Ibaruwa y'impuruza ya «MRD ya Rubanda» muri Loni ku itegurwa rya jenoside mu Rwanda na FPR-Kaga

Publié le par veritas

[Ndlr: Muri ibi bihe isi yose iri mu minsi mikuru yo gusezerera umwaka w'2024 no kwinjira mu mwaka mushya w'2025; umutima w'abaturage bo mu karere k'ibiyaga bigari, cyane cyane Abanyarwanda n'Abacongomani bo mu burasirazuba bwa Congo (RDC) ntabwo uri mu gitekereko. Leta ya Paul Kagame wabohoje u Rwanda kuva mu w'1994, ifite ikibazo gikomeye cyo kugarurirwa ikizere n'amahanga bitewe n'ubwoba bwo gutsindwa intambara yashoye ku gihugu cya Congo (RDC) n'ingaruka z'ubwicanyi yakoreye Abanyarwanda mu gihe kirenga imyaka 30. Igihe cyose Kagame ari mu bibazo, yitabaza intwaro yo gukora jenoside kugirango abone inkunga y'amahanga nk'uko yacengeje Inkotanyi mu nterahamwe mu w'1994 zigakora jenoside y'Abanyarwanda (Abahutu n'Abatutsi) bigatuma abona inkunga y'amahanga yamugejeje ku butegetsi muri icyo gihe; no muri ibi bihe ubutegetsi buri kujegajega, Kagame arimo ategura ubundi bwicanyi karundura kugirango abone inkunga y'amahanga atakimureba ryiza! Muvoma ya Rubanda (MRD), ikaba yandikiye amahanga ibinyujije ku «Muyobozi w'inama ishinzwe amahoro ku isi», kugirango amahanga atabare amazi atareranga inkombe, twizereko umuryango w'abibumbye utazongera kuvuga ko warangaye ukaba waratunguwe n'ubwicanyi burimo butegurwa na FPR-Kagame nk'uko wabikoze mu mwaka w'1994.]

Kuri : Nyakubahwa Perezida w’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ya LONI.

Impamvu: Impuruza, mu Rwanda harategurwa indi jenoside

Nyakubahwa Perezida,

Tuje imbere yanyu dukoma akaruru, tubamenyesha ubwanyu ariko duhagurutsa n’abayobozi b’isi bose kugirango mwese hamwe mube hafi Abanyarwanda bageraniwe, mubatabare, mugendeye ku nshingano nyamukuru yo gukumira amarorerwa nk’uko yemejwe n’indahiro mpuzamahanga “Never Again” bisobanura “Aya mahano ntazasubira ukundi.” Koko rero, Nyakubahwa Perezida, tubabajwe no kubamenyesha ko uyu munsi u Rwanda, nk’igihugu cyaguweho n’ishyano ry’ubwicanyi ndengakamere bwanabaye jenoside, n’ubu rugiye gucura imiborogo kubera ubwibone n’ubuhezanguni bwa Perezida Paul Kagame, dore ko imvugo rutwitsi yadukanye na politike ye y’ubuhonyozi bigiye gukururira u Rwanda andi makuba akomeye.

Koko rero, Paul Kagame aherutse gutangaza ati: “Niba kuri uyu munsi hari n’umwe muri twe ushobora kugirirwa nabi kubera icyo ari cyo agakorerwa ibyo abacu bakorewe mu myaka 30 ishize kubera icyo bari cyo, urwego rw’Ubutabera rukagaragaza ko ntacyo rushoboye kubikoraho, jye mbabwije ukuri kandi mbivuze ndanguruye ijwi ko twebwe ubwacu twifitiye gahunda y’icyo tuzakora.Ayo magambo Perezida Kagame yayatangarije mu muhango wo kurahiza abacamanza bakuru b’Urukiko rw’ikirenga taliki ya 12 Ukuboza 2024. Amagambo nk’aya, ahatse byinshi, yaje ashimangira ay’uwitwa Bob Mugabe, umunyamakuru w’icyamamare akaba n’umukozi wa DMI, ubwo mu byumweru bibiri byari bishize yatangaje kuri televiziyo ngo, “Niba abo bantu [Abahutu], bakomeje kwototera umutekano n’ituze by’Abatutsi, ndakumenyesha ko tuzajya mu mitsi, kandi bizihuta cyane, tuzashyiramo ingufu n’umurindi bihagije ku buryo na Leta ntacyo izabasha gukora ngo iduhagarike.” Abanyarwanda bibwiraga ko nyuma y’amagambo rutwitsi nk’ayo uwo Bob Mugabe yagombaga gukurikiranwa, kuko yashyize ahagaragara umushinga w’urugomo karundura n’ubwicanyi ntagereranywa butegurwa. Abantu bavuga amagambo nk’ayo, nk’aho bakurikiranywe, ahubwo batizwa ingufu n’abayobozi bakuru b’igihugu kuko basubiramo ayo magambo. Ibi bikaba byerekana ko ingoma iriho ishyigikiye uko kubiba urwango n’amacakubiri, ikaba ahubwo inategura ubundi bwicanyi bushobora no kuzarenga ubwabaye muri 1994.

Nyakubahwa Perezida w’Inama ishinzwe amahoro ku isi, nimudukundire tubabwire ko iyo Paul Kagame avuga ngo “twe,” cyangwa ngo “abacu,” aba yivugira Abanyarwanda bo mu bwoko bwe bw’Abatutsi, akaba kandi anavuga ko ibyago byose byagwiririye Abatutsi byatewe n’Abahutu. Ayo magambo kandi yatwibukije andi ateye ubwoba yavuzwe na Perezida Kagame mu myaka yashize ati, “umunsi nageze muri iki gihugu nagisanzemo umwanda, umunsi nakivuyemo nabwo nzagisigamo umwanda,” bivuga ko kizaba cyuzuye intumbi. Nguko uko Paul Kagame yavuze mu ruhame rw’abantu bakakaye mu gihe cyo kwiyamamaza kwe muri 2010. Ubwo buhanuzi bw’amakuba nibwo bugiye gusohora duhereye ku magambo, imyiteguro n’ibikorwa by’umunyagitugu  n’abambari be.

Nyakubahwa Perezida, niba jenoside y’Abanyarwanda muri 94 yarashoboye gutangizwa kandi ikarangizwa kubera kurebera kw’abayobozi b’isi bari barangaye cyangwa ntacyo ubuzima bw’Abanyarwanda bubabwiye, ubu noneho ntawe uzabasha kubona urwitwazo ko atabonye ibimenjyetso by’uko Leta iriho itegura indi jenoside. Amagambo ya Paul Kagame yaje akurikira andi magambo ataziguye y’abambari be nka Dr Yohani Damaseni Bizimana Minubumwe, Apotre David Mutabazi, umunyamakuru Bob Mugabe n’abandi. Ni ibimenyetso simusiga ko hari ubwicanyi karundura butegurwa. Reka tunababwire ko Kagame atajya avugira mu kirere. Amagambo ye aherekeje ibikorwa bihurijwe hamwe bigaragara neza. Amayeri bakoresha ahora ari amwe: Umututsi ugaragara yicwa n’inzego za Leta, yamara kwicwa Perezida Kagame agahita yitakuma ati uyu muntu yishwe na ba Bahutu mu rwego rwo gukomeza jenoside batangije muri 94.

Ubwo bukunguzi bwa Paul Kagame nta kindi bugamije usibye gusasira umugambi ruharwa wo gutsemba imbaga y’Abahutu, nk’uko byabimburiwe n’icyiswe “Operasiyo Punguza Wajinga » bivuga “nimugabanye ibyo bigoryi,” yatangijwe na Paul Kagame n’abambari be ngo itsembe Abahutu kuva muri 1994. Mu by’ukuri iyo Punguza Wajinga ntiyigeze ihagarara kuva muri 1994, niyo Kagame n’abambari be bagiye kwongeramo ingufu ngo noneho bakore jenoside y’Abahutu ku buryo bweruye, kuko ngo abo bishe kugeza ubu badahagije, ngo kuko “jenoside igomba kwishyurwa indi.” Nyakubahwa Perezida w’Inama ishinzwe amahoro ku isi, dore bimwe mu bikorwa bihishura uwo mugambi wo kongera kworeka umuryango nyarwanda:

1.Kunyanyagiza intwaro mu baturage: ubutegetsi bwakwirakwije intwaro, imbunda n’amasasu mu giturage cy’u Rwanda. Dushingiye ku makuru twahawe n’Abatutsi b’imena bahoze muri Leta ya Kagame bakaba barahunze ariko bakaba bakiyifitemo inkoramutima zibongorera ibigiye gukorwa, muri buri serire ba maneko, inkeragutabara n’insoresore bahawe imyitozo mu bigo by’iyozabwonko bita itorero, bose bafite imbunda ya mashinigani. Abari muri ibyo byiciro bose bahujwe n’uko ari Abatutsi kandi bose biteguye gusuka umuriro ku wo bita “umwanzi” ari we Umuhutu, igihe cyose ubutegetsi buriho buzabibategeka.

2.Kujonjora abaturage: buri muryango wose wagize byibura umuntu umwe wabaye mu ngabo za Habyarimana FAR, kimwe n’umuryango ufite umuntu byibura umwe uba mu bihugu bya Amerika n’Uburayi, kimwe n’umuryango wose ufite umuntu wahunze igihugu, iyo miryango yose, yose yarabaruwe ishyirwa ku rutonde ngo kuko ari imiryango y’ababi. Iyo miryango yose rero hateganyijwe ko izibasirwa isaha nigera.

3.Gukenesha abanyarwanda ku bwende: hashyizweho ingamba zitandukanye zigamije gukenesha imbaga y’abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu ku buryo bwihuse hagendewe ku mugambi ngo “inzara izakemura ikibazo.” Muri uwo mugambi mubisha hashyizweho amayeri menshi kandi amwe yatangiye kuva mu myaka ya cyera: kwambura Abanyarwanda ibyabo nk’ubutaka, amazu n’ibindi bakabyamburwa nta ngurane ; gutegeka abanyarwanda guhinga igihingwa kimwe; kwambura abahinzi uburenganzira ku musaruro wabo ahubwo bakawukusanya ku giciro cy’ubusabusa. Ibyo byemezo byo gukenesha rubanda byagize ingaruka zikomeye cyane ku buzima bw’abaturage: ubu Abanyarwanda basaga 65% batunzwe na 1,25 dollars ku munsi; abashomeri bariyongereye mu rubyiruko, ubu ni 40%; umubare w’abana bacika ishuri kubera amikoro make y’ababyeyi ni benshi cyane mu mashuri abanza n’ayisumbuye ; abana bashonje bakagwingira bari munsi y’imyaka 5 bageze kuri 40%.

4.Iterabwoba rya Leta: za ambassade z’u Rwanda zabaye nk’ibigo bya gisilikare aho abasilikare n’inkeragutabara ba RDF boherezwa gutoza amatsinda y’intore, aribo basore ba  FPR bahora biteguye guhohotera no kwica Abahutu bahungiye mu mahanga.

5.Ubwicanyi burobanuye: ubutegetsi buhora butumiza hanze amoko atandukanye y’uburozi kugirango burimbure abo bufata nk’abanzi. Ubwo burozi kandi hateganyijwe ko buzanyanyagizwa mu migi n’ibyaro igihe Leta izabitegekera. Ikindi kandi Leta ya FPR yohereje mu bihugu bimwe na bimwe abasilikare n’intasi ngo bahabwe amasomo muri tekinike zitandukanye z’iyicarubozo, ubuhotozi bw’ibanga na tekinike zo guhashya imbaga yagumutse.

6.Kogagiza ubuhotozi mu mikorere ya Leta: Agatsiko kakomeje iterabwoba ku bantu bose batavuga rumwe, na Rwiyemezamirimo, abacuruzi. Umuntu wese utari ku ruhande rwa Leta y’Agatsiko agomba gucecekeshwa byakwanga akicwa igihe cyose ubutegetsi bwabyemeza.

7.Kugirwa ibitambo ku rugamba: Agatsiko gakomeje kohereza ibihumbi n’ibihumbi by’abasore b’Abahutu kugirango bajye kuba ibitambo mu rugamba irwana muri Kongo. Agatsiko kandi gakomeje gucyura ku muheto inzirakarengane z’impunzi zitwa ko ngo ari abarwanyi ba FDLR.

8.Kugira abahutu ibicibwa mu muryango nyarwanda: hari gahunda ihoraho yo gutoteza, gutesha agaciro mu ruhame, kwambura ubumuntu, gusiga ibyaha ubwoko bw’Abahutu binyuze mu madisikuru y’abayobozi bakuru no gutera ubwoba hakoreshejwe amategeko; urugero  nk’itegeko ryashyizweho guhana ingengabitekerezo ya jenoside.

Nyakubahwa Perezida w’Inama ishinzwe amahoro ku isi, murabona neza ko Leta ya Paul Kagame idahwema gutyaza amacakubiri n’inzangano mu Banyarwanda igirango itange urwaho rw’ubwicanyi ishaka gukora ishingiye ku mateka atambanye yo ubwayo yiyandukuriye. Niyo mpemvu twebwe, abakundarwanda twibumbiye muri Muvoma iharanira Repubulika na Demokarasi (MRD) twiyumvamo umuhamagaro wo gutambamira ayo makuba akomeye Paul Kagame n’agatsiko bagambiriye gukururira u Rwanda n’Abanyarwanda, kuko abana b’u Rwanda batikiye kugeza ubu ari benshi bihagije.

Niyo mpamvu tuzinduwe no kubasaba, mwebwe ku giti cyanyu, n’abayobozi b’isi bose:

1.Kwamagana ku mugaragaro za disikuru z’urwango za Perezida Paul Kagame;
2.Gutangiza itohoza mpuzamahanga ryigenga ku bwicanyi bwabaye n’ubutegurwa muri iki gihe;
3.Gushyiraho uburyo bwo kubungabunga ituze n’amahoro mu gihugu. By’umwihariko kwihanangiriza Leta ya Paul Kagame kutazigera igirira nabi Mme Victoire Ingabire umuyobozi wa DALFA-Umurinzi Paul Kagame n’abambari be bahora bacira urupfu mu ruhame rwa bose;
4.Gufasha no guherekeza isafari ya demokarasi mu Rwanda kugira ngo ikiremwamuntu cyubahwe kandi kibungabungwe.

Nyakubahwa Perezida w’Inama ishinzwe amahoro ku isi, twiringiye ko ijambo n’igitinyiro mufite mu buyobozi bw’isi bizatuma igihugu cyacu gica ukubiri burundu n’amakuba Leta ya FPR irimo ishaka kugarura. Tubijeje kandi ko nka Muvoma ya Politike yahagurukijwe no gushakira u Rwanda n’Abanyarwanda ahazaza heza, MRD itazabatenguha mu bufatanye n’inkunga muzatugenera muri iyi mihigo yo gutabara, guhuza no kwunga Abanyarwanda.

Bikorewe i Washington DC, none taliki ya 29 Ukuboza 2024

Mme Christine Coleman
Umuyobozi mukuru wa MRD

Bimenyeshejwe:

– Perezida wa RDC
– Perezida wa Tanzania
– Perezida w’Uburundi
– Perezida wa Afrika y’Epfo
– Perezida wa Malawi

Byakuwe ku rubuga rwa «https://mrdrubanda.com»

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article