Rwanda: Kwica imfungwa ni icyaha gihanwa n'amategeko!
Imfungwa zishwe zifite uburenganzira nk’ubw’abandi baturage, uretse ko zifunze gusa. Kuzica n’icyaha gihanwa n’amategeko.
IKIGO (CLIIR) kirwanya Umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda twamaganye twivuye inyuma iyicwa ry’abagororwa batatu barimo umusore witwa HABIMANA Sadiki mwene SHYIKIRAHO wavukiye mu mudugudu wa Mwidagaduro, akagari BUKINANYANA, umurenge wa CYUVE mu Akarere ka MUSANZE (mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri).
Twibutse ko uyu Habimana Sadiki afite nyina na mushiki we nabo bafunzwe.
Habimana Sadiki akaba abaye martyr uzize kurwanya iyicwarubozo mu magereza y’u Rwanda. Tubaye dutumiye abatavugarumwe na Leta ya Kagame kuzaza kwibuka izi mfungwa zishwe ejo tariki ya 09/07/2021kuri Sit-in izabera imbere y’Ambassade y’u Rwanda i Bruxelles muri Belgique kuwa kabiri tariki 23/07/2019.
Uyu musore HABIMANA Sadiki wishwe niwe wari wanze ku mugaragaro iyicwarubozo ryazanywe na CSP KAYUMBA Innocent, umuyobozi mushya wa Gereza ya Nyarugenge bita MAGERAGERE. Nyakwigendera Habimana Sadiki yicishijwe inkoni hamwe n’abandi basore 50 bashinjwa kuba aribo bayoboye IMYIGARAGAMBYO y’amahoro yo kurwanya IYICWARUBOZO ryazanywe n’Afande Kayumba. Ubu bwicanyi bwakozwe n’abacungagereza.
Aba bacungagereza bishe izo mfungwa bari bahagarikiwe n’Umuyobozi mukuru w’Amagereza mu Rwanda, Commissaire RWIGAMBA Georges washutse imfungwa ngo aje gukorana nabo inama mu mutuzo ngo bamumenyeshe ibibazo byabo. Imfungwa za Mageragere zigaragambije mu mutuzo zisaba ko Umuyobozi mushya w’iyo Gereza ya MAGERAGERE, Afande CSP KAYUMBA Innocent yakwirukanwa kuri ubwo buyobozi kuko ari umugome. Ngo niwe wazanye kuri iyo gereza ubugome bwo kwicisha INZARA n’INKONI imfungwa zihafungiwe.
Tariki ya 09/07/2019, Commissaire RWIGAMBA Georges yafashe ijambo ryamaze amasaha arenga abiri asezeranya imfungwa ko uwo muyobozi KAYUMBA Innocent yazanywe muri yo gereza no gukora ibyo bikorwa bibi kuko ngo Leta ariyo yabimutumye. Reka tubashyirire ku murongo uko Imyigaragambyo y’amahoro irangijwe na Gahunda yo KWICA, GUKOMERETSA no kwimakaza IYICARUBOZO n’ITERABWOBA muri iyo gereza ya Mageragere ifungiwemo benshi mu batavuga rumwe na Leta.
1.Kuwa mbere tariki ya 08/07/2019 imfungwa zatangije imyigaragambyo mu mutuzo igamije kwerekana imikorere mibi n’ubugome burimo ubwambuzi bwakorewe imfungwa. Izo mfungwa zambuwe bimwe mu biribwa bari bafite muri gereza babipakira mu madoka abiri. Umuyobozi mubi KAYUMBA Innocent yadukanye gahunda yo guhungabanya ubuzima n’umutekano w’imfungwa ashakisha ukuntu yateza akavuyo muri iyo gereza ngo abone urwaho rwo kwica, gukomeretsa no kwimura benshi mu mfungwa Leta ya Kagame ifata nk’abanzi b’igihugu. Muri abo harimo abazira ibitekerezo bya Politiki hakaba harimo n’abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’Ingoma ya FPR.
2.Iyo myigaragambyo yakomotse ku mfungwa yitwa HABIMANA Sadiki wafunzwe aregwa “guhungabanya umudendezo w’igihugu”. Uyu yahamagajwe ngo bajye kumukorera IYICARUBOZO (gukubitwa) arabyanga kuko yari akirwaye izindi nkoni yari aherutse gukubitwa. Byabaye ngombwa ko izindi mfungwa, zigizwe n’URUBYIRUKO rutari rugishoboye kwihanganira ako karengane, zimushyigikira. Twibutse ko mu mategeko y’u Rwanda nta gihano cyo gukubita umuturage cg imfungwa cyanditsemo. Iyicwarubozo rikorwa n’abacungagereza rikaba ari URUGOMO bategekwa n’umuyobozi w’umugome utandukira ku burenganzira bw’imfungwa.
3.IMFUNGWA zasabye ko uwo muyobozi wadukanye ingeso yo kwicisha imfungwa INZARA, INKONI n’IYICARUBOZO asezererwa ku kazi kubera ubwo bugome yazanye muri iyo gereza.
4.Bukeye kuwa kabiri tariki ya 09/07/2019, Umuyobozi w’Urwego rw’Amagereza mu Rwanda, Komiseri (Commissaire) RWIGAMBA Georges azanwa ngo no gukemura icyo kibazo. Abafungwa bamwakira mu mutuzo bamutekerereza AKAGA barimo gakomoka k’UBUGOME bw’indengakamere bwa Afande KAYUMBA Innocenti. Komiseri Rwigamba yafashe amasaha abiri yivovota abwira imfungwa ko iyo gahunda yo gukanda no guhungabanya imfungwa iri mu nshingano ngo Leta yahaye uwo muyobozi mushya CSP KAYUMBA. Ko ngo aho kumwirukana, Leta igiye kumwongerera UBUSHOBOZI bwo gukomeza GUKANDA izo mfungwa.
5.Komiseri RWIGAMBA amaze kwishongora no kwihenura ku mfungwa, abapolisi n’abacungagereza benshi yari yaje yitwaje yabategetse kwadukira imfungwa barazihondagura hakoreshejwe za NDEMBO, Fer à béton (ferabeto) n’ibibando karahava. Hakubiswe imfungwa zigera ngo ku 3000. Abagera kuri 500 barakomeretse bikomeye. Abasatuwe imitwe ni 120 bagombye kudodwa hakoreshejwe, za cables, ferabeto, ibibando na za ndembo (matraques). Muri abo bakomeretse hari haraye hapfuye babiri.
Uyu munsi kuwa gatatu (10/07/2019) mu gitondo, twamenye ko na Bwana HABIMANA Sadiki nawe bamwicishije inkoni akaba yanogotse mu gicuku nka sa tanu z’ijoro (23h). Imfungwa zakomeretse bazirunze muri twa gasho (cachots) aho bafungiwe bagerekeranye kandi bafite ibikomere. Barimo kuboroga ntawe ubitayeho. Twibutse ko HABIMANA Sadiki ari wa musore wanze kwitaba Afande Kayumba Innocent ngo bajye kumwicisha inkoni. None imyigaragambyo ikaba irangiye uyu muyobozi w’umugome amwivuganye akoresheje Inkoni n’IYICARUBOZO yaje kwimika muri gereza ya Mageragere.
ICYITONDERWA:
Hari andi makuru atugeraho ko ngo haba harishwe imfungwa 16 zishwe n’inkoni n’amasasu muri gereza ya Mageragere kuva kuwa mbere tariki 08/07/2019. Ngo barindwi (7) baba barishwe kuwa mbere, naho imfungwa icyenda (9) zikaba zirishwe ejo kuwa kabiri tariki ya 09/07/2019. Birashoboka ko bashobora kwiyongera kuko hari inkomere nyinshi zitsindagiye muri za gasho (Cachots). Mu gihe tugitegereje gihamya tugiye gusaba ko Ministri w’Intebe, Dr NGIRENTE Edouard, yoherezayo intumwa ya Leta gusuzuma ukuntu imfungwa zishobora kwicwa bunyamaswa kandi zaragaragaje akababaro kazo mu mutuzo.
Kubica se byaba bishingiye kuri rya sezerano rya Afande Fred IBINGIRA yasezeranije abanyacyangugu mu nama ya mbere yakoranye nabo abasirikare b’abafaransa basezeye muri Zone Turquoise bayisigiye FPR-Inkotanyi mu kwezi kwa munani 1994?
Fred IBINGIRA yabwiye abaturage ati: “Tuzi ko mumenyereye imyigaragambyo, twebwe Inkotanyi tuzabarasa kuko nta myigaragambyo tuzihanganira, ntawe ugomba kuvuga icyo atekereza....”.
Umwanzuro: IYICWARUBOZO nta hantu nahamwe ryanditse mu bihano byemewe mu mategeko ahana ibyaha. Gukubita, kurasa no guhahamura abaturage nibyo biranga umuco w’ITERABWOBA ryimakajwe n’Ubutegetsi bwa Perezida Paul KAGAME muri iyi myaka 25 ishize.
IKIGO CLIIR kirasaba ko Afande CSP KAYUMBA Innocent yirukanwa kandi agakurikiranwa n’inzego z’Ubushinjacyaha. Dore ko zaba ari “inyamwuga”.
Dushyigikiye ko ntaho Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ribuza abaturage baba imfungwa zo muri gereza cyangwa zo mu gihugu imbere kuba zagaragaza AKABABARO cg IMBOGAMIZI baterwa n’urugomo aho rwaturuka hose.
BIKOREWE I Bruxelles, tariki ya 10/07/2019
Umuhuzabikorwa wa CLIIR, MATATA Yozefu.