Rwanda : Mu karere ka Nyamasheke i Cyangugu hagabwe igitero n’abantu bitwaje intwaro bavuye muri Nyungwe !
[Ndlr : Mu gihe Paul Kagame yakusanyije ingabo nyinshi ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda kugirango zikumire abanyarwanda bari guhungira muri uganda, haravugwa igitero cy’abantu bitwaje intwaro bateye mu karere ka Nyamashe (komini Gatare –Cyangugu) mu ntara y’iburengerazuba. Abaturage bakaba bemeza ko ari umutwe w’abantu bitwaje intwaro bigaragarako wari uvuye mu ishyamba rya Nyungwe akaba ari naho wasubiye. Icyi gitero kibaye mu gihe hari urujijo ku cyemezo Paul Kagame yafashe cyo gufunga umupaka w’u Rwanda na Uganda, twibaze ikibazo : Niba umupaka w’igihugu warafunzwe kugirango abanyarwanda badahunga, ese uyu mutwe witwaje intwaro uba mu ishyamba rya Nyungwe ugizwe n’abantu bavuye hanze y’igihugu cyangwa ni abantu bibera mu gihugu?]
Mu rukerera rwo ku cyumweru tariki 17 Werurwe abantu bitwaje intwaro baje mu murenge wa Karambi uri hafi y’ishyamba rya Nyungwe, bashimuta umuyobozi w’Umudugudu mu gihe kitari gito bamujyana mu ishyamba nyuma baramurekura, haje gukurikiraho amasasu menshi yamaze igihe cy’isaha. Hari amakuru avugwa ko aba bantu bishe umuturage umwe.
Abababonye bavuga ko aba bantu bari hagati ya 50 na 80 bitwaje imbunda, harimo abambaye imyenda ya gisirikare abandi iya gisiviri, babonetse mu mudugudu wa Cyankuba Akagali ka Kagarama mu murenge wa Karambi. Aba bantu ngo bavugaga ikinyarwanda. Bashimuse umuyobozi w’Umudugudu witwa Eliazar Tabaro n’undi muntu umwe, ariko bageze imbere uyu muntu we baramurekura bakomezanya Tabaro. Gusa nawe hashize igihe kitari kinini cyane ngo baza kumurekura nk’uko abaturage ba hano babibwiye Umuseke.
Hari amakuru kandi bavuga ko iki gitero cy’abantu hari umuturage umwe kishe, gusa abayobozi ntibemeje aya makuru kugeza ubu. Abaturage ba hano bavuga ko nyuma yo kumenya ibi basigaye bakangaranye gusa bahumurizwa no kumva ko aba bantu batakoze amabi menshi kandi ingabo z’u Rwanda zabakurikiye. Umwe mu bayobozi ku rwego rw’ibanze hano utifuje gutangaza amazina ye, yabwiye Umuseke ko nyuma y’ibi mu gice cy’ishyamba rya Nyungwe kegereye Umurenge wabo wa Karambi bahumvise amasasu mu gihe kigera ku isaha. Bakeka ko ari ingabo z’u Rwanda zarasanaga n’iki gitero cy’abantu.
Emmanuel Uwizeyimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi ntiyashatse kubwira Umuseke amakuru kuri ibi byabaye, ngo byaba byiza tuyabajije Mayor w’Akarere. Yagize ati “Ibyo ni ibintu byabaye mu ijoro ryakeye ku cyumweru. Ni abantu bari batambutse aho ngaho berekeza mu ishyamba …Numva wahamagara Mayor kuko ejo niwe wari waje kubikurikirana n’ingabo. Meya yaguha igisubizo.” Tumubajije iby’abo bantu n’uko bari bambaye ati “Ntabwo bari bambaye gisiviri… ariko nakubwiye ko amakuru uri buyahabwe na Mayor kuko ari we babikurikiranye n’ingabo… Njye sinjya menya ngo aba ni abasirikare cyangwa ni abasivili…Ubaze Meya araguha igisubizo…”
Aimé Fabien Kamari umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yabwiye Umuseke ko ayo makuru ari mashya kuri we, ko agiye kuyakurikirana akamenya ibyayo. Ngo nta kuntu ibintu byabera mu karere ngo ntabimenye. Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yabwiye Umuseke ko bari gukurikirana aya makuru…
Iyi n’inkuru y’urubuga « umuseke.rwa »