Abagande 2 birukanywe mu Rwanda baravuga ko bakorewe ibikorwa by'iyicarubozo!

Paul Kagame akomeje ibikorwa byo kurakaza leta n'abaturage ba Uganda. Nyuma y'aho leta ya Uganda ifatiye icyemezo cyo guta muri yombi no kohereza mu Rwanda intasi za leta y'abicanyi b'i Kigali zakoraga ibikorwa byo guhungabanya umutekano muri Uganda; Paul Kagame yafashe icyemezo cyo gufunga umupaka uhuza ibihugu byombi. Ubwo inkotanyi zacengeraga muri Uganda zikica umuturage wa Uganda n'umunyarwanda wakoreragayo ubucuruzi, leta ya Uganda yamaganye ubwo bwicanyi bw'inkotanyi kandi ivugako ibyo bikorwa bibi bishobora gukurura intambara hagati y'ibihugu byombi! Kagame asanga ubwo bushotoranyi budahagije, none atangiye gushyira mu bikorwa indi gahunda yo gutoteza no kwirukana abagande bari ku butaka bw'u Rwanda!
Amakuru "veritasinfo" icyesha urubuga rwa "softpower.ug" aremeza ko kuwa mbere taliki ya 8 Nyakanga 2019, abagande 2 bazwi ku mazina ya : BUWAMBWE Brian na WASSWA Abdul, birukanywe mu gihugu cy'u Rwanda boherezwa muri Uganda nyuma yo kubuzwa uburenganzira bwabo, kandi bagakorerwa ibikorwa by'iyica rubozo. Abo baganda bavuga ko birukanywe shishitabona, ntibahabwa uburenganzira bwo gutwara umutungo uwabo urimo imodoka n'ibindi bintu bifite agaciro kenshi basize mu nzu babagamo i Kigali. Abo bagande bavuga ko icyaha bashinjwa n'abategetsi b'i Kigali cyatumye birukanwa ari uko impapuro zabo zo kuba mu Rwanda zari zarengeje igihe, ibyo bikaba byaratumye bafatwa nk'abanzi b'igihugu!
Français Regis Katarayiha, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibiro by'abinjira n'abasohoka mu gihugu, yatangaje ko kwirukana abo bagande 2 byakurikije ingingo ya 15 y'itegeko nimero 04/2011 ryo kuwa 28 Werurwe 2011, rigenga abinjira n'abasohoka mu Rwanda. Katarayiha yagize ati" Ubuyobozi bw'abinjira n'abasohoka mu Rwanda bubahaye icyemezo kibirukana ku butaka bw'u Rwanda bitewe n'uko ibyangombwa byo ku ba mu gihugu kuri Bwana Buwambwe byataye agaciro naho Bwana Wasswa akaba nta byangombwa bimuranga afite".

Bakigera muri Uganda, aba bagande babiri babwiye abategetsi ba Uganga ko mbere yo kubirukana ku butaka bw'u Rwanda abategetsi b'i Kigali babanje kubakorera iyicarubozo ribabaza umubiri, bakaba barakubiswe inkoni nyinshi cyane ndetse bakamburwa n'amafaranga bari bafite, hejuru y'ibyo byose bakaba batarahawe uburenganzira bwo gufata umutungo wabo urimo imodoka n'ibkoresho bari bafite mu nzu babagamo. Igikorwa cyo kwirukana abagande mu Rwanda kije cyiyongera ku bindi bikorwa by'ingabo za Kagame muri Congo byo kwica abatutsi b'abanyamulenge muri Kivu y'amajyepfo bitewe n'uko Kagame abashinja gushyigikira ingabo za Kayumba Nyamwasa, kimwe n'ibikorwa by'ingabo z'inkotanyi muri Kivu y'amajyaruguru byo gufasha umutwe w'ibyihebe w'ADF-NALU mu kwica abaturage b'Abahema (Ituri) babahora ko bafitanye inkomoko n'Abihima bo muri Uganda, bityo bakaba bashyigikiwe na leta ya Uganda.
Ikibazo abantu benshi bakomeje kwibaza kuri iyi myitwarire ya leta ya Kigali kuri Uganda ni iki gikurikira: Niba leta ya Kigali ikurikiza amategeko yishyiriyeho ikaba yemerewe kwirukana ku butaka bwayo abanyamahanga badafite ibyangombwa bibemerera kuba mu gihugu cy'u Rwanda; ni iyihe mpamvu bavugako leta ya Uganda idafite uburenganzira bwo kwirukana ku butaka bwayo abanyamahanga (abanyarwanda) bakora cyangwa se bacyekwaho gukora ibyaha bihungabanya umutekano w'igihugu cyabo?
Amakimbirane ari hagti ya Kagame n'ibihugu bituranye n'u Rwanda akaba yerekana ko agahunda yo gushyiraho isoko rusange ry'ubuhahirane hagati y'ibihugu by'Afurika ikiri kure nk'ukwezi!
veritasinfo