Qatar : Ese kwanga komeka «intara za Kivu zombi» ku Rwanda, birabuza Paul Kagame gusinya amasezerano y’amahoro na RDC i Washington ?

Publié le par Veritas

«Aho umutindi yanditse, izuba ntiriva !» Umugambi mubisha wa Paul Kagame wo gufata intara ya Kivu ya ruguru n’iy’epfo akazomeka ku Rwanda waguyemo inshishi ! Mu mwaka w’2022, Paul Kagame yafashe icyemezo cyo gutera Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) mu izina rya M23. Mu gusobanura impamvu z’iyo ntambara, Kagame yatanze ibisobanuro byinshi byo kujijisha Abanyamulenge n’abatutsi bo muri Congo ababeshya ko aje kubatabara kugirango bamufashe kurwanya leta  ya Félix Tshisekedi ; ariko mu by’ukuri ntabwo abitayeho, ahubwo ashishikajwe no gushyira mubikorwa umugambi we wo gufata Kivu zombi akazomeka ku Rwanda!

Kuba Kagame atarashanyaguje RDC umukozi we Kabila ariwe uyubora , bizagorana kuyishanyaguza kubwa Tshisekedi.

Ubwo Donald Trump yari amaze kugera ku butegetsi, yasabye igihugu cya Ukraine ko kigomba kumuha amabuye y’agaciro gifite kugirango agifashe guhangana n’ibitero by’Uburusiya. Perezida Felix Tshisekedi yataye mu gutwi icyo cyifuzo cya Trump maze aramwegera amwereka inyungu Amerika ishobora kubona muri Congo mu gihe yamufasha guhagarika intambara iri mu burasirazuba bwa Congo yatewe na Paul Kagame, dore ko RDC ikize ku mabuye y’agaciro agezweho ku isi. Donald Trump yemeye icyifuzo Tshisekedi yari amaze kumugezaho, maze ikibazo cy’umutekano mucye muri Congo akigira icye! Kuva Kagame yatera Congo, Donald Trump yakomeje kwemeza ko ari u Rwanda rwateye Congo. Kagame amaze kubona ko Amerika (USA) yinjiye mu kibazo cy’intambara yashoje kuri Congo, yahise ajya kwitabaza igihugu cya Qatar kugirango kibe umuhuza ushobora ku mwunga na Félix Tshisekedi amazi atararenga inkombe.

Qatar yatumije abakuru b’ibihugu byombi ; maze ku buryo butunguranye kandi mu ibanga rikomeye Kagame na Tshisekedi bahurira mu biganiro bombi i Doha taliki ya 20/03/2025. Muri uwo mubonano, Paul Kagame hamwe n’umuyobozi wa Qatar Bwana «Tamim Ben Hamad Al-Thami», basabye Félix Tshisekedi gutega amatwi abarwanyi ba M23/AFC maze akumva ibyifuzo byabo kugirango intambara iri mu burasirazuba bwa RDC irangire burundu, ibyo Tshisekedi yarabyemeye. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2025 nibwo ibiganiro bya mbere byahuje intumwa za leta  ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’iza M23/AFC byabereye muri Qatar. Intumwa za M23/AFC zikaba zarashyikirije intumwa za leta  ya Congo ibyifuzo bikubiye mu ngingo umunani (8).

Icyifuzo cya mbere gikubiye mu ngingo ya mbere intumwa za M23/AFC zashyikirije intumwa za leta  ya RDC kigira giti : «umutwe wa M23/AFC urasaba leta  ya RDC ko uwo mutwe usaba ko ugomba kuzayobora mu nzego zose zirebana n’ubuyobozi, igisilikare n’ubukungu mu gihe kingana n’imyaka 8 intara ya « Kivu ya ruguru » ifite umujyi wa Goma, n’intara ya « Kivu y’amajyepfo » ifite umujyi wa Bukavu na Uvira, kugiranga uwo mutwe ushobore gutunganya neza izo ntara zombi ». Intumwa za leta  ya RDC zavuze ko iyo ngingo idashobora kwemerwa kandi ko zidashobora no guta igihe ziyijyaho impaka kuko inyuranyije n’itegeko shinga rya RDC, ikaba inyuranyije n’amahamwe ahuriweho y’umuryango mpuzamahanga wa ONU n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika UA ndetse icyo cyifuzo kikaba kinyuranye n’umwanzuro w’2773 watowe na ONU wo kugarura amahoro muri RDCongo.

Nubwo intumwa za leta  ya RDC zanze kwemera icyo cyifuzo cyo gucamo ibice Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ntabwo byabujije ko buri gihe intumwa za M23/AFC zagiye zizana icyo cyifuzo mu biganiro byose bagiye bagirana. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena (6), nibwo intumwa za M23/AFC ziyobowe na Benjamin Mbonimpa zikuye mu biganiro by’i Qatar bitewe n’uko leta  ya RDC yanze kwemera ikifuzo cyo gucunga intara za Kivu zombi mu gihe cy’imyaka 8. Nyuma yo kwikura muri ibyo biganiro, Paul Kagame yavuze ko atazajya muri Amerika kujya gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Amerika na Qatar byanze icyifuzo cyo komeka intara za Kivu zombi ku Rwanda.

Perezida Donald Trump yashyize umukono ku mugaragaro ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC

Nubwo Paul Kagame yanze kujya gusinya amasezerano y’amahoro i Washington hagati ya RDC n’u Rwanda, ntibyabujije Amerika gutegeka ibyo bihugu byombi kohereza abaministre b’ububanyi n’amahanga babyo kujya i Washington gusinya ayo masezerano taliki ya 27/06/2025. Perezida w’Amerika Donald Trump yashimishijwe n’uko ayo masezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi yashyizweho umukono maze atumira abaministre b’ububanyi n’amahanga b’ibyo bihugu byombi mu biro bye ; maze nawe ubwe ayashyiraho umukono we ! Trump yavuze ko hagowe umuntu utazubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano kuko azagubwaho n’ishyano!

Biteganyijwe ko mu mpera z’uku kwezi kwa Nyakanga (7), Paul Kagame na Félix Tshisekedi nabo bazajya muri Amerika gushyira umukono kuri ayo masezerano. Twabibutsako ayo masezerano asaba ibihugu byombi : kubaha ubusugire bwa buri gihugu, kutivanga mu bibazo bireba ikindi gihugu, kwambura intwaro imitwe ya M23/AFC na FDLR ndetse no gushyira abarwanyi b’iyo mitwe mu buzima busanzwe. Nubwo bimeze gutyo ariko, umutwe wa M23/AFC wanze kongera kwitabira ibiganiro bya Qatar niba leta ya Kinshasa itemeye gushyira mu bikorwa icyifuzo cyayo cyo gucunga intara za Kivu zombi mu gihe kingana n’imyaka 8.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 10/07/2025, ku gitutu cya leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse na Qatar, umutwe wa M23/AFC wasabwe kohereza abawuhagarariye i Qatar, leta  ya RDC n’iy’u Rwanda nabyo bisabwa kohereza intumwa zabyo muri ibyo biganiro zo mu rwego rwo hejuru kugirango hashyirwe umukono ku masezerano yo guhagarika intambara hagati ya M23/AFC na leta ya RDC. Ku cyifuzo cya M23/AFC cyo gucamo ibice RDC, Amerika na Qatar bakijugunye kure kuko nta tegeko na rimwe icyo cyifuzo cyubahiriza, yaba itegeko nshinga rya RDC cyangwa amategeko mpuzamahanga.

Muri iyi nama yatumijwe bwa nyuma i Qatar, intumwa z’u Rwanda zihagarariwe na ministre Vincent Biruta, intumwa za M23/AFC zirimo Benjamin Mbonimpa na René Abandi naho intumwa za RDC zirimo Bwana Jacquemain Shabani akaba ari ministre w’intebe wungirije akaba na ministre w’ubutegetsi bw’igihugu, Julien Paluku ministre w’ubucuruzi bwo hanze y’igihugu na Nzangi Muhindo ministre w’amajyambere y’icyaro. Biteganyijwe ko nyuma yo gushyira umukono ku myanzuro izava mu biganiro bya Qatar aribwo Kagame na Tshisekedi bazajya gushyira umukono ku musezerano y’amahoro muri Amerika.

Nyuma y’umunsi umwe ibi biganiro bya Qatar bitangiye, ntabwo umwuka ari mwiza mubayozi ba M23/AFC bitewe n’aho imyanzuro y’ibyo biganiro irimo iganisha, umwe mu bayobozi bakuru b’uwo mutwe yagize ati : «ntabwo M23/AFC dusaba gusubira mu ishyamba, icyo dushaka ni uko RDC yaba igihugu kigizwe na leta zigenga (fédération), ntabwo M23/AFC izava mu ntara za Kivu yafashe kuko izo ntara zidashaka kuyoborwa na Tshisekedi. M23/AFC irashaka gufatwa nk’umutwe utanga ibisubizo by’ibibazo bihari aho gufatwa no guhora itungwa agatoki nk’umutwe utera ibibazo ».

Amakuru aturuka Qatar yemeza ko ibiganiro biri kuhabera biri guhura n’ibibazo bikomeye ku buryo bitari kwisunika na gato ! Intumwa za M23/AFC ziri gusaba ko abarwanyi b’uwo mutwe bakoze ibyaha babibabarirwa bose kandi leta  ya RDC ikagaragaza ubushake bw’uko nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro muri Amerika itazarega u Rwanda gukora ibyaha by’intambara ku butaka bwa Congo mu ntara za Kivu zombi ! Ibi byifuzo bya M23/AFC leta  ya RDC ikaba itabikozwa, ahubwo ikaba isaba ko hagomba gukurikizwa umwanzuro wa ONU wa’2773 wo kugarura amahoro muri RDC! Uyu mwanzuro wa ONU ukaba warashyizwe mu masezerano y’amahoro ahuza u Rwanda na RDC yasinyiwe i Washington taliki ya 27/06/2025.

Ntacyo u Rwanda na M23/AFC batakoze ngo baburizemo amasezerano y’amahoro yo muri Amerika !

Perezida Félix Tshisekedi na gen. Christian Tshiwewe

Uyu mugambi w’u Rwanda wo kwigarurira intara za Kivu zombi watahuwe n’impuguke za Loni nk’uko zabigaragaje muri raporo yasohotse mu kwezi gushize. Paul Kagame yakomeje guseta ibirenge ngo arebe ko amasezerano y’amahoro yasinyiwe muri Amerika aburizwamo ariko bikaba byaramunaniye. Yagerageje gufata intara za Kivu zombi zose ariko ingabo z’u Burundi FDNB na Wazalendo zikaba zaramubereye ibamba. Biragoye cyane kandi nta nubwo bishoboka kubwira ingabo za Congo FARDC n’ingabo z’u Burundi FDNB na Wazalendo ngo abe arizo ziva mu ntara ya Kivu ya rugu n’iy’epfo kandi ubu zihagaze neza ku rugamba kugirango izo ntara zihabwe RDF/M23/AFC ngo bishoboke, nta muyobozi numwe muri RDC wasinya ayo masezerano!

Paul Kagame na Joseph Kabila babonye ko urugamba rubakomereye kandi ko amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC ababangamiye biyemeza gufungura umugambi wa kabiri (plan B). Banyuze k’uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za Congo akaba n’inshuti magara ya Félix Tshekedi Gen. Christian Tshiwewe, kugirango bice perezida wa RDC Bwana Félix Tshisekedi maze icyo gihugu kigwe mu kajagari nk’uko byagenze mu mwaka w’1994 mu Rwanda ubwo Kagame yari amaze kwica perezida Juvénal Habyarimana. Uwo mugambi mubisha washoboye gutahurwa hakiri kare n’ibiro bishinzwe iperereza by’abanyamerika CIA ndetse na Mossad yo muri Israyeli, maze uhita uburizwamo. Ubu Gén.Christian Tshiwewe yatawe muri yombi kimwe n’abandi bari kumwe nawe bakaba bari gukorwaho iperereza ku byaha byo gushaka guhirika ubutegetsi.

Bumwe mu butumwa bwanditse ndetse n’ibiganiro Gén.Tshiwewe yagiranaga na Joseph Kabila basanze muri telefoni ye, bwagiraga buti « Bwana gén.ntabwo dushaka gutakaza n’isegonda na rimwe, ni ngombwa kwihutisha yagahunda ku muvuduko uri hejuru mbere y’uko ajya (Tshisekedi) muri Amerika »! Tshiwewe yarasubije ati «ibyo ntibishoboka, birasaba kubanza kubyumvisha abandi ». Undi aramubwira ati « ntugire ikibazo, abo bandi shefu arabifitiye, giravuba wihutishe plan B (umupango) kuko birihutirwa, hatagize igize igikorwa ariya masezerano agashyirwaho umukono na bombi twatakaza byose, ikintu gishobora kubuza uriya muhango ni ugutera akajagari (application de la sauce à la tomate) !

Iki gikorwa cyo gushaka guhirika Tshisekedi ku butegetsi mbere y’uko we na Kagame bajya gusinya amasezerano y’amahoro i Washington, kirerekana ko ariya masezerano ateye ikibazo Paul Kagame akaba arimo ashakisha ikintu cyose cyayaburizamo. Mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi wo kwibohora taliki ya 04/07/2025, mu ijambo yavuze, Paul Kagame yarirekuye maze atuka Trump ko yafatiye ibihano Kabarebe, none n’igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi cyaburijwemo bigizwemo uruhare n’Abanyamerika, ese Paul Kagame azatinyuka kujya muri Amerika gusinya ariya masezerano ? Birashoboka ko ashobora kuzoherezayo Vincent Biruta akajya gusinya mu mwanya we cyangwa se akabwira M23/AFC gukomeza gushyira amananiza mu biganiro biri kubera Qatar  maze akabigira urwitwazo rwo kutajya gusinya amasezerano y’amahoro na Tshisekedi imbere ya perezida Trump !

Ibihe biri imbere biduhishiye udushya twishi mu kurangiza intambara Kagame yashoje kuri RDC !

Ubwanditsi bwa « Veritasinfo »

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G
“Aho umutindi yanditse ntiriva” # aho umutindi yanitse ntiriva
Répondre