Uganda-Rwanda: Ibaruwa ya Perezida Museveni yahungabanyije Paul Kagame na leta ye!
Kuva aho ikinyamakuru cya leta ya Uganda "The New vision" gishyiriye ahagaragara kuri uyu wa kabiri taliki ya 19/03/2019 ibaruwa Perezida Yoweli Kaguta Museveni yandikiye Paul Kagame; inyandiko zivumira ku gahera Museveni zikomeje kugaragara mu binyamakuru byo mu Rwanda bikorera mu kwaha kwa leta ya Kagame. Inyandiko z'ibyo binyamakuru zigaragaza ko Museveni yandagaje Paul Kagame, akamushyira ku karubanda kubera kumushinja ubwicanyi akorera abanyarwanda kandi iyo baruwa igashyirwa mu binyamakuru mbere y'uko Kagame ayibona!
Izo nyandiko zandikwa n'ibinyamakuru byo mu Rwanda, zibasira Museveni zandikwa n'intore ziri hafi ya Kagame; bamwe mu bayobozi bakuru ba Uganda bakaba basanga Kagame na leta ye barababajwe n'uko Perezida Museveni yagaragaje ukuri kose k'ubyo Kagame yita ibibazo bikomeye byatumye afunga umupaka w'u Rwanda na Uganda. Igihe perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yasuraga Museveni, yari avuye mu Rwanda, Perezida wa Uganda yasobanuriye perezida wa Kenya ibyo Kagame yita ibibazo byatumye afunga umupaka, Uhuru yarumiwe amaze kumva ibisobanuro bya Museveni, yibaza aho ibibazo bya politiki y'imbere mu gihugu cy'u Rwanda bihuriye no gufunga umupaka uhuza ibihugu byombi! Intumwa ya leta zunze Ubumwe z'Amerika mu karere k'ibiyaga bigari nayo yasobanuriwe na Museveni ibyo bibazo bya Kagame, irumirwa, iyo ntumwa y'Amerika yavuze ko ibibazo bya Kagame na Museveni ari amabanga baziranyeho bombi ko bitagombye kuba impamvu yo gufunga imipaka! Ayo mabanga yatumye Kagame afunga umupaka uhuza u Rwanda na Uganda niyo Museveni yashyize ku karubanda! Muri iyo baruwa Museveni yandikiye Kagame yagaragajemo ibibazo 3 bikomeye:
1.Ubwicanyi bwa Paul Kagame :
Muri iyo baruwa, Museveni yagaragaje ko Paul Kagame yica abanyepolitiki batavuga rumwe nawe, Museveni yabivuze muri ubu buryo, yagize ati :
"Umwe mubakozi b'ishyaka ryanjye rya NRM yambwiyeko hari umunyarwandakazi umfitiye ubutumwa bw'ingenzi, ndetse ko uwo mutegarugori yashakaga kuzana n'umugabo witwa Gasana ngo nawe wari umfitiye ubutumwa bukomeye ... nababajije ibyo bashaka kumbwira. Mukankusi yambwiye ko umugabo we Rutagarama yishwe n'abakozi ba leta y'u Rwanda barimo Nziza, Munyaneza n'abandi. Ni gute yabimenye? Ngo yabibwiwe n'abo bamwishe!"
Muri iyo baruwa Museveni akomeza avuga ko Mukankusi yagiye muri RNC kugira ngo azahorere umugabo we ndetse akaba yarasabye ubufasha Museveni ariko akamuhakanira! Kuri iyi ngingo Museveni yeretse Paul Kagame ndetse n'isi yose ko ari umwicanyi ruharwa, uretse ko na Kagame ubwe abyiyemerera ndetse akabivugira mu ruhame ( urupfu rwa Sendashonga na Karegeya n'ijambo yabwiye abaturage ko atazajya abanyereza gusa ahubwo azajya abarasira mu ruhame n'amagambo Kagame yivugiye ubwe yishinjamo ubwicanyi...). Kuri iyi ngingo Museveni yerekanye ko ibibazo bya Kagame bitari muri Uganda ahubwo biri mu Rwanda kubera ubwicanyi bwe.
2.Umutekano n'ubusugire by'igihugu cya Uganda:
Museveni yagaragarije Kagame ko ubwicanyi akorera mu Rwanda aramutse abukoreye muri Uganda yagira icyo abukoraho! Nyamara Kagame we siko abishaka, arifuzako Museveni yamuha rugari maze akivuna abanyarwanda bose basabye ubuhungiro muri Uganda. Museveni yamuhaye gasopo muri aya magambo , yagize ati :
"...namubwiyeko kwivanga mu bibazo by'igihugu gituranyi ari bibi kuko ibindi bihugu by'amahanga bidashobora kumva neza ibibera mu bihugu byacu... Ntiyishimiye (Mukankusi) igisubizo namuhaye ariko namubwiye ko nzakwandikira nkakubwira ibyo twaganiriye. Rujugiro nawe yaje ku wundi munsi.Yambwiye ko yamaramaje ko azagurisha imishinga ye yari yemeye gukora mbere.Yamaganye ibyo gukorana na Kayumba avuga ko nubwo yagurisha inganda afite muri Uganda yaba agifite izindi umunani muri Angola,RDC n’ahandi. Yahakanye ko adatera inkunga RNC cyangwa ko ashaka kuba umunyapolitiki.Yavuze ko yateye inkunga RPF ya Rwigema hamwe nawe kubera ko mwabimusabye. Rujugiro aramutse akiri ikibazo ku Rwanda, inzira nziza yaba gukoresha inkiko za Uganda,agakurikiranwaho ibikorwa by’iterabwoba byamuhama tugafatira imitungo ye..."
Muri iki gika biragaragara ko Museveni yakuriye inzira ku murima Paul Kagame ku byifuzo bye byo guhungabanya umutekano wa Uganda yitwaje ko agiye kurwanya abagizi ba nabi, ahubwo Museveni yamugiriye inama zo kuregera inkiko za Uganda niba afite ibimenyetso koko! Museveni azi neza ko Kagame ataregera inkiko za Uganda,ariko Museveni yibukije Kagame inzira y'ubutabera kugirango amucecekeshe kuko azi neza ko Kagame ahubwo ariwe ukwiye gushyikirizwa inkiko! Museveni yazanye ikibazo cy'ubutabera kugirango abeshyuze imvugo ya Kigali yo kwita abatavuga rumwe nayo ibyihebe! None se ibyihebe by'abanyarwanda byakirwa n'abakuru b'ibihugu by'amahanga bitewe ni iki? Museveni kandi yiteguye kurwanya intasi za Kagame zacengeye muri Uganda, Museveni yabivuze muri aya magambo, yagize ati:
"Natumiye Ambasaderi Mugambage muhuza n’abantu bacu ndetse na minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Biroroshye kubikurikirana. Ikintu kibi n’uko abakozi b’u Rwanda bashaka gukorera inyuma ya Guverinoma ya Uganda. Numvise inkuru nyinshi ariko sinaziha agaciro keretse mbonye gihamya."
3.Icyizere hayati ya Kagame na Museveni cyararangiye:
Kumvikana hagati ya Museveni na Paul Kagame biri kure nk'ukwezi. Mu ibaruwa Museveni yandikiye Kagame, nta hantu na hamwe agaragaza ko ashaka ko bazagira ibiganiro ku byifuzo bya Kagame, ahubwo Museveni asa nuha raporo Kagame, amugaragariza ko ibyo yamubwiye kuri RNC ataribyo kuko yivuganiye nabo akamenya ukuri! Museveni yabivuze muri aya magambo; yagize ati:
"...Nkuko nakubwiye ubwo duheruka guhura ntabwo Uganda ikorana n’imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ntabwo nigeze numva muvuga ko Uganda itera inkunga aba bantu ahubwo ibyo numvise, nibyo wambwiye ubwo duheruka guhura, ni uko ngo bakorera muri Uganda mu bikorwa byo guha akazi abantu.Ibi nibyo amakipe yombi ahuriweho akwiriye kwigaho. Aba bantu bose bavuye muri Uganda mu minsi mike.Nashakaga kugira ngo nkumenyeshe ko nta mikoranire ya Uganda n’abo bantu...Ntabwo wansubije ku ibaruwa yavugaga kuri icyo gitekerezo nakwandikiye kuwa 15 Ukwakira 2018. "
Museveni yababajwe ni uko yandikira Kagame ntamusubize!!Ibi bihita bigaragaza impamvu iyi baruwa Museveni yandikiye Kagame yashyizwe mu itangazamakuru! Niba Museveni na Kagame bageze aho bandikirana kandi barabanye igihe kirekire bagasangira akabisi n'agahiye, birerekana ko batakivugana! Baca umugani mu kinyarwanda ugira uti :" Inkoni ikubise mucyeba uyirenza urugo"! Museveni yabwiraga Perezida Habyarimana ko nta nkunga nimwe aha inkotanyi (Paul Kagame) zagabaga ibitero ku Rwanda zivuye muri Uganda kugera yishwe, muri iki gihe nibwo abagande batangiye kuvuga ko bafashije Kagame gufata ubutegetsi bitewe ni uko nabo atangiye kubandika. Ese Kagame uzi neza uko Museveni yagenje Habyarimana ashobora kwizera ko we amubwiza ukuri? Ko Kagame yafunze umupaka akaba avuga ko azawufungura yumvikanye na Museveni, azakomeza awufunge ko Museveni amuhaye igisubizo?
Ni ukubitega amaso!
Veritasinfo