Rwanda: Polisi ya Kagame ikomeje kurasa abaturage ku manywa yihangu!
Kuwa gatandatu taliki ya 26/10/2019 Ingabo za RDF-Kagame zarashe abagore 2 barapfa. Abo bagore barasiwe mu karere ka Nyagatare bakaba bararashwe bazirako bavuye kugura inzoga muri Uganda. Abasilikare ba Kagame bakaba basobanura ko abo bagore barashwe bitewe ni uko barwanyije abasilikare bakabatera amabuye!
Icyakora biratangaje kumva ingabo z'igihugu zica abagore b'abaturagekazi ngo bitewe n'uko bazirwanyije ! Kuri iyo taliki kandi, igipolisi cya Kagame cyarashe umugabo mu Gatsata arapfa azirako ngo yakangishije abo bapolisi inzoka! Abo bose bishwe nta ndishyi z'akababaro nta nicyo ababishe bikanga ahubwo barashimiwe!
Ku cyumweru taliki ya 27/10/2019, Polisi ya Kagame yikoreye imbunda n'amasasu maze ibyegeka ku bagabo bane b'i Kamembe aribo : Nikuzwe Siméon, Matakamba Jean Berchmas, Ntibiramira Innocent na Byukusenge Jean. Abo bagabo bakaba barageretsweho urwo rusyo kugirango inkotanyi zikure mu isoni zivugako zafashe abayoboke ba MRCD nyuma yaho ingabo za FLN zibakubitiye incuro mu mirwano yabaye muri uku kwezi kwa 10.
Ese ubu bwicanyi bwose abaturage babuvugaho iki? Ni mwumve uko abaturage bavuga ku buryo burambuye ubwicanyi bw'inkotanyi za Kagame nk'uko tubigezwaho na "Ishema TV".
Ibi byose birerekana ko u Rwanda rwafashwe n'ibyihebe byitwa inkotanyi!