Rwanda: FLN ikomeje kugaragaza iminyago yakuye ku ngabo za RDF-Kagame
Ku mbuga nkoranyambaga za interineti hari kunyuraho amashusho y'ingabo za FLN-MRCD zambaye imyambaro y'ingabo za RDF-Kagame. "Veritasinfo" yabajije ubuyobozi bw'ingabo za FLN ibyerekeranye n'ayo mashusho (murayabona hasi y'iyi nyandiko) maze ubwo buyobozi bwemeza ko ayo mashusho ari ay'ingabo za FLN ziri mu birindiro byabo muri Nyungwe mu gice cyegereye akarere ka Nyaruguru (Gikongoro).
Nkuko bigaragara kuri ayo mashusho, ubuyobozi bw'ingabo za FLN buvuga ko iyo myenda abasilikare bayo bambaye bayambuye ingabo za RDF-Kagame mu gitero bagabye ku nkambi y'ingabo za RDF iri mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ruheru mu ijoro ryo kuwa gatanu taliki ya 18/10/2019. Muri ayo mashusho ingabo za FLN zivuga ko ziri mu gihugu cyabo cy'u Rwanda mu ntara y'amajyepfo, bakaba bariyemeje kubohoza u Rwanda n'abanyarwanda kandi ko batazasubira inyuma.
Nk'uko bigaragara kuri ayo mashusho, bizagora cyane RDF-Kagame kurwanya FLN kuko bitazayorohera kuvangura abana b'abanyarwanda bavuga ururimi rumwe kandi bahuje umuco. Aha niho intambara y'abenegihugu iba igoraniye cyane kuko uwo wita umwanzi muhanganye ushobora gusanga ari umwana wawe cyangwa umuvandimwe wawe! Abanyarwanda bagomba kumenya ko FLN babana nayo mu gihugu ntibakomeza kubeshywa ko ari abanzi baba mu mahanga!