Rwanda : Kuki Paul Kagame yicecekera ntabwire ukuri abaturage ku ntambara y’i Nyabimata?
[Ndlr :Kuva uyu mwaka w’2018 watangira iminsi Kagame yamaze yicaye mu Rwanda ibarirwa ku ntoki ! Buri gihe aba yahimbye impamvu zituma asohoka mu Rwanda maze akajya kuzerera cyane cyane mu bihugu biri kure y’u Rwanda! Intore ziba hafi ya Kagame zikaba zemeza ko muri iyi minsi Kagame agaragaza ubwoba budasanzwe iyo ari mu Rwanda! Kagame akaba afite ubwoba bw’uko inkotanyi zishobora kumwirenza kuko zishonje cyane kandi inkotanyi nyinshi zikaba zirambiwe iyicwa rya hato na hato zikorerwa zikagaburirwa ingona kubera urwicyekwe rwo kwanga ubutegetsi bwe ! Kuva aho ibitero byo muri Nyabimata bitangiye kwigaragaza umunsi kuwundi, Kagame yabuze ayo acira n’ayo amira, ntabwo azi uwo ari kurwana nawe ! Abavugizi be basobanura ku buryo bw’imbusane abantu bagaba ibyo bitero! Abaturage bo muri ako karere bakaba batangiye guhungira mu gihugu cy’Uburundi no mutundi turere tw’u Rwanda, ariko ubutegetsi bwa Kigali bukaba bukomeje guceceka iyo ntambara!
Abayobozi ba Kagame barasobanura ku buryo bw’imbusane ibyerekeranye n’ibyo bitero; Abayobozi b’intara bavuga ko ari amabandi agaba ibyo bitero ariko abavugizi b’igisilikare n’igipolisi bya Kagame bashinzwe guhagarika ibyo bitero bakavuga ko ari abarundi bagaba ibyo bitero! Muri abo bayobozi bombi abanyarwanda bafata ukuri kwa nde? Abo bayobozi nta kimenyetso na kimwe bagaragaza cyemeza ko ibyo bavuga ari ukuri! Mu bitero 2 byavuzwe cyane ko byagabwe mu karere ka Nyaruguru, nta bandi nimwe yafashwe ngo itange amakuru maze ngo abo bayobozi abe ariyo baheraho bemeza ko ibyo bavuga ari ukuri! Igiteye impungenge kurushaho ni uko abasilikare Kagame yohereje kurwanya ayo mabandi nta numwe uragaruka ngo abare inkuru! Ese abo basilikare byabagendekeye gute? Amakuru akomeje kuvugwa cyane, yemeza ko abo basilikare b’inkotanyi bose Kagame yohereje muri Nyungwe kurwanya ayo mabandi , babanye neza n’ayo! None se babuzwa ni iki kunga ubumwe? Ayo mabandi nta musilikare w’inkotanyi akoraho kandi n’inkotanyi nazo ntacyo ziyatwara! Ubwo bwumvikane bw’amabandi n’inkotanyi cyangwa se abarundi bagaba ibitero mu Rwanda buteye impungenge Kagame kuburyo yabuze uko asobanurira abanyarwanda ibyerekeranye n’iyo ntambara, ahitamo kuruca akarumira!
Ku rubuga rwe rwa facebook, umwe mubanyepolitike b’abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame, Bwana Theobald Gakwaya Rwaka wigeze kuba ministre w’umutekano mu gihugu, afite uko abona intambara ivugwa muri Nyaruguru; kuba yarigeze kuyobora urwego rw’umutekano mu nkotanyi, bituma amenya amakuru menshi kuko azi neza imikorere y’urwo rwego; akaba ariyo mpamvu isesengura rye ku kubibazo by’umutekano w’u Rwanda riteye amatsiko; dore uko uko asobanura intambara ya bucece iri muri Nyaruguru:]
I Nyabimata biramatiriye. Ubushize nababwiye ko intambara y' i Nyabimata iri hagati y'inkotanyi na Kagame kubera imiterere ya hantu irimo ibera.Narangije ngira nti:Tugize Imana inkotanyi zisanzwe ziba muri Nyungwe ziteguye gutera i Burundi za kwivumbura kuri Kagame zikerekeza imizinga y'intwaro zihahunitse i Kigali.Ntiwabona nkabije inzozi? Kuki Kigali yicecekera ntibwire abaturage ukuri ku ntambara ziri kubera i Nyabimata? Mu byukuri ni uko Kigali nayo yabuze ukuntu ibivuga, niyo mpamvu Guverineri w'intara y'amajepfo avuga ko ari amabandi asahura abaturage naho umuvugizi wa police akavuga ko ari abatera u Rwanda baturutse iBurundi! Aba bombi baravufuruzanya bikomeye kandi bavuga ku kibazo kimwe.
Twibaze impamvu rero. Igisirikari cya Kagame cyacitsemo ibice byinshi kubera impamvu nyishi ntarondora, ariko izikomeye zirimo izo kwica no gutoteza bikabije abasirikari n'abacuruzi bakomeye bagize uruhare rukomeye kandi ruzwi mu ntambara y'inkotanyi yo gufata ubutegetsi mu Rwanda; habayeho nanone kwikunda birengeje no kwigwizaho ibyiza byose by'igihugu no kugisahura bikirwa n’agatsiko ka Kagame.Ikindi kitoroshye ni itonesha mu gisirikari aho usanga abarinda Kagame aribo batoneshwa muri byose abandi bagafatwa nk'indorerezi.Abo Kagame yohereza kurwana i Nyabimata ba tubwura ko bashobora kumuhindukirana bigatuma atabaha nibikoresho byose bakeneye kuko nyine atazi igice n' icyerekezo baherereyemo.
Iyo abasanzwe muri Nyungwe bataba bafatanije n’abari i Nyabimata byari korohera Kagame gutsimbura abamuteye. Kuba byaramunaniye kugeza ubu, wa munota umwe Kabarebe yakangishaga ukaba ubaye ibyumweru bisatira ukwezi ni uko ibintu bikomeye kuruta uko bivugwa.Amakuru afite ireme avuga ko inkotanyi z 'i Nyabimata zifatanije n'abasore n'inkumi z' abahutu kandi barwana umuhenerezo, aya Kagame rero nawe ashobora kuba yatangiye kwatura!
Théobald Gakwaya Rwaka