Ibaruwa yandikiwe Perezida w’Amerika « Donald J. Trump » : nta mahoro azigera aboneka mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari igihe cyose FPR-Inkotanyi izaba iyobora u Rwanda.

Publié le par Veritas

Donald J. Trump

Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

The White House

1600 Pennsylvania Avenue NY

Washington, D.C. 20500

USA.

Madame Victoire Ingabire Umuhoza

03 Nyakanga 2025.

Impamvu:  Ubutegetsi bw’agacinyizo mu Rwanda, Umutekano muke muri RDCongo, Kurekura byihuse Mme Victoire Ingabire.

Twebwe abahagarariye amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda hamwe n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri leta; tubagejejeho iyi baruwa mu cyubahiro tubagomba kandi tunabashimira ubwitange n’umuhate mutahwemye kugaragaza mu gushaka ikintu cyose cyagarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika.

Tuboneyeho no kubagezaho impuruza ku bikorwa bibi biri kubera mu Rwanda bikozwe n’ubutegetsi buriho bihungabanya uburenganzira bwa muntu no kubangamira ubwisanzure mu bitekerezo. Mu Rwanda hari igitugu gikoreshwa mu buryo bwizweho neza mu kubangamira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR na Paul Kagame, ibyo akaba ari imwe mu mpamvu itera amakimbirane n’umutekano muke mu karere k’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).

Kuri ubu buyobozi bwanyu, Bwana perezida, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muyoboye, yashoboye kumvikanisha mu ijwi riranguruye kandi ryumvikana neza mu kuvugira abaturage barengana. Igikorwa cyanyu cyashyize iherezo ku mikorere mibi y’abantu bahitamo kwigira ba ntibindeba bagahitamo kwicecekera ntibagire icyo bakora kandi babona akarengane, ibyo akaba aribyo biba imizi nyayo itera amakimbirane, inashimangira ibikorwa bibi bikorwa n’abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda mu kuniga no kuburizamo ubwisanzure bw’abanegihugu.

Uyu munsi rero tuje kubitabaza kugirango mudushyigikire mu gikorwa cyo gusaba kurekura vuba na bwangu impirimbanyi ya demokarasi Madame Ingabire Victoire Umuhoza. Uyu mudamu akaba ari itara ry’abaharanira ko demukarasi n’ubwisanzure byimikwa mu Rwamda bikozwe mu nzira y’amahoro kandi ibyo bikagera no mu karere kose.

Ku wa 20 Kamena 2025, mu gihe yari yitabye urukiko rwamutumije gutanga amakuru mu rubanza rwa politiki, Madame Victoire Ingabire yaje gutabwa muri yombi mu buryo bwo kumuhohotera kandi budasobanutse. Uko kumuhagarika byaje mu mwuka mubi wari umaze iminsi wo kumuhungeta bihoraho. Madame Ingabire yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ku maherere mu mwaka wa 2015, yaje kurekurwa mu w'2018 ariko ashyirwaho amananiza yo gukomeza kwitaba ubuyobozi; ibyo bikaba byarabangamiraga ubwigenge n’ubwisanzure bwe bw’ibanze. Ikigira iryo hagarikwa rye ribi cyane ni uko yari asigaje ibyumweru bike cyane ngo arangize igihano bamushyiriyeho bamurenganya. Yiteguraga kubona ubwisanzure bwe bwuzuye bwari gutuma abona uko ajya kubonana n’umuryango we, nyuma y’imyaka 15 y’iyicarubozo, gufungwa no guhozwaho ijisho n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Igitugu mu Rwanda n’intambara yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo(DRC).

Nyakubahwa Perezida, muri bamwe mu bayiobozi bake cyane bavuga rikijyana mu rwego mpuzamahanga, mwashoboye kwerekana impamvu nyazo z’intambara yo mu burasirazuba bwa RDCongo; iyo ntambara ikaba ishingiye kuri politiki yo gusagarira RDCongo no gusahura umutungo wayo; nyuma bakabeshya izindi mpamvu za nyirarureshwa zateye iyo ntambara bikozwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bwayishoje.

FPR-Inkotanyi, ishyaka rya politiki riyoboye u Rwanda guhera mu w’1994, yubatse ubutegetsi bushingiye ku gutera ubwoba, gucecekesha abantu, no guhitana abatavuga rumwe nabwo. Ubwo butegetsi nibwo buteza umutekano muke muri RDCongo kugirango ahanini abayobozi babugize bahishe ibyabananiye gukora iwabo mu Rwanda no kugirango bigarurire ubuyobozi bw’ibindi bihugu. Nta mahoro arambye RDCongo izabona mu gihe cyose u Rwanda rukiyobowe n’igutugu kitavogerwa, kitagira gitangira n’uwo gitinya cya FPR-Inkotanyi. Igitugu kiri mu Rwanda gikwirakwiza kandi kigashyigikira amakimbirane hanze y’imbibi z’u Rwanda.

Bwana Nyakubahwa Perezida, turabasaba ibi bikurikira:

  1. Kuvuganira no gutegekako «Madame Ingabire Victoire Umuhoza» ahita arekurwa nta yandi mananiza, kuko afunzwe arengana kuyindi nshuro.
  2. Gukaza ibihano ku bayobozi b’u Rwanda bafite uruhare rugaragara mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu, igitugu no guteza intambara mu karere k’ibiyaga bigari.
  3. Gufatira ibihano abafatanyacyaha bakora mu nzego z’ubutabera, mu bayobozi ba politiki, abapolisi n’abasirikare.
  4. Kubwira   abayobozi b’u Rwanda ko bazongera guhabwa imfashanyo   ari uko bubahirije uburebganzira bwa muntu, barekuye imfungwa za politiki kandi bakanafungura urubuga rwa politiki na demokarasi.
  5. Gushyigikira inzibacyuho mu Rwanda ikozwe mu mahoro, babifashijwemo n’imiryango mpuzamahanga, bityo hagahagarikwa amakimbirane agenda asimburana mu butegetsi kuva u Rwanda rwabaho. Bityo hakabaho guhererekanya ubutegetsi mu buryo bw’amahoro aribyo bizashyira iherezo ku ntambara z’urudaca kandi zihoraho.

Turangije tubashimira, Nyakubahwa Perezida, uburyo muzakirana ubushishozi iyi mpuruza tubagejejeho.

Byasinywe na:

01.Bernard Muligande

Coordinator, Rwanden

Evangelicals for Peace and

Justice

02.Celestin Muhindura                

Interim president , RAF

President, RNF.

03.John Matabaro

Coordinator, Unity Council

04.Pacifique Twihangane

Coordinator RRM

05.Chantal Mutesi Mutega

President, CNRD-FLN

06.Frank Ntwali

Chaiman  RNC

07.Nadine Kansinge

President Ishema Party.

08.Olivier Musabe

Coordinator UDM

9.Rev Christine Coleman

President MRD.

10.Jean Marie Ndagijimana

Spokesperson RBB

11.Norman Ishimwe

Preaident Jambo asbl

 

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
F
Byari kugira umusaruro iyo mwandika muvugako mwishize hamwe; naho ubundi imitwe 11 iragaragaza ko hari amacakubuiri, yateza ibindi bibazo.....
Répondre