Rwanda: Ese ni ukuri ko igitero cya grenade i Kamembe cyagabwe n'inkotanyi?
Kuwa gatandatu taliki ya 19/10/2019 ku isaha ya saa moya n'igice z'umugoroba, umujyi wa Kamembe uherereye mu karere ka Rusizi (Cyangugu) wagabweho ibitero hakoreshejwe ibisasu byo mu bwoko bwa grenades. Radiyo mpuzamahanga y'abongereza "BBC Gahuzamiryango", Radiyo mpuzamahanga y'abafaransa "RFI" kimwe na Radiyo mpuzamahanga y'abanyamerika "VOA" ndetse n'ibinyamakuru binyuranye byo mu Rwanda, byose byagombye gutegereza itangazo rya polisi ya Kagame kugirango bitangaze amakuru y'icyo gitero.
Ibyo binyamakuru byose byasubiyemo ibyo itangazo rya polisi ya Kagame rivuga bidahinduyeho n'inyuguti n'imwe, ibyo bikaba byerekana ko amakuru yerekeranye n'umutekano mu Rwanda ategurwa kandi agatekinikwa n'igipolisi cya Kagame; ayo makuru akaba aba agamije kujijisha amahanga n'abanyarwanda no guhisha uruhare icyo gipolisi gifite mu guhungabanya umutekano wa rubanda. Abanyamakuru b'ibinyamakuru mpuzamahanga bari mu Rwanda nabo iterabwoba rya leta ya FPR-Inkotanyi ryabagezeho kuko bibeshye bakavuga amakuru y'ukuri badahawe n'igipolisi cya Kagame bwacya baciwe imitwe bakagaburirwa ingona! Birumvikana ko kuba FPR-Kagame ishobora gutitiza itangazamakuru mpuzamahanga, abanyarwanda bo ibyabo byarangiye cyera!
Ukuri kw'amakuru "veritasinfo" yashoboye guhabwa n'abaturage ba Kamembe atandukanye kure n'ibivugwa mu itangazo ry'igipolisi cya Kagame kubyerekeranye n'igitero cyagabwe ku baturage b'umujyi wa Kamembe. Abaturage ba Kamembe babwiye "Veritasinfo" ko kuwa gatandatu taliki ya 19/10/2019, ku isaha ya saa moya z'umugoroba, umujyi wa Kamembe watewemo ibisasu bya grenade; ibyo bisasu byatewe ahantu hatatu, biterwa aho bita "Kuryakabiri" hafi y'umusigiti w'abayisilamu. Ibyo bitero bya grenade bikaba byarakomerekeyemo ku buryo bukomeye abantu 3 bajyanywe mu bitaro ari intere n'abandi bantu 5 bakomeretse ku buryo bworoheje, bose bakaba bari kuvurirwa mu bitaro bya Gihundwe. Icyo biriya binyamakuru bitavuze ni uko abaturage b'i Kamembe bari ku marondo batunga agatoki inkotanyi kuba arizo zagabye biriya bitero mu mujyi wa Kamembe.
Umwe muri abo baturage bari ku marondo yabwiye "veritasinfo" ko nyuma y'ibyo bitero abasilikare benshi bahise bagota umujyi wa Kamembe kandi aho izo grenade zaterewe hari abapolisi b'inkotanyi bacungaga umutekano w'abantu barebaga kuri televiziyo umukino w'umupira w'amaguru wahuzaga u Rwanda na Etiyopiya. Kuki abo bapolisi batafashe umuntu nibura umwe mubateye ibyo bisasu bya grenade niba ataribo babikoze kandi barabiteye aho abo bapolisi bari bari? Uwo muturage akomeza avuga ko nyuma y'iterwa ry'ibyo bisasu, umwe mu bumusilikare barimo bagenzura amarondo yababwiye ko "niba batitandukanyije na Rukokoma bazashira"! Abasilikare babwiye abaturage bose ba Kamembe ko nta muntu numwe ugomba kugira icyo avuga kuri icyo gitero ndetse babuza n'abantu gusura inkomere ziri kwa muganga. Ku cyumweru taliki ya 20/10/2019, ministre wa Kagame "Shyaka Anastase" yakoresheje inama abaturage ba Kagamembe, ababwira ko grenade yatewe arimwe gusa kandi ko ibyo bidakanganye, akaba yarapfobeje cyane icyo gikorwa cyo guhungabanya umutekano w'abaturage ngo kuko ntabantu cyahitanye!
Shyaka Anastase yabwiye abaturage ko bagomba kwishakamo umwanzi, ubwo ni ukuvuga ko hagiye gushakishwa abantu bagerekwaho icyo gitero cya grenade! Bamwe mu basilikare b'inkotanyi bavuga ko babajwe cyane n'igitero bagabweho na FLN ku Gikongoro kuwa gatanyu taliki ya 18/10/2019 bakaba bagomba kwihorera, abo basilikare bavuga ko kugirango FLN ishobore kubagabaho ibitero ku Gikongoro, abarwanyi bayo baba baravuye muri Congo bagahishwa n'abaturage! Imyumvire y'ingabo za Kagame ntaho itaniye n'iyi interahamwe! Inkotanyi zibwirako nizihohotera abaturage, imitwe y'abanyarwanda yiyemeje kurwanya ubutegetsi bwa Kagame izabihagarika, none se ko interahamwe zishe abatutsi n'abahutu zibita ibyitso by'inkotanyi byabujije FPR gutsinda urugamba ikabohoza u Rwanda? Niba inkotanyi atarizo zigaba biriya bitero ku baturage zagombye kureka itangazamakuru ryigenga ndetse n'abaturage bakavuga ku mugaragaro amakuru baba bafite ku bikorwa bihungabanya umutekano baba bafite!
Kuniga abaturage ukababaza kuvuga ntabwo aribyo bizatuma inkotanyi zitsinda urugamba zirwana ahubwo zizarushaho kwicukurira icyobo, amateka yagombye kuzigisha!
Veritasinfo.