Igihugu cy’Ububiligi cyafashe icyemezo cyo gukura ambasaderi wacyo mu Rwanda !
Nk’uko amakuru «Veritasinfo» ikensha urubuga rwa «afrik.com» abyemeza, umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi ushingiye kuri z’ambasade ugeze aharindimuka, nyuma y’aho igihugu cy’Ububiligi gifatiye icyemezo cyo kutohereza ambasaderi wacyo mushya mu Rwanda. Icyo cyemezo kikaba cyafashwe nyuma y’amezi atandatu Kigali itarerekana ubushake bwo kwemera ambasaderi mushya w’Ububiligi i Kigali.
Ibi bikaba byateye impungenge z’uko umubano w’ibihugu byombi ushobora guhagarara burundu. U Rwanda rwavuze ko impamvu yo kutemera ambasaderi w’Ububiligi mushya i Kigali ari igisubizo ku cyemezo cyafashwe n’Ububiligi cyo kwanga kwemera Vincent Karega nka ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu. Uku kutumvikana hagati y’ibihugu byombi kongereye umurego muri iyi minsi kubera ibikorwa bya politiki ndetse n’inkunga ya gisilikare leta ya Kigali iha umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu ntara ya Kivu ya ruguru.
Umubano w’u Rwanda n’Ububiligi umaze igihe kirekire urimo agatotsi, by’umwihariko mu myaka yashize hari impamvu za politiki zishingiye ku mateka n’izindi mpamvu zishingiye kuri politiki ya leta ya Kigali zagiye zituma umubano w’ibihugu byombi ugenda biguruntege. Kwirukanwa n’Ububiligi kwa Vincent Karega wahoze ari ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’epfo na RDC, ushinjwa kugira uruhare mu bikorwa byo guhiga bukware impunzi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bari muri Afurika y’Epfo, byazamuye amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.
Mu kwezi kwa Kamena (6) uyu mwaka, nyuma yo gutegereza igisubizo cy’u Rwanda kukwemerwa kw’ambasaderi mushya w’Ububiligi mu Rwanda, nyuma y’amezi atandatu nta gisubizo Kigali itanga, Ububiligi bwasabye u Rwanda gutanga igisubizo ndakuka mu gihe kitarenze amasaha 24. Icyo gihe cyarangiye nta gisubizo u Rwanda rutanze. Ububiligi bwahise bufata icyemezo cyo kumenyesha leta ya Kigali ko bukuyeho ubusabe bwabwo bwo kohereza ambasaderi wabwo mushya mu Rwanda.
Mu gusubiza, leta ya Kigali nayo yagize iti, «Ntabwo twatanze igisubizo ku busabe bwanyu bwo kwemera ambasaderi wanyu mushya, nk’igisubizo gitangwa muri diplomasi kuko namwe mwanze kwemera ambasaderi wacu twaboherereje (réciprocité)». Umwanya w’ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi umaze umwaka urenga udafite uwuhagarariye kubera ko Ububiligi bwanze kwemera Vincent Karega, Kigali nayo ikaba ibona igomba gufata icyemezo nk’icyo cyafashwe na Bruxelles.
Vincent Karega wahoze ari ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, yirukanywe n’Ububiligi kubera uruhare yagaragaje mu gushyigikira leta ya Kigali mu makimbirane ifitanye na Congo ashingiye ku nkunga u Rwanda ruha inyeshyamba za M23. Karega kandi ari gukorwaho iperereza n’ubutabera bw’Ububiligi kubera uruhare yagize mu guhiga bukware impunzi n’abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda baba muri Afurika y’Epfo, aho ashinjwa kwica ababiligi 2 umwe muribo akaba afite inkomoko mu Rwanda ; inkuru y’iyicwa ry’abo babiligi ikaba yaravuzweho cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga n’imiryango yita ku burenganzira bwa muntu.
Kugeza ubu, umubano w’ibihugu byombi nturahagarara burundu, ariko urimo igitotsi gikomeye ku buryo uri ku manegeka. Ibihugu byombi bizakomeza kubana bigahararirwe n’abo bita «chargé d’affaires», ariko ntibazaba bashobora gukora imirimo yose ambasaderi ashobora gukora, ibi bikaba bigaragaza ko imibanire mibi iri hagati ya leta zombi ari ikibazo gifite uburemere bukomeye.
Kimwe mu bikurura umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ni uko Ububiligi bwemera amakuru yose atangwa na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku ntambara yo muri Kivu y’Amajyaruguru, aho umutwe wa M23 ushinjwa gushyigikirwa n’u Rwanda. Kigali ivuga ko Ububiligi buha agaciro kanini cyane ibivugwa na Kinshasa, bikaba bimwe mu byongera ubushyamirane hagati y’u Rwanda n’Ububiligi.
Ububiligi niryo rembo ryo kwinjira mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (UE) kandi uwo muryango ukeneye igihugu cya RDC kubera ubukungu bwacyo kandi icyo gihugu kikaba cyarakolonijwe n’Ububiligi, bizagora cyane leta ya Kigali gutegwa amatwi n’Uburayi kuko aho kubana n’umujura(u Rwanda) wabana n’uwo yiba kuko aba afite byinshi yaguha kurusha ibyo igisambo cyakwibira!
Veritasinfo.