I Kinshasa haravugwa umugambi wo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu taliki ya 9 Nyakanga 2025 rishyira ku wa kane, habaye igikorwa gikomeye cyo gukomeza umutekano mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho inzego z’iperereza zagaragaje ko hari umugambi wo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Abasilikare bakuru barimo gushinjwa kugira uruhare muri uwo mugambi, kandi bamwe muri bo bamaze gutabwa muri yombi.
Uwahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen.Christian Tshiwewe, arashinjwa kugirana ibiganiro n’abasilikare bashaka guhirika ubutegetsi. Général Tshiwewe yagaragaye mu biganiro bikomeye byarimo impaka zo kunenga ubutegetsi buriho, bikaba bikekwa ko ibyo ari byo byabaye intandaro yo gutangira kumukoraho iperereza. Umunyamabanga we mukuru Maurice Nyembo, hamwe n’umunyamabanga we bwite Adelart Mwiza, bose bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’iperereza za gisilikare.
Hatangajwe kandi amakuru yemeza kandi ko habayeho uguterana amagambo gukomeye hagati ya général Tshiwewe na général Yav Avul, uko guterana amagambo bikaba byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko hari igice kinini cy’abasilikare bakuru batagishaka gukorana n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Amakuru mashya agezweho avuga ko iki kibazo cy’umwuka mubi mu basilikare bakuru ba FARDC gifite inkomoko mu mugambi mubisha w'ibanga wa Joseph Kabila wahoze ayobora RDC. Uyu mugambi ngo wacuzwe mu mwaka wa 2019, ubwo Kabila yemeraga guha ubutegetsi Félix Tshisekedi. Icyo gihe, Kabila yagiranye amasezerano y’ibanga n’abasilikare bakuru ko, igihe cyose Tshisekedi yaba atakigendera ku murongo we, bazamuhirika ku butegetsi.
Ni muri urwo rwego kandi bivugwa ko iyo mikoranire Joseph Kabila yakomeje kuyigirana na bamwe mu basilikare bakuru ba RDC mu ibanga, kugeza ubwo Perezida Kagame w’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutera RDC anyuze ku mutwe wa M23. Gusobanura impamvu y’iyo ntambara ku baturage ba Congo ndetse n’amahanga ntabwo byoroheye Paul Kagame, akaba ariyo mpamvu byamusabye kwiyambaza Joseph Kabila, wari umaze gutandukana na Tshisekedi akajya kuba mu gihugu cy'Afurika y'epfo kugirango iyo ntambara ye yitirirwe abanyepolitiki b'abakongomani.
Kabila yatanze amafaranga menshi mu buryo bwa ruswa kuri bamwe mu basilikare bari bayoboye urugamba mu burasirazuba bwa RDC, ari nabo yagiranye nabo umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi mu gihe yaba atumvikanye na Kabila. Icyo gikorwa cy’itangwa rya ruswa cyagize ingaruka zikomeye, kuko byavuyemo ifatwa ry’imijyi ya Goma na Bukavu n’inyeshyamba za M23 zifatanyije n’ingabo za RDF.
Ivugurura rya FARDC n’ihagarikwa ry’umuvuduko wa M23.
Nyuma y’ifatwa ry'umujyi wa Goma na Bukavu, Perezida Félix Tshisekedi yatangije gahunda yo kuvugurura ingabo za FARDC kuva ku rwego rwo hejuru kugera hasi. Kugira ngo iyo gahunda y'ivugurura ry'igisilikare igende neza, Tshisekedi yahisemo gucisha macye maze ashyira imbere ibikorwa bya politiki kugirango agabanye umuvuduko w'intambara y'inyeshyamba za RDF/M23:
- Yatangiye ibiganiro na M23 i Qatar,
- Yshoboye gutoresha umwanzuro wa 2773 muri Loni usaba u Rwanda gukura ingabo zarwo ku butaka bwa RDC,
- Yitabaje Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo kumvikanisha RDC n’u Rwanda,
- Yashoboye kumvikana na Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye kugirango yongere umubare w'ingabo za FDNB ziri ku rugamba mu burasirazuba bwa RDC.
Iyi gahunda ya Tshisekedi yatanze umusaruro, kuko umuvuduko ku rugamba w’inyeshyamba za RDF/M23 wahagaze, izo nyeshyamba ntabwo zashoboye kurenga ibice zafashe mu mezi 5 ashize nubwo zabigerageje kenshi.
Icyizere kiri gushyirwa ku basilikare bashya, Wazalendo na FDNB.
Amakuru yizewe yemeza ko leta ya Kinshasa imaze gutegura abasirikare bashya, ikaba iri kubohereza mu mujyi wa Kalemie, mu rwego rwo kwitegura intambara nshya mu burasirazuba bwa RDC. Muri iyo gahunda, Guverinoma ya Tshisekedi yafashe icyemezo gikomeye: urugamba rwo kurwanya inyeshyamba za RDF/M23 rweguriwe abasilikare ba "Wazalendo" hamwe n’ingabo z’u Burundi za FDNB.
Muri iki gihe let aya Tshisekedi iri mu bihe bikomeye byo gutunganya urwego rw'umutekano n'igisilikare kugirango ishobore gukumira umugambi wo guhirika ubutegetsi. Tshisekedi yatangiye gahunda yo kurwanya ku buryo bwihuse kandi burambye uwo mugambi mubisha wo guhirika ubutegetsi. Ubufatanye n’amahanga ndetse n’amavugurura mu gisilikare biri gukorwa na leta ya Kinshasa biratanga icyizere ko RDC ishobora kugarura amahoro mu burasirazuba bwayo ndetse no gusubirana ubusugire bwayo.
Komeza usome izindi nkuru kuri www.veritasinfo.fr