Rwanda : Urupfu rwariye Abanyarwanda ntabwo rwibagiwe amatorero!!

Publié le par veritas

[Ndlr : Ndasaba Abanyarwanda mu kwemera kwabo kwirinda kuba «bantibazirikana».  Igihe umutegetsi w’umwicanyi ruharwa Paul Kagame yafataga icyemezo cyo kurandura imyaka (ubukunguzi) y’abayoboke babo, abanyamadini bararuciye bararumira, igihe uwo mwicanyi yategekaga Abanyarwanda guhinga igihingwa kimwe rukumbi aribyo byateye indwara z’imirire mibi mu banyarwanda, abanyamadini bo bamwise impanga ya «Yezu/Yesu»! Uwo mwicanyi yarushijeho guhimbarwa maze afata icyemezo cyo kunyereza no kurasa Abanyarwanda ku manywa yihangu, abanyamadini bamuha amashyi, yakurikijeho gusenyera abaturage mu mu Kangondo ntihagira umunyedini numwe utera agatoki hejuru!

Kagame na Kambanda (ifoto yo ku rubuga rwa "musabyimana.net")

Mu ijambo Karidinali-Colonel Kambanda aherutse kuvugira mu ruhame muri paroisse ya Musha mu muhango wo kwibuka abazize jenocide ku nshuro ya 30 yagize ati: «Muri uyu mwaka w’2024, twebwe abanyarwanda tugomba gushimira Imana kuko imyaka 30 irashize nta muntu uhunga, nta muntu wicwa, nta muntu usenyerwa, nta muntu ubundabunda…»; nyuma y’irijambo rutwitsi nta muyobozi w’idini numwe mu rwanda waryamaganye ! Icyampa kumenya icyo uyu mu karidinali atekereza ku cyemezo cyo gufunga amatorero hirya no hino mu gihugu!Gukomeza kwicecekera ku cyemezo nk’iki kibangamiye ukwemera kw’Abanyarwanda bigaragaza ko ari umugambanyi akaba n’umyfatanyacyaha mu bikorwa bibi by’ubutegetsi bw’umwicanyi Kagame ! Reka nibarize abayobozi b’amatorero : «Ubu muri gutakira ba nde ko uwo mwashyigikiye ari gufunga insengero mukaba mwararuciye mukarumira igihe yasenyeraga abayoboke banyu? Abanyarwanda ntabwo ari «bantibazirikana» mubimenye!]

Nakomeje kumva Abanyarwanda batandukanye bazamura amajwi bamagana igikorwa kigayitse cya leta ya FPR-Inkotanyi cyo gufunga insengero. Mbibutseko iki aricyo gikorwa cyambere ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame  bukoze kuva aho Abanyarwanda bamubeshyeye ko bazamutora nawe akababeshyako bamutoye, nyamara mubyukuri yarihaye amajwi 99,15% we n’abagaragu be bo muri komisiyo y’amatora.

Tugarutse kuri ikigikorwa, birababaje kubona hamaze gufungwa insengero zirenga ibihumbi bine (4000)  mu gihugu hose. Ibigenderwaho mugufunga insengero sinifuza kubigarukaho kuko ibyinshi ni urwitwazo gusa. Ahubwo ndifuza kubaza Abanyarwanda cyane abanyamadini nka «Pasteur Antoine Rutayisire» n’abandi ntarondoye nabonye bamagana aya mahano kandi nibyiza rwose, gusa mfite ibyo nibaza kumikorere yanyu nifuzako mwamfasha kumva :

1.Kagame na FPR bari gufunga insengero uyumunsi bamaze imyaka 30 barenganya Abanyarwanda batandukanye, benshi murimwe mubireba mugaceceka,cyangwa mukabafasha kurenganya. Ese mwibwirako mudafite uruhare muri aka karengane murebera rimwe na rimwe mugakoresha n’ububasha mufite mugusigiriza amafuti akorwa n’ubutegetsi bwa FPR burenganya ?

2.Pastor Antoine_Rutayisire, reka nkwibarize : umunsi Kagame avugira imbere yawe  n’abandi banyamadini ko yishe Karegeya Patrick mugakoma amashyi, mwumvagako mutari kumutera akanyabugabo ko gukomeza gukora ibibi ? Nonese mwari muziko atazabageraho ?

4.Banyamadini muri gutaka uyu munsi, iyo Kagame yishe cyangwa agafunga cyangwa agashimuta cyangwa akamenesha cyangwa agasenyera abayoboke banyu, mukamwitura kumubwirako ari «Impano Imana yahaye u Rwanda n’Afrika»  muba mwumva ko iyo mpano ( Akaga mubyukuri)  namwe itazabageraho ?

5.Ba Kristo bavandimwe muri gutaka ko muri kurengana, iyo abanenga Kagame n’ubutegetsi bwe tuvuze ko ari ubutegetsi burenganya,bukwiye gusimbuzwa mukatwita abanzi b’u Rwanda, ibigarasha, Interahamwe n’andi mazina agayitse muba mwishuka kuko ibyo twamagana mwibwira ko mwe bitazabageraho niba mukomeje kurebera ?

Mugusoza inyandiko yange nashakaga kwibutsa Abanyarwanda ko dufite Ubutegetsi bubi bwa «FPR_Inkotanyi» bukuriwe na  Kagame_Paul  bumaze imyaka 30 bwica Abanyarwanda mu gihugu imbere no mu mahanga, bica abanyecongo kuva 1996 kugera uyu munsi, mukabigira ibitwenge, bambura abaturage amasambu yabo, babuza Abanyarwanda kwisanzura mu gihugu cyabo, bishe uburezi, bakenesheje abaturage nyamara bo babaho ubuzima buhenze, bafata amadeni mu mahanga buri munsi yo gukoresha mubidafite umumaro nyamara azishyurwa n’imisoro yanyu n’abana banyu , n’ibindi bibi byinshi ntarondoye.

Isenyerwa ry'abaturage ba Kangondo na Kibiraro

Uyumunsi iyo ibi byose bitarakugeraho benshi muri mwe mwigira ba ntibindeba mukanarwanya ubyamagana.Nyamara mwibagirwako bizabageraho vuba cyangwa kera. Ubutumwa mbafitiye uyu munsi ni ukubibutsa ko uburyo bwiza bwo kurwanya akarengane ari ukukarwanya katarakugeraho. Nimukomeza kurebera ibibi bikorwa n’ubutegetsi bw’Inkotanyi mugaceceka cyangwa mukabufasha kubikora nk’uko bamwe murimwe babikora,muge muzirikana umugani wa kinyarwanda ugira uti «Ruriye Abandi Rutakwibagiwe» !

Banyarwanda bwoko bw’Imana reka nsoze mbibutsako Imana yaturemye idukunze kandi mu ishusho yayo. Yaduhaye igihugu cyiza ariko nitwe dukomeje gutuma kiguma mu maboko y’abategetsi babi kuko bakora ibibi tugaceceka. Nyamara Imana yo idusaba kudakora ibibi (icyaha) ahubwo tugakora icyiza, kurebera ikibi gikorwa ugaceceka kandi ufite icyo wagakoze ni ubufatanyacyaha kandi benshi nibyo mukora mubyita gukunda igihugu ; nyamara mutiza umurindi umunyagitugu Paul Kagame.

Biragoye kuvugako ukorera Imana ushyigikiye ubutegetsi bwica, bwiba, burenganya, bubuza abantu gusenga uko babishaka, n’ibindi bibi ntarondoye. Gukorera Imana nyako nk’Abanyarwanda ni uko tuzarwanya ikibi duhereye ku bayobozi babi bashaka koreka igihugu cyacu. Ibitari ibyo amarira azakomeza kuba menshi igihe cyose tugitegetswe n’agatsiko k’inkozi zibibi ka FPR_Inkotanyi. Muhorane Imana!

Rugaba Patrick (twitter/X)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article