Bruxelles : Ishyaka « RDI - Rwanda Rwiza » ryizihije imyaka 15 rimaze rishinzwe.

Publié le par Veritas

Ku wa Gatandatu, tariki ya 13/12/2025 mu mujyi wa Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi, ishyaka rya « RDI-Rwanda Rwiza » ryizihije isabukuru y’imyaka 15 rimaze rivutse. Ibi birori byari byitabiriwe n’abarwanashyaka ba RDI-Rwanda Rwiza, abafatanyabikorwa baryo ndetse n’inshuti z’ishyaka.

Kayibanda Hildibrand umuyobozi w'ishyaka rya RDI-Rwanda Rwiza.

Ibyo birori byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye, birimo kugaragaza ibyo ishyaka ryagezeho mu myaka 15 ishize n’ibyo riteganya gukora mu gihe kiri imbere, hagamijwe guharanira impinduka y’ubutegetsi mu Rwanda ; impinduka idaheza kandi idakumira umunyarwanda uwo ari we wese.

Uwo munsi watangijwe n’ijambo ry’ikaze ry’umuyobozi w’ishyaka, Bwana Hildebrand Kayibanda, wibukije amateka ya RDI-Rwanda Rwiza n’ingorane iryo shyaka ryahuye na zo muri iyi myaka 15. Muri izo ngorane, yagarutse ku kubura umwe mubayobozi bimena b’iryo shyaka kandi akaba ari nawe wariyoboraga Bwana Faustin Twagiramungu, izindi ngorane ishyaka ryahuye nazo ni akarengane kakomeje kugirirwa abarwanashyaka n’abandi banyarwanda bifuza impinduka baba bari hanze y’igihugu cyangwa imbere mu gihugu gaterwa n’ishyaka riri ku butegetsi rya FPR-Inkotanyi.

Kayibanda yashimangiye ko nubwo ishyaka ryagiye rihura n’imbogamizi zitandukanye, ryakomeje kwisuganya kandi rikaba rikomeye ku mugambi wo guharanira u Rwanda Rwiza: u Rwanda ruha amahirwe abana barwo bose, rurangwa n’ukuri, ubutabera, ukwishyira ukizana n’ubudasumbana.

Uwo mwanya kandi wabaye uwo kumva ubuhamya bwerekeranye n’uko ishya rya RDI-Rwanda Rwiza ryashinze n’uburyo ryagiye ryiyubaka muri iyi myaka 15 rimaze rishinzwe kugera uyu munsi.

Hagarutswe by’umwihariko ku mateka n’ibigwi bya Bwana Faustin Twagiramungu, washinze iri shyaka. Abafashe ijambo bose bashimangiye ko kuva mu buto bwe kugeza yitabye Imana, Bwana Faustin Twagiramungu yari umunyarwanda wakoze ibishoboka byose mu guharanira u Rwanda rwiza rubereye Abanyarwanda bose nta vangura. Bashimangiye kandi ko uwo murage we ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rizakomeza kuwubakiraho no kuwusigasira.

Mu bindi byaranze uwo munsi, harimo imurika ry’ibitabo byanditswe n’Abanyarwanda batandukanye biga ku Rwanda. Habaye kandi ibiganiro mpaka byakozwe mu matsinda bigamije gukusanya ibitekerezo ku cyerekezo n’uburyo ishyaka ryiyemeje gukoresha mu gukemura ibibazo byugarije Abanyarwanda. Icyo cyerekezo gikubiye mu nkingi eshatu z’ingenzi:

  • Impinduramatwara idaheza (Révolution inclusive).
  • Ibiganiro bihuza Abanyarwanda bose (Rukokoma-Dialogue national inclusif).
  • Ubufatanye n’amahanga mu nzego zose (Partenariat inclusif).

Mu gusoza, umuyobozi w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza yibukije ko ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 bizamara umwaka wose, aho ishyaka rizakomeza guha Abanyarwanda umwanya wo gutanga ibitekerezo byabo no gufatanya gushaka ibisubizo by’ibibazo bibugarije, hagamijwe kugera ku mpinduka y’ubutegetsi mu Rwanda binyuze mu nzira itamena amaraso.

Veritasinfo.

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article