Rwanda : Nyuma y’aho FPR yemereje ko FDLR igiye kwica abaturage ku Gisenyi, Bucyensenge Fernand yashimuswe!

Publié le par veritas

Mu mwaka w’2004, «Petero Buyoya» wayoboraga Uburundi yari afite igitutu gikomeye yashyirwagaho n’amahanga yamusabaga kumvikana n’abamurwanya. Kugirango aharabike umutwe wa FNL wayoborwaga na «Agato Rwasa», Buyoya yakoze ubwicanyi bw’impunzi z’Abanyamulenge zari mu nkambi yo mu Gatumba, maze aha amafaranga umuvugizi wa FNL w’icyo gihe witwaga «Pasteur Habimana» atangaza ko FNL ariyo yakoze ubwo bwicanyi; kugeza ubu impaka ziracyari zose zo kumenya uwakoze ubwo bwicanyi! Muri iki gihe FPR ifite gitutu gikomeye cy’amahanga ayisaba gukura ingabo zayo muri Congo,yatangaje ko FDLR igiye gutera u Rwanda, igitangaje ni uko umuvugizi wa FDLR nawe yashimangiye ibivugwa na FPR ?! Ese babyumvikanyeho ? Inkurikizi z’ayo makuru ni uko FPR yatangiye gushimuta abaturage bo ku Gisenyi!

Nubwo Kagame yavuze ko gushimuta abantu abihagaritse ahubwo akajya abarasa ku manywa yihangu ; ingeso mbi ya FPR yo gushimuta Abanyarwanda yanze kuyicikaho! Kuri uyu wa gatatu taliki ya 12/07/2023, Bwana Bucyensenge Fernand, utuye mu karere ka Rutsiro, mu ntara y’iburengerazuba, yarashimuswe ku manywa yihangu! Bucyensenge ni umugabo wavutse mu mwaka w’1979, arubatse, afite abana 4, akaba atuye mu murenge wa Nyabirasi, mu karere ka Rutsiro.

Ku isaha ya saa kumi (16H00), ari mu isoko rya Mahoko (ahahoze ari komine Kanama ku Gisenyi), Bucyensenge yegerewe n’umugabo wari uri kuri moto (intasi ya FPR), amubwira ko ari umumotari, ko ashaka kumubera umukiriya akamugeza iwe mu rugo kuko ahazi! Bucyensenge yabanje gushidikanya gato, iyo ntasi ikomeza kumwinginga, nibwo yemeraga ajya kuri iyo moto; kugeza ubu twandika iyi nkuru ntabwo Bucyensenge aragera mu rugo. Umuryango we wiyambaje inzego zibanze ngo zibafashe kumushakisha ariko ntaraboneka!

Ishimutwa rya Bucyensenge, rije rikurikira amakuru yatanzwe mu cyumweru gishize n’umwicanyi wa FPR « Lt.Col. Ryarasa William » uyoboye brigade ya 301 y’Inkotanyi za Kagame ; iyo brigade ikaba ikorera ibikorwa byayo byo guhungeta abaturage mu karere ka Rutsiro, Rubavu, Nyabihu na Ngororero. Uyu Ryarasa William yabwiye abaturage ko FDLR yamaze kwegera umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikaba yiteguye kugaba igitero cya gisilikare isaha iyo ariyo yose ku Rwanda !

Ryarasa yashimangiye ko FDLR yamaze gukwirakwiza intwaro za grenade mu gihugu kandi ikaba yiteguye kwica abaturage benshi ! Uyu musilikare mukuru wa FPR atanga amakuru yuzuye y’ibikorwa by’urugamba rwa FDLR nk’aho ariwe muyobozi wayo ! Umuvugizi wa FDLR witwa « Killy Ngoma » nawe yashimangiye ku buryo bwuzuye aya makuru atangazwa na Lt.Col.Ryarasa; akaba yemezako FDLR igose imipaka y’u Rwanda kandi ikaba igeze kure itegura guhunda yo gutera u Rwanda (fungura iyi « youtube » wumve aya makuru ku buryo burambuye kuri VOA)!

Amakuru menshi yemezako umupaka uhuza u Rwanda na Congo wafashwe kandi ugenzurwa n’Inkotanyi za RDF ziyise M23, uretse agace gato gahuza umujyi wa Goma na Gisenyi kagenzurwa n’ingabo za Congo FARDC. Amakuru atangwa na RDF na FDLR arimo urujijojo rukomeye ; none se ko M23 ariyo igenzura umupaka w’u Rwanda na Congo, abarwanyi bayo bagizwe na RDF na FDLR ? Abanyarwanda batuye muyahoze ari perefegitura ya Gisenyi na Ruhengeri bafite ubwoba ko RDF igiye kubahohotera abenshi bakamburwa ubuzima bwabo bitewe n’amakuru Inkotanyi na FDLR batangaza y’uko bagiye kubarwanira hejuru !

Inkotanyi zemeza ko FDLR yakwije intwaro za grenade mu baturage, ese uyu muvugizi wa FDLR wemeza ko aya makuru atangwa n’Inkotanyi ari ukuri, yatekereje ingaruka azagira ku banyarwanda kandi bizwi neza ko umupaka w’u Rwanda na Congo ucunzwe na RDF na M23 ? Umupaka w’u Rwanda na Congo FDLR icunze mu byukuri ni uwuhe ? Ese aya makuru y’intambara atangazwa na FDLR na RDF si amayeri FPR iri gukoresha ameze nk’ayo Buyoya yakoresheje mu bwicanyi bw’Abanyamulenge bari mu nkambi ya Gatumba ? Byanze bikunze ubwicanyi FPR iri gutegura gukorera abaturage n’inyerezwa ikomeje kubakorera nk’uko yanyereje Bucyensenge izabushyira ku gatwe ka FDLR !

Turasaba Abanyarwanda batuye muri turiya duce gukora ku mupaka w’u Rwanda na Congo gukora ibishoboka byose bakatugezaho ibikorwa biri guhohotera abaturage ndetse n’abari kubikora kuko amaherezo bazabiryozwa. Umuntu wese ufite amakuru ku inyerezwa rya Bucyensenge ashobora kuyatugezaho mu ibanga atiriwe ayashyira kukarubanda kugirango adahohoterwa n’ibyihebe byamushimuse.Ntitwarangiza tudasabye abitwa abayobozi b’u Rwanda mu nzego zose gukora ibishoboka byose bakagaragaza Bucyensenge kuko bigaragara ko aribo bamufite, niba atari ibyo bitegure kuzabazwa amaraso ye kimwe n’ayabandi benshi bamennye kandi bakomeje kumena. Twizereko Abanyarwanda batazakomeza kwicwa nk’ibimonyo kandi ko bagomba kugaragaza umuco wo gutabarana.

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article