho uwa 2026 uregereje. Umwaka w’2025, Opposition NYARWANDA ikorera mu Buhungiro, yawukozemo ibintu byinshi byiza Kandi  by'ingirakamaro. By'umwihariko, mu rwego rw'Ubumwe bwacu, twakwibutsa ko:

  1. Bwa mbere mu Mateka yacu, twahuriye hamwe mu nama Rusange, Tariki ya 2 Werurwe 2025, maze duhana umugambi wo guhuza imbaraga zacu.
  2. Twishyiriyeho Komite y'Abahuza hamwe nk'abajyanama bayo. 
  3. Twishyiriyeho Urwego RW'ABAVUGIZI Kandi Ubu bararimbanyije mukuvugira Impunzi twese.
  4. Twishyiriyeho Urwego rwa ba ANTENNES bo Gushimangira UBUMWE BWACU no kuba Iteme riduhuza twese.
  5. Twishyiriyeho Imishinga 4 y' ingenzi Tugomba gufatanya twese
  6. Duhura mu nama kenshi gashoboka, Tukungurana ibitekerezo, tugafata ingamba, Kandi tugahanahana amakuru.

Biragaragara neza rero ko 2025 yatubereye iy’igiciro gikomeye cyane, tubyishimire.

2026 Tugiye kwinjiramo, dufite icyizere gikomeye Kandi gifite ISHINGIRO ko IBIBAZO BYACU BIKOMEYE BIZABONA IBISUBIZO BYIZA.

1.Tuzasezerera burundu: GUKOMEZA KUJENJEKERA FPR INKOTANYI, AHUBWO TUKAZAYOTSA IGITUTU IGAHAGARIKA GUKOMEZA GUFATA BUGWATE ABANYARWANDA. 

2.Tuzasezerera: NTIBINDEBA, ABANDI BABIRIMO cyangwa ABANDI  BABIKORE.

3.Tuzasezerera: Nyamwigendaho yo Gukorera gusa mu matsinda tubarizwamo,

4.Tuzasezerera: GUSUZUGURANA, Kunanizanya, no kumva ko Turi Kamara, mbese ko ataritwe ntacyagerwaho (ego).

5.Tuzasezerera: Gutsimbarara mu Gukomeza imikorere isanzwe kandi itaratanze umusaruro mwiza, Ahubwo tuzahindure umuvuno Aho tubona ari ngombwa. 

6.TUZAGIRA uruhare rugaragara mu bikorwa byo Gucyemura  ibibazo binyuranye byugarije  IGIHUGU cyacu cy'u Rwanda, no mu karere rurimo. 

Hari n'ibindi bikomeye tuzitaho by'umwihariko tutarondora byose hano. Icyo dusabwa gusa ni:

1. Kwemera GUHUZA INGUFU N'ABANDI, Tugakorera hamwe mu nyungu rusange.

2. Kongera UBWENGE, Ubufatanye, umurava N'UMUVUDUKO, mubyo dukora.

Ibi tubasabye nimubyitaho, mukabyubahiriza, turababwiza ukuri ko 2026 Izasiga TUVUGA URUNDI RURIMI RUTANDUKANYE  N'URWO TUMARANYE IMYAKA ISAGA 30 YOSE.

Ni kuri izi NTEGO rero Komite y'Abahuza Ibifurije mwebwe MWESE n'abanyu bose, KUZAGIRA NOHERI NZIZA (kubayizihiza) N'UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2026.

IMANA ISHOBORA BYOSE IBAHE AMAHORO N'IMIGISHA MYINSHI. 

Mu izina rya Komite y'Abahuza.

Mr John Matabaro.

Coordinateur.

+27 714094970

jmatabaro2@gmail.com

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article