Rwanda: MRCD irasaba ONU gukora iperereza ridafite aho ribogamiye ku bwicanyi buri kubera mu Rwanda .

Publié le par veritas

ITANGAZO No 2019/10/27

GUSABA IPEREREZA MPUZAMAHANGA RYIGENGA KU BWICANYI N’IBINDI BIKORWA BY’ITERABWOBA LETA YA FPR IKORERA ABANYARWANDA IKABYITIRIRA AMASHYAKA ATAVUGA RUMWE NAYO (OPPOSITION) YITA ABANZI B’IGIHUGU-ABATERORISTE

Umuryango Nyarwanda Uharanira Impinduka muri Demokarasi (MRCD-UBUMWE) uramagana amarorerwa akomeje gukorerwa Abanyarwanda, cyane cyane abasore n’abagabo bitirirwa ko ari ingabo za FLN (Forces de Libération Nationale –Ingabo zigambiriye Kubohoza Igihugu).

Nyuma y’aho ingabo za Paul Kagame (RDF) zinaniriwe kwigarurira ibirindiro by’ingabo za FLN-MRCD biri muri Nyungwe mu mirwano yabaye muri uku kwezi ku Ukwakira 2019, ndetse zigatungurwa cyane n’igitero cyagabwe ku nkambi ya gisirikare ku itariki ya 22 Nzeli 2019 mu karere ka Rusizi, ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bwishoye mu bikorwa byo kwica no guhohotera abaturage b’abasivile Leta y’U Rwanda ikeka ko ari abayoboke ba MRCD.

MRCD iramenyesha abanyarwanda bose n’abanyamahanga ko ifite ibimenyetso simusiga bigaragaza ko ishami rishinzwe iperereza rya gisirikare DMI( Department of Military Intelligence ubu risigaye ryiyita Defense Intelligence Department ) ryateye igisasu mu mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi ku italiki ya 19/10/2019; icyo gisasu kikaba cyaratewe nyuma y’inama Paul Kagame yari amaze gukoresha mu muhezo abasilikare n’abapolisi bakuru akabaha amabwiriza yo kwica abantu bose bacyekwaho kwanga Paul Kagame. Iryo jambo rutwitsi Kagame yavugiye muri iyo nama rikaba ryarakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bikozwe na bamwe mu bakuru b’ingabo z’inkotanyi badashyigikiye ubwicanyi bwe.

Nyuma y’iyo nama Dany Munyuza uyoboye igipolisi cy’u Rwanda yahise atanga amabwiriza yo gufata abantu bakekwaho kuba abayoboke ba MRCD bari mu karere ka Rusizi bakagerekwaho ibikorwa byo gutera ibisasu mu baturage kandi ibyo bikorwa ari ibya DMI. Ku cyumweru taliki ya 27/10/2019 mu karere ka Rusizi, igisilikare cya leta y’u Rwanda cyashyize ku karubanda abaturage 4 bari bamaze icyumweru banyerejwe bafungiye ahantu hatazwi bari gukorerwa ibikorwa by’iyica- rubozo kugirango bemere ko ari abayoboke ba MRCD kandi ko aribo bakoze ibikorwa byo gutera ibisasu mu baturage. Nk’uko Munyuza azwi mu itekinika ry’ibyaha by’ubugome, MRCD ifite ibimenyetso by’uko abo baturage babageretseho imbunda n’amasasu kugira ngo bavuge ko ari intwaro bahawe na MRCD muri gahunda yo guhungabanya umutekano w’abaturage, bityo FPR ibone uko ikwiza ikinyoma ko FLN ari umutwe w’ibyihebe.

MRCD-FLN irabihakana yivuye inyuma, ikemeza ko nyuma ya biriya bitero yagabye ku ngabo za Kagame muri Nyungwe no muri Rusizi, abasirikare bayo bose bashoboye kugera mu birindiro byabo. Bariya DMI yitirira ibikorwa byo gutera ibisasu (grenades) ni abaturage basanzwe Leta ya Kagame yafashe mu rwego rwo gutera ubwoba abandi baturage, ndetse no gushaka guharabika ingabo za FLN ko hari ibikorwa ziba zakoreye abaturage cyangwa se zari zigamije kubakorera. MRCD-FLN iributsa Abanyarwanda n’amahanga yose, ko kuva na cyera na kare muri 1990 ubwo FPR-Inkotanyi yeguraga imbunda, yakoresheje ariya mayeli yo gukora amahano ikabyitirira abatavuga rumwe na yo. Turasaba Abanyarwanda bose aho bava bakagera, kwamagana aya marorerwa akomeje kubakorerwa, ndetse no gushirika ubwoba bakarwanya FPR na Kagame bivuye inyuma, kuko ari bwo buryo bwonyine buzatuma baba mu mahoro no mu bwisanzure.

Bityo, MRCD-FLN irasaba ko habaho iperereza mpuzamahanga ryigenga, kugira ngo ukuri kugaragarire buri wese, kandi ikanasaba ko Leta ya Kagame igomba kutabangamira iryo perereza mu buryo ubwo ari bwo bwose. MRCD-FLN yijeje amahanga ko yiteguye kuyafasha muri iyi gahunda yo kugira ngo ukuri kujye ahagaragara ku bwicanyi n’ibindi bikorwa by’iterabwoba bitegurwa kandi bigashyirwa mu bikorwa na polisi n’ingabo za FPR mu gihugu cyose.

Kubera izi mpamvu:

1°MRCD irasaba umuryango mpuzamahanga wa ONU gukora iperereza ridafite aho ribogamiye ku bwicanyi buri gukorwa mu gihugu cy’u Rwanda kugira ngo ababukora bashyikirizwe ubutabera butabogamye ;

2°MRCD irasaba igihugu cya Congo (RDC) guhagarika ibikorwa byo kwica impunzi z’abanyarwanda zahungiye muri icyo gihugu no guhagarika ibyo kohereza izo mpunzi mu Rwanda ku zigize amahirwe yo gufatwa ntizicwe kuko iyo zigeze mu Rwanda zikorerwa ibikorwa by’iyicarubozo zizira ko zikekwa kuba abayoboke ba MRCD.

Twese hamwe tuzatsinda.

Buruseli, 29/10/2019

Wilson IRATEGEKA, Président wa MRCD-UBUMWE

Paul RUSESABAGINA, Vice-Président wa MRCD-UBUMWE

Kassim BUTOYI, Vice-Président wa MRCD-UBUMWE

Faustin TWAGIRAMUNGU, Vice-Président n’Umuvugizi wa MRCD-UBUMWE

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Komera cyane Ntamahwemo, nyemerera ngusubize: 1. Watanga urugero uburyo u rwanda ari nka tour de babel, 2. Abakoloni nae urabazi ko bakoze impande zombi,ese ubwo bakoranaga ni ngoma ya cyami haraho uzi bigeze kumenesha cg kwica no gutwikira abanyarwanda? Uti kwica impunzi za bahutu, nihehe kwisi wigeze ubona impunzi zitwaza intwaro, ese genocide kwigira abayitegura bakanayishyira mubikorwa hakaza nizindi mbaraga ziyihagarika iyabahutu yateguwe nande ihagarikwa nande. Nongere mbigusubiriremo umuntu wese ahoyaba akomoka hose uzaza kurwanya inzego zumutekano icyo yaba yitwaje cyose amategeko aziha uburenganzira bwo kumuhagarika muburyo bwaribwo bwose. Kisegeti ni president wigihugu cyigenga kuba yifuza ko intara zose zigihugu cye zigira umutekano ntabwo ari imitwe yinyamahanga yaza kumwereka uko agomba kuyobora igihugu cye. Biri mu inshingano no muburenganzira bwe bwo gushakira igihugu cye umutekano. Ese ko abandi bataha bakakirwa neza kuki abo wita impunzi niba badakorana niyo mitwe kuki bo badataha. 3. Amategeko nakubwiye naha uburenganzira bungana abanyarwanda ku mibereho nubukungu bwigihugu mugihe ayabakoloni na repubulika ya 1&2 yavanguraga. Wabivuze neza ko democracy ari ijambo ryamahanga, nonec niyo igomba kugena uko tubaho, niba abanyarwanda ubwabo(hutu, tutsi na twa) bavuze bati twe turashaka ko president yongera kutuyobora ikibazo nikihe, nonec sitwe abaturation dutora itegeko nshinga. Amategeko abereyeho twe ntabwo ariyo atubereyeho. Ikindi ndagirango nkubwire ko majority ishingiye kubwoko ubu twayirenze, majority tureba niyuwatsinze amatora. 4. Ibyo gutukana rwose nanjye simbishyigikiye, ariko c abirirwa batukana hano ngo abantu ni amashitani yavuye ikuzimu inyenzi nibindi bibi byose bavuga ntabasha gusubiramo ubavugaho iki. Ndagirango nkubwire ko political nzima ari itanga ibitekerezo mubwubahane kandi arega abantu nibo bihesha agaciro. Iyaba twese twahurizaga ku kintu cyitwa ngo ndi umunyarwanda tukarenga komeza kurebana mundorerwamo za moko no gukomeza kureka kuririra ku nyungu zishingiye kuri hutu tutsi na twa ibi byose byazashyira. Arko mugihe cyose iturufu yo kugera kubutegetsi yubakiye kuri majorite ya hutu iyi ntambara ntizigera ishira mu rwanda.
Répondre
N
Komera muvandimwe Mwepesi!

Urabona ko akebo kagiye i wa Mugarura ni ukuvuga ko nkubashye kuko wanditse ibitekerezo byawe udatukana cyane nkabo nawe uzi bazi ko alibo bantu bonyine,urumva abandi icyo bali cyo.

Nubwo aliko ngushimye biracyagoye kugirango tuzagire aho duhulira.U Rwanda rwacu ubu rwahindutse nka wa munara wa Babel(Tour de Babel).Ngo abawubakaga,bashakaga kuzagera mw'ijuru aho Imana ituye.Uwo mugambi Imana yawubulijemo ibaha kuvuga indimi zitandukanye bituma bananirwa kumvikana no gutera imbere.

N'igihugu cy'u Rwanda ubu kimeze nka Tour de Babel.Kuva FPR igifashe ku ngufu nyuma y'imivu y'amaraso atazakama,abanyarwanda barokotse ,aliko urebye bapfuye bahagaze,barangwa n'imyumvire n'imikorere ihabanye cyane itagira ikindi yageza ku gihugu uretse kugisenya.Birasa n'uko ibyacyo bizarangira nka Tour de Babel gihilimye.

Iki kigereranyo rero Mwepesi ntugisuzugure nk'ibisanzwe kuko kilimo inyigisho zikomeye.Reka dufate ingero nk'enye ku byo ntumvikanaho nawe kandi bigaruka muli za commentaires zawe nyinshi:

1) abakoloni :bantu bo muli FPR murwaye indwara nakwita hypocrisy mu ruzungu that is the practice of claiming to have moral standards or beliefs to which one's own behavior does not conform.Ncishilije ni ukuvuga ko buli gihe mwiyerekana uko mutali; imvugo yanyu siyo ngiro;mwiha agaciro mudafite;mwivuga ibigwi mutagira...etc.Nk'urugero Abakoloni mwabanga mute alibo mwakoranye,muli kw'ibere kugeza umuyaga wa republika na demukrasi uhushye nka irresistible hurricane mu bihugu by'Africa ,ukagera no mu Rwanda Rubanda ikibohora?Bali gukora se iki?kugomera irrestible hurricane se?Ubuse muhakana ko atali bo babagaruye mu gihugu bakabaha n'uburenganzira bwo kwica mugakiza?Umunyarwanda utazi uruhare Ababiligi bagize mu gufasha FPR gufata u Rwanda ni inde?Ni inde uyobewe ko alibo babavuganira hose muli za l'ONU babahesha inkiko z'Arusha zo gukanyaga abatsinzwe( justice du vainqueur)?babafasha kudakulikiranwa ku byaha mwakoze( kwica impunzi z'abahutu n'abakongomani buli RDC) nk'uko byanditse muli Mapping Report ifungiranye mu tubati twa l'UNU niba batarayijugunye muli poubelle?babashyigikira muli plans zanyu zo guculika Tshisekedi ngo musubire muli RDC kurangiza genocide y'abahutu babahunze?ko banabafashije kurwanya u Bufransa kuko bwali bwarenze umurongo utukura w'amategeko ya gikolonize ategeka ko ibihugu byakolonije ibindi bizakomeza kuba bosses b'ibyo byakolonije muli cadre ya neocolonialisme? ...etc,etc.

2)ngo mwahanaguye amategeko basize babandikiye?Ibyo se byatangaza nde?Amategeko mwashyizeho ni amategeko arengera inyungu z'agatsiko,agomba rero kuba adoze neza ku gatsiko kugirango agakwire.Muli ayo halimo adodera Kagame ikamba azambara kulinda apfuye,ayo ntiyabagaho cyera.Urundi rugero ni amategeko yerekeranye na genocide agomba gupyinagaza ababangamira inyungu z'agatsiko.Nta gitangaje rero kili mu byo mwakoze,gusa ikibazo mufite ni uko nkuko umu commentateur yabivuze ibihe biha ibindi,bitinde bitebuke azahindurwa.

3)democracy:is defined as the" government by the people; especially : rule of the majority".None se Mwepesi ko ili jambo ali ilitirano mu ndimi z'amahanga,likaba lifite icyo lisobanura mu Rwanda mukura he uburenganzira bwo kulivugisha ibyo litavuga? Rule of the majority bivuga ubutegetsi bwa benshi,bakuye mu matora adafifitse.Ntibibujijwe ko iyo majority yaba n'abenegihugu bo mu bwoko bumwe.Ikibazo cy'ubwoko bwo mu Rwanda ni uko bwagizwe intwaro ya politiki,ibintu bitaba ahandi henshi kw'isi.Umuyobozi uvuga niwe natwe dushaka kandi mu bihugu democratiques byose ni nkuwo bahitamo mu matora asesuye.Kumutoranya binyura mu matora navuze adafifitse,direct( ataziguye) cg indirect=representative( aziguye) bitewe n'uburyo igihugu gihisemo.Kugirango abaturage bahitemo neza,bakenera aba candidats benshi baturutse mu mashyaka atandukanye.Ibyo mu Rwanda se twabyita iki?Ubwami butambara ikamba aho umwami aba ali uwavukanye imbuto?Biliya byo gutegeka abaturage kwikorera ibiseke ni democracy bwoko ki?

Ni byo rero ingero zo kuvuga indimi zitandukanye ni nyinshi sinazirondora ngo nzirangize,erega nta n'umwanya tuba twifitiye.Iki ni ikibazo gikomeye cyagiye kigaraga no mu mishyikira nk'iya Arusha aho indimi nyinshi zatumye amasezerano yayivuyemo atubahilizwa.Ahali dukwiye kuzandika urutonde rw'amagambo yo gukoreshe cyane cyane muli politiki,akubirwe mu gitabo kimeze nka dictionnaire kande azagire imbaraga z'itegeko.Nyuma y'iki gikorwa ni bwo ikigirwamana Kagame azamenyekana uwo aliwe koko umukino wa politique ukinnwe neza uko bikwiye.

4) gutuka abanyarwanda nkamwe bikwiye kubatera isoni niba kakili na ducye musigaranye;mulita abanyarwanda utuntu,imungu,iseneni,amase,ibigarasha,..etc koko nta soni?Nta mpamvu n'uburenganzira mufite bwo kwica umuntu kuko constitution itemera igihano cy'urupfu.Abashinzwe umutekano bagomba gutozwa gufata uwo bakekaho imigambi mibi agacirwa urubanza agafungwa.Mwebwe rero kubere imyumvire yanyu yihaliye mwica amategeko mwishyiliye.Ubwo se urwo Rwanda rwanyu urumva abenshi tutarulimo ku gahato?Mukingure gato murebe ngo murarusigaramo mwenyine n'uwo muyobozi wanyu,watoye ingoma mu giteme yibera borgne dans le royaume des aveugles.
Répondre
M
Kuri ntamahwemo, uyu harroy nanjye ndamuzi mumateka ahubwo mbona mutazi igihe tugezemo, nonec uretse political ya bakoloni wibagiwe ko namategeko basize batwandikiye byose twabihanaguye kuko bitakigendanye nigihe tugezemo. Nabikubwiye neza democratie dukeneye si ishingiye kuri majorite nkuko mubyifuza kubera ingengasi yabazonze, iyo dukeneye niduha umuyobozi ushoboye ukunda igihugu nabagituye, wimakaza iterambere, kubanisha abanyarwanda bose ntavangura no guhesha ishema igihugu muruhando mpuzamahanga tutitaye ku bwoko aturukamo. Ubwoc wibagiwe umugani wa kinyarwanda uvuga ko uburo bwinshi budatanga umusururu. Kubeshya ngo ingoma za cyami nizo zazanye ivangura, wenda rekapfe kubyemera nubwo ataribyo, repubulika 1&2 zakosoye iki uretse kwangaza no guheza abatutsi mubuhunzi. Ubyo mushinja ubuyobozi ngo bwica abanyarwanda imungu iri mubishyimbo bizima wayikorera iki. Twe abaturation ntabwo tuzemera uwariwe wese yaba umukecuru cg nundi wese uri mundorerwamo yanyu ko yahungabanya umutekano wabanyarwanda ngo tumurebere izuba. Niyo ingabo na police batabarasa natwe abaturation tuzabirangiriza. Ngaho nimukomeze muhanyanyaze icyonzi cyo nuko imbaraga zabakubise kuva muri 90 ubu zikubye umubare nanjye ntazi. Bamwe murimwe baritahira bagatanga amkr yaho mwihishe nibyo murimo ariyo mpamvu murikubona abafatwa buri munsi mwarangiza mukajya kubeshta kuri Rtlm yanyu veritas ngo ninzirakarengane. Agatwe kaburiwe ngo niki mwa

Répondre
N
MWEPESI, Harroy mbabwira n'umdiplomate wayoboye u Rwanda ali gouverneur na Resident wa Rwanda-Urundi akaba yali azi neza ibibazo by'u Rwanda.Ikibazo mugira abantu bo muli FPR ni uko mwanga amateka y'igihugu mwategetse imyaka 400 irenga.Ntimuba mushaka ko amabi mwakoze akaba ali yo akulikiranye abanyarwanda kugeza uyu munsi avugwa.Mwaciyemo abanyarwanda mo ibice HUTU-TWA-TUTSI ariko ubu ntimubyemera mubigereka ku bazungu babafashije gutsimbataza iyo politiki ya aparteid nyarwanda.Murongera mu kabeshyera ubutegetsi bwa Republika ngo nibwo bwazanya ironda koko kandi baralisanze ahubwo barashakaga kulinganiza ngo batangize societe nyarwanda italimo ubusumbane bukabije.Ibyo nibyo mwitwaje mugarukarura Ingoma yanyu ya Cyami ubu yambura ubusa abakecuru,agakubita ibiboko abasaza,igafungira urubyiruko muli camp de concentrations type NAZI,nkiliya ya IWAWA.Iyo batunze agatoki ibibi nk'ibyo n'ibindi ntavuze byo kurasa inzirakarenga ku manywa y'ihangu bashyira mu bikorwa amabwiliza Kagame aba yabahaye mu mana anyuranye,MWEPESI na bagenzi be babihakana nk'umuja uhakana ilimo,bakita ababamagana abahezanguni,batabasha gutegeka u Rwanda.Ese niba mwizeye ubushobozi bwanyu kuki mutemera amarushanwa muli politiki kandi muzi ko mwayatsinda.Abo mugaya ,muzareke abaturage babe alibo babereka ko batabakeneye aliko mwunamure icumu kuko ubwo sibwo buryo bwo gutegeka bigezweho nk'uko ubivuga.Ibibazo mufite rero nibyo Harroy yababwiraga ko muzagira nimushaka gutegekesha igitugu kuko ntimwategeka bya kidemukrasi murayitinya kuko muvuga ko muli ndumunyarwanda ku manywa,nijoro mukavuga ko muli ndumututsi.Ibyo bituma mugomba gutegekesha ingufu z'umurenera ikibazi ni uko zizabashirana.Iyo minsi uvuga bagiye babatega ni myinshi koko ali ko ubutegetsi bw'igisuti nabwo bwali bwalihaye imbaraga nyinshi zilimo gukama genocide,bayikoresha nk'intwaro ya politiki.Ntagahora gahanze rero mwitegure gutanda ibihoho.
Répondre
F
Hari igihe amoko atariho.
Hari igihe amadini atariho.
Hari igihe ibihugu bitariho.
Hari igihe uturere n'amashyaka bitariho.
Hari igihe abantu bose bari bazi Imana imwe bakayemera kimwe k'uburyo bumwe.
Uko ibihe byagiye byicuma abantu bataye umurongo bibagirwa amateka yabo, bibagirwa aho bakomoka, bibagirwa ikibagenza hano ku isi.

Hari igihe nta busumbane bwabagaho abantu bose bari kukigero kimwe nta bwikanyize n'ubwibone.
Hari igihe amashuri atariho hariho ubuzima bwonyine, nta bibazo nk'ibyo tubona muri kino kinyejana.

Nkuko bamwe muri mwe mubizi nous vivons dans des phases cycliques aho ibihe bihora bisimburana, ibihe bigahora biha ibindi.

nous savons tous et toutes que en effet nous sommes des êtres qui fonctionne en phase en cycle. Et chaque période de l'histoire incarne les differentes énergies compatible avec le temps.

Il est clair que les informations que nous avons actuellement ne peuvent pas en effet être des informations que les anciens du cycles passé ont pu manipuler.

Kubera iyo mpamvu twashakaga gukomeza gukangurira abantu mwese kurushaho guhumuka.
Abibwira ko muri abahutu sibyo barababeshye. Abiyita abatutsi namwe barababeshye ntabwo muri ubwoko runaka muri mumuryango umwe n'abandi bantu bose batuye isi.

Kuba kagame ari indangare y'ikigoryi cyataye umurongo ntabwo bigomba kubarangaza cg ngo bibace intege kuko nyuma y'ubutegetsi bwe hari ubuzima.

Twifuzaga ko mutangira kwikuramo iby'amoko, iby'uturere, iby'amadini, iby'ibihugu n'ibya mashuri kuko ibyo byose ni uburyo ibirumbo byataye umutwe byahisemo kwifashisha kugirango bibashe kubakoloniza mu ibitekerezo.

Donc niba waravutse ukisanga mu bwoko ubu n'ubu, bihagarike wange kuba igikoresho, ugarukire Imana à travers umutima nama wawe kuko umutima nama niwo uduhuza n'Imana, kandi Imana itumenyera kubituruka ku mutima nk'uko bibiliya ibibaciramo amarenga iti ecoutez, mes fils,

l'instruction d'un père, Et soyez attentifs, pour connaître la sagesse qui est ubuhanga. Iti, rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, Kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho, kuko ariyo soko y'ubuzima, bisobanuye ngo: garde ton coeur plus que toute autre chose, Car de lui viennent les sources de la vie.
Ntimuzongere kugwa mu mutego wa kagame n'ibindi byihebe bafatanyije.
Mwirinde amakimbirane n'amacakubiri kuko muri abavandimwe n'abasangira ngendo.
Nta muhutu, nta mututsi, nta mutwa, nta munyamahanga mwese muri umuryango umwe.

Mureke kagame yishyure ubushitani bwe kuko na bibiliya ivuga ko umuntu azasarura icyo yabibye bisobanuye ko uzabiba urukundo, akabiba amahoro, agakunda abantu bose atitaye kubyo baribyo atitaye kuba baribo, nawe azasarura amahoro n'urukundo kandi aho azajya agera hose azajya asanga ibyiza byose bimutegereje umwazi namucira icyobo Imana imucire akanzu.

Uwabibye ibibi nka kagame nawe azasarura ibyo bibi yabibye abe igicibwa kandi azicishwe inkota yicishije.

Abazabasha kwihangana bakifata bazabaho mumunezero naho abica abandi, abagirira nabi bagenzi babo abo baragowe kuko n'Imana izabihakana mugihe bazaba bakeneye uburinzi bwabo ntabwo izabumva kandi ibyo ndumva mubizi ko iyo umuntu agize nabi biramugaruka.

Mwari kumwe na Hutupower umucunguzi akaba n'impirimbanyi y'ubumwe n'amahoro kuri bose.
Répondre
O
ONU ni abacanyi bayoboye isi, ONU ni abicanyi ruharwa. ONU igomba kuvaho kandi igomba gucibwa urubanza rwubugome bwayo ikora. ONU igomba kuriha abanyarwanda bishwe guhera 1990 Kugeza uyu munsi 2019. ONU igomba kuriha impunzi zaba nyarwanda yishe zose, ONU igomba kuriha million 7 zimpunzi zaba nyarwanda yiciye mumashyamba ya Congo no kubutaka bwa Congo ndetse nabo yiciye muri Tanzania mu nkambi ya Mutendeli, Nduta, Mutabira aho hose hiciwe impunzi zaba nyarwanda zirenga million. Amaraso yimpunzi zaba nyarwanda yamenywe yose ari kumutwe wa ONU. ONU igomba kuriha abantu bacu yishe kandi ikomeje kwica urubozo nurwo agashinyaguro.
Répondre
M
Umva ntamahwemo, umuyobozi dukeneye mu Rwanda nuwita ku banyarwanda bose kandi ushishikajwe ni iterambera cg guhesha agaciro igihugu muruhando mpuzamahanga, ibyo wibwira ngo minorite itegeka majorite gute nta gaciro nagato bifite mucyerekezo cyisi ya none. Uribwira c ko mubazungu ntabahezanguni barimo nkuwo harroy urikutubwira. Ntabwo ibibi byanyu bizaza hano murwanda twe abaturage ngo tubyemere dufatanije nubuyobozi bubereye u rwanda murikigihe. Mwahereye kera mudutega iminsi ngo muraje arko ndagirango nongere mbibutse ko kumoka kw'imbwa bitabuza abagenzi kugenda. Nababwira iki mukomeze murwanire kuri internet wenda izabaha igice cyumudugudu kuberako muzaba mwayiteje imbere. Nta butegetsi bubi buri mu rwanda nimwe mubugira bubi kuko namwe muri babi.
Répondre
N
Banyarubuga mukomere.

Ni byiza gutanga amakuru ku mutekano muke mu Rwanda aho abaturage baragijwe inkoni n'imbunda nk'imbogo.Ibibazo birahali rwose kandi ntibizarangira,ubutegetsi bw'agatsiko bukiliho.Ni kenshi nagiye mbivuga kuli uru rubuga aliko wagirango abanyarwanda bose ni ba Thomas,bemera ali uko babonye.Ili shwiragizwa ry'abanyarwanda mubona mu gihugu imbere n'inyuma yarwo nibyo umubiligi Jean-Paul Harroy ( last Governor and only Resident-General of Ruanda-Urundi)yashakaga kubwira abakada ba FPR igihe yababazaga uko banyamuke( abatutsi) bazategeka banyamwinshi(abahutu) mu mudendezo.Nk'uko basanzwe,aho kumusubiza baramututse,bongeraho ko bazi uko bazabigenza.Uko izo ntore zavugaga zizabigenza n'ubu bugome tubona.abatararebaga kure cg abemera gato bamwirwaga ntibemere.Ubu barabubona bubagilirwaho bo n'ababo ,nizere ko bicuza ,bagafata n'ingamba zo kunyaga uwo bimitse.

FPR yafashe ubutegetsi yaramaze gupanga n'ukuntu izaburambana.Tujye twiga kurebera ibibazo bya politiki mu ndorerwamo ngali kuko byose biba bishamikiranye.Icyaranze FPR kuva igitangira intambara muli octobre 1990 ni ukwica umubare munini ushoboka w'abanyarwanda,ikoresheje uburyo bunyuranye:akandonyi n'agafuni,imbunda na mines no kuroha abantu mu biyaga no mu nzuzi.Nyuma yo gufata ubutegetsi,bakomeje ibyo bikorwa by'iterabwoba n'ubwicanyi,bongeraho gufungira abantu ahantu hadashobotse kugirango hapfiremo benshi.Abarokotse baburanishilijwe mu nkiko gacaca,bagamije kubashinyagulira no kubemeza ibyaha batakoze,ikigamijwe ali ukugirango bazapfire mu magereza.Ayo mahano yose yakorwaga hagamijwe,gutegulira ubutegetsi aba leadres batali bizeye gushigikirwa n'abaturage,benshi mulibo bakaba bali abahutu.Ni nayo mpamvu byoroshye gusobanura uburyo ki FPR yateguye genocide ikanayishyira mu bikorwa.Biroroshye cyane n'umwana yabisobanura kurusha bamwe bakunze kutujijisha ngo habayeho itsembatsemba n'itsemba bwoko nyamara babazwa kwisobanura bakarya iminwa.

Ubu u Rwanda ruli mu bihe ubwicanyi bw'imbaga mu kanya gato ( mass killing) byasimbuwe no kubica buhoro buhoro(genocide rampant) hakoreshejwe,amayeli menshi alimo kuroga,kwicishwa cg kugwingizwa n'inzara,guteshwa umutwe,gukonwa,kudatera imbere...etc.Ubu abaturage bahindutse ibishushungwe kubera kunekwa,bigatuma bahora bikanga ko bacumuye kuli nyirubutaka Kagame,Iryo hahamurwa likorwa n'inzego zinyuranye za gisilikare,police,Dasso...etc iza politiki:centre z'iyozwabwonko,ngwino urebe,Rwanda days,imishyikira,unity club...etc.Nk'aho ibyo bidahagije,gukubitwa,no kuraswa kumanywa y'ihangu byazamuye ikigero ku buryo byenda gusatira itotezwa n'ubwicanyi byo muli 94 bagifata ubutegetsi cg igihe cy'abacengezi.Ikigaragalira buli wese ni uko ubu bugizi bwa nabi ali cyclique bukaba butazigera buhagarara iyi Leta ikiliho.

Igitera iyi mitegekere ya FPR n'uko izi neza ko ubutegetsi bwabo batabuhawe na Rubanda( We the People).Baziko bajenjetse bwabaca mu myanya y'intoki.Bagomba kubugumana bakoresheje inkoni,inkota n'isasu ibyo bakaba ali byo babwiraga Harroy mu marenga.

Ikibabaje ni uko ibi byaje tubireba.Igihe cy'intambara ,amashyaka menshi amaze kuvuka abaleaders bayo bihutiye gushyigikira FPR bayiha intsinzi ngirango nabo ubwabo yarabatunguye.Abakoze ubwo bugambanyi ntibarebye kure n'ubwo abaturage babagayaga gutatira amatwara ya revolution ya 1959.None se iryavuzwe ntiryatashye?Umuti turawunywa twese n'ubwo wali wavugutiwe bamwe.Hatagize kandi igikorwa ubu none aha kugirango abanyarwanda barengerwe,aho bagana ni habi cyane.Ntabwo bikwiye kuguma kulilira mu myotsi nta gikozwe,ngo ubutegetsi bwamburwe ababwibye bukaba bwarabaniye,busubizwe bene bwo.Ntimwumvemo iby'amoko kuko abo nita Rubanda ni abategekwa bose ntandukanya n'ababategeka b'agatsiko gakomoka muli FPR.Ako gatsiko n'ubwo kiganjemo abatutsi,usangamo n'abahutu n'ubwo babita abakombambehe,ntibyakwemerwa ko kitwa ak'ubwoko bumwe.Uko byagenda kose,icyo kaba alicyo cyose,kagomba kuvaho,kugirango abatura Rwanda babone amahoro.

STRATEGY IZATSINDA:GUSHYIRA IMBARAGA ZA OPPOSITION HAMWE NA GAHUNDA IFUTUTSE KANDI VUGA NA BWANGU.ABATAZABIKORA HISTORY IZABACIRA URUBANZA IBAHANE YIHANUKILIYE.Koko rero igihe kibaye kirekire ku buryo ibya ngombwa byose bihali kugirango hoye kuzongera kugira abagwa mu mutego w'amakosa yazasubiza amazi mw'iliba.NO MORE EXCUSE FOR FAILURE!!!
Répondre
R
Ijambo rigenewe Mutwa na Mwepesi : Kagame mukorera ni ikiremba yabyaliwe na Gasana n'abaturanyi .
Umushiha agira niho ukomoka .Mutubwire aho ubukozi bw'ibibi bwanyu bukomoka . Ni akamanyu k'umukati ?
Ndabibutsa ko mu gihe cya vuba tuzabalisha amagufa y'abanyarwanda bose mwishe muyahekenye mpaka muyamaze . Igihe kirageze ngo muhambire amabinga mwa byohe mwe.
Répondre
P
Muri abantu babeshya gusa
Répondre
V
Dore ishyaka dore abagabo.
Turabashyigikiye.
Murasobanutse
Na Polo asigaye abemera.

VIVE:

Wilson IRATEGEKA, Président wa MRCD-UBUMWE

Paul RUSESABAGINA, Vice-Président wa MRCD-UBUMWE

Kassim BUTOYI, Vice-Président wa MRCD-UBUMWE

Faustin TWAGIRAMUNGU, Vice-Président n’Umuvugizi wa MRCD-UBUMWE
Répondre
M
Mu Cyumweru gishize nibwo hasakaye amakuru y’uko mu Mujyi wa Kamembe hatewe grenade igakomeretsa abantu bane nubwo batatinze mu bitaro. Nyuma y’iminsi mike polisi yahise yerekana abantu bane barimo ushinjwa gutera iyo grenade witwa Matakamba Jean Berchimas w’imyaka 57.
Bafatanywe ibikoresho birimo imbunda enye, amakoti maremare ya gisirikare, grenade enye n’amasasu menshi. Bemeye ko bari bafite imikoranire n’abari hanze y’u Rwanda bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, bo mu mutwe wa FLN.
Matakamba yatatiriye igihango atera igihugu cyamurereye kugeza na magingo aya, ku buryo yateye agahinda gakomeye uwo yibarutse. Uwo ni umuhungu we Mukeshimana Idi w’imyaka 27, urimo kwiga Masters mu Bushinwa kuri buruse ya leta.
Matakamba yatengushye umuryango we
Mukeshimana yabwiye IGIHE ko atagize amahirwe yo kumenya nyina kuko yitabye Imana ataramenya ubwenge, na se ntibabana ku buryo leta y’u Rwanda yamubereye umubyeyi udasanzwe. Uyu musore yavukiye i Mururu mu Karere ka Rusizi mu 1992.
Yakomeje ati “Kuva mu 1994 kugeza mu 2009, ntabwo njye nari nzi ababyeyi. Mama ntawe mfite, papa nawe namumenye mu 2009 kuko yatashye avuye mu ishyamba ahungutse, bahise bamufunga, afunguwe aguma i Rusizi nanjye nguma i Kigali mu miryango y’abasilamu bamfashaga kugira ngo nshobore kwiga.”
“Urumva yatashye nta mugore asanga, nta mwana asanga, nta nzu asanga, yaje atangira bushya . Noneho ahitira hariya i Mururu, aratangira ariyubaka, arakora, yagiraga ikirombe gicukura amabuye, njye nkibaza nti ni iki cyamuteye gukora biriya bintu?”
Matakamba yafunzwe aregwa ibyaha bya Jenoside, aza gufungurwa agizwe umwere n’inkiko Gacaca.
Mu gihe cyose yari afunzwe, Mukeshimana yarihiwe amashuri n’imiryango, aza kubona buruse ya leta arangiriza muri Kaminuza y’u Rwanda ahahoze ari SFB, mu Ugushyingo 2018, aho yize ibijyanye n’imicunbire y’abakozi.
Mbere gato y’uko arangiza amasomo yabonye akazi muri Kigali Marriott Hotel mu buyobozi bushinzwe abakozi, nyuma y’amezi make leta imuha buruse yo gukomeza Master’s mu Bushinwa, agerayo muri Nzeri uyu mwaka. Ubu arimo kwigayo ibijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze kuri murandasi, cross-border e-commerce.
Yavuze ko ibyo se yakoze ari “agahomamunwa”, kuko yahubutse agakorana n’abagamije kurwanya leta y’u Rwanda atabanje gutekereza aho yakuye umwana we n’aho rumugejeje, ntanarebe na we ibyo yagiriwe.
Yakomeje ati “Urumva njye mfite igikomere, niyo mpamvu ibyo byose byabaye byarantunguye, birambabaza, bintera agahinda, kugeza ubwo n’ubu tuvugana, kurya byarananiye, kuryama byarananiye, mfite ishavu n’agahinda natewe n’uriya mugabo.”
Intego ni ugukorera u Rwanda
Mukeshimana avuga ko hari abantu benshi batabonye amahirwe nk’ayo leta y’u Rwanda yamuhaye, nubwo se yabirenzeho agashaka kugaba igitero ku wamurereye
Ati “Njye mfite indangagaciro zitandukanye n’ibyo akora, kandi si ko nifuza kuzareba abana banjye, ndifuza kuzafasha u Rwanda n’abanyarwanda kurwanya abahungabanya umutekano w’igihugu ndetse n’abavuga nabi u Rwanda nzabanyomoza.”
Mukeshimana avuga ko se afungurwa mu 2009 we yigaga mu mashuri yisumbuye arihirwa n’umuryango w’Abayisilamu wamwakiriye, kandi icyo gihe umubyeyi we nta bushobozi yari kubona ngo amufashe kwiga.
Mu minsi ishize ngo ntibavuganaga cyane, gusa ngo yaba yaje nk’i Kigali bakaganira akumva amubwira kenshi ngo “ubuzima bwaranze”, agasubira i Rusizi.
Yakomeje ati “Gusa yaransebeje, Imana imubabarire gusa nicyo namusabira. Gusa icyo nagira ngo mbwire abanyarwanda ni uko ibyo yakoze ntaho mpuriye nabyo, ntabwo yigeze abimbwira nta n’inama yigeze abingishamo.”
“Kuko njye ntabwo nshobora guhemukira u Rwanda, narezwe gipfubyi, nta babyeyi nta ki, u Rwanda rurandera, abanyarwanda barandera, dore aho ngeze, ndifuza gukorere u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange. Imana imubabarire kuko yarampemukiye.”
Yavuze ko uretse ko Leta y’u Rwanda ari umubyeyi kandi akaba atewe ipfunwe n’ibikorwa bya se, naho ubundi ibikorwa bya se byashoboraga no gushyira mu kaga buruse ye.
Yakomeje ati ”Bidutera ipfunwe kwitwa abo turibo, bigatuma udashobora kwisanzura mu bandi, niba utambutse ‘ngo uriya mwana ni uwa runaka, se yagambaniye igihugu, se yamaze abantu’, ibintu nk’ibyo. Icyo gihe rero urumva tuba dusigaye twenyine, ariko Imana niyo imenya ibyo tutazi.”
“Gusa ndayishimira, nshimira n’abanyarwanda bose muri rusange, nshimira igihugu muri rusange kuko cyanyizeye kikangeza aho ngomba kugera, nanjye nzabakorera nkoreshe amaboko, nkoreshe umutwe.”
Mu minsi ishize hakomeje kumvikana abantu benshi batatira ubufasha bahawe na leta y’u Rwanda bagahinduka abayirwanya, nubwo bitakunze kubagwa amahoro. Ni aka wa mugani ngo ’abo umwami yahaye amata, ni bo bamwimye amatwi!’
Barimo Nsabimana Callixte wiyise ‘Sankara’ wiciwe ababyeyi bombi muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse mu bana icyenda bavukanaga hasigaye mushiki we umwe.
Jenoside irangiye Nsabimana Callixte yatangiriye amashuri yisumbuye muri Groupe Officiel de Butare arihirwa na FARG. Gusa nyuma ya byose yagiye mu mitwe yitwaje intwaro, yaje kwigamba ibitero byishe abaturage mu Karere ka Nyarugugu, hafi y’ishyamba rya Nyungwe.
Ni kimwe n’abagizi ba nabi baheruka kugaba ibitero bakica abasivili 14 mu Kinigi mu Karere ka Musanze, abandi bagakomereka. Barimo Theoneste Habumukiza uvuka mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rugengabare, wavuze ko we yagiye muri RUD Urunana arangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2016, mu micungire y’ubucuruzi by’umwihariko bujyanye n’ubwishingizi. Na we yize mu yahoze ari SFB, kuri buruse ya leta.
Ngo yagiye kwiga Master’s muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, ahurirayo n’umugabo w’umukire amubwira ko amufitiye akazi kazajya kamuhemba amadolari menshi, ko gucuruza amabuye y’agaciro i Walikale. Ni uko yinjiye mu mitwe yitwaje intwaro, afatwa nyuma yo kwica abasivili i Musanze.
Répondre
M
Arko igihe twababwiriye ko uri muri nyakasyi adakwiriye gukina numuriro ntimwumva, muragirango rero mutwumvishe ko ntabacengezi mufite mugihugu, ahubwo muri kubabazwa nuko mubona ntaho muzamenera bitewe nuko bari gufatwa mpiri abandi bakaraswa kumanywa yihangu bashaka kurwanya inzego zumutekano. Murarushwa nubusa uziha wese gutekereza nkamwe guhungabanya umutekano wabanyarwanda yaba ari hano mugihugu cg hanze tuzamurasa maze sukumoka nkuko mubimenyereye muzane ivata mukanwa. Murahamagara un c iyobewe ko muri abicanyi bayobowe ningengabitekerezo ya genocide kuva muri 1959. Ndagirango mbabwire ko mu Rwanda udafitanye isano nayo mabi yanyu yose yiturije kand abayeho neza. Leta nabaturation ndetse nimitwe nka mai mai niyindi ya congo barabarambwiwe niyo mpamvu batabakeneye kubutaka bwabo. Mukomeze mwikirigite museke vubaha muragenda nkifuni iheze.
Répondre
I
Kuba president wi igihugu
Umugore akagusekera aguhema
Akarongorwa nu umukozi wawe
Akakubyarira
Ukarera
Mbega agasuzuguro!!!!
None ubaye umurozi
Umwicanyi
Umupagani!!!!
Ubwo se Excellence Kagame urwanirira iki??
No kwiyahura Imana izabikwime
Agahinda nu umubabaro bizagutera stroke
Kandi rimwe gusa indege igutwaye nigera kubutaka bazasanga umutima wumye bibatangaze!
Courage Excellence, ariko uruhira ubusa kandi abakoshya urabazi
Kandi bahinduka isaha ku isaha nku uruvu
Maze si uku kwereka urukundo no ku kwitaho....byahe?
Nu umugore wawe wishakiye umutima we uwutera iseseme mpanswe abana bakwiyitirira
Komera excellence umukunyi aruhira umuswezi.
Ntakundi!
Répondre
R
uwica abantu wese abarenganya azabibazwa kandi azabyicuza bitagishoboka!umuntu kubona ntagaciro akigira mu rwatubyaye!ndahamya ko ibyo bizashira vuba abasigaye bakazabana neza mugihugu ,ndavuga abazaba bacitse ku icumu ryabiiyicaje ku ngoma mpotozi!
Répondre
R
uwica abantu wese abarenganya azabibazwa kandi azabyicuza bitagishoboka!umuntu kubona ntagaciro akigira mu rwatubyaye!ndahamya ko ibyo bizashira vuba abasigaye bakazabana neza mugihugu ,ndavuga abazaba bacitse ku icumu ryabiiyicaje ku ngoma mpotozi!
Répondre
N
Icyakora aha MRCD icecekesheje Kagame n'intore ze mu bwenge bwinshi cyane! Ngaho niba Kagame n'intore bavuga ukuri nibemere ko haba "iperereza mpuzamahanga ritabogamye "mu Rwanda maze rigaragaze uwica abaturage uwo ariwe! Uwo icyaha kizahama niwe tuzita ikihebe , niba ibyo bidakozwe ibivugwa byose ni amagambo gusa! Intore niziceceke zifunge kinwa kuko abicanyi turabazi mu Rwanda barigaragaje!
Répondre
R
aho kagame abereye impuissant intinfi ye ifakora nfavuga ikiremba asigaranye umujinyacmubi kuko isi yose izi ko Gasana yamuronhoreraga umugore umuntu udashobora kuyobora urugo rwe azayobora ate u rwanda rubanda rwose ni muhaguruke mu rwanye iyo siha yu umwiyahuei ukuri kuzatsinda
Répondre