Loni yemeje ko MONUSCO izafasha ingabo za SADC mu kurwanya umutwe wa RDF/M23 muri RDC

Publié le par veritas

Kuwa kabiri taliki ya 6/08/2024, Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi kemeje umwanzuro ukomeye, aho kavuga ko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zizafasha mu buryo bwa gisirikare ingabo z’Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC). Izi ngabo za SADC ziri mu gikorwa cyo guhashya umutwe wa M23 uvugwaho guterwa inkunga n’u Rwanda, uwo mutwe ukaba ukomeje guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

Loni yinjiye ku mugaragaro mu gikorwa cyo kurwanya RDF/M23 hamwe na SADC (ifoto ya "Afrik.com")

Uyu mwanzuro w’Akanama ka Loni uje nyuma y’uko umutekano mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba mubi cyane kubera ibikorwa by’uyu mutwe wa RDF/M23. Uyu mutwe ukomeje gushinjwa gutera inkunga, guhabwa ibikoresho bya gisirikare, ndetse no gufatanya n’ingabo z’u Rwanda (RDF), n’ubwo u Rwanda rwakomeje kubihakana.

Binyuze muri uyu mwanzuro, MONUSCO yahawe uburenganzira bwo gutanga inkunga y’ibikoresho n’ubufasha mu bikorwa bya gisirikare ku ngabo za SADC. Ibi bizakorwa mu rwego rwo kongerera ingufu ibikorwa by’izo ngabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu karere, by’umwihariko mu kurwanya RDF/M23.

Iri shyirahamwe rya SADC rifite inshingano zo guhashya imitwe yitwaje intwaro muri RDC, harimo na M23, mu rwego rwo kugarura umutekano muri aka karere. MONUSCO nayo isanzwe ifite inshingano zo gufasha leta ya Congo (RDC) mu bikorwa byo kugarura amahoro, ariko hakomeje kwibazwa no gushidikanya ku ruhare rwayo n’ubushobozi bwo guhagarika ibikorwa by’uyu mutwe.

Uyu mwanzuro w’Akanama ka Loni uratanga icyizere ko hari impinduka zishobora kugerwaho mu guhangana n’iki kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo, ariko na none hari impungenge ku buryo iyi mikoranire izagenda hagati y’ingabo za MONUSCO, iza SAMIDRC (ingabo za SADC) n’iza Congo FARDC, n’impinduka zishobora kubaho mu mubano w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari cyane ko Tanzaniya n’u Burundi biri ku ruhande rwa RD Congo naho Kenya na Uganda bikavugwa kuba ku ruhande rw’u Rwanda !

Source : «news.un.org »

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article