Rwanda: Itangazo rya M.R.C.D rigenewe abanyamakuru
Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye zihuriraho abanyarwanda benshi, hari kunyuraho itangazo ryanditse mu rurimi rw'icyongereza; iryo tangazo rikaba ryarashyizweho umukono na Callixte SANKARA; "veritasinfo" ikaba ifite kopi y'iryo tangazo. Muncamacye, iryo tangazo riteye ritya:
ITANGAZO RYA M.R.C.D N° 2019/03/19 RIGENEWE ABANYAMAKURU
Umutwe uharanira kubohoza igihugu FLN (Front de Libération National), uramenyesha abanyarwanda bose kimwe n'umuryango mpuzamahanga, ibi bikurikira:
1. Guhera kuwa gatanu taliki ya 15 Werurwe 2019; ingabo zacu ziragenzura igice cyose cy'amajyaruguru y'ishyamba rya Nyungwe, cyane cyane igice cyegereye Nyamagabe na Nyaruguru.
2. Mu ijoro ryo kuwa gatandatu taliki ya 16 werurwe 2019, ingabo zacu zashoboye kwirukana ingabo z'u Rwanda RDF zirwanira mu kiyaga cya Kivu; uko gutsindwa kw'inkotanyi kukaba kwaratumye ingabo zacu zibona inzira yo gukomeza urugendo ruziganisha mu birindiro byazo.
3. Ku cyumweru taliki ya 17 werurwe 2019, ingabo zacu zongeye kugaragaza ibikorwa bya gisilikare mu karere ko mu majyepfo ugana iburengerazuba bw'ishyamba rya Nyungwe, muri ibyo bikorwa, ingabo zacu zashoboye kwirukana ingabo z'u Rwanda RDF i Karambi maze zisubira mu birindiro byazo biri mu ishyamba rya Nyungwe mu gice giherereye mu karere ka Nyamasheke.
4. Kugeza ubu, ingabo zacu ziragengenzura kuburyo bukomeye umupaka w'amajyepfo ashyira iburengerazuba ndetse n'umupaka w'amajyaruguru by'ishyamba rya Nyungwe. Tuboneyeho gusaba abaturage baturiye iyo mipaka tugenzura kugira umutuzo kandi bakirinda gukora ingendo za n'ijoro cyane cyane mu bice birimo ingabo zacu.
FLN yongeye gusaba abanyarwanda bose gukomeza kuyishyigikira muri uru rugamba rwo kurwanya ubwicanyi n'igitugu bya jenerali Paul Kagame kimwe n'ubutegetsi bwa FPR .
Bikorewe i Nyabimata, ku italiki ya 19 Werurwe 2019.
Maj.Callixte N. SANKARA (sé)
Iri tangazo ryahinduwe mu kinyarwanda na "veritasinfo"
Fungura iryo tangazo ku buryo bw'umwimerere mu kinyarwanda hasi aha:
Itangazo ry'umwimerere rya FLN